Yehova ni Imana y’Amasezerano
‘Nzasezerana isezerano rishya n’inzu ya Isirayeli, n’inzu ya Yuda.”—YEREMIYA 31:31.
1, 2. (a) Ni uwuhe muhango Yesu yatangije ku mugoroba wo ku itariki ya 14 Nisani umwaka wa 33 I.C.? (b) Ni irihe sezerano Yesu yerekejeho ryari rifitanye isano n’urupfu rwe?
KU MUGOROBA wo ku itariki ya 14 Nisani, umwaka wa 33 I.C., Yesu yizihije Pasika ari hamwe n’intumwa ze 12. Kuba Yesu yari azi ko iryo ari ryo ryari kuba ifunguro rye rya nyuma asangira na bo, kandi ko agiye kwicwa n’abanzi be, yaboneyeho umwanya wo gusobanurira intumwa ze z’inkoramutima, ibintu byinshi by’ingenzi.—Yohana 13:1–17:26.
2 Icyo gihe ni bwo Yesu, amaze kwirukana Yuda Isikaryota, yatangije umuhango wo mu rwego rw’idini ukorwa buri mwaka, ukaba ari wo wonyine Abakristo bategetswe kubahiriza—ni ukuvuga Urwibutso rw’urupfu rwe. Iyo nkuru, igira iti “bakirya Yesu yenda umutsima, arawushimira, arawumanyagura, awuha abigishwa be, arababwira ati ‘nimwende murye, uyu ni umubiri wanjye.’ Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati ‘munywere kuri iki mwese: kuko aya ari amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha’ ” (Matayo 26:26-28). Abigishwa ba Yesu bagombaga kwibuka urupfu rwe mu buryo bworoheje, kandi bwiyubashye. Nanone kandi, Yesu yerekeje ku isezerano rifitanye isano n’urupfu rwe. Mu nkuru yo muri Luka, ryitwa “isezerano rishya.”—Luka 22:20.
3. Ni ibihe bibazo bivuka, ku bihereranye n’isezerano rishya?
3 Isezerano rishya ni iki? Niba ari isezerano rishya, mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko hariho isezerano rya kera? Mbese, haba hari andi masezerano ayo ari yo yose afitanye isano na ryo? Ibyo bibazo ni iby’ingenzi, kubera ko Yesu yavuze ko amaraso y’isezerano yari kumenwa kugira ngo abantu “bababarirwe ibyaha.” Buri wese muri twe, akeneye cyane izo mbabazi.—Abaroma 3:23.
Isezerano Rirebana n’Aburahamu
4. Ni irihe sezerano rya kera ridufasha gusobanukirwa isezerano rishya?
4 Kugira ngo dusobanukirwe isezerano rishya, tugomba gusubira inyuma imyaka igera hafi ku 2.000 mbere y’umurimo wa Yesu wo ku isi, mu gihe Tera hamwe n’umuryango we—hakubiyemo Aburamu (waje kwitwa Aburahamu) hamwe n’umugore w’Aburamu, ari we Sarayi (waje kwitwa Sara)—bakoraga urugendo rurerure bava muri Uri y’Abakaludaya yari ikungahaye, bajya i Harani mu majyaruguru ya Mezopotamiya. Barahagumye kugeza igihe Tera apfiriye. Hanyuma, Aburahamu wari ufite imyaka 75, yambutse Uruzi Ufurate abitegetswe na Yehova, maze anyura mu karere k’i burengerazuba bw’amajyepfo agana mu gihugu cy’i Kanaani, aho yagize imibereho yo kugenda yimuka aba mu mahema (Itangiriro 11:31–12:1, 4, 5; Ibyakozwe 7:2-5). Hari mu mwaka wa 1943 M.I.C. Igihe Aburahamu yari akiri i Harani, Yehova yari yaramubwiye ati “nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha: kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma: kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.” Nyuma y’aho, igihe Aburahamu yari amaze kugera i Kanaani, Yehova yongeyeho ati “urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.”—Itangiriro 12:2, 3, 7.
