Yehova atanga ingororano y’ukwizera n’ubutwari
“Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mw’itanura ry’umuriro ugurumana; kand’ izadukiz’ukuboko kwawe, Nyagasani.”—Danieli 3:17.
1. Ni ayahe masomo umutwe ubanza wagaragaje kandi ni kuki byatugirira akamaro kongera kuyagenzura?
YEHOVA IMANA, Umwami w’ikirenga wa hose yatanze amasomo atazibagirana ku byerekeranye n’ubutware bwe bw’ikirenga. Ibyo ni byo twabonye mu mutwe turangije dufatiye ku byabaye bivugwa mu bice bitandatu bya mbere by’igitabo cya Danieli. Ariko twongere tugenzure iyo nkuru turebe icyo bishobora kutwigisha tuzirikana n’aya magambo yahumetswe Paulo yanditse ngo: “Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo, biduhesh’ ibiyiringiro.”—Abaroma 15:4.
2, 3. Ni abahe basore bari mu mubare w’imfungwa Nebukadineza yatwaye kandi, ni uwuhe mwanzuro twafata duhereye ku busobanuro bw’amazima yabo?
2 Muri 617 mbere yo kubara kwacu, mu gihe gito cy’ubutegetsi bwa Yehoyakini mwene Yehoyakimu, umwami Nebukadineza ategeka ko bazana i Babuloni bamwe mu basore b’Abayuda babonye uburere bwiza kurusha abandi kandi b’abahanga mu by’ubwenge. Danieli, Hanania, Mishaeli na Azaria bari muri uwo mubare.—Danieli 1:3, 4, 6.
3 Dufatiye ku busobanuro bw’amazina y’abo Baheburayo bane turabona ko ababyeyi babo batinyaga Imana n’ubwo ubugome bwari bugwiriye mu bwami bwa Yuda icyo gihe. Koko rero Danieli risobanura “Imana Ni Umucamanza Wanjye.” Hanania rigasobanura “Yehova Yagaragaje Ubuntu bwe; Yehova Yagaragaje Imbabazi.” Mishaeli ryaba risobanura ngo “Ni nde Umeze nk’Imana?” cyangwa se “uw’Imana Ni nde?” Hanyuma Azaria risobanura ngo “Yehova Arafasha.” Amazina y’abo basore ubwayo ntagushidikanya yabateraga gukomeza kuba indahemuka ku Mana y’ukuri yonyine. Ariko aho guhamagara abo basore b’Abaheburayo mu mazina yabo bwite Abakaludaya babise Beluteshaza, Saduraka, Mishaeli na Abedenego. Kubera ko bari abaja b’ishyanga ry’amahanga birumvikana ko ari ntacyo bashoboraga kuvuga mu gutoranyirizwa ariya mazina bahawe n’abari barabagize abanyagano.—Danieli 1:7.
Ukwizera n’ubutwari byabo bigeragezwa
4. Ni iki cyerekana ko Yehova yari akomeye ku ko ubwoko bwe bwubahiriza amategeko ye yerekeranye n’inyamaswa zanduye n’izitanduye?
4 Ababyeyi b’abo basore bane b’Abaheburayo batinyaga Imana. Bari barabahaye urufatiro rwiza mu mibereho yabo atari mu kubatoranyiriza ayo mazina gusa ahubwo no kubaha uburere buhuje n’amategeko ya Mose, cyane cyane nko mu kubahiriza amategeko yerekeye ibyo kurya yari akubiyemo. Yehova Imana ubwayo yitaga cyane k’ukubahirizwa kw’ayo mategeko ku buryo ubwo amaze gusubira muri menshi muri yo yagize ati: “Mub’abera, kuko ndi uwera.”—Abalewi 11:44, 45.
5. Ni gute ubudahemuka bwa ba Baheburayo bane b’abasore barezwe neza bwaje kugeragezwa?
5 Ubudahemuka bw’abo basore bane b’Abaheburayo barezwe neza ntibwatinze kugeragezwa. Mu buryo ki? ‘Babategekera igaburo ry’iminsi yose rivuye ku byo kurya by’umwami n’umusa wa vino umwami yanywagaho.’ (Danieli 1:5) Bari bazi ko ingurube, urukwavu, n’ibyo mu mazi bimwe byari ikizira kubirya nk’uko amategeko ya Mose yabivugaga. Ndetse no kurira inyama zemewe n’itegeko ibwami i Babuloni byari ikibazo kubera ko ntacyashoboraga kubemeza ko zavushijwe amaraso neza. Byongeye kandi izo nyama zashoboraga kuba zandujwe n’imihango ya gipagani.—Abalewi 3:16, 17.
