Kwishimana Yehova Ni Zo Ntege Zacu
“Uyu munsi [ni] umunsi werejwe Uwiteka wacu; kandi ntimugire agahinda; kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu.”—NEHEMIYA 8:10.
1, 2. (a) Igihome ni iki? (b) Ni gute Dawidi yerekanye ko yahungiraga kuri Yehova?
YEHOVA ni igihome kitagereranywa. Kandi se, igihome ni iki? Ni ahantu harinzwe cyane, hari umutekano cyangwa ho kurokokera. Dawidi wo muri Isirayeli ya kera, yabonaga ko Imana yari igihome cye. Urugero, zirikana indirimbo Dawidi yaririmbiye Isumba Byose “ku munsi Uwiteka yamukirije amaboko y’abanzi be n’aya Sawuli,” umwami w’Isirayeli.—Zaburi 18, ibisobanuro bibanza.
2 Dawidi yatangiye iyo ndirimbo ishishikaje muri aya magambo ngo “ndagukunda, ni wowe mbaraga zanjye. Uwiteka ni igitare cyanjye n’igihome cyanjye kinkingira, n’umukiza wanjye, ni Imana yanjye n’urutare rwanjye rukomeye, ni we nzahungiraho, ni we ngabo inkingira n’ihembe ry’agakiza kanjye, ni igihome cyanjye kirekire” (Zaburi 18:2, 3, umurongo wa 1 n’uwa 2 muri Biblia Yera). Igihe yacibwaga azira akarengane kandi agahigwa n’Umwami Sawuli, umukiranutsi Dawidi yahungiye kuri Yehova, mbese nk’uko umuntu ashobora guhungira ahantu h’igihome kugira ngo arokoke amakuba runaka.
3. Kuki Abayahudi bo mu gihe cya Ezira bagize “ibyishimo byinshi”?
3 Ibyishimo bitangwa na Yehova, ni igihome kidashobora gutenguha abagendera mu nzira ze bashikamye (Imigani 2:6-8; 10:29). Birumvikana ariko ko kugira ngo abantu babone ibyishimo bitangwa n’Imana, bagomba gukora ibyo ishaka. Ku bihereranye n’ibyo, zirikana ibyabaye i Yerusalemu mu mwaka wa 468 M.I.C. Umwanditsi Ezira hamwe n’abandi, bunguraga abantu ubwenge binyuriye ku gusoma Amategeko mu buryo bwumvikana neza. Hanyuma, abantu batewe inkunga muri aya magambo ngo “nimugende, murye inyama z’ibinure, munywe ibiryohereye, mwoherereze amafunguro abadafite icyo bahishiwe, kuko uyu munsi ari umunsi werejwe Uwiteka wacu; kandi ntimugire agahinda, kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu.” Habayeho “ibyishimo byinshi” ubwo Abayahudi bashyiraga mu bikorwa ubumenyi bari bungutse, maze bizihiza Umunsi Mukuru w’Ingando ushimishije (Nehemiya 8:1-12). Abari bafite ‘kwishimana Uwiteka ho intege zabo,’ baboneye imbaraga mu kumusenga no kumukorera. Kubera ko kwishimana Yehova byari intege zabo, dukwiriye kwiringira ko ubwoko bw’Imana muri iki gihe na bwo bwishima. None se, bufite izihe mpamvu zimwe na zimwe zo muri iki gihe zo kwishima?
