‘Intambara ni iya Yehova’
‘Jyewe nguteye mu izina rya Yehova nyir’ingabo Imana y’ingabo z’Isiraeli wasuzuguye.’—1 SAMWELI 17:45.
1, 2. (a) Ingabo za Isiraeli ziyobowe na Sauli zahuye n’akahe gahigo? (b) Imbere y’agahigo ka Goliati ingabo za Isiraeli zakoze iki kandi muri icyo gihe ni nde waje?
IMITWE ibiri y’ingabo yari ishyamiranye itandukanijwe n’ikibaya cya Ela mu majyepfo y’i burengerazuba bwa Yerusalemu. Ku ruhande rumwe hari ingabo za Isiraeli zari ziyobowe na Sauli wari ukimikwa. Ku rundi ruhande hari ingabo z’Abafilisitia ziherekejwe n’icyamamare cyabo Goliati, iryo zina risobanura “Kigaragara.” Mu burebure bwe bungana na metero 2.7, hamwe n’ibitwaro yari yitwaje yatangiye gukiga Isiraeli atukana.—1 Samweli 17:1-11.
2 Mbese ni nde wari guca agahigo ka Goliati? Bibiliya iratubwira ngo “abisiraeli bose bamurabutswe, bashy’ubgoba, baramuhunga.” Ubwo haje umusore muto. Yitwa Dawidi, iryo rikaba risobanura “Umukundwa.” Kuba yari intwari maze akanakunda gukiranuka byatumye aba “umukundwa” wa Yehova. Samweli yari yaramusize amavuta kugira ngo azabe umwami w’Isiraeli kandi yari afite umwuka wa Yehova ukamuha ubushobozi bwinshi.—1 Samweli 16:12, 13, 18-21; 17:24; Zaburi 11:7; 108:6.
3. Dawidi na Goliati bambariye urugamba bate?
3 Dawidi amaze kumva ukuntu Goliati atuka “ingabo z’Imana ihoraho” yaritanze kugira ngo ajye kurwanya icyo gihangange. Abiherewe uruhusa na Sauli yasatiriye uwo mwanzi. Ibyo ari byo byose ntiyari afite imyambaro y’ibyuma imurinda cyangwa intwaro z’icyo gihe Sauli yashakaga kumuha: yitwaje inkoni n’amabuyenge atanu hamwe n’umuhumetso. Goliati we yari afite mu ntoki icumu ryari rifite ikigembe gipima ibiro 7 kandi yari yambaye imyambaro y’umuringa ipima ibiro 57. Ubwo icyo gihangange cyaramusatiriye gikurikiye umuntu wari ugitwaje ingabo, maze ‘Umufilisitia aherako akena Dawidi mu izina ry’imana ze.’—1 Samweli 17:12-44.
4. Dawidi yaciye ate agahigo k’icyo gihangange?
4 Dawidi mu kumusubiza nawe yaramuhize maze aramubwira ati: “Wanterany’inkota n’icumu n’agacumu; ariko jyewe nguteye mu izina ry’Uwiteka [Yehova, MN] nyir’ingabo Imana y’ingabo z’Isiraeh wasuzuguye. Uyu muns’Uwiteka [Yehova, MN] arakungabiza nkwice nguc’igihanga; kandi ndagaburir’ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa z’inkazi zo mw’ishyamba intumbi z’ingabo z’Abafilistia, kugira ngw’abo mw’isi yose bamenye ko mw’Isiraeli harimw’Imana; kandi ngw’iri teraniro ryose rimenye k’Uwiteka [Yehova, MN] adakirish’inkota cyangw’icumu, kukw’ INTAMBABA ARI IY’UWITEKA [YEHOVA, MN], kand’ari w’uzabatugabiza.”—1 Samweli 17:45-47.
5. Intamabara yarangiye ite kandi ni nde wagombaga kubishimirwa?
5 Dawidi yagiye muri iyo ntambara n’ubutwari bwinshi. Yamukocoye ibuye maze cya gihanganga gihita cyitura hasi. Yehova yatanze igihembo cy’ukwizera n’ubutwari bwa Dawidi maze ayobora akubuyenge ku ruhanga rw’Umufihsitia. Hanyuma Dawidi yaravudutse avana inkota ya Goliati mu rwubati maze amuca umutwe. Ubwo abanzi babo bahise bashya ubwoba bariruka. Ni koko Dawidi yashoboraga kuvuga ati ‘INTAMBARA NI IYA YEHOVA’.—1 Samweli 17:47-51.
