Dukoreshe Umudendezo Wacu wa Gikristo mu Bwenge
“Mume[r]e nk’ab’umudendezo koko, arik’ uwo mudendezo [muwukoreshe] . . . nk’imbata z’Imana.”—1 PETERO 2:16.
1. Ni uwuhe mudendezo Adamu yatakaje, kandi ni uwuhe mudendezo Yehova azasubiza abantu?
IGIHE ababyeyi bacu ba mbere bacumuraga mu busitani bwa Edeni, bavukije abana babo umurage w’ikuzo—ari wo mudendezo uhebuje wo kutarangwaho icyaha no kubora. Ibyo byatumye tuvukana umurage wo kubora no gupfa. Igishimishije ariko, ni uko Yehova afite umugambi gusubiza abantu b’indahemuka uwo mudendezo uhebuje. Muri iki gihe, abantu b’imitima itunganye bategerezanyije amatsiko “guhishurwa kw’abana b’Imana,” byo bizatuma ‘babaturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, bakinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.’—Abaroma 8:19-21.
‘Basigiwe Kubwiriza’
2, 3. (a) “Abana b’Imana” ni bande? (b) Ni uwuhe mwanya uhebuje barimo, kandi ibyo bikaba bituma bagira iyihe nshingano?
2 Abo ‘bana b’Imana’ ni ba nde? Ni abavandimwe ba Yesu basizwe n’umwuka, bazategekana na we mu Bwami bw’ijuru. Aba mbere bagaragaye mu kinyejana cya mbere cy’igihe cyacu. Bemeye ukuri kubatura kwigishijwe na Yesu, maze guhera kuri Pentekote yo mu wa 33 w’igihe cyacu bagira uruhare ku gikundiro cy’ikuzo Petero yavuze igihe abandikiye agira ati “Ariko mwebgeho mur’ ubgoko bgatoranijwe, abatambyi b’ubgami, ishyanga ryera, n’abant’ Imana yaronse.”—1 Petero 2:9a; Yohana 8:32.
3 Kuba abantu Imana yaronse—mbega umugisha uhebuje! Muri iki gihe, abasigaye bo muri abo bana b’Imana basizwe bafite umwanya nk’uwo w’igikundiro ku Mana. Icyakora, igikundiro nk’icyo cyo mu rwego ruhanitse kigendana n’inshingano. Petero yavuze imwe muri zo ubwo yakomezaga agira ati “Kugira ngo mwamamaz’ ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakūra mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.”—1 Petero 2:9b.
4. Ni gute Abakristo basizwe bashohoje inshingano igendana n’umudendezo wabo wa Gikristo?
4 Mbese, Abakristo basizwe bashohoje iyo nshingano yo kwamamaza ishimwe ry’Imana? Yego rwose. Ahanura ibihereranye n’abasizwe kuva mu wa 1919, Yesaya yaravuze ati “Umwuka w’Umwami Imana [Yehova, MN] [u]ri kuri jye, kuk’ Uwiteka [Yehova, MN] yansiz’ amavuta ngo mbgiriz’ abagwanez’ ubutumwa bgiza; yantumye kuvur’ abafit’ imvune mu mutima, no kumenyesh’ imbohe ko zibohowe, no gukingurir’ abari mu nzu y’imbohe, kandi yantumye no kumenyesh’ abant’ umwaka w’imbabazi z’Uwiteka [Yehova, MN], n’umuns’ Imana yac’ izahoreramw inzigo, no guhoz’ abarira bose” (Yesaya 61:1, 2). Muri iki gihe, abasigaye basizwe, bakurikije urugero rwa Yesu we urebwa mbere na mbere n’uwo murongo w’Ibyanditswe, batangazanya umwete ubutumwa bwiza bw’umudendezo.—Matayo 4:23-25; Luka 4:14-21.
5, 6. (a) Kubwirizanya igishyuhirane kw’Abakristo basizwe kwagize izihe ngaruka (b) Ni ikihe gikundiro n’inshingano abagize umukumbi munini bafite?