“Umunezero Musa”
4. Ni iyihe mpamvu y’ingenzi ituma ubwoko bwa Yehova bugira ibyishimo?
4 Impamvu y’ingenzi ituma twishima, ni uburyo Yehova yaringanije bwo kuduhuriza hamwe. Amakoraniro mato n’amanini y’Abahamya ba Yehova abazanira ibyishimo muri iki gihe, kimwe n’uko iminsi mikuru yizihizwaga n’Abisirayeli buri mwaka yabazaniraga ibyishimo mu mitima yabo. Ubwoko bw’Isirayeli bwari bwarabwiwe aya magambo ngo “umare iminsi irindwi uziriririza Uwiteka Imana yawe iminsi mikuru [y’ingando], uyiziriririze ahantu Uwiteka azatoranya: kuko Uwiteka Imana yawe izaguhera umugisha imyaka yawe yose n’ibikuva mu maboko byose, kandi uzagira umunezero musa” (Gutegeka 16:13-15). Koko rero, Imana yashakaga ko ‘bagira umunezero musa.’ Uko ni na ko bimeze ku Bakristo b’ukuri, kuko intumwa Pawulo yagiriye inama bagenzi be bahuje ukwizera igira iti “mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose: yewe, nongeye kubivuga nti ‘mwishime.’ ”—Abafilipi 4:4.
5. (a) Ibyishimo ni iki, kandi ni gute Abakristo babibona? (b) Ni gute dushobora kugira ibyishimo n’ubwo twaba turi mu bigeragezo?
5 Kubera ko Yehova ashaka ko twishima, aduha imwe mu mbuto z’umwuka we wera, ari yo ibyishimo (Abagalatiya 5:22, 23). Kandi se, ibyishimo bisobanura iki? Ni ibyiyumvo bishimishije biterwa no kugira ibyiringiro byo kuzabona cyangwa gutunga ikintu cyiza. Ibyishimo ni imimerere y’umunezero nyakuri, ndetse ni no guhimbarwa. Iyo mbuto y’umwuka wera w’Imana, iradukomeza mu gihe duhanganye n’ibigeragezo. “[Yesu] yihanganiye . . . [“igiti cy’umubabaro,” NW ] ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere, ntiyita ku isoni za[cy]o, yicara iburyo bw’intebe y’Imana” (Abaheburayo 12:2). Umwigishwa Yakobo yanditse agira ati “bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose, nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana.” Ariko se, twabigenza dute mu gihe twaba tutazi uburyo twakwifata mu kigeragezo runaka? Icyo gihe dushobora gusenga dufite ibyiringiro, dusaba ubwenge bwo kudufasha guhangana na cyo. Gukora ibihuje n’ubwenge buva mu ijuru, bidufasha gukemura ibibazo, cyangwa guhangana n’ibigeragezo birambye tudatakaje ibyishimo bituruka kuri Yehova.—Yakobo 1:2-8.
6. Ni irihe sano riri hagati y’ibyishimo no gusenga k’ukuri?
6 Ibyishimo bitangwa na Yehova, biduha imbaraga kugira ngo duteze imbere ugusenga k’ukuri. Uko ni ko byagenze mu minsi ya Nehemiya na Ezira. Abayahudi bariho icyo gihe, bari bafite ibyishimo bituruka kuri Yehova ho igihome cyabo, bahawe imbaraga kugira ngo bateze imbere inyungu z’ugusenga k’ukuri. Kandi uko batezaga imbere iby’ugusenga Yehova, ni na ko ibyishimo byabo byiyongeraga. Ibyo ni na ko biri muri iki gihe. Twebwe abasenga Yehova, dufite impamvu nyinshi zituma twishima cyane. Nimucyo noneho dusuzume izindi mpamvu nkeya muri nyinshi zituma twishima.
