Nimwumve ibyo umwuka ubwira amatorero
Impapuro za 3 kugeza 13 zivuga disikuru ebyiri za mbere zatanzwe ku mutwe “Igihe Cyagenwe Kirengereje” zigatangwa muri 1988 mu materaniro y’akarere y’Abahamya ba Yehova yitwa “Gukiranuka kw’Imana.”
“Ufit’ugutwi, niyumv’iby’umwuk’ubgir’amatorero.”—IBYAHISHUWE 3:22, MN.
1. Ni ayahe magambo yo mu Byahishuwe agaragara ko ari ubutumwa bwiza muri iki gihe cyijimye, kandi ubuhanuzi n’‘igihe cyagenwe’ ni iki?
HASHIZE IMYAKA, umuntu wiga iby’imibanire y’abantu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atangaje ko muri icyo gihugu abantu bafite ubwigenge bukabije ariko kandi bakaba badafite umunezero uhagije. Yongeyeho ko “abantu babona ko umunezero ubahunga. Paradiso bari bariringiye kugeraho basanze mu by’ukuri ari ubutayu.”Ubwo rero ntagushidikanya ko amagambo y’intumwa Yohana yanditse mu Ibyahishuwe 1:3 ari ubutumwa bwiza kuko atugaragariza uko twabona umunezero. Yohana yaranditse ngo: “Hahirw’usom’amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva, bakitonder’ibyanditswe muri bgo: kukw’igihe [cyagenwe] kiri bugufi.” “Ubuhanuzi” avuga ni ubwanditswe mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Naho igihe [cyagenwe]” nta kindi kitari icyo ubwo buhanuzi bwo mu Byahishuwe bugomba kuzuriramo. Amagambo ya Yohana ni ay’ingenzi kuri twe muri iki gihe.
2. Ikinyejana cya mbere kijya kurangira, ni iki Yohana agomba kuba yaribazagaho?
2 Imyaka irenga 60 mbere y’uko yandika igitabo cy’Ibyahishuwe, Yohana yari yarabonye ishyirwaho ry’itorero rya Gikristo ryasizwe mu mwuka ku munsi wa Pentekote. Ubwo rero muri 96 mu kubara kwacu, iryo torero ryari ryariyongereye. Iryo torero mbere ryari rigizwe n’abantu 120 ryari ryarahindutse umuteguro mpuzamahanga. Ariko kandi ni ko n’ingorane zavukaga, nk’uko Yesu, Paulo na Petero bari barabivuze, ubuhakanyi no kwirema ibice byari bitangiye kugaragara, kandi Yohana akaba yaragombaga kuba yaribazaga ibyagombaga kuba mu gihe cyari kuza.—Matayo 13:24-30, 36-43; Ibyakozwe 20:29, 30; 2 Petero 2:1-3.
3. Ibyo Yohana yeretswe akanabyandika mu Byahishuwe byahamyaga iki?
3 Nimutekereze ibyishimo yagize igihe yabonaga “ibyahishuriwe na Yesu Kristo, iby’Imana yamuhereye kugira ngo yerek’imbata ze ibikwireye kuzabaho vuba.” (Ibyahishuwe 1:1) Bitewe n’ibyo yagiye yerekwa byiza cyane, Yohana yaje gusobanukirwa ko imigambi ya Yehova izasohora ntakabuza kandi ko kwihangana kw’Abakristo b’indahemuka kuzagororerwa mu buryo bw’igitangaza. Yahawe kandi na Yesu ubutumwa bugenewe amatorero arindwi. Ubwo butumwa bwari inama za nyuma Yesu yari agiye guha ubwe Abakristo mbere yo kuza kwe mu ikuzo ry’Ubwami.
Amatorero arindwi
4. (a) Amatorero y’indahemuka ya Gikristo afite iyihe nshingano? (b) Kuba abasaza basizwe mu mwuka bameze nk’inyenyeri ndwi mu kiganza cy’iburyo cya Kristo byerekana iki?
