Ni Nde Uzarokoka “Umunsi wa Yehova,” (NW)?
“Yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu, twebwe abategereza tugatebutsa umunsi w’Imana [“wa Yehova,” “NW”].”—2 PETERO 3:11, 12.
1. Ni ba nde bakoranye umwuka n’imbaraga nk’ibya Eliya?
YEHOVA IMANA yatoranyije mu bantu, abazaba abaragwa mu Bwami bw’ijuru, bagafatanya n’Umwana we Yesu Kristo (Abaroma 8:16, 17). Mu gihe Abakristo basizwe bakiri ku isi, bakorana umwuka n’imbaraga nk’ibya Eliya (Luka 1:17). Mu gice kibanziriza iki, twabonye ibintu bimwe na bimwe bifitanye isano hagati y’ibikorwa byabo n’iby’umuhanuzi Eliya. Ariko se, bite ku bihereranye n’umurimo w’umuhanuzi Elisa, wasimbuye Eliya?—1 Abami 19:15, 16.
2. (a) Igitangaza cya nyuma cya Eliya, kikaba ari n’icya mbere cya Elisa, cyabaye ikihe? (b) Ni ikihe gihamya kigaragaza ko Eliya atagiye mu ijuru?
2 Igitangaza cya nyuma Eliya yakoze, cyari icyo kugabanya amazi y’Uruzi rwa Yorodani mo kabiri, ayakubitishije umwitero we. Ibyo byatumye Eliya na Elisa bambukira ahumutse. Igihe bari barimo bagenda mu ruhande rw’i burasirazuba rw’urwo ruzi, inkubi y’umuyaga yaraje, ijyana Eliya mu kandi karere ko ku isi. (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 12, gafite umutwe uvuga ngo “Ni mu Rihe Juru Eliya Yazamuwemo?”) Wa mwitero wa Eliya, warasigaye. Ubwo Elisa yawukubitishaga Yorodani, amazi yayo yongeye kwigabanyamo kabiri, bituma asubira imuhira, anyuze ahantu humutse. Icyo gitangaza, cyagaragaje neza ko Elisa yari yasimbuye Eliya, mu bihereranye no guteza imbere ugusenga k’ukuri muri Isirayeli.—2 Abami 2:6-15.
Kugira Imico y’Imana Ni Iby’Ingenzi
3. Ni iki Pawulo na Petero bavuze ku bihereranye no kuhaba kwa Kristo, hamwe n’ “umunsi wa Yehova,” (NW )?
3 Ibinyejana byinshi bimaze guhita nyuma y’igihe cya Eliya na Elisa, intumwa Pawulo na Petero bagaragaje ko “umunsi wa Yehova,” (NW ), no kuhaba kwa Yesu Kristo hamwe n’ “ijuru rishya n’isi nshya” byagombaga kuzakurikiraho, bifitanye isano (2 Abatesalonike 2:1, 2; 2 Petero 3:10-13). Kugira ngo tuzarokoke umunsi ukomeye wa Yehova—igihe Imana izarimbura abanzi bayo maze ikarokora ubwoko bwayo—tugomba gushaka Yehova kandi tukagaragaza ubugwaneza no gukiranuka (Zefaniya 2:1-3). Ariko kandi, mu gihe dusuzuma ibintu byabaye ku muhanuzi Elisa, hari imico imwe n’imwe y’inyongera tubona.
4. Ni uruhe ruhare gukorana umwete bifite mu murimo wa Yehova?
4 Kugira ngo tuzarokoke “umunsi wa Yehova,” (NW ), tugomba kugira umwete mu murimo w’Imana. Eliya na Elisa bagiraga umwete mu murimo wa Yehova. Muri iki gihe, Abakristo basigaye basizwe, bakorera Yehova umurimo wera, kandi bakayobora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, babigiranye umwete nk’uwo nguwo.a Kuva mu myaka ya za 30 rwagati, bagiye batera inkunga abemera ubutumwa bw’Ubwami bose kandi bakaba biringira kuzabaho iteka ku isi, kugira ngo biyegurire Yehova kandi babatizwe (Mariko 8:34; 1 Petero 3:21). Ababarirwa muri za miriyoni, bitabiriye neza iyo nkunga batewe. Bahoze bari mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka kandi barapfiriye mu byaha, ariko noneho bamenye ukuri kw’Imana, maze bagira ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo, kandi bafite umwete mu murimo wa Yehova (Zaburi 37:29; Ibyahishuwe 21:3-5). Binyuriye ku mwete bagira, umwuka w’ubufatanye, umuco wo gucumbikira abashyitsi, hamwe n’indi mirimo myiza, bazaniye ihumure rikomeye abavandimwe ba Kristo bo mu buryo bw’umwuka bakiri ku isi.—Matayo 25:31-46.