6. (a) Ni kuki Yehova yakoze ku buryo iyo nkuru yandikwa? (b) Abagaragu ba Yehova batotezwa n’abanzi bagereranywa na Goliati bakeneye kumenya iki?
6 Mbese ni kuki Yehova yakoze ku buryo iyo nkuru ibikwa mu Ijambo rye kandi iyo ntambara yarabaye hashize imyaka 3,000? Ni ukubera ko nk’uko intumwa Paulo ibitubwira: Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo, buduhesh’ ibyiringiro.” (Abaroma 15:4) Muri iki gihe cyacu abagaragu benshi b’indahemuka b’Imana bihanganira ibitutsi kandi bagatotezwa buri gihe n’abanzi bagereranywa na Goliati. Uko ibigeragezo birushaho kuba byinshi ni ko buri wese aba akeneye guhozwa biri muri aya magambo ngo: ‘INTAMBARA NI IYA YEHOVA.’
Ikibazo cyerekeranye n’ubutware
7. Ni ikihe kibazo kireba ubwoko bw’Imana mu buryo rusange mu mahanga yose kandi ni kuki?
7 Goliati mu gihe cye yarireze kugira ngo ahige Imana y’Isiraeh. No muri iki kinyejana cya 20 ubutegetsi bwinshi butegekesha igitugu bwishyize imbere kugira ngo buhige Yehova bugerageze gukanga abagaragu be kugira ngo biyegurire gusenga Leta. Icyo ni ikibazo cy’ingenzi cyo guhangayikirwa n’abantu b’Imana mu mahanga yose. Ibyo se byatewe n’iki? Kubera ko ‘ibihe by’Abanyamahanga’ byarangiye muri 1914, ubwo hatangiye ibihe byo ‘kugwa igihumure n’ubwoba no kwibwira ibyenda kuba by’amahanga.’ (Luka 21:24-26) Ibihe by’Abanyamahanga byatangiye igihe amahanga atangira gusiribanga Yerusalemu yo ku isi muri 607 mbere yo kubara kwacu, ubwo rero byamaze imyaka 2,520, hanyuma muri 1914 Yehova yimitse Yesu, amugira Umwami na Mesiya wa Yerusalemu yo mu ijuru. Abaheburayo 12: 22, 28; Ibyahishuwe 11:15, 17.a
8. (a) Mbese abami b’isi bubahirije itegeko rikubiye mu buhanuzi ribasaba ‘gukorera Yehova bamutinya’? (b) Ni bande bakabuhariwe muri politiki kuri ubungubu bahiga Yehova kandi bakagerageza gutegekesha igitugu abahamya be?
8 Muri 1914 habayeho ihinduka rinini. Ibihugu by’abanyamahanga byagombaga kwitabaza Imana. Nyamara se “abami” bariho muri icyo gihe bigeze bubahiriza itegeko ryo mu buhanuzi ryabasabaga ‘gukorera Yehova bamutinya’? Mbese bigeze bemera Umwami we yari amaze kwimika? Oya da. Ahubwo “bagiriy’inama Uwiteka [Yehova, MN] n’Uwo yasize,” Yesu. Kubera gukurikirana ibyo bishakira binjiye mu ‘midugararo’ batangira intambara y’isi yo muri 1914-1918. (Zaburi 2:1-6, 10-12) Kugeza ubu inyota yo gutegeka ni intandaro y’intambara ziri hagati y’abantu. Ubwo rero isi ya Satani irakomeza kubyara ibihangange muri politiki bigereranywa n’abantu bo kwa Goliati, aribo Abefuraimu. Ubutegetsi bw’igitugu buhiga Yehova kandi bugashaka gushyira abagaragu be mu by’agahato. Ariko rero nk’uko byahozeho intambara no gutsinda ni ibya Yehova.—2 Samweli 21:15-22.
