Dukorere Yehova Dufite Umutima wo Kwitanga
“Umuntu nashaka kunkurikira, niyiyange kandi yikorere igiti cye cy’umubabaro maze ankurikire ubudahwema.”—MATAYO 16:24, “Traducion du monde nouveau.”
1. Ni gute Yesu yamenyesheje abigishwa be iby’urupfu rwari rumutegereje?
UBWO Yesu Kristo yari hafi y’Umusozi wa Herumoni wari uzimagijwe n’amasimbi, yari ageze mu gihe gikomeye cyane cy’ubuzimwa bwe. Yari ashigaje igihe cyo kubaho kitageze ku mwaka. Ibyo yari abizi, ariko intumwa ze zo nta cyo zari zibiziho. Ubwo rero, igihe cyo kubimenya cyari kigeze. Ni koko, mbere y’aho Yesu yari yarigeze kugira icyo avuga ku bihereranye n’urupfu rwari rumutegereje, ariko noneho ubwo ni bwo bwari bubaye ubwa mbere abivuga mu buryo bwumvikana neza (Matayo 9:15; 12:40). Inkuru yanditswe na Matayo, igira iti “Yesu ahera ko yigisha abigishwa be ko akwiriye kujya i Yerusalemu, akababazwa uburyo bwinshi n’abakuru n’abatambyi bakuru n’abanditsi, akicwa, akazazurwa ku munsi wa gatatu.”—Matayo 16:21; Mariko 8:31, 32.
2. Ni gute Petero yakiriye amagambo Yesu yavuze ku bihereranye n’imibabaro yari imutegereje, kandi Yesu yabyifashemo ate?
2 Iminsi Yesu yari asigaranye yari ibaze. Nyamara kandi, nta bwo Petero yakiriye neza icyo gitekerezo cyasaga nk’aho kidakwiriye kuri we. Nta bwo yashoboraga kwemera ko Mesiya yicwa rwose. Ni yo mpamvu Petero yahangaye gucyaha Shebuja. Abigiranye umutima mwiza, yamugiriye inama ahubutse ati “biragatsindwa, Mwami; ibyo ntibizakubaho na hato.” Ariko kandi, Yesu yahise yamaganira kure ubwo bugwaneza bwa Petero budakwiriye abigiranye imbaraga nk’uko umuntu yahonyora umutwe w’inzoka ifite ubumara, agira ati “Subira inyuma yanjye, Satani; umbereye igitsitaza, kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo utekereza iby’abantu.”—Matayo 16:22, 23.
3. (a) Ni gute Petero yigize igikoresho cya Satani atabishaka? (b) Ni gute Petero yabaye igitsitaza ku bihereranye n’imibereho yo kwitanga?
3 Petero yigize igikoresho cya Satani atabishaka. Yesu yamusubije amaramaje nk’igihe yasubizaga Satani bari mu butayu. Icyo gihe Umwanzi yagerageje gushuka Yesu amusezeranya imibereho y’umudamararo n’ubutegetsi bwa cyami nta mibabaro (Matayo 4:1-10). Ubu na bwo, Petero yamuteraga inkunga yo kutigora. Yesu yari azi ko ibyo bitari bihuje n’ubushake bwa Se. Ubuzima bwe bwagombaga gutangwaho igitambo, ntibwari ubwo kwinezeza (Matayo 20:28). Petero yabaye igitsitaza muri uko kubangamira iyo ntego; impuhwe ze zahindutse umutego.a Nyamara kandi, Yesu yabonye neza ko iyo aza kwerekeza ibitekerezo bye ku buzima buzira kwitanga, yari gutakaza igikundiro cy’Imana akagwa mu mutego wica wa Satani.
4. Kuki imibereho y’umudamararo no kumererwa neza itari iya Yesu n’abigishwa be?
4 Ku bw’ibyo rero, ibitekerezo bya Petero byari bikeneye kugororwa. Amagambo yabwiye Yesu yarangwagamo ibitekerezo bya kimuntu, ntibyari iby’Imana. Imibereho yo kudamarara itarimo imibabaro na mba, nta bwo yari iya Yesu; ndetse nta n’ubwo abigishwa be bari kugira bene iyo mibereho, kuko yakomeje abwira Petero n’abigishwa be bandi ati “umuntu nashaka kunkurikira, niyiyange kandi yikorere igiti cye cy’umubabaro maze ankurikire ubudahwema.”—Matayo 16:24, MN.
