Abigishijwe Gukora Ibyo Yehova Ashaka
“Unyigishe gukora ibyo ushaka; kuko ari wowe Mana yanjye.”—ZABURI 143:10.
1, 2. (a) Ni ryari twagombye kwigishwa, kandi tukabikora twiringiye iki gihuje n’ukuri? (b) Kuki kwigishwa na Yehova ari ngombwa cyane?
IGIHE cyose umuntu akiriho kandi agifite imbaraga zo gukora, ashobora kwigishwa ikintu cyamugirira akamaro. Ibyo ni ko bimeze kuri wowe, kandi ni na ko bimeze no ku bandi. Ariko se, bigenda bite iyo umuntu apfuye? Muri iyo mimerere, kwigishwa ikintu icyo ari cyo cyose, cyangwa kuba hari icyo umuntu yamenya, ntibishoboka. Bibiliya ivuga yeruye ko abapfuye “nta cyo bakizi.” Nta bumenyi buba muri Sheoli, ari yo mva rusange y’abantu (Umubwiriza 9:5, 10). Ibyo se byaba bishaka kuvuga ko kuba twigishwa, twirundanyiriza ubumenyi, ari iby’imfabusa? Ibyo biterwa n’ibyo twigishwa, hamwe n’ukuntu dukoresha ubwo bumenyi.
2 Niba twigishwa iby’isi byonyine, nta mibereho irambye y’igihe kizaza dufite. Igishimishije ariko, ni uko abantu babarirwa muri za miriyoni bo mu mahanga yose, barimo bigishwa ibyo Imana ishaka, bafite ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka. Urufatiro rw’ibyo byiringiro, rushingiye ku kwigishwa na Yehova, we Soko y’ubumenyi ntangabuzima.—Zaburi 94:9-12.
3. (a) Kuki dushobora kuvuga ko Yesu ari we wabaye umwigishwa wa mbere w’Imana? (b) Dufite ikihe gihamya kitwemeza ko abantu bagombaga kwigishwa na Yehova, kandi ibyo byagombaga kugira izihe ngaruka?
3 Umwana w’imfura w’Imana, we mwigishwa wayo wa mbere, yigishijwe gukora ibyo Se ashaka (Imigani 8:22-30; Yohana 8:28). Ku rwe ruhande, Yesu na we yagaragaje ko hari abantu benshi bagombaga kuzigishwa na Se. Hari ibihe byiringiro ku bantu bo muri twe, bigishwa n’Imana? Yesu yagize ati “byanditswe mu byahanuwe ngo ‘bose bazigishwa n’Imana.’ Umuntu wese wumvise ibya Data, akabyiga, aza aho ndi. . . . Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwizera ari we ufite ubugingo buhoraho.”—Yohana 6:45-47.
4. Ni gute abantu babarirwa muri za miriyoni bagerwaho n’inyigisho ziva ku Mana, kandi bafite ibihe byiringiro?
4 Yesu yari arimo asubira mu magambo yanditswe muri Yesaya 54:13, yari yarabwiwe umugore w’ikigereranyo w’Imana, ari we Siyoni yo mu ijuru. Ubwo buhanuzi bwerekeza mu buryo bwihariye ku bana be, ni ukuvuga abigishwa 144.000 ba Yesu Kristo babyawe n’umwuka. Abasigaye bo muri abo bana bo mu buryo bw’umwuka bakorana umwete muri iki gihe, mu kuyobora porogaramu yo kwigisha ikorwa ku isi hose. Ingaruka zabaye iz’uko abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bagize “[imbaga y’]abantu benshi,” na bo babonera inyungu mu kwigishwa na Yehova. Bafite icyiringiro kimwe rukumbi cyo kuziga, ntibigere bahura n’urupfu ngo rubibateshe. Ni gute ibyo bizashoboka? Ni mu buryo bw’uko bashobora kuzarokoka “[u]mubabaro mwinshi” urushaho kwegereza wihuta cyane, maze bakazagira ubuzima bw’iteka ku isi izaba yahindutse paradizo.—Ibyahishuwe 7:9, 10, 13-17.