Kugirana Imishyikirano n’Imana Binyuriye Kuri Kristo
7. Ku byerekeye Yehova, ni iyihe mpamvu Abakristo bafite ituma bagira ibyishimo?
7 Imishyikirano ya bugufi tugirana na Yehova, ituma tuba abantu bishimye cyane kurusha abandi bose ku isi. Mbere y’uko tuba Abakristo, twari mu bagize umuryango wa kimuntu ukiranirwa ufite ‘ubwenge buri mu mwijima kandi ukaba waratandukanijwe n’ubugingo buva ku Mana’ (Abefeso 4:18). Mbega ukuntu dushimishwa no kuba tutagitandukanijwe na Yehova! Birumvikana ko kugira ngo dukomeze kwemerwa na we, bisaba imihati. Tugomba ‘kuguma mu byo kwizera, twubatswe neza ku rufatiro, tutanyeganyega, kandi tutimurwa ngo tuvanwe mu byiringiro biheshwa n’ubutumwa twumvise’ (Abakolosayi 1:21-23). Dushobora kwishimira ko Yehova yaturehereje ku Mwana we, ibyo bikaba bihuje n’amagambo Yesu ubwe yivugiye agira ati “nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye” (Yohana 6:44). Niba twishimira by’ukuri imishyikirano y’agaciro tugirana n’Imana binyuriye kuri Kristo, tuzirinda ikintu cyose gishobora kuyonona.
8. Ni gute Yesu yagize uruhare mu gutuma tugira imimerere y’ibyishimo?
8 Kuba tubabarirwa ibyaha binyuriye mu kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu, ni impamvu ikomeye ituma twishima, kubera ko ibyo ari byo bituma dushobora kugirana imishyikirano n’Imana. Umukurambere wacu Adamu, yakururiye abantu bose urupfu, bitewe n’uko yakoze icyaha nkana. Icyakora, intumwa Pawulo yasobanuye igira iti “Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.” Nanone kandi, Pawulo yanditse agira ati “ubwo igicumuro cy’umuntu umwe cyateye ko abantu bose bacirwa ho iteka, ni na ko [igikorwa] cyo gukiranuka cyakozwe n’umuntu umwe cyahesheje abantu bose gutsindishirizwa, bagahabwa ubugingo. Kandi nk’uko kutumvira Imana k’umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k’umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi” (Abaroma 5:8, 18, 19). Mbega ukuntu dushobora gushimishwa n’uko Yehova Imana yishimira gucungura urubyaro rw’Adamu rukoresha ubwo buryo bwaringanijwe bwuje urukundo!
Umudendezo wo mu Rwego rw’Idini no Kumurikirwa
9. Ku birebana n’idini, ni kuki dufite ibyishimo?
9 Kuba twaravuye mu bubata bwa Babuloni Ikomeye, ari bwo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, ni indi mpamvu ituma twishima. Ukuri kw’Imana ni ko kwatubatuye (Yohana 8:32). Ikindi kandi, kuva mu maboko y’uwo maraya wo mu buryo bw’idini, bishaka kuvuga ko tutifatanya mu byaha bye, ntitugerweho n’ibyago bye, kandi ntituzarimbukane na we (Ibyahishuwe 18:1-8). Nta kintu na kimwe kibabaje ku bihereranye no kurokoka ibyo byose!
10. Ni ukuhe kumurikirwa dufite twebwe ubwoko bwa Yehova?
10 Gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana mu mibereho yacu, ni impamvu zituma tugira ibyishimo byinshi. Mu gihe tuba tutagitwarwa n’idini ry’ikinyoma, tugenda tugira ubushishozi bwo mu buryo bw’umwuka bwimbitse kurushaho, butangwa na Data wo mu ijuru binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Matayo 24:45-47). Mu bantu bose batuye ku isi, abiyeguriye Yehova nta kindi bamubangikanyije na cyo, ni bo bonyine bafite umwuka we wera, bakaba ari na bo bonyine bafite umugisha wo gusobanukirwa Ijambo rye hamwe n’ibyo ashaka. Ibyo bihuje n’uko Pawulo yabivuze ubwo yagiraga ati “Imana yabiduhishurishije [ni ukuvuga ibyo yateguriye abayikunda] [u]mwuka wayo: kuko [u]mwuka [u]rondora byose, ndetse n’amayoberane y’Imana” (1 Abakorinto 2:9, 10). Dushobora gushimira kandi tugashimishwa n’uko tugenda turushaho gusobanukirwa ibintu buhoro buhoro, nk’uko bigaragazwa mu magambo ari mu Migani 4:18, hagira hati “inzira y’umukiranutsi ni nk’umuseke utambitse, ugakomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu.”
