Ukwihana kugeza umuntu ku Mana
“Ineza y’Imana ishaka kukugeza ku kwihana.”—Rom 2:4.
1, 2. Dukwiliye gusobanukirwa iki ku byerekeye icyaha n’uko Imana ikibona?
BULI muntu wo muli twe ashohora guterwa inkunga n’aya magambo y’umwanditsi wa zaburi Dawidi:
“Yehova ni umunyebambe n’umunyembabazi,
Atinda kurakara kandi agira ineza nyinshi y’urukundo.
Ntiyadukoreye ibikulikije ibyaha byacu;
Kandi ntiyaduteje ibyo twali dukwiliye, bihuje n’amakosa yacu.
Nk’uko umubyeyi w’umugabo agirira imbabazi abahungu be,
Yehova yagirirye imbabazi abamutinya.
Kuko we, azi ibyo turemyemo,
yibuka yuko tuli umukungugu.”—Zab 103:8, 10, 13, 14, MN.
2 N’ubwo Imana izi yuko twese tuli abanyabyaha, ishaka kudufasha kandi ikunda kubabarira (Zab 32:1, 2). Aliko kandi, ntitwaba tuyisobanukirwa mu buryo bwuzuye niba tutemera rwose uko ibona icyaha. Niba Zaburi 103 itwemeza yuko Yehova ’ababarira ikosa ryacu ryose’, ivuga na none inshingano zinyuranye tugomba kwuzuza, igira iti: “Ineza y’urukundo ya Yehova ni iyo guhera mu bihe bitamenyekana ku bamutinya, (. . .) ku bibuka amategeko ye kugira ngo bayuzuze.”—Zab 103:3, 17, 18, MN.
3. Mbese, ukwihana ni ngombwa cyane?
3 Niba hali umuntu ukoze icyaha gikomeye kandi ntiyihane cyangwa ngo ashake imbabazi za kibyeyi z’Imana, byagenda bite? Kuva 34:6, 7 (MN) hadusobanurira uko Yehova ateye kandi, hamaze gutsindagiliza uko atinda kurakara n’uko yiteguye kubabarira amakosa, icyo gice cyungamo kivuga ngo: “Aliko uko bili kwose ntizatanga uruhusa rwo kutagerwaho n’igihano ku gikwiye.” (Reba Kubara 25:1-5, Ezekieli 33:12, 13). Ntidukwiliye rero gukinisha ineza y’Imana twibwira yuko ali ikintu gipfa gutangwa uko kibonetse kwose. Noneho se, usenga Imana by’ukuli aramutse aguye mu cyaha akwiliye gukora iki?
INTAMBWE ZA NGOMBWA MU KUGARUKIRA IMANA
4. Dushobora kubona imbabazi dute (2 Ngoma 7:13, 14)?
4 Umukristo wacumuye itegeko ly’Imana aba akeneye kubabarirwa. Ni nde se ushobora kumuha izo mbabazi? Intumwa Yohana yaranditse ngo: “Ni twatur’ibyaha byacu ku MANA, ni yo yo kwizerwa kand’ ikiranukira kutubabarir’ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose.”—1 Yoh 1:9; 2:1.
5, 6. Ni iyihe nama dusanga muli Yakobo 5:14-16? Kuki bihuje n’ubwenge ko uwakoze icyaha yakulikiza iyo nama?
5 Imana igira umukristo wakoze ikosa likomeye inana y’ubwenge yo kugira icyo akora. kirenze ’kwirega ibyaha bye’ gusa. Intumwa yakobo, uko bigaragara ivuga iby’uburwayi bw’uburyo bw’ umwuka bwerekeye ku “Byaha”, yaranditse ngo: “Muri mwe harih’urwaye? Natumir’ abakuru b’itorero, bamusabire (. . .). Kand’ ishengesho ryo kwizera rizakiz’umurwayi: Umwami amuhagurutse; kandi n’aba yarakoz’ibyaha, azab’abibabariwe.”—Yak 5:14-16.