5. Kuki kugirira neza ‘bene se’ ba Yesu ari iby’ingenzi cyane, kandi se, ni uruhe rugero dufite rwo mu gihe cya Elisa?
5 Abagirira neza ‘bene se’ ba Yesu, bitewe n’uko abo basizwe ari abigishwa be, bafite ibyiringiro byo kuzarokoka “umunsi wa Yehova,” (NW ). Umugabo n’umugore bashakanye b’i Shunemu bahawe imigisha myinshi, bitewe n’uko bagiriye neza Elisa n’igisonga cye, bakanabacumbikira. Uwo mugabo n’umugore nta mwana w’umuhungu bagiraga, kandi umugabo yari ashaje. Ariko kandi, Elisa yasezeranyije uwo Mushunemukazi ko yari kuzabyara umwana w’umuhungu, kandi ibyo byarabaye. Imyaka runaka nyuma y’aho, ubwo uwo mwana w’ikinege yari yapfuye, Elisa yagiye i Shunemu maze aramuzura (2 Abami 4:8-17, 32-37). Mbega ingororano zikungahaye bahawe, bitewe no kuba baracumbikiye Elisa!
6, 7. Ni uruhe rugero Nāmani yatanze, kandi se, ibyo bifitanye sano ki no kurokoka “umunsi wa Yehova,” (NW )?
6 Ni ngombwa kugira umuco wo kwicisha bugufi, kugira ngo umuntu yemere ubuyobozi bushingiye kuri Bibiliya butangwa na ‘bene se’ ba Kristo, afite ibyiringiro byo kuzarokoka umunsi wa Yehova. Nāmani, umugaba w’ingabo z’Abasiriya wari umubembe, yagombaga kugaragaza ukwicisha bugufi, kugira ngo akurikize inama yari agiriwe n’umukobwa w’Umwisirayelikazi wari warajyanyweho umunyago, maze akajya muri Isirayeli gushaka Elisa, kugira ngo amukize. Aho kugira ngo Elisa asohoke mu nzu ye, asanganire Nāmani, yamutumyeho ubutumwa bugira buti “genda wiyuhagire muri Yorodani karindwi, umubiri uzasubira uko wari uri, nawe uzaba uhumanutse” (2 Abami 5:10). Ibyo byabyukije ubwibone bwa Nāmani, maze ararakara; ariko nyuma y’aho yaragiye, yibira muri Yorodani karindwi abigiranye ukwicisha bugufi, “umubiri we uhinduka nk’uw’umwana muto, arahumanuka” (2 Abami 5:14). Mbere y’uko Nāmani asubira imuhira, yafashe inzira yose asubira i Samariya, ajyanywe no gushimira umuhanuzi wa Yehova. Kubera ko Elisa yari yariyemeje kudakoresha ububasha yahawe n’Imana mu kwishakira inyungu z’ibintu, yasohotse agiye gusanganira Nāmani, ariko ntiyashobora kugira impano iyo ari yo yose yemera. Nāmani yabwiye Elisa, abigiranye ukwicisha bugufi, ati “uhereye none nta zindi mana umugaragu wawe nzatambira igitambo cyoswa, cyangwa ikindi gitambo cyose, keretse Uwiteka [“Yehova,” NW ] wenyine.”—2 Abami 5:17.
7 Abantu babarirwa muri za miriyoni bahabwa imigisha myinshi muri iki gihe, mu gihe bakurikiza bicishije bugufi, inama ishingiye ku Byanditswe bahabwa n’abasizwe. Byongeye kandi, abo bafite imitima itaryarya barejejwe mu buryo bw’umwuka, binyuriye mu kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu. Ubu, bishimira igikundiro cyo kuba incuti za Yehova Imana hamwe na Yesu Kristo (Zaburi 15:1, 2; Luka 16:9). Kandi kuba bariyeguriye Imana no gukora umurimo wayo, bizatuma bahabwa ingororano yo kuzarindwa irimbuka ry’iteka riri hafi kugera ku banyabyaha b’abibone batihana, ku ‘munsi wa Yehova,’ (NW ) udusatira vuba cyane.—Luka 13:24; 1 Yohana 1:7.