Ibyiringiro by’Ubwami n’Ubuzima bw’Iteka
11. Ni gute ibyiringiro bishimishije by’Ubwami byagejejwe ku bandi?
11 Nanone kandi, ibyiringiro byacu by’Ubwami bituma tugira ibyishimo (Matayo 6:9, 10). Twebwe Abahamya ba Yehova, tumaze igihe kirekire dutangaza ko Ubwami bw’Imana ari bwo byiringiro rukumbi by’abantu bose. Urugero, zirikana umwaka wa 1931, igihe twafataga izina ry’Abahamya ba Yehova binyuriye ku cyemezo cyafatiwe mu makoraniro 51 yabereye ku isi hose, tubigiranye ibyishimo (Yesaya 43:10-12). Icyo cyemezo hamwe na disikuru y’ingenzi cyane yatanzwe na J. F. Rutherford (wari perezida wa Watch Tower Society icyo gihe) mu ikoraniro, byatangajwe mu gatabo kitwa Le Royaume, l’espérance du monde. Muri ako gatabo hari harimo n’ikindi cyemezo cyafatiwe muri iryo koraniro, cyatungaga agatoki Kristendomu ku bw’ubuhakanyi bwayo, hamwe no kuba yarasuzuguraga inama za Yehova. Nanone kandi, cyatangazaga kigira kiti “ibyiringiro by’isi ni ubwami bw’Imana, kandi nta kindi cyiringiro icyo ari cyo cyose kiriho.” Nyuma y’amezi make gusa, Abahamya ba Yehova bari bamaze gutanga kopi z’ako gatabo zisaga miriyoni eshanu mu bice byose by’isi. Kuva icyo gihe, duhora twemeza ko Ubwami ari bwo byiringiro rukumbi by’abantu.
12. Ni ibihe byiringiro bishimishije by’ubuzima bishyirwa imbere y’abakorera Yehova?
12 Nanone kandi, duterwa ibyishimo no kuba twiringiye ubuzima bw’iteka mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami. ‘Umukumbi muto’ ugizwe n’Abakristo basizwe, ufite ibyiringiro bishimishije byo kuzajya mu ijuru. Intumwa Petero yanditse igira iti “Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, ishimwe, kuko yatubyaye ubwa kabiri, nk’uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima, tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo, tuzabone umurage utabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka, ni wo namwe mwabikiwe mu ijuru” (Luka 12:32; 1 Petero 1:3, 4). Muri iki gihe, umubare munini w’Abahamya ba Yehova, utegerezanya amatsiko ubuzima bw’iteka muri Paradizo aho Ubwami buzategeka (Luka 23:43; Yohana 17:3). Nta bandi bantu ku isi bafite ikintu icyo ari cyo cyose bashobora kugereranya n’ibyiringiro byacu bishimishije. Mbega ukuntu twagombye kubyishimira cyane!
Umuryango w’Abavandimwe Wahawe Umugisha
13. Ni gute twagombye kubona umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe?
13 Kuba umwe mu bagize umuryango umwe rukumbi mpuzamahanga w’abavandimwe wemewe n’Imana, ni isoko y’ibyishimo byinshi. Igishimishije ni uko dufite incuti nziza zifuzwa cyane ku isi. Yehova Imana we ubwe yerekeje ku gihe cyacu maze aravuga ati “nzahindisha amahanga yose umushyitsi, n’ibyifuzwa n’amahanga yose bizaza, kandi iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza” (Hagayi 2:7). Ni koko, Abakristo bose ntibatunganye. Ariko kandi, Yehova yireherejeho abo bantu binyuriye kuri Yesu Kristo (Yohana 14:6). Ubwo Yehova yireherejeho abantu abona ko bifuzwa, tuzagira ibyishimo byinshi nitubagaragariza urukundo rwa kivandimwe, tukabubaha cyane, tukifatanya na bo mu mirimo irangwa no kubaha Imana, tukabashyigikira mu bigeragezo bibageraho, kandi tukabasabira.
