“Nkiza kutizera”
‘Se w’umwana avuga cyane, ati: Ndizeye; nkiza kutizera’—MARIKO 9:24.
1. Ni iki cyatumye umubyeyi umwe w’umugabo avuga cyane ati “Nkiza kutizera”?
UWO ni se w’umwana w’umuhungu wari ufashwe na dayimoni wari uhagaze imbere ya Yesu Kristo. Mbega ukuntu yifuza cyane ko umwana we yakira! Abigishwa ba Yesu bari babuze ukwizera guhagije kugira ngo birukane dayimoni uwo, ariko se w’uwo mwana avuga cyane ati “Ndizeye; nkiza kutizera.” Ku bw’imbaraga zitangwa n’Imana, Yesu yahise yirukana iyo dayimoni, bityo aba akomeje ukwizera kwa se w’umwana.—Mariko 9:14-29.
2. Ni ibihe bintu bibiri bifitanye isano no kwizera bidatera isoni Abakristo?
2 Kimwe n’umubyeyi w’uwo mwana wari ufite ibyiringiro, umugaragu w’indahemuka wa Yehova ntagira isoni zo kuba yavuga ati “Ndizeye!” Abantu b’abakobanyi bashobora guhakana imbaraga z’Imana, bakaba bahakana ko Ijambo ryayo ari ukuri, ndetse bakaba banahakana ko Ibaho. Na ho Abakristo b’ukuri bo bemera ko bizera Yehova Imana batazuyaje. Ariko kandi, iyo bavugana na Se wo mu ijuru biherereye mu isengesho, hari uwashobora gusenga agira ati “Nkiza kutizera.” Ibyo bashobora kubivuga nta soni bibateye, bazi ko n’abigishwa ba Yesu Kristo basabye bagira bati “Twongerere kwizera.”—Luka 17:5.
3. Uburyo Yohana akoresha ijambo “ukwizera” mu ivanjiri ye, bugaragaza iki?
3 Mu buryo bwihariye, Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiririki bivuga byinshi ku bihereranye no kwizera. Koko rero, Ivanjiri ya Yohana ikoresha amagambo ya Kigiriki anyuranye afitanye n’ijambo ‘ukwizera,’ incuro zigera kuri 40 ku ijana kuruta incuro zose iryo jambo rivugwa mu Mavanjiri atatu. Yohana yatsindagirije ko kugira ukwizera bidahagije; ahubwo ko kukugaragariza mu bikorwa ari byo by’ingenzi. Kubera ko Yohana yanditse mu wa 98 w’igihe cyacu, yari yarabonye ukuntu ubumara bw’ubuhakanyi bwatutumbaga bushaka aho bupfumurira bunyuriye ku Bakristo bari bafite intege nke mu kwizera (Ibyakozwe n’Intumwa 20:28-30; 2 Petero 2:1-3; 1 Yohana 2:18, 19). Ubwo rero, byari iby’ingenzi cyane kugaragariza ukwizera mu bikorwa, ukwizera kurangwa n’ibikorwa byo kubaha Imana. Ibihe bikomeye biradutereje.
4. Kuki nta kidashobokera abafite ukwizera?
4 Ukwizera gutuma Abakristo bashobora guhangana n’ibibazo ibyo ari byo bose. Yesu yabwiye abigishwa be ko iyo baza kuba bafite “kwizera kungana n’akabuto ka sinapi” nta cyari kubananira (Matayo 17:20). Muri ubwo buryo, yatsindagirije imbaraga ukwizera gufite, ari ko mbuto y’umwuka wera. Bityo rero, Yesu ntiyashakaga kuvuga imbaraga za kimuntu, ahubwo yavugaga iz’umwuka w’Imana, ari zo mbaraga zayo. Abayoborwa na wo ntabwo utugorane tungana urwara baduhinduramo imisozi. Gushyira mu bikorwa ubwenge butangwa n’umwuka w’Imana bituma bashobora kubona ibintu uko biri. Ndetse n’ingorane zikomeye cyane zihinduka ubusa iyo zikubitanye n’imbaraga zo kwizera.—Matayo 21:21, 22; Mariko 11:22-24; Luka 17:5, 6.