5 Ingaruka y’umurimo ushishikaje wakozwe n’abasigaye basizwe, yabaye iy’uko umukumbi munini w’izindi ntama wabonetse mu isi muri iyi minshi ya nyuma. Baturutse mu mahanga yose kugira ngo bifatanye n’abasizwe mu gukorera Yehova, kandi na bo ukuri kwarababatuye (Zekaria 8:23; Yohana 10:16). Kimwe na Aburahamu, babarwaho gukiranuka babiheshejwe no kwizera kandi bakagirana imishyikirano ya bugufi na Yehova Imana. Kandi, kimwe na Rahabu, kuba babarwaho gukiranuka bituma bashobora kurokoka—kuri bo bikaba ari ukuzarokoka Harmagedoni (Yakobo 2:23-25; Ibyahishuwe 16:14, 16). Ariko kandi, icyo gikundiro gihanitse kigendana n’inshingano yo kubwira abandi ibihereranye n’ikuzo ry’Imana. Ni yo mpamvu Yohana yababonye barimo basingiza Yehova beruye, “bavug’ ijwi rirenga bati: Agakiza n’ ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama.”—Ibyahishuwe 7:9, 10, 14.
6 Umwaka ushize, abagize umukumbi munini, ubu basaga miriyoni enye, hamwe n’itsinda rito ry’Abakristo basigaye basizwe, bakoresheje amasaha akabakaba kuri miriyari imwe mu gutangaza ishimwe rya Yehova. Mu kugenza batyo, bakoresheje umudendezo wabo wo mu buryo bw’umwuka mu buryo bwiza kuruta ubundi bwose.
‘Mwubahe Umwami’
7, 8 Ni iyihe nshingano igendana n’umudendezo wa Gikristo ku bihereranye n’abategetsi b’iyi si, kandi ku bw’ibyo ni iyihe myifatire mibi tugomba kwirinda?
7 Umudendezo wacu wa Gikristo ugendana n’izindi nshingano. Zimwe muri zo zagaragajwe na Petero ubwo yandikaga agira ati “Mwubah’ abantu bose, mukunde bene Data, mwubah’ Imana, mwubah’ umwami” (1 Petero 2:17). Iyo mvugo ngo “mwubah’ umwami” ishaka kumvikanisha iki?
8 “Umwami” agereranya abayobozi b’iyi si. Muri iki gihe, umwuka wo kugandira ubutegetsi wakwiriye mu isi, kandi rero, Abakristo bashobora guhumanywa n’uwo mwuka mu buryo bworoshye cyane. Hari n’ubwo Umukristo ashobora kwibaza impamvu agomba kubaha “umwami,” kandi ‘isi yose iri mu Mubi’ (1 Yohana 5:19). Ahereye kuri ayo magambo, ashobora kwibwira ko afite uburenganzira bwo kutubahiriza amategeko atamunogeye no kudatanga imisoro imwe n’imwe mu gihe abona ko ntacyo byamutwara. Ariko kandi, ibyo byaba binyuranye n’itegeko ridafifitse rya Yesu ryo ‘guha Kaisari ibya Kaisari.’ Mu by’ukuri, uwo yaba akoresheje ‘umudendezo we mu kuwutwikiriza ibibi.’—Matayo 22:21; 1 Petero 2:16.
9. Ni izihe mpamvu ebyiri nziza zituma twumvira abategetsi b’iyi si?
9 Abakristo bategekwa kubaha ubutegetsi no kubugandukira—n’ubwo ibyo bigomba gukorwa mu rugero rufite aho rugarukira (Ibyakozwe 5:29). Muri 1 Petero 2:14, 15, Petero yatanze impamvu eshatu igihe yavugaga ko abatware ‘batumwe n’[Imana] guhana inkozi z’ibibi, no gushima abakora neza.’ Gutinya igihano ni impamvu ihagije yo gutuma ubutegetsi bwumvirwa. Mbega ukuntu byaba bikojeje isoni ku Muhamya wa Yehova mu gihe yacibwa ihazabu cyangwa agafungwa azize igikorwa cyo gusagarira abandi, ubujura cyangwa se ikindi cyaha cyose! Tekereza ukuntu bamwe bakwishimira kumenyekanisha ibyo bintu. Ku rundi ruhande ariko, uko tugenda turushaho kurangwaho imyifatire myiza, bituma abategetsi bashyira mu gaciro babidushimira. Ibyo bishobora gutuma turushaho guhabwa umudendezo wo gukora umurimo wacu wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Byongeye kandi, ‘tuzazibisha abantu b’ababapfapfa, batagira icyo bamenya, gukora neza kwacu’ (1 Petero 2:15b). Iyo ni indi mpamvu yo gutuma twumvira ubutegetsi.—Abaroma 13:3.
