Mbese, Witeguye Umunsi wa Yehova?
“Umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi; ndetse umuhindo wawo ugeze hafi, kandi urihuta.”—ZEFANIYA 1:14.
1. Ni gute Ibyanditswe bivuga umunsi wa Yehova?
VUBA aha, ‘umunsi mukuru uteye ubwoba’ wa Yehova uzagera kuri iyi gahunda mbi y’ibintu. Ibyanditswe bivuga ko uwo munsi wa Yehova uzaba ari umunsi w’intambara, w’umwijima, w’uburakari, w’amakuba, w’umubabaro, wo kuvuza induru, no guhindurwa umusaka. Nyamara ariko, hari abazawurokoka, kuko “umuntu wese uzambaza izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW ] , azakizwa” (Yoweli 3:3-5 [2:30-32 muri Biblia Yera]; Amosi 5:18-20). Ni koko, ubwo ni bwo Imana izarimbura abanzi bayo, maze ikarokora ubwoko bwayo.
2. Kuki twagombye kwiyumvisha ko umunsi wa Yehova wihuta?
2 Abahanuzi b’Imana bazirikanaga ko umunsi wa Yehova wihuta. Urugero, Zefaniya yaranditse ati “Umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi; ndetse umuhindo wawo ugeze hafi, kandi urihuta” (Zefaniya 1:14). Muri iki gihe, ibintu birihutirwa cyane kurushaho, kuko Urangiza Imanza z’Imana, Mukuru, ari we Umwami Yesu Kristo, agiye ‘kwambara inkota ye ku itako, arengera ukuri n’ubugwaneza no gukiranuka’ (Zaburi 45:4, 5, umurongo wa 3 n’uwa 4 muri Biblia Yera). Mbese, witeguye uwo munsi?
Bari Biteze Byinshi mu Buryo Bukabije
3. Ni ibihe byiringiro Abakristo b’Abatesalonike bamwe na bamwe bari bafite, kandi ni izihe mpamvu ebyiri zigaragaza ko bari bibeshye?
3 Ibyo abantu benshi bari biteze ku bihereranye n’umunsi wa Yehova, ntibyasohoye. Abakristo ba mbere b’i Tesalonike bamwe na bamwe, bavuze ko ‘umunsi w’Umwami wacu [“Yehova,” NW ] wasohoye’ (2 Abatesalonike 2:2)! Ariko kandi, hari impamvu ebyiri z’ibanze zigaragaza ko wari utarasohora. Mu kuvuga imwe muri zo, intumwa Pawulo yari yaravuze iti “ubwo bazaba bavuga bati ‘ni amahoro, nta kibi kiriho!’ Ni bwo kurimbuka kuzabatungura” (1 Abatesalonike 5:1-6). Natwe ubwacu dutegereje isohozwa ry’ayo magambo muri iki ‘gihe cy’imperuka’ (Daniyeli 12:4). Nanone kandi, nta bwo Abatesalonike bari bafite ikindi gihamya kigaragaza ko umunsi ukomeye wa Yehova wamaze gusohora, kuko Pawulo yababwiye ati ‘ntuzaza, kurya kwimura Imana kutabanje kubaho’ (2 Abatesalonike 2:3). Igihe Pawulo yandikaga ayo magambo (ahagana mu wa 51 I.C.), “kwimūra Imana” guturuka ku Bukristo bw’ukuri, kwari kutaragaragara mu buryo bwuzuye. Muri iki gihe, tubona kwarasagambye muri Kristendomu mu buryo bwuzuye. Icyakora, abasizwe bizerwa b’i Tesalonike bakomeje gukorera Imana ari abizerwa kugeza ku gupfa, amaherezo baje guhabwa ingororano yo mu ijuru, n’ubwo ibyo bari bategereje bitasohoye (Ibyahishuwe 2:10). Natwe tuzahabwa ingororano nidukomeza kuba abizerwa, mu gihe dutegereje umunsi wa Yehova.
4. (a) Mu 2 Abatesalonike 2:1, 2, umunsi wa Yehova ufitanye isano n’iki? (b) Ni ibihe bitekerezo abitwaga ko ari Ababyeyi ba Kiliziya bari bafite ku birebana no kugaruka kwa Kristo, n’ibintu bifitanye isano na ko?