“Sauli” wo muri iki gihe
9. Ni nde muri iki gihe cyacu witwara nk’Umwami Sauli kandi ni iki gituma dushobora kubyemeza?
9 Mbese mu kigereranyo tumaze gutanga Sauli we ashushanya iki? Mwibuke ko mbere yaho Yehova yari yiyemeje ‘kumuca ku ngoma y’Isiraeli’ kubera umutima we wo kwigomeka. (1 Samweli 15:22, 28) Hanyuma imbere y’agahigo ka Goliati ntabwo Sauli yigeze arwanirira ubutegetsi bwa Yehova. Hashize igihe yatoteje uwanesheje Goliati ari we Dawidi Yehova yari yasize amavuta kugira ngo azamusimbure ku ngoma ya Isiraeli. Dore imyifatire isa neza n’iy’abayobozi ba Kristendomu. Bigometse ku kuri ko muri Bibliya ubu bakaba bashinjwa cyane ubuhakanyi; ni koko ‘ntabwo bumvira ubutumwa bwiza’ bw’Umwami wacu n’ubw’Ubwami bwe. Aho kurwanirira ubutegetsi ku biriho byose bwa Yehova, ahubwo batoteje mu buryo bubi cyane abahamya basizwe hamwe na bagenzi babo bagize umukumbi mwinshi. Yehova ‘mu mujinya we’ azarimbura abo bahakanyi. —2 Abatesalonike 1:6-9; 2:3; Hosea 13:11.
10. (a) Ni iyihe manifeste yashyizwe ahagaragara i Londres muri 1918 n’abakuru b’amadini bo hejuru? (b) Aho kwitabira iby’iyo manifeste muri 1918, abayobozi b’amadini bafashe uwuhe murongo?
10 Mu ntambara ya mbere y’isi ubugambanyi bw’abayobozi ba Kristendomu bwashyizwe ahagaragara. Byaragaragaraga ko ubuhanuzi buri muri Matayo ibice bya 24 na 25, hamwe no muri Luka igice cya 21 bwarimo busohozwa. Muri 1918 abayobozi b’amadini bo mu rwego rwo hejuru b’Amatorero batiste, Congregasiyonaliste, Abaperezibiteriyene, Abepisikopali, n’Abametodisti bateraniye i Londere bandika manifeste yari ikubiyemo aya magambo ngo: “Uguhungabana kuriho ubu kurerekana ko ibihe by’Abanyamahanga birangiye.” Ibyo ari byo byose abo banyamadini ntabwo bakoze bakurikije inyandiko yabo. Mu Ntambara ya Mbere y’isi abayobozi b’amadini ya Kristendomu bashyigikiye abari bashyamiranye bose. Hanyuma aho kugira ngo bemere ukuza kwa Yesu Kristo mu bubasha bw’Ubwami bwe, bemeye imitekerereze y’amahanga; nk’uko iyo mitekerereze ibivuga. Mu buryo bw’isi koko ni byiza ko abantu bategekwa n’ubutegetsi bwa gipolitiki bubacamo uduce, n’aho baba ari abategekesha igitugu nka Goliati aho gutegekwa n’Ubwami bw’Imana.—Matayo 25:31-33.
Nta gufata impu zombi!
11. Ni abahe bantu batajya bemera na busa gufata impu zombi ku kibazo cyerekeranye n’ubutegetsi, na ni urugero rwa nde bakurikiza?
11 Mbese ku kibazo cyerekeranye n’ubutegetsi, abagaragu biyeguriye Imana bajya bashaka gufata impu zombi? Ntabwo ari byo iyo turebye neza uko inkuru yo muri Bibiliya ibivuga! (Daniel 3:28; 6:25-27; Abaheburayo 11:32-38; Ibyahishuwe 2:2, 3, 13, 19) Muri iki gihe cyacu Abakristo b’indahemuka barwanirira ubutegetsi bw’Ubwami bwa Yehova n’ubwo ‘Goliati’ abarega byinshi kandi akabatoteza cyane. Ubwo rero bagera ikirenge mu cya Kristo ‘Umwana wa Dawidi’ warwanye cyane intambara y’umwuka arwanirira ubutegetsi bwa Yehova ntiyigere yivanga mu ntambara no muri politiki by’isi. Yesu mu gihe yasengaga Se yavuze ko, kimwe na we, abigishwa be b’ukuri “mutar’ab’isi.”—Matayo 4:8-10, 17; 21:9; Yohana 6:15; 17:14, 16; 18:36, 37; 1 Petero 2:21.