4 Ayo matorero arindwi y’Abakristo basizwe yashushanywaga n’ibitereko by’amatabaza birindwi, naho abasaza b’ayo matorero yasizwe mu mwuka bo bagashushanywa n’inyenyeri indwi mu kuboko kw’iburyo bwa Kristo. (Ibyahishuwe 1:12, 16) Kubera ibyo bigereranyo bitangaje Yohana yaje gusobanukirwa ko amatorero ya Gikristo agomba kugira urumuri nk’ibitereko by’amatabaza yakira mu isi y’umwijima. (Matayo 5:14-16) Mu gufata mu kuboko kwe kw’ iburyo abasaza, Yesu yerekanaga ko yari abayoboye kandi akabereka inzira banyuramo.
5. Mu gihe cya Yohana ubutumwa bwahawe ya matorero arindwi bwarebaga ba nde?
5 Yesu yabwiye Yohana: “Icy’ubona, ucyandike mu gitabo, ucyohererez’amatorer’arindwi ari mw’Efeso n’i Simuruna n’i Perugamo n’i Tuatira n’i Sarudi, n’i Filadelifia n’i Laodikia.” (Ibyahishuwe 1:11) Ayo matorero yari ariho mu by’ukuri mu gihe cya Yohana kandi dushobora kuvuga tudashidikanya ko igihe iyo ntumwa yarangije kwandika igitabo cy’ Ibyahishuwe, buri torero ryabonye inyandiko yacyo. Ariko dore ibyo Dictionary of the Bible (Dictionnaire de la Bible) ya Hastings ivuga ku Byahishuwe ngo: “Nta gitabo na kimwe cyo mu Isezerano Rishya cyahamijwe ko ari icy’ukuri mu kinyejana cya 2 nk’icy’Ibyahishuwe.” Igitabo cy’Ibyahishuwe cyari kizwi rero kandi kigasomwa atari gusa n’abagize ya matorero arindwi ahubwo kandi n’abandi Bakristo bifuzaga kwiga amagambo y’ubwo buhanuzi. Nta gushidikanya ko inama za Yesu zarebaga Abakristo bose basizwe.
6, 7. (a) Amagambo yo mu Byahishuwe yagombaga kuzura mbere na mbere mu kihe gihe kandi tubibwirwa n’iki? (b) Muri iki gihe za nyenyeri ndwi n’amatorero arindwi bishushanya iki?
6 Ariko kandi ubwo butumwa bwahawe ya matorero arindwi bufite ubusobanuro burushijeho kwaguka. Koko rero mu Byahishuwe 1:10 MN, avuga ngo: “Kubw’umwuka nageze ku munsi w’Umwami.” Uwo murongo ni umwe mu mfunguzo z’ingenzi z’Ibyahishuwe.Utumenyesha ko ubwo buhanuzi bwuzura mbere ya byose k’‘umunsi w’Umwami’ watangiye igihe uwo mwami yimikwaga muri 1914. Ibyo nanone byemezwa n’ubutumwa Yesu yoherereje ya matorero arindwi. Dusangamo amagambo nk’aya yabwiwe Perugamo ngo: “nzaz’ah’uri vuba.” (Ibyahishuwe 2:16; 3:3, 11) Nyuma y’umwaka wa 96 mu kubara kwacu Yesu ntiyaje mu buryo busobanutse kugeza igihe yimikiwe muri 1914. (Ibyakozwe 1:9-11) Hanyuma mu kuzuza Malaki 3:1, ‘yaje’ nanone mu rusengero muri 1918 kugira ngo atangirire umurimo wo guca imanza ku b’Inzu y’Imana. (1 Petero 4:17) ‘Azaza’ nanone mu gihe kiri bugufi,ubwo“ahor’inzigw’abatamenye Imana n’abatumvir’ubutumwa bgiza bg’Ubwami wacu Yesu.”—2 Abatesalonike 1:7, 8; Matayo 24:42-44.
7 Dusobanukiwe rero ko ya matorero arindwi ashushanya amatorero yose y’Abakristo basizwe nyuma yo muri 1914 kandi ko za nyenyeri ndwi zishushanya abasaza bose basizwe mu mwuka b’ayo matorero. Ibyo kandi bigera no ku basaza bari mu bagize “Izindi ntama” na bo bari mu kuboko kw’iburyo cyangwa se munsi y’ubuyobozi bwa Yesu. (Yohana 10:16) Kandi n’inama zahawe amatorero arindwi zireba amatorero yose y’ubwoko bw’Imana ku isi harimo n’agizwe n’Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose ku isi.