4 Bibiliya ishyira isano hagati y’ “umunsi ukomeye w’Uwiteka” no ‘kuza [“kuhaba,” NW ] k’Umwami wacu Yesu Kristo’ (2 Abatesalonike 2:1, 2). Abitwaga ko ari Ababyeyi ba Kiliziya, bari bafite ibitekerezo binyuranye ku byerekeranye no kugaruka kwa Kristo, ukuhaba kwe, n’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi (Ibyahishuwe 20:4). Mu kinyejana cya kabiri I.C., Papias w’i Hiyerapoli yari afite ibyiringiro bihereranye n’uburumbuke butangaje bw’isi, mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo. Incuro nyinshi, Justin Martyr yavuze ibihereranye no kuhaba kwa Yesu, kandi yiringiraga ko Yerusalemu yongeye gusanwa, ari yo yari kuba icyicaro cy’Ubwami Bwe. Irénée w’i Lyon yigishije ko mu gihe Ubwami bw’Abaroma bwari kuba bumaze kurimburwa, Yesu yari kuza mu buryo bugaragara, akaboha Satani, maze agategeka ari muri Yerusalemu yo ku isi.
5. Ni iki intiti zimwe na zimwe zavuze ku bihereranye na “Adventi ya Kabiri” ya Kristo, n’Ubutegetsi Bwe bw’Imyaka Igihumbi?
5 Umuhanga mu by’amateka witwa Philip Schaff, yavuze ko “imyizerere itangaje kurusha iyindi yose yariho” mu gihe cyabanjirije Inama y’i Nicée (Concile de Nicée), yabaye mu mwaka wa 325 I.C., yari “imyizerere ihereranye n’ubutegetsi bugaragara bwa Kristo ku isi afite ikuzo, ategeka isi afatanyije n’abera bazuwe mu gihe cy’imyaka igihumbi, mbere y’uko habaho umuzuko rusange no gucira abantu bose imanza.” Igitabo cyitwa A Dictionary of the Bible, cyanditswe na James Hastings, kigira kiti “Tertullian, Irénée, na Hippolytus baracyategereje Adiventi yegereje cyane [ya Yesu Kristo]; ariko Abapadiri b’Abalexandrine batumye tugira ibitekerezo bishya. . . . Igihe inyigisho za Augustin zahuzaga Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi n’igihe cy’uburwanashyaka bwa Kiliziya, Adiventi ya Kabiri yigijweyo ishyirwa mu gihe cya kure cyari kuza.”
Umunsi wa Yehova no Kuhaba kwa Yesu
6. Kuki tutagombye gufata umwanzuro w’uko umunsi wa Yehova uri kure cyane?
6 Kugira ibitekerezo bikocamye byatumye abantu bamanjirwa, ariko kandi, ntidutekereze ko umunsi wa Yehova uri kure cyane. Yesu yatangiye kuhaba mu buryo butagaragara, ibyo bikaba bifitanye isano n’umunsi wa Yehova, dukurikije Ibyanditswe. Incuro nyinshi, Umunara w’Umurinzi n’ibitabo by’imfashanyigisho bifitanye isano na wo, byandikwa n’Abahamya ba Yehova, byagiye bitanga ibihamya bishingiye ku Byanditswe, bigaragaza ko ukuhaba kwa Kristo kwatangiye mu mwaka wa 1914.a None se, ni iki Yesu yavuze ku bihereranye no kuhaba kwe?
7. (a) Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bigize ikimenyetso cyo kuhaba kwa Yesu, n’icy’iherezo rya gahunda y’ibintu? (b) Ni gute dushobora kuzakizwa?