Dusabe Kugira ngo Ukwizera Kutabura
5-7. (a) Ni ayahe magambo y’umuburo ahereranye no kwizera Yesu yavuze igihe yashyiragaho Urwibutso? (b) Ni gute ubwizera kwa Petero kwamushoboje gukomeza abavandimwe be?
5 Mu mwaka wa 33 w’igihe cyacu, Yesu yizihije bwa nyuma Pasika ari kumwe n’abigishwa be. Amaze gusezerera Yuda Isikariyota, yashyizeho Urwibutso agira ati “Nanjye mbabikiy’ubgami, nk’uko data yabumbikiye . . . Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngw abagosore nk’amasaka; ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe n’ umara guhinduka, ukomeze bagenzi bawe.”—Luka 22:28-32.
6 Yesu yasenze asaba ko ukwizera kwa Simoni Petero kutacogora. N’ubwo Petero yakabije kwiyemera akavuga ko atazigera na rimwe yihakana Yesu, nyamara, nyuma y’aho gato yabikoze gatatu kose (Luka 22:33, 34, 54-62). Koko rero, Umwungeri amaze gukubitwa n’urupfu nk’uko byari byarahanuwe, intama zarasandaye (Zekaria 13:7; Mariko 14:27). Icyakora, Petero amaze kuva mu mutego w’ubwoba yari yaguyemo, yakomeje abavandimwe be bo mu buryo bw’umwuka. Ni we wazamuye ikibazo cyo gusimburwa kwa Yuda Isikariyota w’umuhemu. Yabaye umuvugizi w’intumwa ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33 w’igihe cyacu, akoresha urufunguzo rwa mbere mu ‘mfunguzo’ Yesu yamuhaye afungurira Abayahudi inzira yo kuba abagize Ubwami (Matayo 16:19, Ibyakozwe 15:2-41). Satani yari yasabye intumwa ngo azigosore nk’amasaka, ariko Imana yitaye ku kwizera kwabo kugira ngo kudacogora.
7 Tekereza ibyiyumvo Petero yagize ubwo yumvaga Yesu agira ati “Ndakwingingiye kugira ngo kwizera kwawe kudacogora.” Ngaho ibaze nawe! Kubona Umwami we, ari we Shebuja, yari yasenze asaba ko ukwizera kwa Petero kudacogora! Kandi koko, ntiyakubuze cyangwa ngo gucogore. Koko rero, umunsi wa Pentekote, Petero hamwe n’abandi bigishwa, babaye abantu ba mbere basizwe mu mwuka wera kugira ngo babe abana b’umwuka b’Imana, bituma bagira ibyiringiro cyo kuzaraganwa na Kristo mu ikuzo ryo mu ijuru. Kubera ko umwuka wera wabakoreyeho mu buryo bukomeye cyane kuruta mbere, bashoboye kwera imbuto zawo, harimo no kwizera, kuruta mbere hose. Mbega igisubizo gitangaje cy’isengesho ryabo ryagiraga riti “Twongerere kwizera!”—Luka 17:5, Abagalatia 3:2; 22-26; 5:22, 23.
Guhangana n’Ibigeragezo Biri Imbere Dufite Ukwizera
8. Ni uwuhe muburo uziye igihe duhabwa n’umuteguro werekeye ugusohozwa ko mu 1 Abatesalonike 5:3?
8 Mu gusohozwa k’ubuhanuzi bwa Bibiliya, vuba aha tuzumva itangazo rigira riti “N’amahoro n’umutekano” (1 Abatesalonike 5:3, MN). Mbese ye, ibyo bizashyira ukwizera kwacu mu kigeragezo kigeragezo? Ni byo rwose, kuko hari akaga ko kuzarangazwa n’ibintu amahanga azaba yagezeho mu buryo bwo kuzana amahoro. Ariko kandi, ntabwo tuzatwarwa n’umwuka w’abazaba bayatangaza nidukomeza kuzirikana ko Yehova Imana adakoresha umuteguro n’umwe w’iyi si kugira ngo agere kuri iyo ntego. Afite uburyo bwe bwo kuzana amahoro nyakuri, kandi ibyo azabikora binyuriye ku Bwami bwe buyobowe na Yesu Kristo bwonyine. Ubwo rero, ibyo amahanga yageraho byose mu gushyiraho amahoro, ayo mahoro azaba ari ay’akanya gato gusa kandi adafashije. Mu kudufasha ngo dukomeze kuba maso, ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ azakomeza gusohora inyandiko z’imiburo zijyanye n’igihe kugira ngo abagaragu ba Yehova batazatungurwa, ubwo vuba aha amahanga agiye gutangazanya ubwihare itangazo itangazo ry’ “amahoro n’umutekano.”—Matayo 24:45-47.