6 Iyo ntambwe ihuje n’ubwenge, kubera ko umukristo wakoze icyaha gikomeye aba yerekanyeyuko afite intege nkeya runaka mu by’umwuka kandi akeneye gufashwa. Amasengesho y’ukwizera y’abakuru “b’itorero” ashobora kumugirira akamaro kenshi. Abo bagabo bashoboye kandi kumugira inama za Bibiliya no kumufasha kwongera kugira imbaraga nyinshi mu by’umwuka. Byongeye, ibicumuro bimwe biba ali ibyaha byakorewe itorero rya gikristo, kuko bitukisha abantu b’Imana kandi bibatera agahinda. Iyo bibaye bityo, uwakoze icyaha aba akwiliye kurushaho gushaka ubufasha bw’abakuru.—2 Kor 2:10.
7. Ni nde ukwiliye kumenyesha abakuru yuko hali icyaha cyakozwe kandi ko hakenewe ubufasha bwabo (Imigani 28:23; 29:24)?
7 Umukristo wakoze icyaha gikomeye aba yerekanye ubwenge n’ukwicisha bugufi iyo agiye gusanga abakuru kubwe atabwirijwe n’abandi. “Uhish’ ibicumuro bye ntazagubga neza, arik’ubyatura akabireka, azababarirwa.” (Imig 28:13). Hali igihe bibaho ko, kubera isoni, kwiyumvamo icyaha cyangwa se kubera kubura agahinda nyakuli, uwakoze icyaha yananirwa gusanga abakuru, nk’uko yakobo abitangamo inama. Umukristo wese uzi icyaha cyakozwe ubwo aba akwiliye gutera inkunga uwakoze ikosa ngo ahindukire ave mu ikosa rye kandi ashake ubufasha bw’umwuka akeneye. Niba uwo muntu wakoze ikosa akomeza kwanga kujya kureba abakuru, icyo gihe uwo mukristo wundi azabibamenyesha ubwe kugira ngo bashobore gutanga ubufasha bukenewe. Abakristo bose bazashaka gukura umunyabyaha mu nzira yayobeyemo no gukiza batyo ubugingo bwe urupfu’.—Yak 5:19, 20.
GUCYAHA UKORESHEJE IJAMBO LY’ IMANA
8. Abakuru bakora bate inama ya komite?
8 Igihe komite (akanama) y’urubanza iteranye kugira ngo isuzume ikosa runaka, abayigize bazashaka ubuyobozi bw’Imana mu isengesho, Nk’abungeri buzuye urukundo, abakuru bazajya impaka mu bwihangane hamwe n’umuntu wakoze ikosa ku hyerekeye ikigaragara ko ali ingorane cyangwa ikosa (Efe 5:1, 2; 1 Pet 5:2, 3). N’igihe haliho abahamya bemeza ko ikosa ryakozwe, komite y’urubansa izatera inkunga uwakoze ikosa kugira ngo avuge yeruye, si ikosa rye gusa, ahubwo no ku byerekeye icyamuyoboye bu kulikora n’uburyo alibona (Guteg 19:15; Yoh 8:17). Kuki ali ngombwa?
9, 10. Abakuru bagerageza gukora iki igihe bumva umuntu wakoze icyaha mu nama ya komite y’urubanza (Zab 51:13)?
9 N’ubwo abakuru bumva ikibazo bemeza niba uwo muntu yakoze ikosa, icyifuzo cyabo cya mbere ni ugufasha uwo mugenzi wabo w’umukristo wayobye inzira. Bifuza kumutera kwihana, kugira ngw’ iminsi yo guhemburwa ibon’ukw iza, ituruka ku Mwami Imana Yehova“. (Ibyak 3:19.) Niba uwo muntu atemera ikosa rye, atemera uburemere bwaryo cyangwa atabona ko ali ngombwa kwihana, ahali abakuru bazaba bakwiliye ’gutanga ibihamya byemeza ku byerekeye icyaha, no ku byerekeye ubukiranutsi’. (Reba Yohana 16:8, MN.) Aliko ntibakwiliye gucyaha mu buryo buhuje n’ubushake bw’Imana bafite umutima w’ubugome cyangwa wo kwihorera. Bibiliya ivuga ngo: “Tesha, ucyahe, uhugure mu bwihangane bwose n’ubuhanga bwo kwigisha.” (2 Tim 4:1, 2, MN). Mu gucyaha umunyabyaha n’umutima ushikamye, ubugwaneza n’ubwihangane, bazashobora ahali kugera ku mutima we no kumufasha kwanga ibibi no kugarukira Imana.—Yer 3:12, 13.