7 Ukuhaba kwa Kristo ni ko kwabaye umutwe w’ibiganiro, mbere gato y’urupfu rwe. Nyuma yo kumva ahanura ibihereranye n’isenywa ry’urusengero rw’i Yerusalemu, intumwa ze, ari zo Petero, Yakobo, Yohana, na Andereya, zarabajije ziti “ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza [“kuhaba,” NW ] kwawe n’icy’imperuka y’isi [“ya gahunda y’ibintu,” NW ] ni ikihe?” (Matayo 24:1-3; Mariko 13:3, 4). Mu gusubiza icyo kibazo, Yesu yahanuye ko hari kuzabaho intambara, inzara, imitingito y’isi, n’ibindi bintu bigize “ikimenyetso” cyo kuhaba kwe n’icy’iherezo rya gahunda y’ibintu. Nanone kandi, yagize ati “uwihangana akageza imperuka, ni we uzakizwa” (Matayo 24:13). Nitwihangana turi abizerwa kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwacu bwa none, cyangwa kugeza ku iherezo ry’iyi gahunda mbi, tuzakizwa.
8. Ni iki cyagombaga gukorwa mbere y’uko gahunda ya Kiyahudi irangira, kandi ni iki gihereranye na byo kirimo gikorwa muri iki gihe?
8 Mbere y’uko imperuka iza, ikimenyetso gikomeye mu buryo bwihariye cy’ukuhaba kwa Yesu, kigomba gusohora. Ku bihereranye na cyo, yagize ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize.” (Matayo 24:14, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Mbere y’uko Abaroma barimbura Yerusalemu, na mbere y’uko gahunda y’ibintu ya Kiyahudi irangira mu wa 70 I.C., Pawulo yashoboraga kuvuga ko ubutumwa bwiza “bwabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru” (Abakolosayi 1:23). Ariko kandi, muri iki gihe, umurimo wo kubwiriza wagutse cyane kurushaho, urimo urakorwa n’Abahamya ba Yehova “mu isi yose.” Mu myaka mike ishize, Imana yuguruye inzira kugira ngo ubuhamya bukomeye butangwe mu Burayi bw’i Burasirazuba. Binyuriye ku macapiro no ku yandi mazu yubakwa ku isi hose, umuteguro wa Yehova urisuganya witegura kwagura umurimo, ndetse no mu ‘turere [tutarabwirizwamo]’ (Abaroma 15:22, 23, NW). Mbese, umutima wawe ugusunikira gukoresha ubushobozi bwawe bwose mu gutanga ubuhamya, mbere y’uko imperuka iza? Niba ari ko biri, Imana ishobora kugukomeza kugira ngo wifatanye mu buryo buhesha ingororano, mu murimo ugomba gukorwa.—Abafilipi 4:13; 2 Timoteyo 4:17.
9. Ni iyihe ngingo Yesu yagaragaje, nk’uko byanditswe muri Matayo 24:36?
9 Umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami wahanuwe, hamwe n’ibindi bintu bigize ikimenyetso cyo kuhaba kwa Yesu, birimo birasohora ubu. Ku bw’ibyo rero, iherezo ry’iyi gahunda mbi y’ibintu riregereje. Ni iby’ukuri ko Yesu yagize ati “ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru, cyangwa Umwana, keretse Data wenyine” (Matayo 24:4-14, 36). Ariko kandi, ubuhanuzi bwa Yesu bushobora kudufasha kugira ngo twitegure “uwo munsi n’icyo gihe.”
Bari Biteguye
10. Tuzi dute ko dushobora gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka?
10 Kugira ngo tuzarokoke umunsi ukomeye wa Yehova, tugomba gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka, kandi tugashyigikira ugusenga k’ukuri (1 Abakorinto 16:13). Tuzi ko dushobora kugira ukwihangana nk’uko, kuko hari umuryango wubahaga Imana wabikoze, maze ukarokoka Umwuzure warimbuye abantu babi mu mwaka wa 2370 M.I.C. Mu gihe yagereranyaga icyo gihe no kuhaba kwe, Yesu yagize ati “uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba: kuko, nk’uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure; bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge: ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye, ukabatwara bose: ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.”—Matayo 24:37-39.