9. Kuki kurimbuka kwa Babuloni ikomeye kuzadusaba kugira ubutwari no kwizera?
9 Itangazo ry’ “amahoro n’umutekano” rizaba ikimenyetso cyo ‘kurimbuka gutunguye’ kuzagera kuri Babuloni Ikomeye, ari yo rugaga rw’isi yose rw’idini y’ikinyoma (Ibyahishuwe 17:1-6; 18:4, 5). Ibyo na byo bizaba ikigeragezo ku Bakristo. Mbese, mu gihe idini y’ikinyoma izaba irimo rimbuka, Abahamya ba Yehova bazakomeza gushikama mu kwizera? Nta gushikanya ko ari ko bizagenda. Icyo gikorwa—kizatungura abantu benshi ndetse batanazi n’ibyo ari byo—ntabwo kizaba ari igikorwa giturutse ku bantu. Abantu bazagomba kumenya ko mu by’ukuri ibyo bizaba ari ugusohozwa k’urubanza rwa Yehova mu buryo bwo kweza izina rye ryaharabitswe n’amadini y’ibinyoma kuva kera. Ariko se, abantu babimenya bate nta wababwirije? Kandi se, uretse Abahamya ba Yehova, hari abandi bashobora kubabwiriza?—Gereranya na Ezekieli 35:14, 15; Abaroma 10:13-15.
10. Ni gute igitero cya Gogi ku bwoko bwa Yehova na cyo kizaba ikigeragezo cyo kwizera kwacu?
10 Abahamya ba Yehova basizwe hamwe na bagenzi babo bafite ibyiringiro byo kuba ku isi, bakomeje kugira ubutwari buhagije bwo kubwira abandi ibihereranye no gusohozwa k’urubanza rwa Yehova rugiye kugera kuri Babuloni Ikomeye no ku gice gisigaye cya gahunda mbi ya Satani (2 Abakorinto 4:4). Gogi wa Magogi, ari we Satani uvugwa ari mu mimerere ye yo gucishwa bugufi, azakoranya ingabo ze zo ku isi kugira ngo zigabe igitero ku bwoko bw’Imana. Ukwizera Abahamya ba Yehova bafite ko kuba bazarindwa n’Imana, kuzaba kugeze mu kigeragzo. Ariko kandi, nk’uko byahanuwe n’Ijambo ry’Imana, dushobora kwizera ko Yehova azarokora abantu be.—Ezekieli 38:16; 39:18-23.
11, 12. (a) Ni iki cyatumye Nowa n’umuryango we bashobora kurokoka mu gihe cy’umwuzure? (b) Ni iki kitazaba impamvu yo guhagarikira umutima mu gihe cy’umubabaro ukomeye?
11 Muri iki gihe, ntabwo tuzi neza uko Yehova azarinda ubwoko bwe mu gihe cy’ “umubabaro [ukomeye,]” ariko iyo si impamvu yo gushidikanya ko azabikora (Matayo 24:21, 22). Imimerere y’abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe izaba imeze nk’iyo Nowa n’umuryango we bari barimo mu gihe cy’umwuzure. Mu gihe bari bakingiraniwe mu nkuge kandi bakikijwe n’umuvumba w’amaze arimbura, wenda bashobora kuba baratangajwe cyane n’icyo gikorwa kigaragaza imbaraga z’Imana kandi bagomba kuba barasenze babishishikariye. Ibyanditse ntaho bivuga ko baba barahagaritse umutima bibaza bati ‘Mbese mama, inkuge yaba ikomeye bihagije ku buryo izarokoka iki cyago? Mbese ye, dufiye ibyo kurya bihagije bizadutunga kugeza igihe umwuzure uzarangirira? Mbese, tuzashobora guhangana n’imimerere mishya izaba iri ku isi nyuma y’umwuzure?’ Uko ibintu byaje kugenda nyuma y’aho byagaragaje ko ibyo bibazo bitari kuba bifite ishingiro.