10 Turebe urugero rwa Ezira. Yeretse Abayahudi ikosa ryabo mu buryo bweruye. Intego ye ntiyali iyo kubakoza isoni, ahubwo yali iyo kubatera kureka imyifatire yabo mibi, no kubakora ku mutima no kubatera kwanga ibibi no kwihana. Abayahudi bali bakeneye kwirega kuli Yehova no gukora ibyo bashoboye byose kugira ngo bakureho ububi bwatewe n’ikosa ryabo (Ezira 10:7-14. Bityo nyine, komite ikulikirana ikibazo cyerekeye icyaha gikomeye yifuza gufasha uwakoze icyaha kwiyumvisha uburemere bw’ikosa rye no kwiyumvamo mu mutima ko akeneye kwihana.—Yes 1:18.
MUCYAHIRE IMBERE YA BOSE
11. Ni muntu ki uba akeneye gucyahirwa mu ruhame?
11 Na none ku byerekeye amateraniro y’urubanza, abakuru bakulikiza inama ikulikira Paulo yahaye Timoteo; ’Abantu bamenyera gukora icyaha, ubacyahire imbere y’abantu bose ijambo ku ijambo, “aho abantu bose bareba’, kugira ngo abandi nabo batinye.’ (1 Tim 5:20). Abo banyabyaha bavugwa ni abantu ’bakomeza kugendera mu cyaha cyabo’ (parole vivante) cyangwa “bakomereza mu cyaha” (New American Bible) kugeza n’igihe babacyashye bakibikora.
12. Komite y’urubanza ikulikiza ite inama ili muli 1 Timoteo 5:20?
12 Mu kinyejana cya mbere, Timoteo, wali uhagarariye intumwa Paulo abifitiye bubasha, yashoboraga ubwe gukulikiza iryo tegeko ryanditswe no kubikorera imbere y’abantu bose bireba, halimo n’uwakoze ikosa. Mu gihe cya none, akenshi uko gucyaha gukorwa na komite y’abakuru, si umuntu. Icyo kibazo hali igihe kitaba kireba itorero ryose. Inama ya komite y’urubanza ijya kurangira, ikosa limaze kugaragazwa no kwemezwa, abakuru bazacyaha uwakoze icyaha bafatiye ku Byanditswe. Bazasaba abagabo bamushinje iryo kosa kuzaba bahali, kandi abo bantu bamenye icyaha cyakozwe basabwa kwumva n’uko gucyaha kwo mu ruhame, kugira ngo kube gutangiwe ’imbere ya bose’ cyangwa ’aho bose babireba’. Ibyo bizabafasha (ababyumva), abo 1 Timoteo 5:20 hita “abandi”, gutinya mu buryo bukwiye ku byerekeye icyaha, no kubona ko ali ngombwa kugihunga no kwiyumvisha ibishobora kuyobora umuntu mu cyaha.
MBESE, ALIHANA?
13. Ni iyihe ngorane abakuru bahura nayo igihe bakulikirana icyaha gikomeye?
13 Imwe mu ngorane zikomeye zigera ku bakuru igihe bakulikirana ibibazo byerekeye gukora amakosa ni ukwemeza niba umunyabyaha yerekana ukwihana nyakuli. Ntibakwiliye kubyemeza bafatiye gusa ku bigaragara inyuma. Kuko kandi badashobora gusoma mu mutima, bakwiliye gukoresha ubushishozi bwinshi, gushyira mu gaciro n’ubwenge mu byerekeye gupima uburemere bw’ikosa, gusesengura isano lifitanye n’itegeko ly’Imana no gusuzuma no gusobabanukirwa ibyo umunyabyaha avuga n’ibyo akora
14, 15. Kuki abakuru bakwiliye kugira amakenga igihe bashaka kwemeza niba uwakoze icyaha yihana?