5. (a) Ni ukuhe guca agahigo kugendana no kugira imibereho ya Gikristo? (b) Ni ibihe bintu bitatu bya ngombwa Umukristo agomba kuba yiteguye gukora?
5 Incuro nyinshi, Yesu yagiye agaruka ku ngingo y’ingenzi, ari yo y’uko kubaho mu buzima bwa Gikristo bigoye cyane. Kugira ngo Abakristo babe abigishwa ba Yesu, bagomba gukorera Yehova bafite umutima wo kwitanga nk’uko Umuyobozi wabo yabigenzaga (Matayo 10:37-39). Ni yo mpamvu Yesu yavuze ibintu bitatu bya ngombwa Umukristo agomba kuba yiteguye gukora: (1) kwiyanga, (2) kwikorera igite cye cy’umubabaro, no (3) kumukurikira ubudahwema.
“Umuntu Nashaka Kunkurikira”
6. (a) Ni gute umuntu yakwiyanga ubwe? (b) Ni nde tugomba gushimisha kuruta uko twishimisha ubwacu?
6 Kwiyanga bivuga iki? Bishaka kuvuga ko umuntu agomba kwitanga byimazeyo, mbese, twavuga ko ari ukwiyica mu buryo runaka. Ubusobanuro bw’ibanze bw’ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kwiyanga,’ ni “ukuvuga ngo oya”; bikaba bisobanura “guhakana burundu.” Ku bw’ibyo rero, niba wemeye imibereho igoye y’Umukristo, ugomba kwemera guhara ibyo wari ugamije kugeraho, imibereho yawe myiza, ibyifuzo byawe, ibigushimisha n’ibinezeza, kandi ukabikora biturutse ku bwende bwawe. Ni ukuvuga ko ubuzima bwawe bwose n’ibigendana na bwo byose ubyegurira Yehova Imana burundu. Kwiyanga bisobanura ibirenze ibyo kuba umuntu yareka ibinezeza bimwe mu bihe bimwe na bimwe. Ibyo bikaba bishaka kuvuga ko umuntu areka kuba uwe bwite ahubwo akaba uwa Yehova (1 Abakorinto 6:19, 20). Umuntu wiyanze ntaberaho kwinezeza ubwe, ahubwo aberaho kunezeza Imana (Abaroma 14:8; 15:3). Ni ukuvuga ko buri gihe cyose mu mibereho ye aninira ibyifuzo bye bishingiye ku bwikunde kandi akitabira icyo Yehova amubwira.
7. Igiti cy’umubabaro cy’Umukristo ni ikihe, kandi ni gute acyikorera?
7 Ku bw’ibyo rero, kwikorera igiti cy’umubabaro hakubiyemo ibintu bikomeye. Kwikorera igiti cy’umubabaro ni umutwaro kandi ni ikigereranyo cy’urupfu. Umukristo aba yiteguye kubabara mu gihe bibaye ngombwa, cyangwa akaba yakwemera gukorwa n’isoni, gushinyagurirwa cyangwa kwicwa azira ko ari umwigishwa wa Yesu Kristo. Yesu yaravuze ati “utemera igiti cye cy’umubabaro ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye” (Matayo 10:38, MN). Abababara bose si ko baba bikoreye igiti cy’umubabaro. Inkozi y’ibibi igerwaho n’ “imibabaro” myinshi, ariko nta bwo iba yikoreye igiti cy’umubabaro (Zaburi 32:10). Nyamara kandi, imibereho y’Umukristo yo ni imibereho yo kwikorera igiti cy’umubabaro, kuko yiyegurira umurimo wa Yehova.