11. Ni iyihe myifatire Nowa yagize, atitaye ku rugomo rwariho mu gihe cye?
11 Kimwe natwe, Nowa n’umuryango we babaga mu isi irangwa n’urugomo. “Abana b’Imana” b’abamarayika bigometse, bari bariyambitse umubiri wa kimuntu, kandi bari barashatse abagore, abo babyaranye na bo Abanefili bari bafite imyifatire y’akahebwe—abo banyagitugu, batumye imimerere irushaho kurangwa n’urugomo nta gushidikanya (Itangiriro 6:1, 2, 4; 1 Petero 3:19, 20). Nyamara kandi, “Nowa yagendanaga n’Imana” afite ukwizera. “Yatunganaga rwose mu [bantu b’i]gihe cye”—ni ukuvuga abantu babi bo mu gihe cye (Itangiriro 6:9-11). Mu gihe twishingikirije ku Mana binyuriye mu isengesho, natwe dushobora kubigenza dutyo muri iyi si irangwa n’urugomo kandi mbi, mu gihe dutegereje umunsi wa Yehova.
12. (a) Uretse kubaka inkuge, ni uwuhe murimo wakozwe na Nowa? (b) Ni gute abantu bitabiriye umurimo wo kubwiriza wakozwe na Nowa, kandi ni gute byabagendekeye?
12 Nowa azwiho kuba yarubatse inkuge yo kurokora ubuzima mu gihe cy’Umwuzure. Nanone kandi, yari “umubwiriza wo gukiranuka,” ariko abantu bo mu gihe cye ‘ntibamenye’ iby’ubwo butumwa yari yarahawe n’Imana. Bararyaga kandi baranywaga, barashyingiranwaga, bagiraga imiryango, kandi bakomezaga kwikorera imirimo isanzwe yo mu mibereho, kugeza aho Umwuzure waziye ukabatwara bose (2 Petero 2:5; Itangiriro 6:14). Ntibashakaga kumva ibihereranye n’amagambo hamwe n’imyifatire ikwiriye, nk’uko abantu babi bo muri iki gihe biziba amatwi kugira ngo batumva ibyo Abahamya ba Yehova bavuga ku bihereranye no “kwihana imbere y’Imana,” kwizera Kristo, gukiranuka, n’ “amateka azacibwa” (Ibyakozwe 20:20, 21; 24:24, 25). Nta nkuru yanditse dufite, ivuga ibihereranye n’umubare w’abantu bari ku isi, igihe Nowa yari arimo atangaza ubutumwa bw’Imana. Ariko kandi, ikintu kimwe tudashobora gushidikanyaho ni uko, mu mwaka wa 2370 I.C., umubare w’abantu bari batuye isi wagabanutse mu buryo bukabije! Umwuzure wavanyeho ababi, usiga abari biteguye icyo gikorwa cy’Imana bonyine—ari bo Nowa n’abandi bantu barindwi bo mu muryango we.—Itangiriro 7:19-23; 2 Petero 3:5, 6.
13. Ni irihe tegeko rihereranye no guca imanza Nowa yiringiye byimazeyo, kandi ni gute yakoze mu buryo buhuje na ryo?
13 Nta bwo Imana yabwiye Nowa mbere y’imyaka myinshi, ibihereranye n’umunsi nyawo n’igihe Umwuzure wari gutangirira. Icyakora, igihe Nowa yari amaze imyaka 480, Yehova yatanze itegeko rigira riti “[u]mwuka wanjye nt[u]zahora [u]ruhanya n’abantu iteka ryose, kuko ari abantu b’umubiri: nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri” (Itangiriro 6:3). Nowa yiringiye byimazeyo iryo tegeko ry’Imana ryo guca imanza. Ubwo yari amaze imyaka 500, ‘yabyaye Shemu na Hamu na Yafeti,’ kandi mu buryo buhuje n’umuco wariho icyo gihe, abahungu be bamaze imyaka 50 kugeza kuri 60 batarashaka. Uko bigaragara, igihe Nowa yabwirwaga kubaka inkuge kugira ngo arokoke Umwuzure, abo bahungu hamwe n’abagore babo, bamufashije muri iyo mihati yagize. Kubaka inkuge bisa n’aho byahuriranye n’umurimo wa Nowa wo kuba “umubwiriza wo gukiranuka,” watumye akomeza gukora umurimo nta guhuga, mu gihe cy’imyaka 40 kugeza kuri 50 yari isigaye kugira ngo Umwuzure utangire (Itangiriro 5:32; 6:13-22). Muri iyo myaka yose, we n’umuryango we bakoranye ukwizera. Nimucyo natwe tugaragaze ukwizera, mu gihe tubwiriza ubutumwa bwiza kandi dutegereje umunsi wa Yehova.—Abaheburayo 11:7.