8. Ni mu yihe mimerere Yesu yasanze abiyitaga Abakristo igihe cy’igenzura rye muri 1918?
8 Igihe Yesu yazaga kugenzura abiyitaga Abakristo bose muri 1918, yasanze ku isi Abakristo basizwe bihataga gukurikiza amagambo y’ubwo buhanuzi. Kuva muri za 1870, bari baraburiye abandi bantu ko umwaka wa 1914 wagombaga kuba umwaka ukomeye. Bari baragiriwe nabi na Kristendomu mu Ntambara ya Mbere y’Isi yose, ndetse muwa 1918 umurimo wasaga n’uwahagaze nyuma y’ifungwa ry’abayoboraga Sosayiti Watch Tower babarega ibinyoma. Ariko kandi imibabaro yabagezeho yari ihuje neza neza n’ubuhanuzi bwo mu Ibyahishuwe. Kwiyemeza gukurikiza amagambo ya Yesu yahaye ya matorero arindwi byerekanaga nta gushidikanya ko ari bo Bakristo b’ukuri bonyine bafite urumuri mu isiy’umwijima. Abo basigaye bagize ubungubu itsinda rya Yohana, bakaba bakiriho kugira ngo bibonere ugusohozwa kw’ibice byinshi by’Ibyahishuwe no kugira ngo bagire uruhare mu kuzuzwa kwabyo.
Inama no gushima
9, 10. Ni ukuzura kw’ayahe magambo ya Yesu kwateye ibyishimo byinshi Abakristo bo mu gihe cyacu? Sobanura.
9 Mu Byahishuwe 3:8, Yesu yabwiye itorero ry’i Filadelifia ngo: “Nz’imirimo yawe: dore nshyiz’imbere yaw’urugi rukinguye, kandi nta ubasha kurukinga; kuk’ufit’imbaraga nke, nyamar’ukitondere ijambo ryanjye, ntiwihakan’izina ryanjye.” Birashoboka ko Abakristo b’i Filadelifia bari baragize ishyaka maze ubungubu urugi rukaba rufunguye imbere yabo, bityo bakaba bari bafite umwanya mwiza wo kubona igikundiro.
10 Mu gihe cyacu ubwo butumwa bwiza bwateye umunezero mwinshi abagaragu b’Imana. Nyuma y’imibabarao yabo yo muri 1918, bongeye kuba bazima mu buryo bw’umwuka, naho muri 1919 Yesu yabafunguriye urugi, ari bwo buryo bw’igikundiro. Banyuze muri uwo muryango bemera kwoherezwa kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu mahanga yose. Kubera ko umwuka wa Yehova wari kuri bo, ntacyashoboraga guhagarika uwo murimo, kandi abo Bakristo b’indahemuka babonye igikundiro cyinshi cyo kuzuza igice gikomeye cy’ikimenyetso cy’ukuhaba kwa Yesu. (Matayo 24:3, 14) Kubw’umurimo wo kubwiriza bakoranye ubudahemuka, abanyuma mu bagize 144,000 baratoranijwe kandi bashyirwaho ikimenyetso kandi ‘umukumbi munini’ urakoranywa. (Ibyahishuwe 7:1-3, 9) Mbega ibyishimo ku bagaragu b’Imana!
11. Ni gute abahakanyi bagerageje kwanduza umuteguro wa Yehova mu gihe cya Yohana, na mbese hari bamwe babikoze no muri iki gihe cyacu?
11 Mbese hari ikintu cyagabanya ibyo byishimo? Kirahari koko. Urugero, N’ubwo abasaza bo mu itorero ry’i Perugamo bari bafite ukwihangana kwiza ntibabashije kwirinda inyigisho z’abo mu gace k’Abanikolaiti. (Ibyahishuwe 2:15) Ingeso yo kwirema ibice yari irimo kwinjira mu itorero. No mu minsi y’imperuka turimo bamwe bataye ukuri baba abahakanyi bagerageza kworeka umuteguro wa Yehova. Muri rusange abasaza barabarwanije ariko ikibabaje n’uko hari abemeye kworama. Ntibikabe ko twareka abahakanyi bakatuvutsa ibyishimo byacu!
