INDIRIMBO YA 145
Yehova yadusezeranyije paradizo
Igicapye
1. Yah Yehova yasabye Kristo
Guhindura isi yose.
Yesu Kristo azavanaho
Urupfu no kubabara.
(INYIKIRIZO)
Paradizo y’isi yose;
Twizeye ko izabaho.
Izazanwa na Mesiya
Abisabwe na Yehova.
2. Twiringiye ko hazabaho
Umuzuko w’abapfuye.
Icyo gihe bazishimira
Kuba muri paradizo.
(INYIKIRIZO)
Paradizo y’isi yose;
Twizeye ko izabaho.
Izazanwa na Mesiya
Abisabwe na Yehova.
3. Kristo Yesu, Umwami wacu
Azazana paradizo.
Dushimire Data wa twese,
Dusingiza izina rye.
(INYIKIRIZO)
Paradizo y’isi yose;
Twizeye ko izabaho.
Izazanwa na Mesiya
Abisabwe na Yehova.
(Reba nanone Mat 5:5; 6:10; Yoh 5:28, 29.)