12 Kugira ngo barokoke, Nowa n’umuryango we bari bakeneye kugira ukwizera. Ibyo bishaka kuvuga ko bagombaga gukurikiza amabwiriza n’ubuyobozi bw’umwuka wera w’Imana. Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, bizaba ari iby’ingenzi ko dukurikiza ubuyobozi bw’umwuka wera w’Imana kandi tukumvira amabwiriza ya Yehova binyuriye ku muteguro we. Ubwo rero, nta mpamvu tuzaba dufite yo guhagarika umutima no kwibaza tuti ‘Ni gute tuzabona ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri? Ni iyihe gahunda izashyirwaho yo gufasha abantu bageze mu za bukuri cyangwa se abakeneye kwitabwaho no kuvuzwa mu buryo bwihariye? Ni gute Yehova azatuma dushobora kurokoka no kwinjira muri gahunda nshya?’ Abagaragu b’indahemuka ba Yehova bose, bazashyira buri kintu cyose mu kuboko kwe gukomeye babigiranye ukwizera gukomeye.—Gereranya na Matayo 6:25-33.
13. Igihe umubabaro ukomeye uzaba utangiye, ni kuki tuzaba dukeneye kugira ukwizera nk’ukwa Aburahamu?
13 Umubabaro ukomeye numana gutangira, nta gushidikanya ko kwizera Imana kwacu kuzaba kurushijeho gukomezwa. Ibyo ari byo byose, tuzaba turimo tubona ukuntu Yehova asohoza ibyo yavuze. Tuzaba turimo twibonera n’amaso yacu ugusohozwa k’urubanza rw’Imana. Ariko se, buri muntu ku giti cye, azaba afite ukwizera gukomeye ko kwemera ko igihe cyo kurimbura inkozi z’ibibi Imana izarokora abantu bayo? Mbese, tuzamera nk’Aburahamu wizeraga ko ‘Umucamanza w’abari mu isi bose azakora ibyo kutabera’ ntarimburane abakiranutsi n’inkozi z’ibibi?—Itangiriro 18:23, 25.
14. Ni ibihe bibazo bikwiriye kudutera gusuzuma ukwizera kwacu no gukora uko dushoboye kose kugira ngo tugukomeze?
14 Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twubaka ukwizera kwacu uhereye ubu! Mu gihe iherezo ry’iyi gahunda mbi y’ibintu ryegereje cyane, nimucyo tureke umwuka w’Imana udusunikire “kub’ abantu bera, kandi twubah’ Imana mu ngeso zacu” (2 Petero 3:11-14). Bityo, ntituzahagarika umutima mu gihe cy’umubabaro ukomeye tubuzwa uburyo n’ibitekerezo biteye bitya ngo ‘Ubu koko ndi umwe mu bo Yehova akwiriye kurinda? Mbese ye, aho sinagombye kuba narakoze ibirenze ibyo nakoze mu murimo we? Mbese koko, nakoze uko nshoboye kose kugira ngo nambare “umuntu mushya”? Mbese ye, aho ndi mu bo Yehova yifuza ko bazaba mu isi nshya?’ Ibibazo nk’ibyo byimbitse byari bikwiriye gutuma dusuzuma ukwizera kwacu no gukora ibishoboka byose kugira ngo tugukomeze bicyitwa uyu munsi.—Abakolosai 3:8-10.
Ukwizera Kudukiza
15. Ni iki Yesu yakundaga kubwira abo yabaga akijije, ariko kuki ibyo bidashyigikira uburyo bwo gukiza gushingiye ku kwizera kuvugwa muri iki gihe?