12. (a) Ni ukuyobya kuhe kugereranywa n’ukwa Balamu na Yezebeli? (b) Mbese mu gihe cyacu Satani agerageza kuzana ukuyobya nk’uko mu itorero rya Gikristo?
12 Yesu yanihanangirije itorero ry’i Perugamo ngo ryirinde “abakomez’inyigisho za Balamu.” (Ibyahishuwe 2:14) lyo nyigisho yari iyihe? I Perugamo hariho uwayobyaga Abakristo nk’uko Balamu yari yarayobeje Abisiraeli mu butayu abatera inkunga yo ‘gutonora no gusambana.’(Kubara 25:1-5; 31:8) Yesu yanabwiye itorero ry’i Tuatira kwirinda ‘umugore Yezebeli’ na we wasunukiraga Abakristo ‘mu gusambana no kurya intonorano.’ (Ibyahishuwe 2:20) Mbese Satani agerageza muri iki gihe kuzana ibishuko bigereranywa n’ibya Balamu cyangwa Yezebeli mu itorero rya Gikristo? Yego ndetse ku buryo hafi abantu 40,000 bacibwa mu itorero buri mwaka abenshi muri bo bazira ubusambanyi. Mbega ibyago! Abagabo bagereranywa na Balamu hamwe n’abagore bagereranywa na Yezebeli bigometse ku basaza maze bashaka kuyobya itorero. Tuzarwanye n’imbaraga zacu zose izo ngeso zanduye!—1 Abakorinto 6:18; 1 Yohana 5:21.
13. (a) Ni mu yahe magambo Yesu avugamo isesemi aterwa n’abari akuzuyaze? (b) Ni kuki abanya Laodikia bari akazuyaze kandi ni gute twakwirinda gusa na bo?
13 Mu Byahishuwe 3:15, 16, Yesu yabwiye maraika w’itorero ry’i Laodikia ngo: “Nz’imirimo yawe, yuk’udakonje kandi ntubire. Iyaba war’ukonje cyangwa war’ubize! Nuko rero, kuk’ur’akazuyaze, udakonje ntubire, ngiye kukuruka.” Yesu hano aravuga atsindagiriza isesemi aterwa n’abari akazuyaze. Akomeza muri aya agambo ngo: “[Utazi] yuk’ur’umutindi wo kubabarirwa, kand’ur’umukene n’impumyi, ndetse wambay’ubusa.”(Ibyahishuwe 3:17) Mbese twifuza kugaragara nk’abatindi bo kubabarirwa kandi b’abakene n’impumyi ndetse bambaye ubusa? Oya rwose!Ngaho rero turwanye n’imbaraga zacu zose gukunda ibintu no kuba akazuyaze.—1 Timoteo 6:9-12.
Twihangane kugeza ku mperuka
14. (a) Ni iyihe mibabaro itorero ry’i Simuruna ryihanganiye? (b) Iyo mibabaro igaragara ite muri iyi minsi yacu?
14 Itorero ry’i Simuruna ryo ntiryari akazuyaze, Yesu yararibwiye ngo: “Nz’amakuba yawe n’ubukene bwawe, (ariko rero ur’umutunzi), n’uk’utukwa n’abiyit’Abayuda, nyamar’atari bo, ahubg’ar’ab’isinagogi ya Satani. Ntutiny’iby’ugiye kuzababazwa. Dore, Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamar’iminsi cumi mubabazwa.” (Ibyahishuwe 2:8-10) Mbese ibyo si byo bigera ku Bakristo muri iki gihe? Baba abo mu basizwe cyangwa se abo mu mukumbi mwinshi, nabo bihanganira ukurwanya gukomeye guturuka kubo mw’“isinagogi ya Satani” yo muri iki gihe, ariyo Kristendomu. Kuva ku Ntambara ya mbere y’Isi kugeza ubu ibihumbi by’abagabo n’abagore ndetse n’abana barakubiswe, barafungwa, barababazwa cyane, abagore bafatwa ku ngufu cyangwa se baricwa bazira kuba baranze guhara gushikama kwabo.