Kurushaho Gutsindagiriza Ibihereranye no Gukora Ibyo Imana Ishaka
5. (a) Ni irihe somo ry’umwaka wa 1997? (b) Ni ibihe byiyumvo twagombye kugira ku bihereranye no guterana amateraniro ya Gikristo?
5 Mu mwaka wa 1997, mu matorero asaga 80.000 yo ku isi hose, Abahamya ba Yehova bazazirikana amagambo atangira yo muri Zaburi 143:10, agira ati “unyigishe gukora ibyo ushaka.” Iryo ni ryo rizaba ari isomo ry’umwaka wa 1997. Ayo magambo azaba aboneka mu buryo bugaragara neza mu Mazu y’Ubwami, azatwibutsa ko ahantu hahebuje habonerwa inyigisho ziva ku Mana ari mu materaniro y’itorero, aho dushobora kwifatanya muri porogaramu ihoraho yo kwigisha. Mu gihe twifatanya n’abavandimwe bacu mu materaniro kugira ngo twigishwe n’Umwigisha wacu Mukuru, dushobora kugira ibyiyumvo nk’iby’umwanditsi wa Zaburi, we wanditse agira ati “narishimye, ubwo bambwiraga bati ‘tujye mu nzu y’Uwiteka.’ ”—Zaburi 122:1; Yesaya 30:20.
6. Mu magambo ya Dawidi, ni iki twemera?
6 Ni koko, twifuza kwigishwa gukora ibyo Imana ishaka, aho gukora ibyo Umwanzi wacu ashaka, cyangwa ibyo abantu badatunganye bashaka. Bityo rero, kimwe na Dawidi, twemera Imana dusenga kandi dukorera, tugira tuti “kuko ari wowe Mana yanjye: umwuka wawe mwiza [u]nyobore mu gihugu cy’ikibaya” (Zaburi 143:10). Aho gushaka kwivanga n’abantu b’abanyabinyoma, Dawidi yahisemo kwibera aho gusenga Yehova bishyigikirwa (Zaburi 26:4-6). Kubera ko Dawidi yari afite umwuka w’Imana wayoboraga intambwe ze, yashoboraga kunyura mu nzira yo gukiranuka.—Zaburi 17:5; 23:3.
7. Ni gute umwuka w’Imana wakoreye mu itorero rya Gikristo?
7 Dawidi Mukuru, ari we Yesu Kristo, yijeje abigishwa be ko umwuka wera wari kuzabigisha ibintu byose, kandi ukabibutsa ibyo yari yarababwiye byose (Yohana 14:26). Guhera kuri Pentekote, Yehova yagiye ahishura “amayoberane y’Imana” ari mu Ijambo rye ryanditswe (1 Abakorinto 2:10-13). Ibyo yabikoze binyuriye ku muyoboro ugaragara, uwo Yesu yise “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge.” Uwo muyoboro utanga ibyo kurya by’umwuka, bisuzumwa muri porogaramu yo kwigisha yagenewe amatorero y’ubwoko bw’Imana ku isi hose.—Matayo 24:45-47.
Mu Materaniro Yacu, Twigishwa Ibyo Yehova Ashaka
8. Kuki kwifatanya mu cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi bifite agaciro kenshi?
8 Inyigisho zo mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cy’itorero cya buri cyumweru, akenshi zivuga ibirebana n’uburyo bwo gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya. Nta gushidikanya, ibyo bidufasha guhangana n’imihangayiko y’ubuzima. Mu bindi byigisho, hasuzumirwamo ukuri kwimbitse ko mu buryo bw’umwuka, cyangwa ubuhanuzi bwa Bibiliya bwimbitse. Mbega ukuntu twigishwa cyane muri ibyo byigisho! Mu bihugu byinshi, usanga Amazu y’Ubwami, mu myanya yayo yose, yuzuyemo abantu baje muri ayo materaniro. Icyakora nanone mu bihugu byinshi, umubare w’abaterana mu materaniro waragabanutse. Utekereza ko byaba byaratewe n’iki? Mbese, byaba bishoboka ko hari abaretse akazi kabo gatambamira gahunda yabo yo guteranira hamwe “kugira ngo [ba]terane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza”? Cyangwa se wenda, birashoboka ko amasaha menshi yaba agenerwa ibikorwa mbonezamubano, cyangwa se kureba televiziyo, bityo bigatuma gahunda ya bwite isa n’aho icucitse cyane, ku buryo umuntu ataboneka mu materaniro yose? Wibuke itegeko riri mu Baheburayo 10:23-25. Mbese, guteranira hamwe kugira ngo duhabwe inyigisho ziva ku Mana si iby’ingenzi cyane kurushaho, ubwo ‘tubona urya munsi wegera’?