10. Ni iyihe mpamvu ikomeye kurushaho ituma tugomba kumvira abategetsi b’iyi si?
10 Ariko kandi, hari indi mpamvu ikomeye kurushaho. Abategetsi bariho babiheshejwe no kuba Yehova yarabaretse bakabaho. Nk’uko Petero abivuga, abategetsi ba gipolitiki ‘batumwe’ na Yehova, kandi ‘Imana ishaka ko’ Abakristo bakomeza kubagandukira (1 Petero 2:15a). Mu buryo nk’ubwo, intumwa Paulo yaravuze iti “Abatware bariho bashyizweho n’Imana.” Ku bw’ibyo rero, umutimanama wacu watojwe na Bibiliya utuma twumvira abategetsi. Nitwanga kubagandukira tuzaba ‘twanze itegeko ry’Imana’ (Abaroma 13:1, 2, 5). Ni nde muri twe washaka kurwanya gahunda yashyizweho n’Imana? Mbega ukuntu byaba ari ugukoresha nabi umudendezo wa Gikristo!
“Mukunde Bene Data”
11, 12. (a) Ni iyihe nshingano igendana n’umudendezo wacu wa Gikristo ku bihereranye n’abo duhuje ukwizera? (b) Ni nde cyane cyane dukwiriye gukunda no kubaha, kandi kuki?
11 Nanone kandi, Petero yabwiye Abakristo ko bagombaga “[g]ukund[a] bene Data [bose]” (1 Petero 2:17). Iyo ni indi nshingano igendana n’umudendezo wa Gikristo. Buri wese muri twe afite itorero yifatanya na ryo. Kandi rero, twese turi mu muryango, cyangwa umuteguro mpuzamahanga w’abavandimwe. Kubagaragariza urukundo ni uburyo bwo gukoresha umudendezo wacu mu bwenge.—Yohana 15:12, 13.
12 Intumwa Paulo yavuze itsinda ry’abantu tugomba kugaragariza urukundo mu buryo bw’umwihariko. Yaravuze iti “Mwumvir’ ababayobora, mubagandukire: kukw ari bo baba maso barind’ imitima yanyu, nk’abazabibazwa: nuko rero, mubumvire, kugira ngo babikore banezerewe, kandi batagononwa, kuko kubikoran’ akangononwa kutagir’ icyo kumarira mwebge” (Abaheburayo 13:17). Abasaza ni bo bayobora itorero. Ni iby’ukuri ko abo bantu badatunganye. Ariko kandi, bashyirwaho binyuriye ku buyobozi bw’Inteko Nyobozi. Bafata iya mbere mu kuba intangarugero no kwita ku bandi, kandi bashyiriweho kurinda ubugingo bwacu. Mbega inshingano iremereye! (Abaheburayo 13:7). Igishimishije ariko, ni uko amatorero menshi arangwamo umwuka wo gushyira hamwe, kandi abasaza bishimira gukorana na yo. Iyo hari abadashaka gushyira hamwe n’abandi birabagora. Uko byagenda kose umusaza akomeza guzohoza umurimo we, ariko nk’uko Paulo abivuga, awukorana “akangononwa.” Birumvikana ko tutifuza ko abasaza bagononwa biduturutseho! Twifuza ko bakora umurimo wabo bawishimiye kugira ngo bashobore kutwubaka.
13. Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe dukwiriye gufatanyamo n’abasaza?