“Uwo Dufatanije, Ni Nde?”
8. (a) Abazarokoka “umunsi wa Yehova,” (NW ) bagira iyihe myifatire ku birebana no gukora ibyo Imana ishaka? (b) Ni iyihe nshingano Yehu yahawe? (c) Ni iki cyagombaga kugera kuri Yezebeli?
8 Nanone kandi, abiringira kuzarokoka “umunsi wa Yehova,” (NW ), bagomba kwiyemeza gukora ibyo Imana ishaka. Eliya yahanuye ashize amanga, ibihereranye n’irimbuka ryari kuzagera ku muryango w’Umwami Ahabu, wari ugizwe n’abicanyi basengaga Bāli (1 Abami 21:17-26). Ariko kandi, mbere y’uko urwo rubanza rusohozwa, Elisa, wari warasimbuye Eliya, yagombaga kuzuza umurimo runaka wari utararangira (1 Abami 19:15-17). Igihe cyagenwe na Yehova kigeze, Elisa yahaye igisonga amabwiriza yo kujya gusiga amavuta Yehu, umugaba w’ingabo, kugira ngo abe umwami mushya w’Isirayeli. Iyo ntumwa imaze gusuka amavuta ku mutwe wa Yehu, yaramubwiye iti “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze iti ‘nkwimikishije amavuta ngo ube umwami w’Abisirayeli, ubwoko bw’Uwiteka. Kandi uzice ab’inzu ya shobuja Ahabu, kugira ngo mpore Yezebeli amaraso y’abagaragu banjye b’abahanuzi, n’abandi bagaragu b’Uwiteka bose. Ab’inzu ya Ahabu bose bazarimburwa.’ ” Umwamikazi mubi Yezebeli, yari kuzajugunyirwa imbwa zikamurya, kandi ntihagire umuhamba.—2 Abami 9:1-10.
9, 10. Ni gute ijambo rya Eliya ryasohoye ku bihereranye na Yezebeli?
9 Abantu ba Yehu bumvise ko gusigwa kwe bifite agaciro, maze bamamaza ko ari we mwami mushya w’Isirayeli. Mu gukora ibintu atajenjetse, Yehu yihutiye kujya i Yezereli kugira ngo atangire umurimo we wo gutsembaho abahakanyi bari ku isonga y’abasengaga Bāli. Uwa mbere Yehu yarashishije umwambi we akamwica, yari Umwami Yehoramu, umuhungu w’Ahabu. Yavuye mu mudugudu, ari mu igare ritwawe n’amafarashi, ajya kubaza Yehu niba yari azanywe n’ubutumwa bw’amahoro. Yehu yashubije agira ati “mahoro ki, ubusambanyi n’uburozi bwa nyoko Yezebeli butagira akagero bukiri aho?” Ubwo Yehu yari akimara kuvuga ayo magambo, umwambi we wahise uhinguranya umutima wa Yehoramu.—2 Abami 9:22-24.
10 Abagore bubaha Imana birinda kuba nka Yezebeli, cyangwa undi muntu uwo ari we wese waba afite imico nk’iye (Ibyahishuwe 2:18-23). Igihe Yehu yageraga i Yezereli, Yezebeli yari yagerageje kwisiga ibintu bituma agira uburanga bureshya. Yezebeli, arungurukiye mu idirishya, yamwakirije amagambo agaragaza iterabwoba rififitse. Nuko Yehu abaza ibisonga bya Yezebeli ati “uwo dufatanije, ni nde?” Ako kanya, abatware b’ibwami babiri cyangwa batatu, baramurunguruka. Mbese, bari bashyigikiye Yehu? Yabasabye akomeje agira ati “nimumujugunye hasi.” Bakibyumva, bahise babikora batajenjetse, bajugunya uwo mubisha Yezebeli hasi, bamunyujije mu idirishya. Yaribatiwe hasi, bikaba bishoboka ko amafarashi yaba ari yo yamuribatishije ibinono byayo. Igihe abantu bazaga kumuhamba, ‘ntibahamusanze keretse igihanga cye n’ibirenge n’ibiganza.’ Mbega isohozwa ritangaje ry’amagambo Eliya yavuze, agira ati ‘imbwa zizarya intumbi ya Yezebeli’!—2 Abami 9:30-37.