14. Ni iki amaherezo Yehova yaje kubwira Nowa, kandi kuki?
14 Mu gihe inkuge yari hafi kuzura, Nowa ashobora kuba yaratekereje ko Umwuzure wari wegereje cyane, n’ubwo atari azi igihe nyacyo wari gutangirira. Amaherezo, Yehova yaje kumubwira ati “iminsi irindwi nishira, nzashyanisha imvura mu isi, iminsi mirongo ine ku manywa na nijoro” (Itangiriro 7:4). Ibyo byatumye Nowa n’umuryango we babona igihe gihagije cyo kwinjiza ubwoko bwose bw’inyamaswa mu nkuge, no kuyinjiramo bo ubwabo, mbere y’uko Umwuzure utangira. Nta bwo dukeneye kumenya umunsi n’igihe iyi gahunda izatangirira kurimbukira; nta bwo twahawe umurimo wo kurokora inyamaswa, kandi abantu bazarokoka mu gihe kizaza batangiye kwinjira mu nkuge y’ikigereranyo, ari yo paradizo yo mu buryo bw’umwuka y’ubwoko bw’Imana.
“Mube Maso”
15. (a) Ni gute wasobanura mu magambo yawe, amagambo ya Yesu ari muri Matayo 24:40-44? (b) Kutamenya igihe nyacyo Yesu azazira gusohoza uguhora kw’Imana, bigira izihe ngaruka?
15 Ku bihereranye no kuhaba kwe, Yesu yagize ati “icyo gihe abagabo babiri bazaba [barimo bakora imirimo] mu murima, umwe azajyanwa, undi asigare: abagore babiri bazaba basya ku rusyo [imbuto z’impeke kugira ngo zihinduke ifu], umwe azajyanwa, undi asigare. Nuko mube maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho. Ariko ibi mubimenye, iyaba nyir’urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo, yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye. Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza, ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo” (Matayo 24:40-44; Luka 17:34, 35). Kutamenya igihe nyacyo Yesu azazira gusohoza uguhora kw’Imana, bisa n’aho bituma dukomeza kuba maso, kandi bikaduha umwanya buri munsi wo kugaragaza ko dukorera Yehova tubitewe n’impamvu zitarangwa n’ubwikunde.
16. Ni gute bizagendekera abantu ‘bazasigwa’ n’‘abazajyanwa’?
16 Mu bantu ‘bazasigwa’ kugira ngo barimbukane n’ababi, hazaba harimo n’abigeze kumenya ukuri, ariko bakaza guheranwa n’imibereho irangwa n’ubwikunde. Nimucyo tube mu “[b]azajyanwa,” bamwe biyeguriye Yehova mu buryo bwuzuye, kandi bashimira rwose ku bw’ibintu by’umwuka yaduteguriye binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Matayo 24:45-47). Uhereye none ukageza ku iherezo, nimucyo dukorere Imana dufite ‘urukundo ruva mu mutima uboneye kandi uticira urubanza, tugire no kwizera kutaryarya.’—1 Timoteyo 1:5.
Ibikorwa Byera Ni Iby’Ingenzi
17. (a) Ni iki cyahanuwe muri 2 Petero 3:10? (b) Muri 2 Petero 3:11 hadutera inkunga yo gukora ibihe bikorwa bimwe na bimwe?
17 Intumwa Petero yanditse igira iti “umunsi w’Umwami wacu [“Yehova,” NW ] uzaza nk’umujura, ubwo ijuru rizavaho, hakaba n’umuriri ukomeye, maze iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa, bikayengeshwa no gushya cyane, isi n’imirimo iyirimo bigashirīra” (2 Petero 3:10). Isi n’ijuru by’ikigereranyo ntibizarokoka ubushyuhe bw’uburakari bugurumana bw’Imana. Bityo, Petero yongeyeho ati “nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera [“bagira imyifatire irangwa n’ibikorwa byera,” NW ], kandi twubaha Imana mu ngeso zacu” (2 Petero 3:11). Muri ibyo bikorwa, hakubiyemo kujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe, kugirira abandi neza, no kwifatanya mu buryo bugaragara mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza.—Matayo 24:14; Abaheburayo 10:24, 25; 13:16.