14. Ni iyihe nkunga dushobora kuvana muri 1 Petero 5:5-11?
14 Ibyo byose bizatuma tugira ibyishimo. Mu by’ukuri, kwishimana Yehova ni cyo gihome cy’umuryango wacu mpuzamahanga w’abavandimwe wo mu buryo bw’umwuka. Ni koko, twese tugerwaho n’ibitotezo hamwe n’izindi ngorane. Ariko kandi, ibyo byagombye gutuma tugirana imishyikirano ya bugufi, kandi bigatuma twumva ko twunze ubumwe turi abagize umuteguro umwe w’ukuri w’Imana hano ku isi. Nk’uko Petero yabivuze, twagombye kwicisha bugufi turi munsi y’ukuboko kw’Imana, tuyikoreza amaganya yacu yose, tuzi ko itwitaho. Tugomba kuba maso bitewe n’uko Umwanzi yifuza kuduconcomera, ariko ntituri twenyine, kuko Petero yongeraho agira ati “mumurwanye mushikamye, kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro.” Kandi uwo muryango mpuzamahanga w’abavandimwe wishimye, ntuzigera na rimwe usenyuka, kubera ko dufite icyizere cy’uko ‘nitumara kubabazwa akanya gato, Imana izadutunganya rwose, idukomeze, itwongerere imbaraga’ (1 Petero 5:5-11). Tekereza gato. Umuryango wacu w’abavandimwe, uzahoraho iteka!
Ubuzima Bufite Intego
15. Kuki dushobora kuvuga ko Abahamya ba Yehova bagira ubuzima bufite intego?
15 Dufite ibyishimo muri iyi si ivurunganye bitewe n’uko dufite ubuzima bufite intego. Twashinzwe umurimo utuma twe n’abandi twishima (Abaroma 10:10). Mu by’ukuri, ni iby’igikundiro gishimishije kuba dukorana n’Imana. Ku bihereranye n’ibyo, Pawulo yagize ati “mbese ye, Apolo ni iki? Kandi Pawulo ni iki? Si abagaragu batumye mwizera, nk’uko Imana yabahaye umurimo? Ni jye wateye imbuto, Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije. Nuko ūtera, nta cyo aba ari cyo, cyangwa uwuhīra, keretse Imana ikuza. Utera n’uwuhīra barahwanye, kandi umuntu wese azahembwa nk’uko yakoze umurimo we: kuko twembi Imana ari yo dukorera [“turi abakozi bakorana na yo,” NW ]; namwe mukaba umurima w’Imana, n’inzu yayo.”—1 Abakorinto 3:5-9.
16, 17. Ni izihe ngero zishobora gutangwa mu kugaragaza ko ubwoko bwa Yehova bugira imibereho y’ibyishimo ifite intego?
16 Hari ingero nyinshi zishobora gutangwa zerekana ko gukorera Yehova turi abantu bizerwa, bituma tugira ubuzima bufite intego butwuzuzamo ibyishimo. Rumwe muri zo, ni aya magambo agira ati “nararanganyije amaso impande zose mu Nzu y’Ubwami yari yuzuye abantu [ku munsi w’umuhango wo kuyitaha], maze mbona abantu bagera ku munani bo mu muryango wanjye bahari, habariwemo jye n’umugore wanjye, n’abana bacu batatu hamwe n’abo bashakanye. . . . Jye n’umugore wanjye twagize ubuzima burangwa n’ibyishimo kandi bufite intego rwose mu murimo w’Imana.”