14 Abakuru ntibakwiliye kwihutira gufata umwanzuro ngo alihannye. Kubera iki? Kubera ko baramutse bakoze ikosa ryo kwemeza ko uwakoze icyaha yihannye kandi atihannye, bashobora kugirira nabi umukumbi wose. Reka turebe urugero ruli muli Bibiliya rw’umuntu wo mu itorero ly’i Korinto wali warakoze icyaha gikomeye. Amaze gucibwa n’itorero igihe runaka, yaje kugarurwa bitewe n’ukwihana kutalimo uturyarya. Noneho se, abavandimwe bali bakwiliye kumwifataho bate? Ako Bakorinto, kubera kwizera rwose yuko uwo muntu yali yalihannye byukuli, bagiriwe inama ngo ’bamubabarire kandi bamuhumurize’, kandi ’bakomeze urukundo rwabo kuli we’. (2 Kor 2:6-8 MN.) Ni nako bigenda mu gihe cya none igihe komite yemeje yuko umunyabyaha yihannye. Aliko niba abakuru bibeshye bakagarura mu itorero umuntu utihannye byukuli, baba bashyize mu kaga ububonere bw’umuco n’ubw’iby’umwuka bw’umukumbi wose.—1 Kor 5:6.
15 Ni ibihe bimenyetso komite ishobora kureberaho mu kwemeza niba uwakoze icyaha yihana byukuli. Umuntu wihana ntagerageza gutubya imyifatire ye mibi cyangwa ngo ashake kuyiburanira. yemera mu bwenge bwe ikibi yakoze kandi mu mutima we agira icyifuzo cyinshi cyo kuba yarakoze icyaha ku Mana (Yer 3:25; Ibyak 3:19). Abakuru bakulikihana icyo kibazo bakwiliye rero kureba no kwemeza niba umuntu afite icyicuzo cyangwa akababaro k’ubwo buryo.
16, 17. (a) Hali itandukaniro lihe hagati y’“agahinda k’isi” n’“agahinda gahuje n’ubushake bw’Imana”? (Heb 12:16) (b) Amalira cyangwa ibimenyetso bigaragaza akababaro bishobora se kugira icyo bikora ku bucamanza bw’abakuru?
16 Birashoboka ko abakuru bagomba gutandukanya agahinda ko mu buryo bw’ isi” n’“agahinda ko mu buryo bw’Imana gahuje n’ubushake bw’Imana ali ko gatera kwihana kuyobora mu gakiza”. (2 Kor 7:10, MN.) Umuntu wakoze ikosa ashobora kwiyumvamo agahinda atewe n’uko akojejwe isoni, kubera se isoni zo kuba yararezwe cyangwa akababazwa n’uko ashobora guhanwa. Aliko ako ’gahinda k’isi’ ntikagaragaza yuko uwo muntu ababajwe n’uko yakoreye Imana icyaha cyangwa se kuba yarateje umugayo (igitutsi) Imana n’abantu bayo, nk’ uko bisabwa mu ’gahinda gahuje n’ubushake bw’Imana’. N‘ubwo Esawu yasutse amalira menshi amaze kubura uburenganzira bwe bw’umwana w’imfura, Yehova yali azi yuko atali yihannye rwose mu mutima we. Niba umukristo wakoze ikosa likomeye asutse amalira, abakuru bazaba bakwiliye rero kugerageza kwemeza niba ali ukwerekana “agahinda gahuje n’ubushake bw’Imana“. Bishobora kuba alibyo. Twibuke yuko mu minsi ya Ezira Abayahudi ’balize cyane’ igihe bali bamaze kwumva isengesho livuye ku mutima uwo mwanditsi yavuze kubera ibyaha byabo, na Petero yaralize cyane abitewe n’uko yali yihakanye Yesu.—Itang 25:29-34; 27:34; Ezira 10:1; Luka 22:59-62.