13 Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe dushobora gufatanyamo n’abasaza? Bumwe muri bwo ni ugufasha abandi mu mirimo yo kuvugurura no gusukura Inzu y’Ubwami. Ubundi buryo ni ubwo kwifatanya mu gikorwa cyo gusura abarwayi no gufasha abamugaye. Nanone kandi, dushobora kwihatira gukomeza kuba abantu bakomeye mu by’umwuka, kugira ngo tutabera abandi umutwaro. Ubundi buryo bw’ingenzi bwo gufatanya n’abasaza, ni ukurinda isuku y’itorero mu muco no mu buryo bw’umwuka, binyuriye ku myifatire yacu ubwacu no kudahishira abantu bakoze ibyaha bikomeye.
14. Ni gute twagombye gushyigikira ibyemezo bifatwa n’abasaza ku bihereranye no gutanga ibihano?
14 Kugira ngo abasaza barinde isuku mu itorero, hari ubwo biba ngombwa ko baca umunyabyaha utihana (1 Abakorinto 5:1-5). Ibyo birinda itorero. Nanone ibyo bishobora no gufasha uwo munyabyaha ubwe. Akenshi, igihano nk’icyo cyagiye gifasha uwakoze icyaha mu gutuma yisubiraho. Ariko se, byagenda bite niba uwaciwe mu itorero ari incuti magara cyangwa dufitanye isano? Tuvuge ko uwo muntu yaba ari data, mama, umuhungu wacu cyangwa se umukobwa wacu. Mbese, uko byagenda kose twakubahiriza icyemezo cyaba gifashwe n’abasaza? Birumvikana ko ibyo bishobora kutugora. Ariko kandi, mbega ukuntu twaba dukoresheje nabi umudendezo wacu mu gihe twaba duhinyuye umwanzuro wafatwa n’abasaza maze dugakomeza kwifatanya mu by’umwuka n’umuntu wagaragaje ko afite ibitekerezo bihumanya mu itorero! (2 Yohana 10, 11). Muri rusange, ubwoko bwa Yehova ni ubwo gushimirwa ukuntu bushyira hamwe mu bibazo nk’ibyo. Ibyo byatumye umuteguro wa Yehova ukomeza kutarangwaho umwanda muri iyi si yanduye.—Yakobo 1:27.
15. Niba umuntu akoze icyaha gikomeye, ni iki yagombye kwihutira gukora?
15 Mu gihe twe ubwacu twaba dukoze icyaha gikomeye, dukwiriye kubyifatamo dute? Umwami Dawidi yavuze abo Yehova yemera ubwo yagiraga ati “Ni nd’ uzazamuk’ umusozi w’Uwiteka [Yehova, MN]? Ni nd’ uzahagarar’ ahera he? N’ ūfit’ amabokw atanduye n’umutim’ uboneye, utigeze kwerekez’ umutima we ku bitagir’ umumaro, ntarahir’ ibinyoma” (Zaburi 24:3, 4). Niba habayeho impamvu zituma tutakirangwaho “amabokw atanduye n’umutim’ uboneye,” tugomba kugira icyo dukora mu maguru mashya. Tuba turi mu kaga ko kuba twatakaza ubuzima bw’iteka.
16, 17. Kuki uwakoze ibyaha bikomeye atagombye kugerageza kubyikemurira wenyine?
16 Hari bamwe bagiye bagerageza guhisha ibicumuro bikomeye, wenda bakaba baribwiraga bati ‘Nasabye Yehova imbabazi kandi narihannye. Nonese kuki ngomba no kubibwira abasaza?’ Birashoboka ko nyir’ugukora icyaha yaba yaragize isoni cyangwa se agatinya icyo abasaza bari bukore. Ariko kandi, yagombye kwibuka ko n’ubwo Yehova wenyine ari we ushobora kutwezaho ibyaha, ibyo kurinda itorero kugira ngo rihore riboneye, mbere na mbere yabishinze abasaza (Zaburi 51:2). Babereyeho gukiza kugira ngo ‘abera batunganywe rwose’ (Abefeso 4:12). Kudasanga abasaza igihe dukeneye ubufasha mu by’umwuka, ni kimwe no kwirengagiza kujya kwa muganga igihe twaba turwaye.