5. Ibyo Yehova yasezeranyije Aburahamu byari bifatanye isano n’ubuhe buhanuzi buzwi cyane mu mateka?
5 Isezerano ry’Aburahamu, ryari rifitanye isano n’irindi ryo mu masezerano ya Yehova. Mu by’ukuri, ryatumye Aburahamu aba umuntu ukomeye cyane mu mateka y’abantu, akaba yaragize uruhare mu isohozwa ry’ubuhanuzi bwanditswe mbere y’ubundi bwose. Nyuma y’aho Adamu na Eva bakoreye icyaha mu busitani bwa Edeni, Yehova yabaciriyeho iteka bombi, kandi muri ako kanya abwira Satani wari washutse Eva, ati “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe [“imbuto yawe n’imbuto ye,” NW ]: ruzagukomeretse umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Itangiriro 3:15). Isezerano Yehova yagiranye n’Aburahamu, ryagaragazaga ko Imbuto yari kuzatsembaho imirimo ya Satani, yari guturuka mu muryango w’uwo mukurambere.
6. (a) Ibyo Yehova yasezeranyije Aburahamu byari gusohozwa binyuriye kuri nde? (b) Isezerano ry’Aburahamu ni irihe?
6 Kubera ko iryo sezerano rya Yehova ryari rifitanye isano n’imbuto, Aburahamu yagombaga kugira umwana, uwo Imbuto yashoboraga gukomokaho. Ariko kandi, we na Sara bari bageze mu za bukuru, kandi nta mwana bari bakagize. Amaherezo ariko, Yehova yabahaye umugisha, maze mu buryo bw’igitangaza, abasubiza ubushobozi bwo kororoka, nuko Sara abyarira Aburahamu umwana w’umuhungu, ari we Isaka, bityo atuma isezerano rihereranye n’imbuto rikomeza kuba rizima (Itangiriro 17:15-17; 21:1-7). Hashize imyaka myinshi, nyuma y’aho Yehova ageragereje ukwizera kw’Aburahamu—kugeza ndetse n’aho ageragezwa kugira ngo yemere gutanga umwana we yakundaga cyane, ari we Isaka, ho igitambo—Yehova yongeye kubwira Aburahamu iby’isezerano yagiranye na we agira ati “kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi ruhwane n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja, kandi ruzahindūra amarembo y’ababisha barwo; kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye” (Itangiriro 22:15-18). Akenshi, iryo sezerano ryagutse, rijya ryitwa isezerano ry’Aburahamu, kandi isezerano rishya ryari kuza nyuma y’aho ryari kuba rifitanye isano rya bugufi na ryo.
7. Ni gute imbuto y’Aburahamu yatangiye kugwira, kandi se, ni iyihe mimerere yatumye bajya gutura muri Egiputa?
7 Igihe cyarageze maze Isaka abyara abahungu babiri b’impanga, ari bo Esawu na Yakobo. Yehova yahisemo Yakobo kugira ngo abe ari we uzaba sekuruza w’Imbuto Yasezeranyijwe (Itangiriro 28:10-15; Abaroma 9:10-13). Yakobo yari afite abana b’abahungu 12. Uko bigaragara, igihe cyari kigeze kugira ngo imbuto y’Aburahamu itangire kugwira. Igihe abahungu ba Yakobo bari bamaze kuba bakuru, benshi muri bo bakaba bari bafite iyabo miryango, inzara yabahatiye kwimukira mu Egiputa bose uko bakabaye, aho umuhungu wa Yakobo, ari we Yozefu, yari yabateguriye, biturutse ku buyobozi bw’Imana (Itangiriro 45:5-13; 46:26, 27). Nyuma y’imyaka runaka, inzara yaje gucogora muri Kanaani. Ariko kandi, Umuryango wa Yakobo wagumye muri Egiputa—mbere na mbere ari nk’abashyitsi, ariko nyuma y’aho bahaba ari abacakara. Mu mwaka wa 1513 M.I.C., nyuma y’imyaka 430 Aburahamu yambutse Ufurate, ni bwo Mose yavanye urubyaro rwa Yakobo muri Egiputa, abajyana aho bari kugirira umudendezo (Kuva 1:8-14; 12:40, 41; Abagalatiya 3:16, 17). Ubwo noneho, Yehova yari agiye kwita mu buryo bwihariye ku isezerano yagiranye n’Aburahamu.—Kuva 2:24; 6:2-5.
“Isezerano rya Kera”
8. Ni iki Yehova yasezeranye n’urubyaro rwa Yakobo kuri Sinayi, kandi se, ni iki ibyo byari bihuriyeho n’isezerano ry’Aburahamu?