17 Izo ngero zo muli Bibiliya zerekana impamvu ituma abakuru badashobora guca urubanza bafatiye gusa ku byiyumvo byo mutima umuntu yerekana. Abantu bose ntibateye kimwe kandi ntibagira ubushobozi bumwe mu byerekeye gutegeka ibyiyumvo byabo byo mu mutima cyangwa mu kwitegeka. Nicyo gituma iyo umuntu wakoze ikosa alize cyangwa atalize, icy’ingenzi ni uko umutima we uba wakozweho, akumva yicuza, yihana byukuli kuba yaracumuye kuli Yehova no kuha yarangije imishyikirano ye hamwe na Yehova (Zab 51:1-4. Bityo nyine, abakuru bazagerageza kumenya niba umuntu wakoze ikosa yalireze ikosa rye kuli Yehova mu isengesho kandi niba yarashatse (yarasabye) imbabazi ku Mana, kimwe na uko Dawidi yabikoze kera.—Zab 32:3-5; 41:4; Yer 31:19.
18. Ukwihana kugaragaza iki?
18 Niba uwakoze ikosa yalizanye ubwe kwirega ikosa rye ku “bakuru b’itorero”, ibyo bishobora kuba ali ikimenyetso cy’ingenzi cy’uko umutima we umeze. Yak 5:14, 16. Aliko ashobora kuba atali we waje kwirega ku bushake kandi bikaba byaba ngombwa kumuha ibyemezo n’ibihamya kugirango bemeze icyaha afite. Icyo gihe, birashoboka (mu nama agirana n’abakuru) kuba bamugarura no kumutera kwemera icyaha (reba ukwihana Dawidi yagize nyuma amaze gukorana icyaha na Batisheba) nk’uko bili muli 2 Samweli 12:1-13) Aliko komite izaba igomba kugira amakenga niba yaragombye gucyahwa igihe kirekire mbere y’uko atangira kwerekana ukwihana. Abakuru bakwiliye kwemezwa rwose niba umuntu wakoze ikosa yarahinduye ubumere bw’umutima we, ko yiyumvamo icyifuzo cyo gutunganya ikibi yakoze kandi yiyemeza ashikamye kutazasubira igikorwa cye kibi mu gihe gitaha.—2 Kor 7:10, 11; Ibyah 3:19
19. Uwakoze icyaha hanyuma akihana yali akwiliye kugira ibihe byiyunvo ku bihereranye n’itorero?
19 Umuntu wakoze ikosa yali akwiliye no kuba yarateje umugayo itorero ry’Imana. Igihe Dawidi yakoze icyaha ategeka ibarura ry’abantu be kandi amaze kwiyumvisha ikosa rye, yemeye neza ko byali ubupfu. Amaze kubona ingaruka zibabaje imyifatire ye yagize ku ishyanga ryose, yavuganye umutima ubabaye ati: “Naracumuye ‘Ni jye wacumuye’, MN, nabay’ikigoryi; ariko nk’izi ntama zacumuy’iki?” (2 Sam 24:10, 17). Noneho se, uwakoze ikosa nawe yaba yicuza cyane atyo kubera igitutsi, ingorane n’agahinda yateje itorero?
“IBIKORWA BIHUJE N’ UKWIHANA”
20-22. (a) Abakuru bazasuzuma niba haboneka ibihe ’bikorwa’ n’“iyihe “mbuto“? (b) Tanga ingero werekana uko uwakoze icyaha hanyuma akihana ashobora kwera iyo mbuto?
20 Intumwa Paulo yagiriye inama abantu bo mu mahanga ngo ’bihane kandi bahindukirir’Imana, bakor’imirim’ikwiriy’abihannye’. (Ibyak 26:20.) Igihe Abayahudi bo mu gihe cya Nehemiya bihannye kuba bararongoye abagore b’abanyamahangakazi, bafashe imigambi isobanutse rwose yerekana yuko bali bihannye (Neh 9:1, 2; reba na Yona 3:5-10). Abakuru bakulikirana icyaha gikomeye bazibaza rero niba uwo muntu wakoze ikosa yera ’imbuto ikwiranye n’ ukwihana’. — Mat 3:8.