12. (a) Ni nde wagushije ‘Goliati’ wo muri iki gihe kandi byagenze bite? (b) Kubera uko babibona, basanga ‘Goliati’ yaratsinzwe, abagaragu ba Yehova bakoze iki?
12 Abasigaye mu Bakristo basizwe aribo Dawidi wo mu gihe cyacu banesheje ‘Goliati” wo mu gihe cyabo. Babigenje bate? Bitanganje nta gukekeranya ko bari ku ruhande rwa Yehova mu mpaka zagibwaga ku butware bw’isi. “ICYEMEZO (Cyafashwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abigishwa ba Bibiliya mu iteraniro bagiriye i Cedar Point, Ohio (America) ku cyumweru 10 Nzeli 1922)” cyerekanaga urugero rwo gukurikizwa. Dore bimwe mu bivugwamo:
“10. Turemeza kandi turahamya ko turi mu minsi y’uguhora kw’Imana ku muteguro ugaragara cyangwa utagaragara wa Satani;
“11. Ko gusubizwaho kw’isi ishaje cyangwa ya kera ari ikintu kidashoboka na busa; ko tugeze mu gihe ubu Ubwami bw’Imana bugomba gushyirwaho binyuze kuri Yesu Kristo; kandi ko ububasha bwose n’amashyirahamwe yose bitaziyegurira ku bushake ubutware bukiranuka bw’Ubwami, bizavanwaho.
Nta gushidikanya ko “Umwana wa Dawidi” utegeka itorero rya Gikristo yakoze ku buryo iryo ‘buye’ ari ryo inyigisho y’ukuri y’Ubwami, riterwa. (Matayo 12:23; Yohana 16:33; Abakolosai 1:18) Mu materaniro manini y’umwaka yabaye kuva 1922 kugeza 1928 hafashwe ibyemezo byo guhamya urwo ruhande bafashe. Imbere y’ubwoko bwa Yehova ‘Goliati’ yari yatsinzwe yaciwe umutwe. Ubutegetsi butwaza igitugu ntabwo bwashoboye kwiyumvikanisha n’abarwanirira ubutegetsi bwa Yehova b’intwari.—Reba Ibyahishuwe 20:4.
13. (a) Mu gihe cy’ubutegetsi bw’igitugu cy’Ubudage bwo kwa Hitleri abakuru b’amadini ba Kristendomu bivanze mu biki? (b) Twasomye iki cyerekeranye n’ubudahemuka bw’Abahamya cyanditswe mu gitabo kimwe cyo mu Bwongereza, Mothers in the Fatherland?
13 Ubudage bwa Hitleri buduha urugero rugaragara cyane rw’ubugome ubutegetsi bumwe bugira, maze bukamera nka‘Goliati’ wo muri iki gihe. Amadini abiri akomeye yo muri icyo gihugu ariyo Abagatolika n’Abaporotestanti yashyizeho icyaha cyo kumvikana no kugandukira ubutegetsi bwa Nazi, maze basenga Hitleri, baramutsa ibendera ririho umusaraba ufite amashami kandi bagaha umugisha abasilikare bagiye ku rugamba kurimbagura abo basangiye idini bo mu gihugu bahana imbibi, Abahamya ba Yehova bo ibyo barabyitaruye. Dore ibisomwa mu gitabo cyo mu Cyongereza cyitwa Mothers in the Fatherland’. “[Abahamya ba Yehova] bajyanywe mu bigo byafungirwagamo abantu bakabababaza, abagera ku gihumbi barishwe abandi bagera ku gihumbi bapfira mu buroko hagati ya 1933 na 1945 Abagatolika n’Abaporotestanti bumviye abayobozi b’amadini yabo ngo bashyigikire Hitleri. Niba bamwe baranze kubikora, babikoze basuzugura ya Kiliziya na Leta.” Ari Kiliziya ari Leta byombi byishyizeho umwenda w’amaraso.—Yeremia 2:34.b