8. Ni iyihe mibereho y’icyitegererezo Yesu yasigiye abigishwa be?
8 Icya nyuma gisabwa cyavuzwe na Yesu, ni ukumukurikira ubudahwema. Nta bwo Yesu adusaba kwemera no kwizera ibyo yigishije gusa, ahubwo anadusaba ko, mu mibereho yacu, dukurikiza ubudahwema urugero yadusigiye. Kandi se, kimwe mu byaranze imibereho ye kurusha ibindi, ni ikihe? Ubwo yahaga abigishwa be ubutumwa bwabo bwa nyuma, yaravuze ati “nuko mugende muhindure . . . abigishwa, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 28:19, 20). Yesu yabwirije kandi yigisha ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Kandi rero, abigishwa be ba bugufi, mbese rwose, abari bagize itorero rya mbere rya Gikristo bose babigenje batyo. Uwo murimo bakoranye ishyaka hamwe no kuba batarifatanyaga n’isi, byatumye isi ibanga kandi irabarwanya, ari na byo byatumaga igiti cyabo cy’umubabaro kirushaho kubaremerera.—Yohana 15:19, 20; Ibyakozwe 8:4.
9. Yesu yafataga ate abandi bantu?
9 Undi muco w’icyitegererezo wiganje mu mibereho ya Yesu, uhereranye n’uburyo yitwaraga ku bantu. Yari umugwaneza, ‘yoroheje mu mutima.’ Ni yo mpamvu abamutegaga amatwi bumvaga bagaruye ubuyanja kandi iyo babaga bari kumwe na we byabateraga inkunga (Matayo 11:29). Ntiyigeze abahatira kumukurikira cyangwa ngo ashyireho amategeko y’urudaca agaragaza uko bagombaga kubigenza; nta n’ubwo yigeze abashinja ibyaha kugira ngo abahatire kuba abigishwa be. N’ubwo imibereho yabo yabasabaga kwitanga muri byinshi, wasangaga barangwaho ibyishimo nyakuri. Mbega ukuntu ibyo bihabanye cyane n’abafite umwuka w’isi wo kwinezeza uranga ‘iminsi y’imperuka’!—2 Timoteyo 3:1-4.
Garagaza Kandi Ukomeze Kugira Umutima wo Kwitanga wa Yesu
10. (a) Dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 2:5-8, ni gute Kristo yiyanze ubwe? (b) Niba turi abigishwa ba Kristo, ni uwuhe mutima tugomba kugaragaza?
10 Yesu yatanze icyitegererezo ku bihereranye no kwiyanga. Yikoreye igiti cye cy’umubabaro kandi akomeza kucyikorera akora ubushake bwa Se. Pawulo yandikiye Abakristo b’i Filipi agira ati “mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo, nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa; ahubwo yisiga ubusa, ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu: kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu, yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa, ndetse urupfu rwo . . . [ku giti cy’umubabaro, MN ]” (Abafilipi 2:5-8). Ni nde wari gushobora kwiyanga mu buryo bwimazeyo kuruta uko nguko? Niba uri uwa Kristo Yesu kandi ukaba uri umwe mu bigishwa be, ugomba kugira umutima nk’uwo.
11. Kugira imibereho yo kwitanga ni ukubaho dukora ubushake bwa nde?
11 Indi ntumwa, ari yo Petero, itubwira ko ubwo Kristo yatubabarijwe kandi akadupfira, Abakristo bagomba gutwara intwaro nk’abasirikare biteguye neza, bafite umutima nk’uwo Kristo yari afite. Yanditse agira ati “nuko ubwo Kristo yababarijwe mu mubiri, mube ari ko namwe mwambara uwo mutima we nk’intwaro: kuko ubabarizwa mu mubiri aba amaze kureka ibyaha, ngo ahereko amare iminsi isigaye, akiri mu mubiri, atakigengwa n’irari rya kamere y’abantu, ahubwo akora ibyo Imana ishaka” (1 Petero 3:18; 4:1, 2). Imibereho ya Yesu yo kwitanga yagaragaje neza ukuntu yumvaga ibihereranye n’ubushake bw’Imana. Yari yariyeguriye Se atizigamye, kandi buri gihe yashyiraga ubushake bwe imbere y’ubwe, kugeza n’aho apfuye urw’agashinyaguro.—Matayo 6:10; Luka 22:42.