8 Igihe Yakobo hamwe n’abahungu be bimukiraga mu Egiputa, bari bagize umuryango umwe mugari, ariko urubyaro rwabo rwavuye mu Egiputa ari inteko nini y’imiryango yari igizwe n’abantu benshi (Kuva 1:5-7; 12:37, 38). Mbere y’uko Yehova abageza i Kanaani, yabajyanye mu majyepfo y’iruhande rw’umusozi witwa Horebu (cyangwa Sinayi), muri Arabiya. Aho ngaho, yagiranye na bo isezerano. Iryo sezerano ryaje kwitwa “[i]sezerano rya [k]era,” ryerekezaga ku “isezerano rishya” (2 Abakorinto 3:14). Binyuriye ku isezerano rya kera, Yehova yatumye habaho isohozwa rya mbere ry’isezerano yagiranye n’Aburahamu.
9. (a) Ni ibihe bintu bine Yehova yasezeranyije binyuriye ku isezerano ry’Aburahamu? (b) Ni ibihe byiringiro by’inyongera byatanzwe n’isezerano Yehova yagiranye n’Abisirayeli, kandi se, ni iki byari bishingiyeho?
9 Yehova yasobanuriye Abisirayeli iby’iryo sezerano agira ati “nimunyumvira by’ukuri, mukitondera isezerano ryanjye, muzambera amaronko, mbatoranije mu mahanga yose, kuko isi yose ari iyanjye: kandi muzambera ubwami bw’abatambyi n’ubwoko bwera” (Kuva 19:5, 6). Yehova yari yarasezeranyije ko imbuto y’Aburahamu yari (1) kuba ishyanga rikomeye, (2) guhabwa gutsinda abanzi bayo, (3) kuragwa igihugu cya Kanaani, no (4) kuba umuyoboro uhesha amahanga imigisha. Ubu noneho, yari ahishuye ko bo ubwabo bashoboraga kuragwa iyo migisha ari ubwoko bwe bwihariye bw’Isirayeli, “ubwami bw’abatambyi n’ubwoko bwera,” mu gihe bari kuba bumviye amategeko ye. Mbese, Abisirayeli bemeye kwinjira muri iryo sezerano? Bashubirije icyarimwe bati “ibyo Uwiteka [“Yehova,” NW ] yavuze byose tuzabikora.”—Kuva 19:8.
10. Ni gute Yehova yateguye Abisirayeli akabagira ishyanga, kandi se, ni iki yari abatezeho?
10 Ku bw’ibyo rero, Yehova yateguye Abisirayeli abagira ishyanga. Yabahaye amategeko yo kubayobora mu gusenga no mu buzima busanzwe. Nanone kandi, yabahaye ihema ry’ibonaniro (nyuma y’aho abaha urusengero rw’i Yerusalemu) n’umuryango w’abatambyi wagombaga gukora umurimo wera mu ihema ry’ibonaniro. Gukomeza iryo sezerano, byasobanuraga kumvira amategeko ya Yehova, cyane cyane kumusenga we wenyine. Irya mbere mu Mategeko Cumi, akaba yari urufatiro ayo mategeko yari ashingiyeho, ryagiraga riti “ndi Uwiteka [“Yehova,” NW ] Imana yawe, yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa. Ntukagire izindi mana mu maso yanjye.”—Kuva 20:2, 3.
Imigisha Yaturukaga ku Isezerano ry’Amategeko
11, 12. Ni mu buhe buryo ibyasezeranyijwe mu isezerano rya kera byasohorejwe ku Bisirayeli?
11 Mbese, ibyasezeranyijwe mu isezerano ry’Amategeko, byaba byarasohoreye ku Bisirayeli? Mbese, Abisirayeli baba barabaye “ubwoko bwera”? Kubera ko Abisirayeli bakomokaga kuri Adamu, bari abanyabyaha. (Abaroma 5:12). Mu gihe cy’Amategeko, hatambwaga ibitambo byo gutwikira ibyaha byabo. Ku birebana n’ibitambo byatambwaga buri mwaka ku Munsi w’Impongano, Yehova yagize ati “uwo munsi [ni] ho muzajya muhongerererwa, kugira ngo muhumanurwe; nuko imbere y’Uwiteka muzaba muhumanutse ibyaha byanyu byose” (Abalewi 16:30). Bityo rero, igihe Abisirayeli babaga ari abizerwa, babaga ari ishyanga ryera, ryerejwe gukora umurimo wa Yehova. Ariko kandi, iyo mimerere yo kwera yari ishingiye ku kumvira Amategeko kwabo no guhora batamba ibitambo.