Gushyigikira Ugusenga k’Ukuri Tubivanye ku Mutima
11. Yehonadabu yari nde, kandi se, ni gute yagaragaje ko ashyigikiye ugusenga k’ukuri?
11 Abiringira kuzarokoka “umunsi wa Yehova,” (NW ) no kuzabaho iteka ku isi, bagomba gushyigikira ugusenga k’ukuri, babigiranye umutima wabo wose. Bagomba kuba nka Yehonadabu, cyangwa Yonadabu, umuntu utari Umwisirayeli, wasengaga Yehova. Mu gihe Yehu yakomezaga gusohoza inshingano ye abigiranye umwete, Yehonadabu yashatse kugaragaza ko amwemeye, kandi ko amushyigikiye. Bityo rero, yagiye gusanganira uwo mwami mushya w’Isirayeli, wari uri mu nzira ajya i Samariya gutsembaho abari basigaye bo mu nzu y’Ahabu. Ubwo Yehu yabonaga Yehonadabu, yaramubajije ati “umutima wawe uratunganye, nk’uko uwanjye utunganiye uwawe?” Igisubizo Yehonadabu yatanze yikiriza, cyatumye Yehu amuhereza ukuboko, maze amusaba kuza mu igare rye ry’intambara, agira ati “nuko tujyane, urebe ishyaka ndwanira Uwiteka.” Yehonadabu ntiyatindiganyije; yahise yemera igikundiro cyo kugaragaza ko ashyigikiye uwo Yehova yasize, kugira ngo asohoze imanza ze.—2 Abami 10:15-17.
12. Kuki mu buryo bukwiriye, Yehova adusaba kumwiyegurira ari nta cyo tumubangikanyije na cyo?
12 Birakwiriye rwose ko dushyigikira ugusenga k’ukuri tubivanye ku mutima, kubera ko Yehova ari we Muremyi n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, ni we mu buryo bukwiriye, usaba ko tumwiyegurira nta cyo tumubangikanyije na cyo, kandi ibyo akaba abikwiriye. Yategetse Abisirayeli ati “ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka, cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka: ntukabyikubite imbere, ntukabikorere: kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha” (Kuva 20:4, 5). Abiringira kuzarokoka “umunsi wa Yehova,” (NW ), bagomba kumusenga nta kindi bamubangikanyije na cyo, bakabigenza batyo “mu [m]wuka no mu kuri” (Yohana 4:23, 24). Bagomba gushikama ku gusenga k’ukuri, kimwe na Eliya, Elisa, na Yehonadabu.
13. Nk’uko umutima wa Yehonadabu wari kumwe na Yehu, ni ba nde bemera Umwami wa Kimesiya, kandi se, babigaragaza bate?
13 Amaze kwica ab’inzu y’Ahabu, Umwami Yehu yafashe izindi ngamba zo kumenya abasengaga Bāli, no gutsembaho iryo dini ry’ikinyoma muri Isirayeli (2 Abami 10:18-28). Muri iki gihe, Umwami wo mu ijuru, ari we Yesu Kristo, yashyizweho kugira ngo arimbure abanzi ba Yehova, kandi avane umugayo ku butegetsi Bwe bw’ikirenga. Nk’uko umutima wa Yehonadabu wari kumwe na Yehu, muri iki gihe, “[imbaga y’]abantu benshi” bagize “izindi ntama” za Yesu, bemera babigiranye umutima wabo wose, ko Kristo ari we Mwami wa Kimesiya, kandi bakifatanya n’abavandimwe be bo mu buryo bw’umwuka bari ku isi (Ibyahishuwe 7:9, 10; Yohana 10:16). Babigaragaza bakurikiza idini ry’ukuri, kandi bakifatanya mu murimo wa Gikristo babigiranye umwete, baburira abanzi b’Imana ku bihereranye n’ “umunsi wa Yehova,” (NW ) ugenda wegereza cyane.—Matayo 10:32, 33; Abaroma 10:9, 10.
Ibintu Bihambaye Biregereje Cyane!