21 Niba uwo muntu warezwe yarakoreye undi mugenzi we icyaha, mbese hali ubwo yagiye kumwiregaho ikosa rye no kumusaba imbabazi? Urugero, mu byerekeye icyaha cy’ubusambanyi, mbese hali ubwo yireze icyaha cye kuli mugenzi we bashakanye kandi amusaha imbabazi? Niba ali icyaha cyo guhenda (kwiba ukoresheje amayeli), hali icyo yakoze se kugira ngo asubize icyo yali yaratwaye? Ku bihe bindi, hali ubwo uwakoze ikosa atashobora rwose gutunganya (kugorora) ibibi yakoze, aliko se hali ubwo yerekana yuko azakora ibishoboka byose kugira ngo alihe mugenzi we kubera ibyo uwo yatakaje (Luka 19:8)? Ikibazo ni ukumenya urugero uwo wakoze kosa yerekanamo ’imbuto ikwiranye n’ukwihana.
22 Birashoboka ko icyaha cyaba cyaraturutse mu kwanga inama za Biblliya. Urugero, ahali uwo muntu wakoze ikosa yaba yarasanganywe akamenyero ko kwidagadurana hanwe na bagenzi be bakorana, maze uko kwifatanya n’abantu babi bikaba byaramugushije mu busambanyi. Mbese, uwo mukristo yamaze kureka ubwo bwifatanye (Imig 13:20; 1 Pet 4:3, 4 ) Hali imihati yakoze se kugirango ajye aza mu materaniro buli gihe kwifatanya n’abantu b’Imana kandi hali ubwo yagaragaje icyifuzo kitaryarya cyo gusingiza Imana nk’umuntu uyisenga mu buryo buboneye? Nta n’imwe muli’izo mbuto’, ifashwe ukwayo yonyine, yashobora kuba ihame ryo kwemeza ko uwo munyabyaha yihana. Abakuru bazitondera kureba niba yifatanya n’abantu beza, niba aza mu materaniro ya gikristo kandi niba afite umwete mu mulimo wo kubwiliza, kuko bakulikiza ibwiliza ly’Imana livuga yuko hagomba kubaho ’imilimo ikwiranye n’ukwihana’.
23. Komite ikwiliye kwita ku ki niba icyaha cyarakozwe itetu (gisubirwamo)?
23 Komite y’urubanza yali ikwiliye kwitondera kuba maso kugira ngo ilinde ubumere bw’isuku bw’itorero, kandi izajya igira amakenga cyane cyane niba umuntu wakoze icyaha yali yaramenyereye gukora icyaha gikomeye rwihishwa igihe kirekire. Ni nako bigomba kugenda niba uwo muntu azwiho kuba yarakoze ikosa runaka inshuro nyinshi, hanyuma agasa n’uwihana. Ashobora kuba yarakoze nabi inshuro runaka, aliko, kubera ibimenyetso yerekanaga byo kwihana, buli gihe akaba yaracyashwe kandi akemererwa kuguma mu itorero. Noneho akaba yongeye gukora icyaha. Mu bihe bimeze nk’ibyo, abakuru, kubera kwifuza kulinda ubumere bwiza bw’umukumbi wose, bakwiliye kwibaza niba imibereho y’uwo munyabyaha itanga impamvu (ubuhamya) z’ukuli zo kwemera yuko yera ’imbuto ikwiranye n’ukwihana’. Mbese, mu buryo bwe bwo kubaho, ntiyerekanye impamvu zikomeye zitera gushidikanya yuko akwiliye kuba mu itorero ly’Imana?—Zab 119:104; Rom 12:9.