14. Ni kuki Abahamya ba Yehova bakunze gutotezwa?
14 No muri iki gihe nkuko Yesu yari yarabivuze abahamya ba Yehova bo mu bihugu byinshi baratotezwa bikabije. Nyamara imibereho yose baba barimo, abo Bakristo bakomeza kubwirizanya umuhate “ubutumwa bgiza bg’ubgami.” (Matayo 24:9, 13, 14) Ikintu kandi gitangaje n’uko aho hantu hose bazwi ko ari abaturage b’inyangamugayo, bafite imibereho itunganye bubahiriza amategeko n’umutekano mu buryo bw’intangarugero. (Abaroma 13:1-7) Nyamara ntibabura gutotezwa. Ni ukubera iki? Ni ukubera ko ukuyoboka Imana kwabo gushingiye kuri Yehova gusa kandi bakaba batemera kuramutsa cyangwa kwikubita imbere mu birangantego bya Leta. (Gutegeka kwa kabiri 4:23, 24; 5:8-10; 6:13-15) Kubera kwanga gufata impande zombi, basenga Yehova “wenyine” akaba ari we Mwami w’Ikirenga mu buzima bwabo. (Matayo 4:8-10; Zaburi 71:5; 73:28) Kubera ko “[a]tar’ab’isi” bafite ukutivanga kwa Gikristo mu byerekeranye n’intambara hamwe n’amashyirahamwe ya gipolitiki yo mu isi.—YohaAa 15:18-21; 16:33.
15, 16. (a) Ni uruhe rugero Abahamya b’ingeri zose bashobora gukurikiza mu gihe ‘Goliati’ wo muri iki gihe cyacu abugarije kandi umukobwa w’imyaka itandatu yabyerekanye ate? (b) Abakristo bifuza ko abana babo basa na nde?
15 Akenshi ‘Goliati’ wo muri iki gihe ashyira mu kaga abo Bakristo b’indahemuka basenga Yehova wenyine kandi bakirinda imigenzo yose isa n’iyo gusenga ibigirwamana. (Reba Ibyahishuwe 13:16, 17.) Nyamara imyaka baba bafite iyo ari yo yose, Abahamya ba Yehova bashobora gukurikiza urugero rwa Dawidi bagaca agahigo nta gutinya. Mu gihugu kimwe cyo muri Amerika yo hepfo haba umwana w’umukobwa ufite imyaka itandatu, kuva mu bwana bwe yatojwe kubaho Gikristo. (Reba Abefeso 6:4; 2 Timoteo 3:14, 15.) Ibyo bigatuma aba umunyeshuri mwiza cyane. Umutimanama we wigishijwe n’Ibyanditswe watumye yanga kugira uruhare mu minsi mikuru yateguwe n’ishuri, iyo mihango ikaba yuzuyemo ugusenga ibigirwamana. Umwarimukazi we, uwo mwana amaze kumusobanurira aho ahagaze, yamushubije ko umwana nkawe aba akiri mutoya ku buryo adashobora kugira umutimanama. Ako kana k’agakobwa kamubwiye ko yibeshya hanyuma kamuha ubuhamya butangaje.
16 Twizeye ko ababyeyi bose b’Abakristo barera abana babo bakiri bato cyane kugira ngo bakurikize urugero rwa Dawidi bafate n’uruhande nyarwo imbere ya ‘Goliati’ wo muri iki gihe. Abo bana bazashobore kwitwara mu budahemuka nk’abasore b’Abaheburayo batatu, Danieli hamwe n’abandi bantu b’intwari Ibyanditswe bivuga ko ‘bafite umutima utabacira urubanza’ kandi bakaba bubahiriza amahame ya Bibiliya!—1 Petero 2:19; 3:16; Danieli 3:16-18.
Uko amateka abibona
17. (a) Umwanditsi w’amateka witwa Amold Toynbee yavuze iki cyerekeranye n’ibihe byacu? (b) Abasa na ‘Goliati’ bo muri iki gihe bagerageza bate ubwizerwa bw’abagaragu b’Imana?
17 Umwanditsi w’amateka w’Umwongereza witwa Arnold Toynbee yanditse ko muri iki gihe cyacu hari hatangiye kugaragara “igisa n’idini ya gipagani gikorerwa za Leta z’ibihugu, iyo dini yayise “Umusemburo ukarishye wa vino nshya ya demokarasi yashyizwe mu masaho ashaje y’ivangura ry’amoko.” Abiha kuvuga ko igihugu cyabo kiruta ibindi byose bakageraho n’ubwo basenga Leta baba ari ibikoresho. Ni koko abantu babategeka babagira ibikoresho bya gipolitiki nziza cyangwa mbi. Ubwo rero abasa na ‘Goliati’ barabagaye hanyuma bashyira mu bigeragezo ubudahemuka bw’abagaragu b’Imana bakunda igihugu cyabo ariko bakanga gusenga Leta n’ibirangantego.