17 Nanone kandi, birasusurutsa kumenya ko mu kigero cy’imyaka umuntu yaba agezemo cyose, ashobora gutangira ubuzima burangwa n’ibyishimo bufite intego nyakuri mu murimo wa Yehova. Urugero, umugore wamenye ukuri kwa Bibiliya aba mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru yaje kubatizwa, maze aba umwe mu Bahamya ba Yehova afite imyaka 102. Bityo, yarangije ubuzima bwe afite intego ishimishije, ‘yubaha [“atinya,” NW ] Imana, [kandi] agakomeza amategeko yayo.’—Umubwiriza 12:13.
Igihome Kidahinyuka
18. Ni iki gishobora gukorwa kugira ngo duhashye imimerere yo gushoberwa kandi twongere ibyishimo?
18 Kwishimana Yehova ni igihome kidahinyuka cy’abantu bizerwa. Nyamara ariko, kuba dufite ibyo byishimo ntibishaka kuvuga ko tutazigera na rimwe tugira igihe cyo guhangayika, nka cya kindi cyatumye Yesu avugira i Getsemani ati “umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica” (Mariko 14:32-34). Tuvuge ko wenda twaba dushobewe bitewe n’uko twaba twarirekuye tukagira imibereho yo guharanira kugera ku ntego zishingiye ku bwikunde. Icyo gihe tugomba guhindura uburyo bwacu bwo kubaho. Niba ibyishimo byacu byaragabanutse bitewe n’uko mu bwitange bwacu twikoreye umutwaro uremereye w’inshingano zishingiye ku Byanditswe, wenda dushobora kugira ibyo duhindura byagabanya imihangayiko, bityo bikaba byatuma twongera kugira umwuka w’ibyishimo. Byongeye kandi, Yehova azaduha umugisha atwongerera ibyishimo nitwifuza kumushimisha duhatanira kurwanya umubiri waheneberejwe n’icyaha, isi mbi, hamwe n’Umwanzi.—Abagalatiya 5:24; 6:14; Yakobo 4:7.
19. Ni gute twagombye kubona inshingano izo ari zo zose dufite mu muteguro w’Imana?
19 Tugira ibyishimo byinshi bitewe n’impamvu tumaze gusuzuma, hamwe n’izindi nyinshi. Twaba turi ababwiriza b’itorero, cyangwa se twaba twifatanya mu murimo runaka w’igihe cyose, twese dushobora kugira byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami, kandi ibyo bizatuzanira ibyishimo nta gushidikanya (1 Abakorinto 15:58). Uko inshingano dufite mu muteguro wa Yehova zaba zingana kose, tujye tuzishimira kandi dukomeze gukorana ibyishimo umurimo wera dukorera Imana yacu yuje urukundo kandi igira ibyishimo.—1 Tim 1:11.
20. Inshingano yacu ikomeye kurusha izindi ni iyihe, kandi ni iki dushobora kwiringira tudashidikanya?
20 Cyane cyane ariko, dufite impamvu ikomeye yo kwishimira igikundiro cyacu cyo kuba twitirirwa izina rya Yehova rikomeye, turi Abahamya be. Ni koko, ntidutunganye kandi duhangana n’ibigeragezo byinshi, ariko kandi, nimucyo tuzirikane imigisha ihebuje tubona bitewe n’uko turi Abahamya ba Yehova. Kandi twibuke ko Data wo mu ijuru udukunda atazigera na rimwe adutenguha. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko tuzahora tubona imigisha, mu gihe kwishimana Yehova bizakomeza kutubera igihome.
Ni Gute Wasubiza?
◻ “Kwishimana Uwiteka” ni iki?
◻ Ni gute Abakristo babona ibyishimo nyakuri?
◻ Ni izihe mpamvu zimwe na zimwe zituma Abahamya ba Yehova bishima?
◻ Kuki kwishimana Yehova ari igihome kidahinyuka?