14. Ni iki gitegereje idini ry’ikinyoma?
14 Yehu yakoze igikorwa cyo kuvanaho burundu gahunda yo gusenga Bāli muri Isirayeli. Muri iki gihe, Imana izarimbura Babuloni Ikomeye, ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, binyuriye kuri Yehu Mukuru, ari we Yesu Kristo. Vuba aha, tuzabona isohozwa ry’amagambo marayika yabwiye intumwa Yohana, agira ati “ya mahembe cumi wabonye, na ya nyamaswa, bizanga maraya uwo [Babuloni Ikomeye], bimunyage, bimucuze, birye inyama ze, bimutwike akongoke. Kuko Imana yashyize mu mitima yabyo gukora ibyo yagambiriye, no guhuza inama, no guha ya nyamaswa ubwami bwabyo, kugeza aho amagambo y’Imana azasohorera” (Ibyahishuwe 17:16, 17; 18:2-5). “Ya mahembe cumi,” ashushanya ibihangange bya gipolitiki bikoresha imbaraga za gisirikare, bitegeka isi. N’ubwo muri iki gihe ibyo bihangange bifitanye na Babuloni Ikomeye imishyikirano irangwa n’ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka, ishigaje igihe gito. Icyo gice cy’isi cyo mu rwego rwa gipolitiki, kizarimbura idini ry’ikinyoma, kandi “ya nyamaswa”—ni ukuvuga Umuryango w’Abibumbye—izagira uruhare rw’ingenzi ifatanyije na “ya mahembe cumi,” mu kurimbura Babuloni Ikomeye.b Mbega ukuntu uzaba ari umwanya wo gusingiza Yehova!—Ibyahishuwe 19:1-6.
15. Ni iki kizabaho, igihe hazashyirwaho imihati yo kugerageza kurimbura umuteguro w’Imana wo ku isi?
15 Umwami Yehu amaze kugaba igitero kuri gahunda yo gusenga Bāli, abagize inzu ye ya cyami bahindukiriye abanzi bo mu rwego rwa gipolitiki b’Isirayeli. Umwami Yesu Kristo azakora igikorwa nk’icyo ngicyo. Nyuma yo kurimbuka kw’idini ry’ikinyoma rimeze nk’irya Bāli, ibihangange bya gipolitiki bizaba bikiriho. Babitewe na Satani Diyabule, abo banzi b’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, bazagaba igitero cya simusiga, bagerageza kurimbura umuteguro w’Imana wo ku isi (Ezekiyeli 38:14-16). Ariko kandi, Yehova azakoresha Umwami Yesu Kristo, abacure inkumbi, abarimbura kuri Harimagedoni, ari yo “ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose,” maze abe avanye umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova mu buryo bwuzuye.—Ibyahishuwe 16:14, 16; 19:11-21; Ezekiyeli 38:18-23.
Dukorane Umwete nk’Uwa Elisa
16, 17. (a) Tuzi dute ko Elisa yagize umwete, kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe? (b) Ni iki twagombye gukoresha imyambi y’ukuri?
16 Abagaragu b’Imana bazakomeza kugira ubutwari n’umwete nk’ibya Elisa, kugeza aho “umunsi wa Yehova,” (NW ) uzavaniraho gahunda mbi y’ibintu ya Satani uko yakabaye. Uretse umurimo Elisa yakoraga wo kuba igisonga cya Eliya, yanakoze umurimo wo kuba umuhanuzi wa Yehova ari wenyine, mu gihe cy’imyaka isaga 50! Kandi Elisa yari afite umwete, kugeza ku iherezo nyaryo ry’ubuzima bwe bwarambye. Mbere gato y’uko apfa, Umwami Yehowasi, akaba umwuzukuru wa Yehu, yaje kumusura. Elisa yaramubwiye ngo arase umwambi, awucishije mu idirishya. Umwambi wafashe aho wari werekejwe, maze Elisa ariyamirira ati “ni umwambi w’Uwiteka unesha, ni wo mwambi wo kunesha i Siriya; kuko uzatsinda Abasiriya mu Afeka, kugeza aho uzabatsembera.” Nyuma y’aho, Yehowasi yakubitishije ubutaka imyambi ye, abisabwe na Elisa. Ariko yabikoze adafite umwete, akubita gatatu gusa. Hanyuma, Elisa yavuze ko ingaruka yabyo yari iy’uko Yehowasi yari kuzahabwa gutsinda Siriya incuro eshatu gusa, kandi ni ko byagenze (2 Abami 13:14-19, 25). Umwami Yehowasi ntiyanesheje Abanyasiriya mu buryo bwuzuye, ngo ‘ageze aho abarimburiye.’