24. Ni iki gishobora kwemeza Komite kugirango yongere guterana n’umuntu wakoze icyaha (Hos 5:4; Mat 21:30)?
24 Bibaho ko umunyabyaha winangiye cyangwa w’indwanyi atagaragaza ukwihana nyakuli n’ubwo abakuru bagira imihati itaryarya kandi y’ubwihangana (Umubg 8:11). Icyo gihe abakuru ntibategekwa kwongera guterana inshuro nyinshi hamwe n’uwo muntu wakoze ikosa nk’aho baba bashaka kumwinginga ngo yihane. Aliko kandi, bashobora kubona ko ali byiza kwongera guhura n’uwo munyabyaha ubwa kabili niba ibyiyumvo bye (byo mu mutima), imigambi ye n’ukwihana kwe bitagaragara neza cyane. Umunyamakosa amaze kubona igihe cyo gusenga no kuzilikana ikiganiro cya Bibiiiya baheruka kugirana, ahali noneho byaba bishoboka kumenya niba yalihannye cyangwa se atalihannye.
25. Kuki abakuru bakulikirana icyaha gikomeye bafite inshingano iremereye?
25 Inshingano y’abakuru mu kwemeze ukwihana nyakuli iraremereye. Baba bakwiliye kubabarira no gufasha abanyabyaha bihana byukuli, aliko kandi bakwiliye no kwilinda gukoresha imbabazi zikabije zishobora gutuma “umusemburo” mubi uguma mu itorero.—Gal 5:9.
UBURYO BWO GUFASHA ITORERO
26. Ibibazo bimwe bishobora gukemurwa bite niba hali abantu bakeya gusa bazi icyaha cyakozwe?
26 Habaho ibyaha bikoneye bitigeze bimenywa n’itorero ryose kandi yenda bitazamenywa n’abantu benshi nyuma y’aho. Ahali abantu bakeya gusa nk’abo mu muryango w’umuntu cyangwa se abahamya bakeya gusa nibo bamenye icyaha cyakozwe (ni ngombwa kwumvisha abo bantu yuko byaba ali ukubura urukundo kugenda bakwirakwiza ibyo bazi). Bibaye bityo, abakuru bazihatira kwemeza niba uwo munyabyaha yihannye, aliko ntibizaba ngombwa kumenyesha icyo kibazo abandi bantu, kubera ko abantu bose bali babizi bumvize icyahwa lishingiye kuli Bibiliya ryatanzwe kandi n’uwakoze icyaha akaba yihannye.
27, 28. Ni ryali bishobora kuba bikwiliye ko itorero ryose limenyeshwa ko umuntu runaka yacyashywe?
27 Aliko noneho, ibyaha bimwe na bimwe biba bizwi n’abantu benshi mu itorero cyangwa se mu mujyi; cyangwa se icyo cyaha kikaba giteye mu buryo kizamenywa na benshi nta gushidikanya. Aho abakuru bazabyifatamo mu buryo bundi. Ni ngombwa guhumuriza itorero kugira ngo limenye yuko icyo kibazo cyitaweho mu buryo bukwiye. Byongeye, abagize itorero bashobora gukura inyungu mu nama za Bibiliya zizabafasha gutinya icyaha mu buryo bukwiye.
28 Cyangwa, hali igihe abakuru babona yuko bagomba kugira amakenga (ubwitonzi) runaka, Urugero, n’ubwo umuntu wakoze icyaha yihana byukuli, yenda mu gihe cyashize yaba yaligeze kugaragaza ibimenyetso by’intege nkeya mu byerekeye kwihatira kutongera kugwa mu nzira y’icyaha. Ubwo rero, kubwo kwilinda guteza itorero akaga ko kwanduzwa n’umuntu runaka ulilimo, komite y’abakuru b’itorero ishobora kwemeza yuko bakwiliye gutanga ikibwiliza (disikuru) cya Bibiliya cyerekeye icyo kibazo.
29, 30. (a) Abakuru bazamenyesha bate itorero uburyo bwo gucyaha bwatanzwe? (b) Kubigenza batyo bishobora kugira iyihe nyungu limwe na limwe?
