INDIRIMBO YA 141
Impano y’ubuzima
Igicapye
1. Yehova ni we waremye byose,
Natwe yaraturemye ngo tubeho.
Muremyi wacu utubeshaho.
Ibitangaza byawe birahebuje.
(INYIKIRIZO YA 1)
Tujye dushimira Imana yacu,
Yaduhaye impano y’ubuzima bwiza.
Ntitwari dukwiye iyo mpano nziza,
Ariko Yehova yarayiduhaye.
2. Hari abantu batihangana
Bagacika intege, bakiheba.
Ntituri nka bo; dusingiza Yah,
Tumushimira kuba atubeshaho.
(INYIKIRIZO YA 2)
Tujye dushimira Imana yacu,
Dukunde na bagenzi bacu, tubiteho.
Ntitwari dukwiye iyo mpano nziza,
Ariko Yehova yarayiduhaye.
(Reba nanone Yobu 2:9; Zab 34:12; Umubw 8:15; Mat 22:37-40; Rom 6:23.)