12 Mbese, Abisirayeli babaye “ubwami bw’abatambyi”? Kuva bigitangira, bari ubwami, bafite Yehova ho Umwami wabo wo mu ijuru (Yesaya 33:22). Byongeye kandi, isezerano ry’Amategeko ryari rikubiyemo uburyo bwateganyijwe bwo guha abantu ubwami, ku buryo nyuma y’aho Yehova yaje guhagararirwa n’abami bategekeraga i Yerusalemu (Gutegeka 17:14-18). Ariko se, Abisirayeli bari bagize ubwami bw’abatambyi? Bari bafite umuryango w’abatambyi wakoraga umurimo wera mu ihema ry’ibonaniro. Ihema ry’ibonaniro (nyuma y’aho urusengero) ryari ihuriro ryo gusenga kutanduye ku bantu batari Abisirayeli n’Abisirayeli na bo. Kandi iryo shyanga ni ryo ryari umuyoboro umwe rukumbi w’ukuri kwahishurirwaga abantu (2 Ngoma 6:32, 33; Abaroma 3:1, 2). Abatambyi b’Abalewi si bo bonyine bari ‘abahamya’ (NW ) ba Yehova, ahubwo Abisirayeli bizerwa bose na bo bari bo. Abisirayeli bari ‘abagaragu’ ba Yehova, bashyiriweho ‘kwerekana ishimwe rye’ (Yesaya 43:10, 21). Abanyamahanga benshi bicishaga bugufi, babonye imbaraga za Yehova binyuriye mu byo yakoze agirira ubwoko bwe, maze bareherezwa mu gusenga kutanduye. Baje guhindukirira idini ry’Abayahudi (Yosuwa 2:9-13). Ariko kandi, umuryango umwe gusa ni wo mu by’ukuri wakoraga umurimo ari abatambyi basizwe.
Abanyamahanga Bari Barahindukiriye Idini ry’Abayahudi Muri Isirayeli
13, 14. (a) Kuki bishobora kuvugwa ko abanyamahanga bahindukiriye idini ry’Abayahudi, batari bifatanyije mu isezerano ry’Amategeko? (b) Ni gute abanyamahanga bahindukiriye idini ry’Abayahudi baje gutwarwa n’isezerano ry’Amategeko?
13 Ni iyihe mimerere abo banyamahanga bari barahindukiriye idini ry’Abayahudi bari barimo? Igihe Yehova yashyiragaho isezerano rye, yarigiranye n’Abisirayeli bonyine; n’ubwo abari bagize “ikivange cy’amahanga menshi” bari bahari, ntibavuzweho ko bari kuryifatanyamo (Kuva 12:38; 19:3, 7, 8). Abana babo b’imfura ntibashyizwe mu mubare, igihe igiciro cy’incungu gihereranye n’abana b’imfura b’Isirayeli cyabarwaga (Kubara 3:44-51). Nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo, igihe igihugu cya Kanaani cyagabanywaga imiryango y’Abisirayeli, nta cyateganyirijwe abayoboke b’idini batari Abisirayeli (Itangiriro 12:7; Yosuwa 13:1-14). Kubera iki? Kubera ko isezerano ry’Amategeko ritarebaga abanyamahanga bari barahindukiriye idini ry’Abayahudi. Ariko kandi, abagabo b’abanyamahanga bahindukiriye idini ry’Abayahudi barakebwaga, mu buryo bwo kugaragaza ko bumvira Amategeko. Bakurikizaga amabwiriza yayo, kandi bagirirwaga umumaro n’ibyateganywaga na yo. Abanyamahanga bahindukiriye idini ry’Abayahudi kimwe n’Abisirayeli, baje gutwarwa n’isezerano ry’Amategeko.—Kuva 12:48, 49; Kubara 15:14-16; Abaroma 3:19.