12. Mbese, kuri Yesu, kugira imibereho yo kwitanga byari ikintu kidashimishije? Sobanura.
12 N’ubwo imibereho ya Yesu yo kwitanga yamubereye inzira igoye kandi kuyinyuramo bikaba byari uguca agahigo, nta bwo yabonaga ko ari ikintu kidashimisha na mba. Ahubwo, yishimiraga kugandukira ubushake bw’Imana. Kuri we, gukora umurimo wa Se byari nk’ibyo kurya. Yabonagamo ibyishimo nyakuri, nk’uko umuntu ashimishwa n’ifunguro ryiza (Matayo 4:4; Yohana 4:34). Ku bw’ibyo rero, niba ushaka kunyurwa by’ukuri mu mibereho yawe, nta kindi wakora kiruta gukurikiza urugero rwa Yesu wihingamo umutima wari muri we.
13. Ni gute urukundo rutuma umuntu agira umutima wo kwitanga?
13 Ariko se mu by’ukuri, ni iki gituma umuntu agira umutima wo kwitanga? Mu ijambo rimwe, ni urukundo. Yesu yaravuze ati “ukundishe Uwiteka, Imana yawe, umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose. Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere. N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda’ ” (Matayo 22:37-39). Nta bwo Umukristo ashobora kwishakira inyungu ze bwite kandi ngo anumvire ayo magambo. Ibimushimisha hamwe n’ibimushishikaza bigomba mbere na mbere, ndetse mbere y’ibindi byose, kuba bishingiye ku rukundo akunda Yehova, hanyuma no ku rukundo akunda bagenzi be. Yesu yabayeho muri ubwo buryo, kandi ashaka ko abigishwa be na bo babigenza batyo.
14. (a) Ni izihe nshingano zivugwa mu Baheburayo 13:15, 16? (b) Ni iki kidutera umwete wo kubwiriza ubutumwa bwiza dushishikaye?
14 Intumwa Pawulo yari isobanukiwe iby’iryo tegeko ry’urukundo. Yanditse igira iti “tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe, tubiheshejwe na Yesu, ni cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo. Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana” (Abaheburayo 13:15, 16). Kubera ko Abakristo badatura Yehova ibitambo by’amatungo, cyangwa n’ibindi, nta bwo mu gusenga kwabo bakeneye abatambyi b’abantu bakorera mu rusengero. Ibitambo byacu by’ishimwe tubitanga binyuriye kuri Kristo Yesu. Cyane cyane ariko, binyuriye kuri icyo gitambo cy’ishimwe, kuri uko kwatura izina rye ku mugaragaro, ni bwo tugaragaza urukundo dukunda Imana. Mu buryo bwihariye, imimerere yacu y’umutima izira ubwikunde ishinze imizi mu rukundo, idutera umwete wo kubwiriza ubutumwa bwiza dufite ishyaka, tukihatira guhora twiteguye gutura Imana igitambo, ari cyo mbuto z’iminwa yacu. Muri ubwo buryo na bwo tuba tugaragaza urukundo dufitiye bagenzi bacu.
Kwitanga Bihesha Imigisha Myinshi
15. Ni ibihe bibazo byimbitse dushobora kwibaza ku bihereranye no kwitanga?
15 Dufate umwanya maze dutekereze ku bibazo bikurikira: Mbese, imibereho yanjye muri iki gihe irangwamo kwitanga? Mbese, intego nishyiriraho zirabihamya? Mbese, abagize umuryango wanjye bavana inyungu z’iby’umwuka mu rugero mbaha? (Gereranya na 1 Timoteyo 5:8.) Ku byerekeye imfubyi n’abapfakazi ho bimeze bite? Mbese na bo bungukirwa n’umutima wo kwitanga ngaragaza? (Yakobo 1:27). Mbese, nshobora kongera igihe nkoresha mu murimo wanjye wo gutanga igitambo cy’ishimwe ku mugaragaro? Mbese, nshobora kugera ku nshingano y’ubupayiniya, umurimo wo kuri Beteli cyangwa uw’ubumisiyonari, cyangwa se nkaba nashobora kwimuka nkajya gukorera umurimo mu gace gakenewemo cyane ababwiriza b’Ubwami?