9. (a) Ni gute Amateraniro y’Umurimo ashobora kuduha ibyo dukeneye kugira ngo dukore umurimo? (b) Ni iyihe myifatire twagombye kugira ku bihereranye no gutanga ubuhamya?
9 Imwe mu nshingano zacu z’ibanze, ni iyo kuba abakozi b’Imana. Amateraniro y’Umurimo yagenewe kutwigisha ukuntu dushobora kuyisohoza mu buryo bugira ingaruka nziza. Twiga uburyo bwo gushyikirana n’abantu, ibyo tugomba kuvuga, uko twabigenza mu gihe bakiriye neza ibyo tubabwira, ndetse n’icyo twakora mu gihe abantu banze ubutumwa bwacu (Luka 10:1-11). Kubera ko muri ayo materaniro ya buri cyumweru, hasuzumwa uburyo bugira ingaruka nziza kandi hakerekanwa ingero z’ukuntu bwashyirwa mu bikorwa, duhabwa imyitozo ituma tuba twiteguye neza kugera ku bantu, atari mu gihe tujya ku nzu n’inzu gusa, ahubwo no mu gihe tubwiriza mu mihanda, kuri za parikingi, mu modoka zitwara abagenzi, ku bibuga by’indege, ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi, cyangwa ku mashuri. Mu buryo buhuje n’icyifuzo cyacu kigira kiti “unyigishe gukora ibyo ushaka,” tuzishimira gukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose bubonetse, kugira ngo tubigenze nk’uko Umutware wacu yabitugiriyemo inama, agira ati “umucyo wanyu uboneker[e] imbere y’abantu, kugira ngo . . . bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.”—Matayo 5:16.
10. Ni gute mu by’ukuri dushobora gufasha ‘abakwiriye’?
10 Muri ayo materaniro y’itorero, tunigishwa guhindura abandi bantu bakaba abigishwa. Iyo hagize ushimishwa cyangwa hakagira igitabo gitangwa, intego yacu mu gihe dusubiye gusura, iba ari iyo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo. Mu buryo runaka, ibyo bimeze nk’uko abigishwa bari ‘kugumana n’abakwiriye,’ kugira ngo babigishe ibintu Yesu yari yarategetse (Matayo 10:11, NW; 28:19, 20). Ubwo dufite ubufasha buhebuje, urugero nk’igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, mu by’ukuri dufite ibikenewe byose kugira ngo dusohoze umurimo wacu mu buryo bunonosoye (2 Timoteyo 4:5). Uko uteranye Amateraniro y’Umurimo n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi buri cyumweru, ihatire kuzirikana no kuzakoresha ingingo z’ingirakamaro, zizatuma uba umwe mu bakozi b’Imana babishoboye mu buryo bukwiriye, basohoza ibyo ishaka.—2 Abakorinto 3:3, 5; 4:1, 2.
11. Ni gute bamwe bagaragaje ko bizera amagambo aboneka muri Matayo 6:33?
11 Imana ishaka ko ‘tubanza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo’ (Matayo 6:33). Ibaze uti ‘ni gute nashyira iryo hame mu bikorwa, mu gihe ibikenewe aho nkora [cyangwa ibyo nkeneweho n’uwo dukorana] byaba bitambamiye gahunda yo guterana amateraniro?’ Hari benshi bakuze mu buryo bw’umwuka, bashobora gufata ingamba zo kuganira n’abakoresha babo kuri icyo kibazo. Umukozi umwe w’igihe cyose, yamenyesheje umukoresha we ko yari akeneye kugira igihe yigengaho buri cyumweru, kugira ngo aterane amateraniro y’itorero. Yarabimwemereye. Ariko kandi, kubera ko yagize amatsiko yo kumenya ibibera muri ayo materaniro, yasabye guterana. Yaje kumvamo itangazo ryerekeye ikoraniro ry’intara ryari ryegereje. Ingaruka yabaye iy’uko uwo mukoresha yakoze gahunda yo kumara umunsi wose muri iryo koraniro. Ni irihe somo uvanye kuri urwo rugero?