14 Dufashe urugero, mu gihe umunyamahanga wahindukiriye idini ry’Abayahudi yabaga yishe umuntu atabigambiriye, na we yashoboraga guhungira mu mudugudu w’ubuhungiro nk’uko byagendaga ku Mwisirayeli (Kubara 35:15, 22-25; Yosuwa 20:9). Ku Munsi w’Impongano, hatambwaga igitambo ku bw’ “iteraniro ry’Abisirayeli ryose.” Abanyamahanga bari barahindukiriye idini ry’Abayahudi, kubera ko bari bamwe mu bagize iryo teraniro, bifatanyaga muri ibyo bikorwa, kandi bahongererwaga n’icyo gitambo (Abalewi 16:7-10, 15, 17, 29; Gutegeka 23:7, 8). Bityo rero, Abanyamahanga bahindukiriye idini ry’Abayahudi, bifatanyaga mu buryo bwa bugufi cyane n’Abisirayeli bayoborwaga n’Amategeko, ku buryo na bo bungukiwe kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., igihe ‘urufunguzo rw’ubwami’ rwa mbere rwakoreshwaga ku bw’Abayahudi. Ingaruka zabaye iz’uko “Nikolawo wo mwa Antiyokiya watoye idini y’Abayuda,” yahindutse Umukristo, kandi yari umwe mu ‘bantu barindwi bashimwa,’ bashyizweho kugira ngo bite ku byo itorero ry’i Yerusalemu ryari rikeneye.—Matayo 16:19; Ibyakozwe 2:5-10; 6:3-6; 8:26-39.
Yehova Aha Umugisha Imbuto y’Aburahamu
15, 16. Ni gute ibyo Yehova yasezeranyije Aburahamu byasohojwe mu gihe cy’isezerano ry’Amategeko?
15 Igihe abo mu rubyaro rw’Aburahamu bari bamaze kugirwa ishyanga riyoborwa n’Amategeko, Yehova yabahaye umugisha, akurikije isezerano yagiranye na sekuruza wabo. Mu mwaka wa 1473 M.I.C., Yosuwa, umusimbura wa Mose, yayoboye Abisirayeli abajyana muri Kanaani. Igabanywa ry’igihugu ryakozwe nyuma y’aho hagati y’imiryango, ryashohoje isezerano rya Yehova ryo guha imbuto y’Aburahamu icyo gihugu. Iyo Abisirayeli babaga ari abizerwa, Yehova yasohozaga isezerano rye ryo kubaha gutsinda abanzi babo. Ibyo byagaragaye cyane cyane mu gihe cy’ubutegetsi bw’Umwami Dawidi. Mu gihe cya Salomo mwene Dawidi, hashohojwe ingingo ya gatatu y’isezerano ry’Aburahamu. “Abayuda n’Abisirayeli bari benshi, bangana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja ubwinshi, bararyaga, bakanywa bakanezerwa.”—1 Abami 4:20.
16 Noneho se, ni gute amahanga yari kuzahabwa umugisha binyuriye ku Bisirayeli, imbuto y’Aburahamu? Nk’uko byamaze kuvugwa, Abisirayeli bari ubwoko bwihariye bwa Yehova, bukaba bwari bumuhagarariye hagati y’amahanga. Mbere gato y’uko Abisirayeli binjira muri Kanaani, Mose yaravuze ati “[b]anyamahanga, mwishimane n’ubwoko bwayo” (Gutegeka 32:43). Abanyamahanga benshi barabyitabiriye. “Ikivange cy’amahanga menshi” cyari cyaramaze gukurikira Abisirayeli igihe bavaga mu Egiputa, kikaba cyariboneye ibihamya byagaragazaga imbaraga za Yehova igihe bari mu butayu, kandi kikaba cyarumvise itumira rya Mose ryasabaga kugira ibyishimo (Kuva 12:37, 38). Nyuma y’aho, Rusi w’Umumowabukazi, yashyingiranywe na Bowazi w’Umwisirayeli, maze baba sekuruza na nyirakuruza ba Mesiya (Rusi 4:13-22). Yehonadabu w’Umukeni n’abamukomotseho, hamwe na Ebedimeleki w’Umwetiyopiya, bagaragaje ko bari batandukanye n’abandi bantu binyuriye mu kwizirika ku mahame akiranuka, mu gihe Abisirayeli ba kavukire benshi babaga abahemu (2 Abami 10:15-17; Yeremiya 35:1-19; 38:7-13). Mu gihe cy’Ubwami bw’Abaperesi, abanyamahanga benshi baje guhindukirira idini ry’Abayahudi, kandi bifatanya n’Abisirayeli mu kurwanya abanzi babo.—Esiteri 8:17, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.