15 Abo Yesu yakijije indwara z’umubiri si abari bafite ukwizera bonyine (Yohana 5:5-9, 13). Ubwo rero, umurimo we ntabwo ushyigikira ihame ridashingiye kuri Bibiliya ryo gukiza indwara binyuriye ku kwizera. Ni byo koko, Yesu yagiye abwira abo yabaga akijije ati “kwizera kwawe kuragukijije” (Matayo 9:22; Mariko 5:34; 10:52; Luka 8:48; 17:19; 18:42). Ariko kandi, mu kuvuga ibyo yabaga agaragaje neza ko iyo abo bantu b’imbabare baza kuba batizeye ubushobozi bwa Yesu bwo gukiza, nta bwo baba baririwe bamugana ngo abakize.
16. Ni iyihe gahunda yo gukiza Yesu ayobora muri iki gihe?
16 Muri iki gihe, Yesu Kristo arayobora gahunda yo gukiza mu buryo bw’umwuka, ku buryo ubu abantu barenga 4.000.000 bihatira kuyivanamo inyungu. Abahamya ba Yehova ni bazima mu buryo bw’umwuka, n’ubwo baba bafite ubumuga bwo mu buryo bw’umubiri. Abakristo basizwe bo muri bo bafite icyiringiro cyo kuba mu ijuru, bakaba ‘bareba ibitaboneka by’iteka ryose’ (2 Abakorinto 4:16-18; 5:6, 7). Na ho Abakristo bafite icyiringiro cyo kuba ku isi, bategereje ibikorwa byo gukiza uburwayi bw’umubiri mu buryo bw’igitangaza bigiye kuzaba muri gahunda nshya y’Imana.
17, 18. Ni iyihe migambi ya Yehova ivugwa mu Byahishuwe 22:1, 2, kandi ni gute hakenewe ukwizera kugira ngo twungukirwe na yo?
17 Intumwa Yohana yavuze ibihereranye n’imigambi Imana yafashe ku byerekeye ubuzima bw’iteka mu magambo ari mu Byahishuwe 22:1, 2 agira ati “Anyerek’ uruzi rw’amazi y’ubugingo, rubonerana nk’isarabgayi, ruva ku ntebe y’Imana n’Umwana w’Intama, rutembera mu nzira nyabagendwa hagati. Hakurya no hakuno y’urwo ruzi, harihw igiti cy’ubugingo cyer’ imbuto z’uburyo cumi na bubiri; cyer’ imbuto z’uburyo bumwe bumwe uk’ ukwezi gutashye, Ibibi byacyo byar’ ibyo gukiz’ amahanga.” Ayo ‘mazi y’ubugingo’ akubiyemo Ijambo ry’Imana ry’ukuri hamwe n’indi migambi yose Yehova yafashe kugira ngo abantu bumvira abavane mu cyaha n’urupfu, kandi bashobore kuzabona ubuzima bw’iteka binyuriye gitambo cy’incungu cya Yesu (Abefeso 5:26; 1 Yohana 2:1, 2). Mu gihe bakiri hano ku isi, abigishwa ba Kristo basizwe 144.000 banywa ku mugambi w’Imana wo gutanga ubuzima binyuriye kuri Kristo, kandi bitwa “ibiti byo gukiranuka” (Yesaya 61:1-3; Ibyahishuwe 14:1-5). Bamaze kwera imbuto nyinshi zo mu buryo bw’umwuka hano ku isi. Nibamara kuzurirwa kujya mu ijuru mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, bazifatanya mu gutanga imigisha iva ku gitambo izasohoza umugambi wo “gukiz’ amahanga” icyaha n’urupfu.
18 Uko tuzagenda turushaho kwizera iyo migambi y’Imana, ni na ko tuzagenda turushaho kwifuza gukurikiza ubuyobozi bw’umwuka wayo kugira ngo twungukirwe. Uko bigaragara, gutungana mu buryo bw’umubiri bizagenda biza hakurikijwe uko umuntu azagenda agaragariza ukwizera Kristo mu bikorwa no kugira amajyambere mu by’umwuka. N’ubwo abantu bazaba bakijijwe ubumuga bwabo bukomeye mu buryo bw’igitangaza, bazagenda basatira ubutungane hakurikijwe uko bazagenda bakora ibyo gukiranuka. Buri gihe bazagenda bavana inyungu mu migambi Imana yafashe yo gukiza binyuriye ku gitambo cya Yesu Kristo. Ku bw’ibyo, ukwizera kuzagira uruhare mu gukizwa no gutunganywa kwacu mu buryo bw’umubiri.