16. Ni gute ubushishozi bushobora kudufasha mu kugira imibereho yo kwitanga?
16 Rimwe na rimwe haba hakenewe ubushishozi mu rugero runaka kugira ngo dushobore gukoresha ubushobozi bwacu bwose mu gukorera Yehova dufite umutima wo kwitanga. Urugero, umupayiniya umwe w’igihe cyose wo muri Equateur witwa Janet yakoraga akazi k’umubiri k’igihe cyose. Nyuma y’igihe gito, kuzuza amasaha y’ubupayiniya ataretse no gukomeza kurangwaho ibyishimo, byatangiye kumugora bitewe n’ingengabihe ye. Yafashe umwanzuro wo kubwira umukoresha we icyo kibazo maze amusaba kugabanya umubare w’amasaha yakoraga. Kubera ko umukoresha we atashakaga kumugabanyiriza igihe, yamushyiriye Maria na we washakaga akazi k’igice cy’umunsi kugira ngo ashobore gukora ubupayiniya. Bombi bemerewe gukora igice cy’umunsi bityo bakajya bagabana umunsi wose w’akazi. Ubu, abo bashiki bacu bombi ni abapayiniya b’igihe cyose. Kaffa, na we wazongwaga n’akazi k’igihe cyose yakoraga muri iyo sosiyete ari na ko ahatanira kuzuza amasaha y’abapayiniya, abibonye atyo, yajyanye Magali maze asaba ko agenzerezwa atyo. Icyo cyifuzo cye cyarakiriwe. Bityo, ubu abo bashiki bacu bashobora gukora umurimo w’ubupayiniya ari bane, aho kuba babiri na bo bendaga kureka umurimo w’igihe cyose. Kugira ubushishozi n’ubushobozi bwo gufata ibyemezo byagize ingaruka nziza.
17-21. Ni gute umugabo umwe hamwe n’umugore we bongeye gusuzuma ibyo bari bagamije kugeraho mu mibereho yabo, kandi ibyo byagize izihe ngaruka?
17 Reka nanone turebe iby’imibereho yo kwitanga Evonne yagize mu gihe cy’imyaka icumi yashize. Muri Gicurasi 1991 yandikiye Watch Tower Society ibi bikurikira:
18 “Mu Ukwakira 1982, jye n’umuryango wanjye twasuye Beteli y’i Brooklyn. Ibyo nahabonye byatumye nifuza kuhakora. Nasomye urupapuro rwuzuzwa n’ushaka kuhakora; hakaba hariho ikibazo gishishikaje cyagiraga kiti ‘mwayeni y’amasaha wakoze mu murimo wo kubwiriza mu mezi atandatu ashize, ni angahe? Niba iyo mwayeni y’amasaha iri munsi y’icumi, vuga impamvu.’ Kubera ko numvaga nta mpamvu ishyitse mfite, nishyiriyeho intego naje kugeraho mu mezi atanu.
19 “N’ubwo najyaga mbona impamvu z’urwitwazo zatumaga ntaba umupayiniya, igihe nasomaga Igitabo Nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova cyo mu wa 1983 (Annuaire des Témoins de Jéhovah 1983), numvise ko abandi bahanganye n’imbogamizi ziruta izanjye kugira ngo bakore ubupayiniya. Bityo, ku itariki ya 1 Mata 1983, naretse akazi k’igihe cyose kampeshaga umushahara maze mba umupayiniya w’umufasha, hanyuma ku wa 1 Nzeri 1983 njya mu mubare w’abapayiniya b’igihe cyose.
20 “Muri Mata 1985, nishimiye gushakana n’umukozi w’imirimo. Imyaka itatu nyuma y’aho, disikuru ihereranye n’ubupayiniya yatangiwe mu ikoraniro ry’intara yatumye umugabo wanjye anyegera maze arambaza ati ‘hari impamvu iyo ari yo yose ubona yambuza gutangira ubupayiniya ku itariki ya 1 Nzeri?’ Yaje kwifatanya nanjye muri uwo murimo mu myaka ibiri yakurikiyeho.