15, 16. (a) Kuki Abakristo basizwe bashobora kugira umunezero n’ubwo batotezwa? (b) Ni ibihe byiringiro by’igitangaza na byo bishimisha cyane izindi ntama?
15 Mbese imibabaro nkiyo ishobora guha umunezero uwo igeraho akayihanganira? Birumvikana ko yo ubwayo itabishobora. Ariko kandi nk’uko byabaye ku ntumwa Abakristo b’indahemuka bihanganira ibigeragezo, babona ibyishimo byinshi byo mu mutima iyo batekereje ko “zemerewe gukorwa n’isoni bazihor’iryo zina [rya Yesu].” (Ibyakozwe 5:41) Kandi ibyo byishimo barabigumana uko abanzi babo bakora kose, kuko bazi ko igihe cyagenwe kiri bugufi ubwo ubudahemuka bwabo buzagororerwa. Mbega ingororano! Yesu yabwiye buri Mukristo w’i Simuruna ngo: “Arik’ujy’ukiranuka, uzageze ku gupfa: nanjye nzaguh’ikamba ry’ubugingo.” (Ibyahishuwe 2:10) Naho ab’i Sarudi yarababwiye ati: “Unesha, ni w’uzambikw’imyenda yera, kandi sinzahanagur’izina rye na hato mu gitabo cy’ubugingo.”—Ibyahishuwe 3:5.
16 Nibyo ko ayo masezerano areba mu buryo bwihariye Abakristo basizwe. Abibutsa ingororano ibategereje, ubuzima buhoraho mu ijuru. Ariko kandi aha imbaraga nanone abagize ‘umukumbi mwinshi’ Yehova na bo ababikiye ingororano nibagira ishyaka no kwihangana. Bafite ibyiringiro by’igitangaza byo kuzabona ubuzima bw’iteka muri Paradiso ku isi mu nsi y’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana buyobowe na Kristo. Nguko uko bazamenya Paradiso isi y’iki gihe itazigera imenya na rimwe.
17. Yesu yagiye arangizanya ubutumwa bwe bwose ayahe magambo, kandi ayo magambo asobanura iki kuri twe?
17 Yesu yagiye arangiza ubutumwa bwe bugenewe ya matorero arindwi n’aya magambo ngo: “Ufit’amatwi niyumv’iby’umwuka ubwira amatorero.” (Ibyahishuwe 3:22, MN) Tugomba rero kumva amagambo y’umwungeri mukuru maze tukanayumvira. Nitubigenza dutyo ni bwo tuzabona ingororano. Turashaka kubyiyemeza uko tugenda dutera intambwe mu kugenzura igitabo cy’Ibyahishuwe.
Umuzingo ufatanyishijwe ibimenyetso birindwi
18. (a) Ni iki Yesu yahawe rnu rugo rwo mu ijuru? (b) Muri iyi minsi yacu ukugendera ku mafarasi kw’abantu batatu kuvugwa mu gice cya 6 cy’Ibyahishuwe gusobanura iki ku bantu?
18 Urugero mu bice bya 4 na 5, Yohana yagize iyerekwa ritangaje ry’urugo rwo mu ijuru rwa Yehova. Umwana w’intama w’Imana Yesu Kristo ni ho ari maze ahabwa umuzingo ufatanishijwe ibimenyetso birindwi. Mu gice cya 6 Yesu afungura abikurikiranije ibimenyetso bitandatu muri bya bindi birindwi. Afunguye icya mbere, haboneka uwicaye ku ifarasi yera. Ahabwa ikamba maze “agend’ anesha, kandi ngw’ahor’anesha.” (Ibyahishuwe 6:2) Uwicaye ku ifarasi ni Yesu umwami umaze kwambikwa ikamba. Umunsi w’Umwami watangiye igihe amaze kuba Umwami atangira kugenda ku ifarasi anesha muri 1914. Amaze gufungura ibimenyetso bitatu bikurikira haboneka izindi farasi eshatu n’abazicayeho. Ni ibiremwa biteye ubwoba bishushanya intambara ku isi, inzara n’urupfu ruterwa n’ibintu byinshi birimo indwara z’ibyorezo. Ibyo bihuje n’ubuhanuzi bwa Yesu bwavugaga ko kuhaba kwe kwa cyami kwagombaga kwerekanwa ku isi n’intambara zikomeye, amapfa, imitingito y’isi n’akandi kaga. (Matayo 24:3, 7, 8; Luka 21:10,11) Nta gushidikanya ko niba Abakristo bashaka gutsinda imimerere ikomeye nk’iyo bagomba kwitondera babyitayeho amagambo Yesu yoherereje ya matorero arindwi.