“Mwakijijijwe . . . Kubgo Kwizera”
19. Kuki ari iby’ingenzi cyane gukomeza gushikama mu kwizera?
19 Mbere yuko umucyo wa gahunda nshya y’Imana utsemba umwijima w’iyi gahunda mbi, mbega ukuntu ari iby’ingenzi cyane ko abagaragu ba Yehova bashikama mu kwizera! Abantu ‘batizera’ bazajugunywa “mu nyanja yak’ umuriro n’amazuku” ari rwo rupfu rwa kabiri. Ibyo bizaba nyuma y’ikigeragezo cya nyuma mu iherezo ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo (Ibyahishuwe 20:6-10; 21:8). Mbega imigisha myinshi itegereje abakomeza kugaragariza ukwizera mu bikorwa kandi bakazarokokera kwishimira ubuzima buzira iherezo mu gihe kizaza!
20. Ni gute mu 1 Abakorinto 13:13 hazagira ubusobanuro bwihariye mu iherezo ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo?
20 Icyo gihe amagambo ya Paulo ari mu 1 abakorinto 13:13 azasobanuka mu buryo bwihariye. Aragira ati “Hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo; iby’ukw ari bitatu; arikw ikirut’ ibindi n’urukundo.” Ntabwo tuzaba tugikeneye kwizera ko isezerano ry’ubuhanuzi riri mu Itangiriro 3:15 risohozwa cyangwa ngo twiringire ko rizasohozwa. Ibyo bizaba byaramaze gusohora. Tuzakomeza kuba abagaragu badahinyuka twiringira Yehova, tumwizera we n’Umwana we, tubakunda bombi kubera ko bazaba basohoje ubwo buhanuzi. Byongeye kandi, urukundo rwimbitse no gushimira kuvuye ku mutima ku bwo gukizwa kwacu bizarushaho kutwegereza Imana maze tuyibeho akaramata ubuzira herezo.—1 Petero 1:8, 9.
21. Ni iki dukwiriye gukora muri iki gihe kugira ngo ‘tuzakizwe ku bwo kwizera’?
21 Binyuriye ku muteguro we ugaragara, Yehova yaduteganyirije ibintu bitangaje byo gukomeza ukwizera kwacu. Ihatire kubivanamo inyungu byose mu buryo bwimazeyo. Terana ubudasiba kandi wifatanye mu materaniro y’ubwoko bw’Imana (Abaheburayo 10:24, 25). Gira umurava mu kwiga Ijambo rye hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho bya Gikristo. Saba Yehova kugira ngo aguhe umwuka we wera (Luka 11:13). Igana urugero rwo kwizera rw’abantu bicisha bugufi bayobora itorero (Abaheburayo 13:7). Nanira ibishuko by’isi (Matayo 6:9, 13). Nanone kandi, rushaho kugirana imishyikirano ya bwite na Yehova uko bishoboka kose. Hejuru y’ibyo byose, komeza kugira ukwizera. Bityo ushobora kuba mu bashimisha Yehova kandi bakazasingira agakiza, abo Paulo yavuzeho ngo “Mwakijijwe n’ubuntu kubgo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubgo n’impano y’Imana.”—Abefeso 2:8.
Ni Ibihe Bisubizo Watanga?
◻ Ni bintu ki tuzahura na byo mu gihe kiri imbere bikagerageza ukwizera kwacu?
◻ Ni mu buhe buryo bubiri ukwizera kwacu gushobora gutuma twungukirwa?
◻ Dukurikije uko muri 1 Petero 1:9 havuga, tugomba kugira ukwizera kugeza ryari?
◻ Ni ibihe bintu twateganyirijwe byo gukomeza ukwizera kwacu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Kimwe n’umugabo Yesu yakirije umwana, mbese nawe wumva ukeneye kongererwa ukwizera?
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ukwizera nk’ukwa Nowa n’umuryango we kuzaba gukenewe kugira ngo turokoke “umubabaro ukomeye”