21 “Nanone kandi, umugabo wanjye yaje kwifatanya mu mirimo y’ubwubatsi yo kuri Beteli y’i Brooklyn mu byumweru bibiri kandi asaba gushyirwa muri Porogaramu Mpuzamahanga y’Ubwubatsi. Hanyuma, muri Gicurasi 1989 twaje kujya muri Nigeria tujyanywe no gufasha mu mirimo y’ubwubatsi yo ku ishami ryaho mu gihe cy’ukwezi. Ejo tuzajya mu Budage, aho tuzabonera impushya (visas) zo kwinjira muri Polonye. Dushimishijwe no kuba tugiye kugira uruhare muri uwo mushinga w’ubwubatsi utazibagirana mu mateka, no kuba twifatanyije muri ubwo buryo bushya bw’umurimo w’igihe cyose.”
22. (a) Kimwe na Petero, ni gute natwe dushobora kuba igitsitaza tutabishakaga? (b) Ni iki kitari ngombwa kugira ngo umuntu akorere Yehova n’umutima wo kwitanga?
22 Niba wowe ubwawe udashobora gukora ubupayiniya, mbese, ushobora gutera inkunga abakora umurimo w’igihe cyose kugira ngo bakomeze kugundira inshingano yabo ndetse wenda ukaba wagira icyo ubunganiraho? Cyangwa se uzamera nka bamwe mu bagize imiryango imwe n’imwe cyangwa incuti zabo bashobora kubwira umukozi w’igihe cyose babigiranye umutima mwiza, kimwe na Petero, ko yareka kwivuna cyangwa ngo yigore, ariko bakaba batiyumvisha ukuntu ibyo bishobora kuba igitsitaza? Birumvikana ariko ko mu gihe ubuzima bw’umupayiniya bwaba buri mu kaga gakomeye cyangwa se akaba atita ku nshingano zireba Umukristo, ashobora guhagarika umurimo w’igihe cyose mu gihe runaka. Gukorera Yehova n’umutima w’ubwitange, si ngombwa ko umuntu yaba ari iki n’iki, urugero nko kuba umupayiniya, umukozi wo kuri Beteli, n’ibindi n’ibindi. Ahubwo, bishingiye ku cyo turi cyo—ni ukuvuga uko dutekereza, icyo dukora, uko dufata abandi, n’uko tubaho.
23. (a) Ni gute dushobora gukomeza kugira ibyishimo byo kuba dukorana n’Imana? (b) Ni iki duhamirizwa mu Baheburayo 6:10-12?
23 Niba dufite umutima wo kwitanga by’ukuri, tuzashimishwa no kuba turi abantu bakorana n’Imana (1 Abakorinto 3:9). Tuzanezezwa no kumenya ko dushimisha umutima wa Yehova (Imigani 27:11). Kandi tuzagira icyizere cy’uko Yehova atazigera na rimwe atwibagirwa cyangwa ngo adutererane igihe cyose tuzakomeza kuba indahemuka kuri we.—Abaheburayo 6:10-12.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “igitsitaza” (σκάνδαλον, skanʹda·lon), mbere ryari “izina ry’igice cy’umutego gishyirwaho icyambo, ni ukuvuga umutego ubwawo.”—Vine’s Expository Dictionary of Old and New Testament Words.
Ubitekerezaho Iki?
◻ Ni gute Petero yabaye igitsitaza ku bihereranye n’imibereho yo kwitanga bidaturutse ku bwende bwe?
◻ Kwiyanga bisobanukira iki?
◻ Ni gute Umukristo yikorera igiti cye cy’umubabaro?
◻ Ni gute dushobora kugaragaraza kandi tukagira umutima wo kwitanga?
◻ Ni iki gituma umuntu agira umutima wo kwitanga?
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Mbese, witeguye kuba wakwiyanga ubwawe ukaba wakwikorera igiti cyawe cy’umubabaro, maze ugakurikira Yesu ubudahwema?