Isezerano Rishya Ryari Rikenewe
17. (a) Kuki Yehova yavanye amaboko ku bwami bw’amajyaruguru n’ubw’amajyepfo bw’Abisirayeli? (b) Ni iki cyatumye Abayahudi bavanwaho amaboko bwa nyuma?
17 Ariko kandi, kugira ngo abagize ishyanga ryihariye ry’Imana babone isohozwa ryuzuye ry’isezerano ryayo, bagombaga kuba abizerwa. Ibyo si ko byagenze rero. Ni iby’ukuri ko hari Abisirayeli bagiye bagaragaza ukwizera gutangaje (Abaheburayo 11:32–12:1). Nyamara kandi, incuro nyinshi iryo shyanga ryahindukiriye imana z’abapagani, ryiringiye kwironkera ubutunzi (Yeremiya 34:8-16; 44:15-18). Hari abagiye bakoresha Amategeko mu buryo budakwiriye cyangwa bakayirengagiza (Nehemiya 5:1-5; Yesaya 59:2-8; Malaki 1:12-14). Nyuma yo gupfa kwa Salomo, Isirayeli yiciyemo ibice bibiri byari bigizwe n’ubwami bw’amajyaruguru n’ubw’amajyepfo. Igihe ubwami bw’amajyaruguru bwagaragazaga ukwigomeka gukabije, Yehova yagize ati “ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka, we kumbera umutambyi” (Hoseya 4:6). Ubwami bw’amajyepfo na bwo bwarahanwe mu buryo bukomeye cyane, bitewe n’uko butagumye mu isezerano (Yeremiya 5:29-31). Igihe Abayahudi bangaga kwemera ko Yesu ari we Mesiya, Yehova na we yarabanze (Ibyakozwe 3:13-15; Abaroma 9:31–10:4). Amaherezo, Yehova yaje gukora gahunda nshya yari gusohoza isezerano ry’Aburahamu mu buryo byuzuye.—Abaroma 3:20.
18, 19. Ni iyihe gahunda nshya yakozwe na Yehova, kugira ngo isezerano ry’Aburahamu rishobore gusohozwa mu buryo bwuzuye?
18 Iyo gahunda nshya, yari isezerano rishya. Ibyo Yehova yari yarabihanuye ubwo yagiraga ati “ ‘dore, iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n’inzu ya Isirayeli, n’inzu ya Yuda’ . . . ‘Isezerano nzasezerana n’inzu ya Isirayeli hanyuma y’iyo minsi, ngiri.’ Ni ko Uwiteka avuga ngo ‘nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo, kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika; nzaba Imana yabo, na bo bazaba ubwoko bwanjye.’ ”—Yeremiya 31:31-33.
19 Iryo ni ryo sezerano rishya Yesu yerekejeho ku itariki ya 14 Nisani, umwaka wa 33 I.C. Icyo gihe, yahishuye ko isezerano ryasezeranyijwe ryari rigiye gukorwa hagati y’abigishwa be na Yehova, Yesu akaba ari we wari kuba umuhuza (1 Abakorinto 11:25; 1 Timoteyo 2:5; Abaheburayo 12:24). Binyuriye kuri iryo sezerano rishya, ibyo Yehova yasezeranyije Aburahamu byari kugira isohozwa rifite ikuzo ryinshi kandi rirambye kurushaho, nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira.
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ Ni iki Yehova yasezeranyije mu isezerano ry’Aburahamu?
◻ Ni gute Yehova yashohoje isezerano ry’Aburahamu ku birebana n’Abisirayeli ku mubiri?
◻ Ni gute abanyamahanga bahindukiriye idini ry’Abayahudi bagiriwe umumaro n’isezerano rya kera?
◻ Kuki isezerano rishya ryari rikenewe?
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Binyuriye ku isezerano ry’Amategeko, Yehova yatumye habaho isohozwa rya mbere ry’isezerano ry’Aburahamu