18. Ni ibihe bibazo birebire umutimanama w’Umukristo uhura na byo?
18 Nkuko byari bimeze kera mu gihe cy’Ubudage bw’Abanazi, ibyo bibazo bikomeye bikunda kugera ku mutimanama w’Umukristo: Mbese igihugu cyanjye gisumbya ibindi ubuntu bw’Imana? Mbese birumvikana kandi ni iby’ubwenge cyane cyane mu gihe cyacu kirusha ibindi bihe byo mu mateka y’isi ububi, kuvuga ko agace gato k’isi karuta ibindi bisigaye, cyangwa ko igice cy’umuryango w’abantu kiruta ibindi byose bisigaye?
19. Umumenyi w’Amateka ukomeye Yehova abona ate igihugu gitekereza kandi kigakora nk’aho kiruta ibindi bihugu byose?
19 Turebe igitekerezo cy’umunyamateka ukomeye Imana Yehova, Umwanditsi wa Bibiliya. Dore ibyo intumwa Petero ivuga ngo: “N’ukuri mmenye yukw’Imana itarobanur’abantu ku butoni, ahubgo mu mahanga yose uyubaha agakor’ibyo gukiranuka, iramwemera.” Ikindi kandi, mbese ntitwagombye kubaho buri gihe dukurikije amagambo yahumetswe n’Umuremyi akayaha intumwa Paulo ngo: “Kandi [Imana] yaremy’amahanga yose y’abantu, bakomoka ku munt’umwe, ibakwiza mw’isi yose”? Mbese ni kuki igihugu cyatekereza cyangwa kigakora nk’aho gisumba ibindi? Paulo yifatanije n’abandi bantu mu buryo rusange yaravuze ati: “Tur’urubyaro rw’Imana.”—Ibyakozwe 10: 34, 35; 17:26, 29.
20. Mu isi nshya yasezeranijwe na Yehova agahigo abagaragu ba Yehova batazongera guhura nako ni akahe, kandi inyandiko itaha iravuga ibyerekeye iki?
20 Mu isi nshya yasezeranijwe na Yehova abakunda ubukiranutsi ntabwo bazongera guhigwa n’amashyirahamwe ya gipolitiki agereranywa na Goliati kubera ko urwango n’ubwirasi biyaranga bizaba byavanyweho. (Zaburi 11:5-7) Abagaragu b’Imana aho baba hose, bivanyemo ibyiyumvo byo gushyira igihugu imbere: bubahiriza itegeko rya Yesu ribasaba ‘gukundana nk’uko nawe yabakunze.’ (Yohana 13:34, 35; Yesaya 2:4) Inyandiko ikurikira iratwereka icyo urwo rukundo ari rwo!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Kugira ngo umenye byinshi ku byerekeye ibihe byo muri Bibiliya uzasome igitabo cyitwa “Que ton royaume vienne!” ku mpapuro 129 kugeza 138, icyo gitabo cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
b Abahamya ba Yehova baba abasore cyangwa abato cyane baciye agahigo ka ‘Goliati’ w’Umunazi bakomeza kuba indahemuka. Igitabo Annuaire des Temoins de Jehovah 1974 ku mpapuro 117 kugeza 121, 163 kugeza 168 kirimo inkuru nziza zerekeranye n’imibereho ya bamwe muri bo.
Isubiramo
◻ Igihangange giteye ubwoba Goliati gishushanya iki?
□ Ni kuki dushobora kuvuga ko abagaragu b’lmana badafata impande zombi ku byerekeranye n’ubutegetsi?
□ Ni kuki abagaragu b’lmana bashobora kuvuga ko ‘Goliati’ wo muri iki gihe yatsinzwe?
◻ Ni nde witwara nk’Umwami Sauli kandi ni iki cyatuma tubyemeza?
◻ Ni kuki dushobora kuvuga ko abagaragu ba Yehova bakoze nka Dawidi mu gihe bakandamizwaga na ‘Goliati’ wo muri iki gihe cyacu?