6. Ba Baheburayo bane bakoze iki mu bigeragezo?
6 Abo basore bane b’Abaheburayo bari gukora iki rero? Ibyanditswe bitubwira ko Danieli, birumvikana kandi ko yari kumwe na bagenzi be batatu, yafashe icyemezo mu mutima we cyo kutiyandurisha ibyo kurya. ‘Yakomeje gusaba’ ko babaha imboga gusa aho kubaha ku byo kurya byiza cyane by’umwami, basaba n’amazi mu mwanya wa vino y’umwami. Kuri bo ikibazo nticyari icyo kumenya ibyo kurya biryoshye cyane ibyo ari byo. Nta gushidikanya bagombaga kugaragaza ukwizera kwabo n’ubutwari bwabo kugira ngo batange icyifuzo cyabo bashishikaye. Yehova, we witaga kuri abo basore bane yakoze ku buryo Danieli atoneshwa n’umutware w’inkone. Cyakora uwo mugabo ntiyahise yakira icyo cyifuzo kubera ko yatinyaga ko imirire nk’iyo yabangamira ubuzima bwa Danieli. Danieli yasabye ko babemerera kugerageza ibyo biryo mu gihe cy’iminsi icumi. Yizeraga cyane ko kubahiriza Itegeko ry’Imana byashoboraga gutuma agira umutimanama mwiza kandi akagira n’ubuzima bwiza, Imyifatire y’abo Baheburayo bane nta gushidikanya ko yatumye n’abantu babakoba. —Danieli 1:8-14; Yesaya 48:17, 18.
7. Ni gute imyifatire y’ubutwari y’abo basore b’Abaheburayo yaje kugororerwa?
7 Mu by’ukuri abo basore bane b’Abaheburayo bagaragaje ukwizera n’ubutwari mu kwanga ibyo byo kurya ariko babiherewe ingororano kuko iyo minsi icumi ishize basanze ari bo bafite umubiri mwiza cyane kandi bamaze neza cyane kurusha abandi. Byongeye kandi Yehova yabahaye ubumenyi, ubushishozi n’ubwenge ku buryo igihe bahagararaga imbere y’umwami nyuma y’imyaka itatu yo kurerwa bagaragaye ko ‘bari bakubye incuro icumi abanyabwenge bose n’abapfumu bari mu gihugu cye cyose.’—Danieli 1:20.
8. Ni irihe somo abagaragu ba Yehova bakura kuri iyo nkuru muri iki gihe cyacu?
8 Muri iki gihe cyacu abakozi ba Yehova Imana bose bashobora kuvana isomo muri iyi nkuru. Abo basore b’Abaheburayo bashoboraga kwibwira ko kuba amategeko ya Mose abuzanya ibyo kurya bimwe atari ingenzi cyane, cyane agereranijwe n’Amategeko Cumi cyangwa se n’amategeko ahereranye n’ibitambo hamwe n’iminsi mikuru y’umwaka. Ariko abo Baheburayo b’indahemuka bubahirizaga amabwiriza yose y’Amategeko y’Imana. Ibyo biratwibutsa ihame ryatanzwe na Yesu muri Luka 16:10 ngo: “Ukiranuka ku cyoroheje cyane, ab’akiranutse no ku gikomeye. Kand’ ukiranirwa ku cyoroheje cyane, ab’akiraniwe no ku gikomeye.”—Reba Matayo 23:23.
9. Ni mu bihe bihe Abahamya berekana ubutwari busa n’ubwo mu gihe cyacu?
9 Abahamya ba Yehova bagomba akenshi kugaragaza ukwizera n’ubutwari nk’ibyo. Urugero iyo baka abakoresha babo impushya ngo bajye mu materaniro manini y’ifasi. Incuro nyinshi bahabwa ibyo bashaka mu ’buryo budasanzwe. Abahamya bashaka gukora ubupayiniya cyangwa se gukora ubupayiniya bw’ubufasha ntibacogora mu kugaragaza icyifuzo cyabo cyo gukora akazi katari ak’igihe cyose, kandi benshi muri bo babona bene ako kazi k’igikundiro.
10. Ni irihe somo Abahamya bafite abana bashobora gukura kuri iyo nkuru?
10 Ababyeyi batinya Imana bashobora gukura isomo ry’agaciro mu burere Abaheburayo bane babonye nk’uko bigaragara. Igihe Abakristo bazirikana inyungu z’umwuka z’abana babo bashyira ibibazo by’umwuka mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo bakurikije Matayo 6:33. Bashobora rero kwiringira ko abana babo bashobora guhangana n’ibigeragezo kandi bakihanganira ibitotezo baterwa na bamwe mu bagenzi babo n’abarimu babo bagira ngo bifatanye na bo mu kwizihiza iminsi mikuru ya aniveriseri cyangw’indi minsi mikuru cyangwa se kwica amahame ya Bibiliya mu bundi buryo bwose. Abo babyeyi batinya Imana bibonera batyo ukuri kw’amagambo y’Imigani 22:6.