29 Muli ibyo byose, uko byaba kwose, abakuru bazareba uko bapanga kugira ngo babivuge mu iteraniro ry’umulino, ntabwo ali mu yandi materaniro. Muli iryo teraniro ry’umulimo, bashobora kuvuga yuko uwali warakoze ikosa yamaze gucyahwa na komite y’ubucamanza kandi yerekanye ukwihana. Kandi, komite ishobora no kugira ibyo ibuza uwo muntu wakoze ikosa, bibaye ngombwa, Urugero, nko kumwambura igikundiro cyo kwifatanya muli programu y’amateraniro, kudahagararira itorero ryose mu isengesho cyangwa kudatanga ibisobanuro mu iteraniro, cyangwa ndetse, no kudashobora guhabwa ibice bya Bibiliya asoma. Niba komite yarabyemeje ityo, izafatanya n’abandi bakuru b’itorero kureba niba ali ngombwa kubimenyesha itorero ryose. Mu gihe gitaha, imigambi ifashwe ishobora kugenda ikurwaho buhoro buhoro.
30 Muli uwo mugoroba (cyangwa se muli icyo gicamunsi), aliko nyuma gato muli programu y’iteraniro ry’umulimo, umwe mu bakuru b’itorero azatanga disikuru ya Bibiiiya ishikamye. Ntazavuga izina ry’uwakoze ikosa kandi ntazahishura ijambo na limwe ly’ibanga mu yamenyekaniye mu nama ya komite y’ urubanza. Ahubwo, azerekana icyo Ijambo ly’Imana livuga ku bwoko bw’icyaha cyakozwe, akaga gaterwa n’icyo cyaha n’uburyo bwo kucyilinda; Itorero ryose lizakura inyungu muli izo nama za Bibiliya.—2 Tim 4:1, 2.
31. Dukwiliye gutekereza dute uko Imana ibona ukwihana?
31 Dukwiliye twese gushimira Yehova kuko yemera rwose ukwihana kutaryarya. Ntidukwiliye na gato ’kwemera ineza tutali dukwiliye y’Imana kandi ngo tubure kugera ku ntego yayo’. (2 Kor 6:1, MN) Aliko kandi iyo umuntu agize iyo myifatire Paulo agaya, agatsindwa n’icyaha kandi ntiyihane, Imana ishinga itorero kumufatira ibyemezo (imigambi) bikaze kurushaho. Ibyo byemezo nibyo tuzaganiraho mu nomero itaha.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 15]
WIZE IKI KU BYEREKEYE KWIHANA?
Niba twakoze icyaha gikomeye, dukwiliye kwirega ku Mana kandi tugakulikiza inama ya Bibiliya yo gushakashaka ubufasha bw’ “abakuru.”
Mu kanama ka komite y’urubanza, abakuru bakwiliye kugerageza kwerekana icyaha cy’uwarezwe kandi bakamufasha kwihana..
Muli ako kanama, ’gucyahira imbere y’abantu bose’ ni ukuvuga imbere y’abali aho ali nk’abahamya cyangwa se abazi icyaha cyakozwe.
Uwihana by’ukuli ni uba ababaye mu mutima we kubera ko yakoze icyaha ku Mana kandi agatukisha izina ryayo n’abantu bayo.
Abakuru bazashaka igihamya cy’uko uwakosheje afite “ibikorwa bikwiranye n’ukwihana.”
N’ubwo abakuru bagize komite baba bashaka gufasha uwakoze icyaha, baba bashaka kandi no kulinda itorero ngo litandura.
[Programu y’icyigisho]
20 Ukuboza: Hahirwa abo Imana ikosora; paragrafu ya 1 kugeza iya 13; Indilimbo ya 18, 88.
27 Ukuboza: Hahirwa abo Imana ikosora, paragrafu ya 14 kugeza iya 25; Indilimbo 18, 88.
3 Mutarama: Ukwihana kugeza umuntu ku Mana, paragrafu ya 1 kugeza iya 16; Indilimbo ya 37 na 94.
10 Mutarama: Ukwihana (. . .), paragr. 17 kugeza iya 31; Indilimbo ya 37 na 94.