17 Icyakora, abasigaye basizwe bakomeza kurwanya ugusenga kw’ikinyoma, babigiranye umwete nk’uwa Elisa. Bagenzi babo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, na bo babigenza batyo. Byongeye kandi, ni byiza ko abiringira kuzarokoka “umunsi wa Yehova,” (NW ) bose, bibuka amagambo ya Elisa wagiraga umwete, ahereranye no gukubita ubutaka. Nimucyo dufate imyambi y’ukuri, maze tuyikubitishe tubigiranye umwete—incuro nyinshi—ni koko, kugeza aho Yehova azavugira ko umurimo twayikoreshaga urangiye.
18. Ni gute twagombye kwitabira amagambo yo muri 2 Petero 3:11, 12?
18 “Umunsi wa Yehova,” (NW ) ugiye kuvanaho burundu iyi gahunda mbi y’ibintu. Bityo rero, nimucyo twe ubwacu twemere guterwa inkunga n’amagambo ya Petero agera ku mutima. Petero yiyamiriye agira ati “nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu, twebwe abategereza tugatebutsa umunsi w’Imana” (2 Petero 3:11, 12). Igihe buri gice kigize iyi gahunda kizaba cyayengeshejwe n’umuriro w’umujinya w’Imana, uwo izagaragaza binyuriye kuri Yesu Kristo, abazwiho ko bafite imyifatire myiza kandi bakaba bariyeguriye Imana, ni bo bonyine bazarokoka. Ni ngombwa kwiyeza mu bihereranye n’umuco hamwe n’imibereho yacu yo mu buryo bw’umwuka. Nanone kandi, ni ngombwa gukunda bagenzi bacu, tukabigaragaza tubafasha mu byo bakeneye, cyane cyane mu buryo bw’umwuka, binyuriye ku murimo wacu wa Gikristo.
19. Ni iki tugomba gukora, kugira ngo tuzarokoke “umunsi wa Yehova,” (NW )?
19 Mbese, amagambo yawe n’ibikorwa byawe bikumenyekanisha ko uri umugaragu w’Imana wizerwa kandi ugira umwete? Niba ari ko biri, ushobora kugira ibyiringiro byo kuzarokoka “umunsi wa Yehova,” (NW ), ukinjira mu isi nshya yasezeranyijwe n’Imana. Ni koko, ushobora kuzibonera ukuntu uzarokoka, niba ugirira neza abavandimwe bo mu buryo bw’umwuka ba Kristo, bitewe n’uko ari abigishwa be, nk’uko umugabo n’umugore bashakanye b’Abashunemu, bacumbikiye Elisa. Nanone kandi, kugira ngo uzarokoke, ugomba kuba nka Nāmani, wemeye amabwiriza y’Imana yicishije bugufi, maze agahinduka usenga Yehova. Niba wifuza kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo, ugomba kugaragaza ko ushyigikiye ugusenga k’ukuri ubivanye ku mutima, nk’uko Yehonadabu yabigenje. Hanyuma, ushobora kuba umwe mu bagaragu ba Yehova bizerwa, vuba aha bagiye kuzibonera isohozwa ry’amagambo ya Yesu agira ati “nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe, uhereye ku kuremwa ku isi.”—Matayo 25:34.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igice cya 18 n’icya 19, mu gitabo “Que ton nom soit sanctifié,” cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
b Reba mu gitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, ku ipaji ya 254-6, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni iyihe mico imwe n’imwe ikenewe, kugira ngo tuzarokoke “umunsi wa Yehova,” (NW )?
◻ Ni uruhe rugero rwatanzwe n’umugabo n’umugore bashakanye b’Abashunemu, mu gihe cya Elisa?
◻ Ni irihe somo dushobora kuvana kuri Nāmani?
◻ Ni gute dushobora gukurikiza urugero rwa Yehonadabu?
◻ Ni gute ibivugwa muri 2 Petero 3:11, 12, byagombye kutugiraho ingaruka?