Danieli asobanurana ubutwari inzozi za Nebukadineza
11. Muri iki gihe cyacu, ni gute dushobora gukurikiza urugero rwa Danieli n’inshuti ze eshatu?
11 Igice cya kabiri cy’igitabo cya Danieli kivuga iby’urundi rugero rw’ukwizera n’ubutwari. Danieli amaze kumenya ko umwami yategetse ko abanyabwenge bose b’i Babuloni batashoboye kumwibutsa no gusobanura inzozi bicwa mbese we na bagenzi be batatu barihebye? Ashwi da! Ahubwo Danieli ntiyashidikanyije ko Yehova yari kumuhishurira ubusobanuro umwami yari akeneye kumenya, maze aza imbere y’umwami amusaba kumuha igihe azamugerezaho igisubizo. Umwami yakiriye icyifuzo cye. Danieli n’incuti ze eshatu bashyize icyo kibazo mu masengesho yabo maze Yehova agororera ukwizera kwabo mu kubahishurira ubusobanuro bwari bukenewe. Ubwo Danieli yatuye Yehova isengesho rivuye ku mutima ryo gushima. (Danieli 2:23) Ikindi kandi igihe Danieli yabwiraga umwami Nebukadineza ubusobanuro bw’inzozi ze, ubwo busobanuro bukaba bwanditse mu gice cya 4 cy’igitabo cya Danieli, byabaye ngombwa ko amenyesha uwo mwami ko yari kuzamara imyaka irindwi abaho nk’inyamaswa mu nyamaswa z’ishyamba. Ibyo byamusabaga kugira ukwizera n’ubutwari nk’ibyo abakozi b’Imana bagomba kugaragaza muri iki gihe cyacu kugira ngo bamamaze ubutumwa bukomeye bw’uko Yehova agiye kwihorera kuri iyi si ya Satani.
‘Bagize ubusa imbaraga z’umuriro’
12, 13. Dukurikije igice cya 3 cy’igitabo cya Danieli, ni ikihe kigeragezo inshuti eshatu za Danieli zahuye na cyo?
12 Igice cya 3 cy’igitabo cya Danieli kivuga ibyerekeye bimwe mu byabayeho bikomeye by’iyo nkuru ya Bibiliya, kikanagaragaza uko Yehova yagororeye ukwizera n’ubutwari byagaragaye by’abo bagaragu be batatu b’Abaheburayo. Ishyire muri uwo mwanya: Abanyacyubahiro bose b’i Babuloni bateraniye mu kibaya cya Dura imbere y’igishushanyo cya zahabu gifite hafi metero 27 z’uburebure na metero 2.7 z’ubugari. Kugira ngo umwami agere ku mitima yabo yateganije ko abacuranzi baba bahari. Bakimara kumva amajwi y’ibicurangisho by’ubwoko bwose, abateraniye aho bose bagombaga ‘kubarara hasi bakaramya igishushanyo cy’izahabu umwami Nebukadineza yakoze. Kandi umuntu wese wanga kubarara hasi ngo aramye akajugunywa ako kanya mu itanura ry’umuriro ugurumana.’—Danieli 3:5, 6.
13 Nta gushidikanya byasabye abo basore ukwizera guhagije n’ubutwari bwinshi kugira ngo be kumvira iryo tegeko. Ariko kuba barakomeje kuba ‘indahemuka muri bike’ byari byarabatoje kuba ‘indahemuka muri byinshi.’ Ntabwo bahangayikishijwe n’uko igihagararo cyabo cyashoboraga guteza ingorane abandi Bayuda. Nta na rimwe bashoboraga kunamira kiriya gishushanyo ngo bakiramye. Kuba baranze kuramya icyo gishushanyo bagatsemba ntibyacitse abandi bakozi bakomeye bari babafitiye ishyari maze bahita babarega ku mwami.
14. Nebukadineza yakoze iki amaze kumenya ko ba Baheburayo batatu banze kunamira [ishusho], kandi bashubije iki ku bibereranye n’igihe yari abahaye ngo bisubireho?