17 Abagerageje kwikemurira ibibazo ubwabo baje kubona ko nyuma y’amezi cyangwa imyaka, umutimanama wabo wakomeje kubacira urubanza mu buryo bukomeye. Ikindi kirushijeho kuba kibi ni uko abagiye bahishahisha amakosa akomeye bongeye gukora icyaha ubwa kabiri ndetse n’ubwa gatatu. Ibintu bimaze kumenywa n’abasaza byabyaye ikibazo cy’insubiracyaha. Mbega uburyo byaba byiza dukurikije inama ya Yakobo! Yaranditse ati “Muri mwe harih’ urwaye? Natumir’ abakuru b’Itorero, bamusabire, bamusīz’ amavuta mw izina ry’Umwami [Yehova, MN]” (Yakobo 5:14). Dusange abasaza igihe bigishoboka ko dukira. Gutinda bishobora gutuma twinangira tukamenyera gukora ibyaha.—Umubgiriza 3:3; Yesaya 32:1, 2.
Isura n’Imyidagaduro
18, 19. Ni iki cyatumye umupadiri umwe avuga neza Abahamya ba Yehova?
18 Hashize imyaka itanu umupadiri wo mu Butaliyani avuganye igishyuhirane ibihereranye n’Abahamya ba Yehova mu kinyamakuru kimwe cya paruwasi.a Yaravuze ati “Jye ubwanjye, nkunda Abahamya ba Yehova rwose; ibyo mbyemeje mbikuye ku mutima. . . . Abo nzi muri bo bagira imyifatire itagira icyo icyemangwaho, bavugana ubugwaneza . . . [kandi] bari mu barusha abandi kwemeza. Ni ryari tuzumva ko ukuri kugomba kubwirwa abantu mu buryo bukwiriye? Abatangaza ukuri ntibagomba kuba ab’imitima ibiri, barangwaho impumuro mbi, guhirimbiza imisatsi no kwambara?”
19 Muri ayo magambo, bimwe mu byatangaje uwo mupadiri, ni ukuntu Abahamya bambara n’ukuntu bavugana n’abantu. Uko bigaragara, abo yari yarahuye na bo bari baragiye bumva inama zitangwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ mu myaka myinshi (Matayo 24:45). Bibiliya ivuga ko abagore bagomba ‘kwambara imyambaro ikwiriye’ (1 Timoteo 2:9). Muri iki gihe cyo guhenebera k’umuco, iyo nama iranareba abagabo. Nonese, ntibikwiriye ko abahagarariye Ubwami bw’Imana bajya ku bantu bo hanze bambaye neza?
20. Ni iki cyagombye gutuma Umukristo yitondera imyambarire ye buri gihe?
20 Bamwe bashobora kumva ko bagomba kwita ku myambarire yabo igihe bari mu materaniro no murimo wo kubwiriza, ariko ko ayo mahame ya Bibiliya atabareba mu bindi bihe. Nonese, hari igihe na gito tureka kuba abantu bahagarariye Ubwami bw’Imana? Birumvikana ibihe bidahwana. Mu gihe turi mu mirimo yo kubaka Inzu y’Ubwami, tuzambara mu buryo bunyuranye n’igihe tuzaba turi mu materaniro muri iyo Nzu y’Ubwami. Mu gihe cyo kwidagadura, dushobora kudohora ho gato duhuje n’icyo gihe tuba turimo. Icyakora, igihe cyose turi aho abandi bari, imyambarire yacu yagombye kuba ikwiriye kandi irangwamo gushyira mu gaciro.
21, 22. Ni gute twagiye turindwa imyidagaduro itera akaga, kandi ni gute twagombye kwakira inama tugirwa kuri iyo ngingo?