Abigishijwe Ibyo Yehova Ashaka Binyuriye ku Babyeyi Bubaha Imana
12. Kugira ngo abana bigishwe ibyo Yehova ashaka, ni iki ababyeyi b’Abakristo bagombye gukora babigiranye ukwihangana no kutajenjeka?
12 Ariko kandi, amateraniro y’itorero n’amakoraniro, si bwo buryo bwonyine bwateganyijwe kugira ngo twigishwe gukora ibyo Imana ishaka. Ababyeyi bubaha Imana, bategekwa gutoza, guhana, no kurera abana babo, kugira ngo bazaheshe Yehova ikuzo kandi bakore ibyo ashaka (Zaburi 148:12, 13; Imigani 22:6, 15). Kubigenza dutyo, bisaba ko tujyana “abana [bacu] bato” mu materaniro, aho bashobora ‘kumva no kwiga’; ariko se, bite ku bihereranye no kubigishiriza imuhira ibiri mu nyandiko zera (Gutegeka 31:12; 2 Timoteyo 3:15)? Imiryango myinshi yatangiye porogaramu z’icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango gihoraho ibigiranye umutima ukunze, nyamara iza kureka izo porogaramu zigabanya umurego, cyangwa zihagarara hadaciye igihe kinini. Mbese, byaba byarigeze kukugendekera bityo? Mbese, wumva ko iyo nama yo kugira icyigisho gihoraho ibangamye, cyangwa ko umuryango wawe uri mu mimerere yihariye, ku buryo izo nama zitaberanye na wo? Babyeyi, uko imimerere yaba imeze kose, nimwongere musuzume ingingo nziza cyane zifite imitwe igira iti “Umurage Wacu wo mu Buryo bw’Umwuka w’Agaciro Kenshi,” na “Ingororano zo Kutanamuka,” zasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1995 (mu Gifaransa).
13. Ni gute imiryango ishobora kubonera inyungu mu gusuzuma isomo ry’umunsi?
13 Imiryango iterwa inkunga yo kugira akamenyero ko gusuzuma isomo ry’umunsi mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi. Gusoma isomo n’ibisobanuro byaryo byonyine, ni byiza; ariko kuganira kuri iryo somo no kureba uko ryashyirwa mu bikorwa, ni iby’ingirakamaro kurushaho. Urugero, mu gihe musuzuma mu Befeso 5:15-17, abagize umuryango bashobora kungurana ibitekerezo ku bihereranye n’ukuntu umuntu ‘yacunguza uburyo umwete’ ku bw’icyigisho cya bwite, ukuntu yakwifatanya mu buryo runaka bw’umurimo w’igihe cyose, n’ukuntu yakwita ku zindi nshingano za gitewokarasi. Ni koko, ikiganiro umuryango ugirana ku isomo ry’umunsi, gishobora gutuma umwe cyangwa benshi ‘bamenya [neza kurushaho] icyo Umwami wacu ashaka.’