14 Nebukadineza ‘abitewe n’uburakari n’umujinya’ yategetse ko bamuzanira abo Baheburayo batatu. Ikibazo cye ngo, ‘Ese ni byo?’ kigaragaza ko uwo mwami atumvaga impamvu yabateye kutunamira igishushanyo cya zahabu ngo bakiramye. Yabahaye undi mwanya wo kwikosora ariko ngo nibakomeza kwinangira barajugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana. Nuko uwo mwami w’umwibone arongera ati: “Mbes’imana iribubakiz’amaboko yanjye ni iyihe?” Mu butwari bwinshi cyane hamwe n’ukwizera nyako bari bafitiye Yehova abo Baheburayo batatu basubizanyije umwami icyubahiro bagira bati: “Nta mpamv’ituma tugusubiz’iryo jambo. Nib’ar’ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mw’itanura ry’umurir’ugurumana . . . Nyagasani! Ariko nahw’itadukiza, Nyagasani, umenye ko tutari bukorer’imana zawe haba no kuramy’icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze.”—Danieli 3:13-18.
15. Ni irihe tegeko Nebukadineza yatanze?
15 Niba mbere Nebukadineza yari yaragize uburakari ubu noneho yarafurekaga. Koko rero turasoma ngo ‘mu maso he hahinduka ukundi, areba igitsure’ abo Baheburayo batatu. (Danieli 3:19) Kuba yarategetse ko benyegeza itanura ngo rirushe uko ryari rikwiriye kwaka incuro indwi bigaragaza ko yari yarakaye bikabije. Abagabo b’abanyambaraga bo mu ngabo ze basumiye rero abo Baheburayo uko ari batatu maze babajugunya mu itanura ry’umuriro ugurumana cyane ku buryo ibirimi byawo byafashe abo basirikare bikabica.
16. Ni gute ukwizera kwa ba Baheburayo batatu kwagororewe?
16 Mbega ukuntu byabereye umwami igitangaza aho kubona abagabo batatu gusa, akaba yarabonye abagabo bane batembera hagati y’umuriro kandi ntugire icyo ubatwara! Igihe abo Baheburayo batatu basohokaga mu itanura babisabwe na we yasanze nta n’agasatsi ko ku mitwe yabo kahiye haba ngo n’imyambaro yabo inuke umwotsi. Mbega igitangaza Yehova yakoze agororera ubutwari bwabo hamwe n’ukwizera kwabo! Nta gushidikanya intumwa Paulo yatekerezaga abo Baheburayo batatu ubwo yavugaga ibyerekeye abagize igicu kinini cy’abahamya bashoboye “kuzimy’umuriro ugurumana cyane.” (Abaheburayo 11:34) Mbega icyitegererezo cyiza ku Bakristo bose babayeho nyuma yabo!
17. Ni izihe ngero nazo zikomeye dufite muri iki gihe cyacu?
17 Muri iki gihe cyacu abakozi ba Yehova ntibagerwaho n’ibitotezo byo kujugunya mu itanura ry’umuriro ugurumana. Cyakora ugukiranuka kwa benshi muri bo kwarageragejwe bikomeye mu mimerere ababageragezaga bibwiraga ko buri wese aramya ibimenyetso biranga igihugu. Ubudahemuka bw’abandi bakozi ba Yehova bwageragejwe ubwo babasabaga kugura ikarita y’ishyaka rya gipolitiki cyangwa se kwinjira mu ngabo. Yehova yarabafashije bose abaha imbaraga zo gukomeza kuba indahemuka. Mu guca ako gahigo bagaragaje ko Umwanzi ari umubeshyi kandi ko Yehova ari we Mana y’ukuri.
Urundi rugero rw’ukwizera n’ubutwari
18. Nk’uko Danieli 5:3, 4 habivuga, ni gute Belushaza yerekanye ko asuzuguye Yehova, Imana y’Abayuda?
18 Tubona urundi rugero rw’ukwizera n’ubutwari mu gice cya 5 cy’igitabo cya Danieli. Beltishaza umwami w’i Babuloni yararitse mu birori bye abatware be bakuru igihumbi hamwe n’inshoreke ze n’abagore be, n’uko mu buryo butunguye babona inyandiko itangaje yagaragaye ku rusika. Ibyo byamuteye kugira ubwoba cyane ku buryo ingingo z’‘amatako ye zacitse intege amavi ye agakomangana. Bongeye guhamagara Danieli umugaragaru w’Imana y’ukuri kugira ngo asobanure iyo nyandiko kuko abanyabwenge bose b’i Babuloni bari bananiwe.