18. Ni iki twagombye gukora, mu gihe dutangiye kugaragaza imyifatire yo gukunda isi?
18 ‘Kuba abera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu,’ bidusaba “kwirinda kutanduzwa n’iby’isi” (Yakobo 1:27). Ariko se, byagenda bite mu gihe tugaragaje imyifatire yo gukunda iyi si? Wenda, twaba turimo dushukwa kugira ngo dushyire mu kaga imishyikirano dufitanye n’Imana, dushaka kwidagadura mu buryo bwanduye, cyangwa dutegera amatwi umuzika n’indirimbo zishyigikira umwuka w’iyi si urangwa no kutubaha Imana (2 Abakorinto 6:14-18). Niba ari uko biri, nimucyo dushake ubufasha bw’Imana binyuriye mu isengesho, kugira ngo tutazashirana n’isi, ahubwo tuzagire igihagararo cyemewe imbere y’Umwana w’umuntu (Luka 21:34-36; 1 Yohana 2:15-17). Niba twariyeguriye Imana, rwose tuzakora uko dushoboye kose kugira ngo tugirane na yo imishyikirano irangwa n’igishyuhirane, tunayibumbatire, maze muri ubwo buryo tube twiteguye umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba wa Yehova.
19. Kuki imbaga y’ababwiriza b’Ubwami ishobora kwitega kuzarokoka iherezo ry’iyi gahunda mbi y’ibintu?
19 Nowa wubahaga Imana hamwe n’umuryango we, barokotse Umwuzure warimbuye isi ya kera. Abantu b’abakiranutsi barokotse iherezo rya gahunda y’ibintu ya Kiyahudi, mu mwaka wa 70 I.C. Urugero, ahagana mu mwaka wa 96-98 I.C., intumwa Yohana yari igikora umurimo w’Imana ibigiranye umwete, igihe yandikaga igitabo cy’Ibyahishuwe, inkuru y’Ivanjiri ye, n’inzandiko eshatu zahumetswe. Abenshi mu bantu babarirwa mu bihumbi, bemeye ukwizera k’ukuri kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., bashobora kuba bararokotse iherezo rya gahunda ya Kiyahudi (Ibyakozwe 1:15; 2:41, 47; 4:4). Muri iki gihe, imbaga y’ababwiriza b’Ubwami, ishobora kwiringira kuzarokoka iherezo ry’iyi gahunda mbi y’ibintu.
20. Kuki twagombye kuba ‘ababwiriza bo gukiranuka’ b’abanyamurava?
20 Nimucyo tube ‘ababwiriza bo gukiranuka’ b’abanyamurava, dufite ibyiringiro byo kuzarokoka, maze tukinjira mu isi nshya iri imbere yacu. Mbega ukuntu gukorera Imana muri iyi minsi y’imperuka ari igikundiro! Kandi mbega ukuntu kuyobora abantu tubajyana mu ‘nkuge’ yo muri iki gihe, ari yo paradizo yo mu buryo bw’umwuka ubwoko bw’Imana burimo, bitera ibyishimo! Turifuza ko abantu babarirwa muri za miriyoni bayirimo ubu, bakomeza kuba abizerwa, bari maso mu buryo bw’umwuka, kandi biteguye umunsi ukomeye wa Yehova. Ariko se, ni iki kizafasha buri wese muri twe gukomeza kuba maso?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igice cya 10 n’icya 11 mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni ibihe byiringiro abantu bamwe na bamwe bari bafite ku bihereranye n’umunsi wa Yehova no kuhaba kwa Kristo?
◻ Kuki dushobora kuvuga ko Nowa n’umuryango we bari biteguye Umwuzure?
◻ Ni gute bizagendekera abantu ‘baba maso’ n’abataba maso?
◻ Kuki gukora ibikorwa byera ari iby’ingenzi, cyane cyane ubwo turushaho kwegera umunsi ukomeye wa Yehova?