14. Mu Gutegeka 6:6, 7 hagaragaza ko ababyeyi bagombye kuba abigisha bameze bate, kandi ibyo bisaba iki?
14 Ababyeyi bagomba kubera abana babo abigisha b’abanyamurava (Gutegeka 6:6, 7). Ariko kandi, ibyo ntibirebana no gucyaha cyangwa guha amategeko urubyaro rwabo byonyine. Umubyeyi w’umugabo n’uw’umugore, bagomba no gutega amatwi, bityo muri ubwo buryo bakaba barushaho kumenya ibigomba gusobanurwa, kumvikana neza, gutangwaho ingero, cyangwa ibigomba gusubirwamo ibyo ari byo. Mu muryango umwe wa Gikristo, ababyeyi babyutsa imishyikirano y’ubwisanzure, binyuriye mu gushishikariza abana babo kubaza ibibazo ku byo batumva, cyangwa ku bibahangayikisha. Bityo, baje kumenya ko umwana umwe w’ingimbi yari afite ikibazo cyo gusobanukirwa ukuntu Yehova adafite itangiriro. Ababyeyi bashoboye gukoresha ibisobanuro byo mu bitabo bya Watch Tower Society, bigaragaza ko igihe n’ikirere bizwiho kuba bitagira iherezo. Ibyo byabafashije kumvikanisha iyo ngingo, kandi uwo mwana wabo byaramunyuze. Bityo rero, mufate igihe cyo gusubiza ibibazo by’abana banyu mu buryo bwumvikana mukoresheje Ibyanditswe, mubafasha kubona ko kwiga gukora ibyo Imana ishaka bishobora gutuma umuntu agira ibyishimo byinshi. Ni iki kindi abagize ubwoko bw’Imana—ari abakiri bato ari n’abakuru—bigishwa muri iki gihe?
Abigishijwe Gukunda no Kurwana
15. Ni ryari amanyakuri y’urukundo rwacu rwa kivandimwe ashobora kugeragezwa?
15 Mu buryo buhuje n’itegeko rishya rya Yesu, “[t]wigishijwe n’Imana gukundana” (1 Abatesalonike 4:9). Mu gihe hari amahoro kandi ibintu bigenda neza, dushobora kumva ko dukunda abavandimwe bacu bose. Ariko se bigenda bite iyo havutse ubwumvikane buke hagati yacu n’abandi, cyangwa iyo tubabaye bitewe n’ibyo undi Mukristo avuze cyangwa akoze? Muri icyo gihe, amanyakuri y’urukundo rwacu, ashobora kugeragezwa. (Gereranya na 2 Abakorinto 8:8.) Ni iki Bibiliya itwigisha gukora mu mimerere nk’iyo? Igikwiriye gukorwa, ni ukwihatira kugaragaza urukundo mu buryo bwuzuye kurushaho (1 Petero 4:8). Aho kurwana ku nyungu zacu bwite, kurakazwa n’udukosa duto, cyangwa se gukomeza kwibuka ikosa twaba twarakorewe, twagombye kureka urukundo rugatwikira ibyaha byinshi (1 Abakorinto 13:5). Tuzi ko ibyo ari byo Imana ishaka, kuko ari byo Ijambo ryayo ryigisha.
16. (a) Ni ubuhe bwoko bw’intambara Abakristo bigishwa kujyamo? (b) Twambaye izihe ntwaro?
16 N’ubwo hari benshi batumva ko hari aho urukundo ruhuriye n’intambara, intambara ni ikindi kintu twigishwa, ariko yo ikaba ari intambara y’ubundi bwoko. Dawidi yari azi ko Yehova ari we wenyine washoboraga kumwigisha uburyo bwo kurwana, n’ubwo mu gihe cye ibyo byari bikubiyemo kurwana n’abanzi b’Isirayeli ibi byo kurwana nyakurwana (1 Samweli 17:45-51; 19:8; 1 Abami 5:17 (umurongo wa 3 muri Biblia Yera); Zaburi 144:1). Bite se ku bihereranye n’intambara turwana muri iki gihe? Intwaro zacu si izo mu buryo bw’umubiri (2 Abakorinto 10:4). Intambara yacu ni iyo mu buryo bw’umwuka, intwaro zayo dukeneye kwambara zikaba ari izo mu buryo bw’umwuka (Abefeso 6:10-13). Binyuriye ku Ijambo rye no ku bwoko bwe bwateranirijwe hamwe, Yehova atwigisha uburyo bwo kurwana intambara yo mu buryo bw’umwuka, kandi tukayitsinda.
17. (a) Ni ayahe mayeri Umwanzi akoresha kugira ngo atuyobye? (b) Ni iki twagombye kwirinda tubigiranye ubwenge?