19. (a) Igihe cy’ukuhaba kwa Kristo ni iyihe ngororano Abakristo basizwe b’indahemuka bapfuye bahabwa? (b) Ni ibihe bintu biteye ubwoba ugufungurwa kw’ikimenyetso cya gatandatu gutangaza, kandi ibyo bituma abantu bibaza ibihe bibazo?
19 Ikimenyetso cya gatanu gifunguwe hahishuwe ikintu cyabereye ahantu h’umwuka hataboneka. Abakristo basizwe bapfuye kubera ukwizera kwabo bahabwa buri wese igishura cyera. Kubera ko ukuhaba kwa Kristo kwagaragaye, bisa n’aho umuzuko wo mu ijuru watangiye. (1 Abatesalonike 4:14-17; Ibyahishuwe 3:5) Nyuma ikimenyetso cya gatandatu na cyo kirafungurwa hanyuma “isi” gahunda y’ibintu yo ku isi iyobowe na Satani, ihungabanywa n’umutingito ukomeye. (2 Abakorinto 4:4) “Ijuru” cyangwa ubutegetsi bwa kimuntu bukorera mu nsi y’ubuyobozi bwa Satani, ryazinzwe nk’ikizingo gikwiye gutabwa. Kubera ubwoba bwinshi, abantu b’ibyigomeke batakambira ibitare bati: “Nimutugweho, muduhish’amaso y’Iyicaye kur’iriya ntebe n’umujinya w’Umwana w’Intama; kuk’umuns’ukomeye w’umujinya wab’usohoye, kandi ni nde ubasha guhagarar’adatsinzwe?—Ibyahi shuwe 6:13, 14, 16, 17
20. Ni nde uzaba ahagaze igihe cy’umunsi ukomeye w’uburakari bwa Yehova n’Umwana w’Intama?
20 Ni nde rero uzabasha koko guhagarara adatsinzwe? Yesu yamaze gusubiza icyo kibazo. Ni ‘abumva icyo umwuka ubwira amatorero’ bazabasha guhagarara badatsinzwe kuri uwo munsi w’uburakari. Gihamya y’ibyo, nuko Yohana yabwiwe noneho ko abanyuma mu Bakristo 144,000 basizwe bashyizweho ikimenyetso hamwe n’umukumbi mwinshi uturutse mu mahanga yose uzatoranywa kugira ngo urokoke ‘umubabaro mwinshi.’ (Ibyahishuwe 7:1-3, 14) Ariko igihe kirageze cyo gufungura ikimenyetso cya karindwi cy’umuzingo. Irindi yerekwa ritangaje rigiye guhabwa Yohana kandi bimunyuzeho na twe ubwacu bitugereho. Igice gikurikira kiravuga bimwe muri byo.
Mbese urabyibuka?
◻ Yesu afite mwanya ki ku basaza b’itorero?
◻ Ni izihe ngorane abasaza b’i Perugamo n’ab’i Tuatira bahuye na zo, naho se amatorero yo muri iki gihe na yo yahuye n’ingorane nk’izo?
◻ Ni irihe kosa rikomeye abanya Laodikia bakoze kandi ni gute dushobora natwe kwirinda kurigwamo?
◻ Ni ibihe bitotezo Abakristo bihanganiye mu kinyejana cya 20 kandi ni ayahe masezerano ya Yesu yabafashije?
◻ Ni gute twakwirinda ukwiheba amahanga azagira kuri Harumagedoni?
[Amafoto yo ku ipaji ya 6]
Abakristo bamwe b’indahemuka barababajwe mu bigo abanazi bafungiragamo abantu
[Aho ifoto yavuye]
DÖW, Vienna, Austria