19. Igihe Danieli yahamagawe ngo asobanure inyandiko yaje ku rukuta, ni iki yakoze gikomeye?
19 Kuba Danieli yari we mugaragu wenyine w’Imana aho hantu hari hahambaye kandi hari umwuka mubi ntabwo byamuteye ubwoba ngo bitume ahindura ubutumwa yasobanuye cyangwa ngo ye kwita ku kibazo cyari kiriho. Yatanganye ituze n’icyubahiro ubuhamya kandi avugira Imana ye mu magambo yumvikana. Ntiyashimishijwe gusa no gusobanura iyo nyandiko ahubwo yanibukije umwami ko Yehova yari yaracishije bugufi sekuru igihe amubeshaho nk’inyamaswa y’ishyamba kugeza aho amenyeye ko Imana Isumba byose ari umutware mu bwami bw’abantu. Danieli yabwiye Belushaza ati: ‘N’ubwo wamenye ibyo byose ntiwicishije bugufi ahubwo wanduje ibikoresho byo mu nzu ya Yehova kandi uhimbaza ibigirwamana bya zahabu n’iby’ifeza, n’iby’umuringa n’iby’ibyuma, n’iby’ibiti n’amabuye bitareba ntibyumve kandi bitagira icyo bizi. Ariko Imana izi inzira zawe zose ntabwo wayihesheje ikuzo. Imbere yayo rero havuye iri tegeko. Wapimwe ugaragara ko udashyitse, kandi ubwami bwawe buragabwe buhawe Abamedi n’Abaperesi.’ Ni koko muri iyo mimerere Danieli yatanze urugero rw’ukwizera n’ubutwari abagaragu b’Imana bo muri iki gihe cyacu.—Danieli 5:22-28.
20. Igihe cy’ubwami bwa Dario, ni uruhe rugero rwiza rw’ukwizera Danieli yongeye gutanga?
20 Hanyuma igice cya 6 cy’igitabo cya Danieli kivuga iby’urundi rugero rwiza rw’ukwizera n’ubutwari. Umwami mushya Dario yari amaze kugira Danieli umwe mu batware bakuru batatu bo mu gihugu cye. Abandi batware babitewe n’ishyari bumvishije umwami ko agomba gushyiraho itegeko rivuga ko mu gihe cy’iminsi 30 nta muntu n’umwe wagombaga kugira icyo asabwa atari umwami wenyine. Bari babonye ko ari uburyo bwonyine bashobora gukoresha kugira ngo babone icyo barega Danieli. Ni ko byagenze rero Danieli yaciye kuri iryo tegeko maze akomeza gusengera mu cyumba cyo hejuru akinguye idirishya ryarebaga i Yerusalemu. Bimaze kumenyekana ko yishe itegeko ry’umwami yahise acirwa urubanza rwo kujugunywa mu rwobo rw’intare kubera ko ari cyo gihano cyari cyateganijwe. Muri icyo gihe nanone Imana yagororeye ukwizera n’ubutwari bya Danieli. Nk’uko tubisoma mu Baheburayo 11:33 Yehova ‘yazibye iminwa y’intare.’
21. Tumaze kugenzura ingero zikomeye z’ukwizera n’ubutwari zanditswe mu bice bitandatu bya rubere by’igitabo cya Danieli, ni iki tugomba kwiyemeza dushikamye?
21 Ibyabayeho bivugwa mu gitabo cya Danieli kuva ku gice cya 1 kugeza ku cya 6 bikomeza cyane ukwizera kwacu! Yehova yagororeye bikomeye abo bagabo bagaragaje ukwizera n’ubutwari. Ntabwo yabashyize hejeru gusa ahubwo yaranabatabaye mu buryo bw’igitangaza. Ni koko dushobora kuvana imbaraga n’ibyiringiro muri iyo nkuru ivuga ibigeragezo by’abahamya b’indahemuka. Ndetse ni nayo yatumye izo nkuru zandikwa. Tuzashobore kwiyemeza gukurikiza mu buryo bwo kwizerwa ukwizera n’ubutwari by’abo bagabo!—Abaroma 15:4; Abaheburayo 6:12.
Isubiramo
◻ Ni iki twavuga ku mazina y’Abaheburayo bane ku bihereranye n’uburere bwabo?
◻ Ni irihe somo twavana mu myifatire y’Abaheburayo yerekeranye n’igihe ubudahemuka mu mategeko y’ibyo kurya bugeragezwa?
◻ Muri iki gihe cyacu ubudahemuka bw’abahamya ba Yehova bugeragezwa bute mu buryo busa n’ubw’Abaheburayo batatu?
◻ Danieli yerekanye ate ukwizera n’ubutwari imbere y’umwami Belushaza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Danieli na bagenzi be bize guhakana