21 Ahandi tugomba kuba maso cyane ni mu gihe cyo kwidagadura. Abantu—cyane cyane abakiri bato—bakenera kwidagadura. Guteganya igihe cyo kwidagadura mu muryango, ntibyaba ari ugukora icyaha cyangwa se gutakaza igihe. Ndetse na Yesu ubwe yasabye abigishwa be ‘kuruhuka ho gato’ (Mariko 6:31). Ariko kandi, twirinde kugira ngo iyo myidagaduro itaba intandaro yo kwandura mu by’umwuka. Imyidagaduro yo muri iyi si turimo ishyira imbere ubusambanyi, urugomo rukaze, ubwangizi n’ubupfumu (2 Timoteo 3:3; Ibyahishuwe 22:15). Umugaragu ukiranuka w’ubwenge ari maso ku bihereranye n’ako kaga kandi ahora abiduhamo umuburo. Mbese ye, ujya utekereza ko uko kwibutswa bibangamira umudendezo wawe? Cyangwa ahubwo urashimira ku bw’uko umuteguro wa Yehova ukwitaho bihagije kugira ngo uhore ukurinda ako kaga?—Zaburi 19:7; 119:95.
22 Ntukibagirwe ko n’ubwo umudendezo wacu uturuka kuri Yehova bwose, natwe tuzabazwa uko twawukoresheje. Niba twirengagije inama nziza tugiriwe maze tukagira amahitamo mabi, ntawe dushobora kwitakana. Intumwa Paulo igira iti “Umuntu wese muri tw’ azīmurikir’ ibyo yakoze imbere y’Imana.”—Abaroma 14:12; Abaheburayo 4:13.
Dutegerezanye Amatsiko Umudendezo w’Abana b’Imana
23. (a) Ni iyihe migisha dufite igendana n’umudendezo uhereye ubu? (b) Ni iyihe migisha dutegerezanyije amatsiko?
23 Turi ubwoko bwahawe imigisha rwose. Twavanywe mu bubata bw’idini y’ikinyoma no mu miziririzo. Ku bw’igitambo cy’ubucunguzi, dushobora kwegera Yehova dufite umutimanama ukeye n’umudendezo mu buryo bw’umwuka wo kuba tutari mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Kandi vuba aha hagiye kubaho “guhishurwa kw’abana b’Imana.” Kuri Harmagedoni, abavandimwe ba Yesu bazahishurirwa abantu, mu ikuzo ryabo ryo mu ijuru, igihe bazaba barimbura abanzi ba Yehova (Abaroma 8:19; 2 Abatesalonike 1:6-8; Ibyahishuwe 2:26, 27). Nyuma y’aho, abo bana b’Imana bazahishurwa mu gihe bazaba nk’imiyoboro inyurwamo n’imigisha izasesekazwa ku bantu iva ku ntebe y’ubwami y’Imana (Ibyahishuwe 22:1-5). Hanyuma, iryo hishurwa ry’abana b’Imana rizahesha imigisha abantu b’indahemuka yo kugira umudendezo w’ikuzo w’abana b’Imana. Mbese, icyo gihe ugitegerezanyije amatsiko menshi? Ku bw’ibyo rero, koresha umudendezo wawe wa Gikristo mu bwenge. Korera Imana uhereye ubu, bityo uzabone uwo mudendezo uhebuje iteka ryose!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Nyuma y’aho, uwo mupadiri yaje kuvuguruza ayo magambo yo gushimagiza, ariko uko bigaragara yari abihatiwe.
Isubiramo
◻ Ni gute abasizwe hamwe n’izindi ntama bahimbaza Yehova?
◻ Kuki Abakristo bagombye kubaha abategetsi b’iyi si?
◻ Ni mu buhe buryo Umukristo ashobora gufatanya n’abasaza?
◻ Ku bihereranye n’imyambarire, kuki Abahamya ba Yehova batandukanye n’abantu benshi?
◻ Ku bihereranye n’imyidagaduro, ni iki twagombye kwirinda?
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Dukwiriye gukunda no gufatanya n’abasaza mu buryo bw’umwihariko
[Amafoto yo ku ipaji ya 9]
Abakristo bagomba kugira imyambarire ikwiriye, ishyize mu guciro kandi ihuje n’imimerere barimo