17 Mu buryo bw’ikinyoma kandi burimo amayeri, akenshi Umwanzi yifashisha ibishuko by’isi, abahakanyi, hamwe n’ibindi bintu birwanya ukuri, kugira ngo agerageze kutuyobereza ku bintu bitari iby’ingenzi (1 Timoteyo 6:3-5, 11; Tito 3:9-11). Ni nk’aho abona ko afite amahirwe make yo kutunesha aramutse aduteye mu buryo butaziguye, bwo guhangana, bityo akaba agerageza kuducumuza binyuriye mu kudutera kuvuga ibintu dukunda kwitotombera hamwe no kubaza ibibazo by’amanjwe, bidafite agaciro mu buryo bw’umwuka. Kimwe n’intwari ziri maso ku rugamba, twagombye kuba twiteguye gutahura bene iyo mitego, nk’uko tubigenza mu gihe duhanganye n’ibitero bitugabweho imbona nkubone.—1 Timoteyo 1:3, 4.
18. Kutongera kubaho ku bwacu, bisaba iki mu by’ukuri?
18 Nta bwo dushyigikira ibyifuzo by’abantu cyangwa ibyo amahanga ashaka. Binyuriye ku rugero rwa Yesu, Yehova yatwigishije ko tutagomba kongera kubaho ku bwacu, ahubwo ko twagombye kugira imitekerereze nk’iyo Kristo Yesu yari afite, tukabaho tugamije gukora ibyo Imana ishaka (2 Abakorinto 5:14, 15). Mu gihe cyahise, dushobora kuba twaragize imibereho yo kwirekura mu buryo butagira rutangira, tugapfusha ubusa igihe cy’agaciro. Ibirori, ubukwe burimo amayoga menshi, hamwe n’ubwiyandarike, ni byo biranga iyi si mbi. None ubu ubwo turimo twigishwa gukora ibyo Imana ishaka, mbese ntidushimira ku bwo kuba twaratandukanye n’iyi si yononekaye? Bityo rero, nimucyo turwane intambara yo mu buryo bw’umwuka duhatana cyane, kugira ngo twirinde kugira uruhare mu gukora ibikorwa by’isi byanduye.—1 Petero 4:1-3.
Kutwigisha Kwiyungura Ubwacu
19. Kwigishwa ibyo Yehova ashaka hanyuma tukabikora, bizaduhesha izihe nyungu?
19 Ni ngombwa kumenya ko kwigishwa gukora ibyo Yehova ashaka bitwungura cyane. Birumvikana ko tugomba gushyiraho akacu tubyitondera cyane, kugira ngo twige kandi dukurikize inyigisho zitugeraho binyuriye ku Mwana we, hamwe n’izitugeraho binyuriye ku Ijambo rye no ku bwoko bwe bwateranirijwe hamwe (Yesaya 48:17, 18; Abaheburayo 2:1). Nitubigenza dutyo, tuzagira imbaraga zo guhagarara dushikamye muri ibi bihe by’amakuba, no kuzarokoka imihindaganyo yegereje (Matayo 7:24-27). Ndetse guhera ubu, tuzashimisha Imana mu gihe dukora ibyo ishaka, kandi tuzizera tudashidikanya ko amasengesho yacu asubizwa (Yohana 9:31; 1 Yohana 3:22). Kandi tuzagira ibyishimo nyakuri.—Yohana 13:17.
20. Mu gihe uzaba ureba isomo ry’umwaka mu wa 1997, ni iki byaba byiza gutekerezaho?
20 Mu wa 1997, incuro nyinshi tuzabona uburyo bwo gusoma no gusuzuma isomo ry’umwaka, ryo muri Zaburi 143:10, rigira riti “unyigishe gukora ibyo ushaka.” Mu gihe tuzaba tubigenza dutyo, nimucyo tuzakoreshe igihe runaka, kugira ngo dutekereze ku bintu Imana yaduteguriye kugira ngo twigishwe, nk’uko byavuzwe haruguru. Nimucyo kandi tuzifashishe ubwo buryo bwo gutekereza kuri ayo magambo, kugira ngo budushishikarize gukora ibihuje n’iryo sengesho, tuzirikana ko “ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose.”—1 Yohana 2:17.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni ba nde muri iki gihe bigishwa gukora ibyo Yehova ashaka?
◻ Ni izihe ngaruka amagambo yo muri Zaburi 143:10 yagombye kutugiraho mu wa 1997?
◻ Ni gute twigishwa gukora ibyo Yehova ashaka?
◻ Ni iki ababyeyi b’Abakristo basabwa mu kwigisha abana babo?