Baba Kandi Bakabwiriza Hafi y’Ikirunga
“NI IBINTU biteye ubwoba cyane. Bishobora rwose kuba bimeze nk’imperuka y’isi Bibiliya ivuga. Tugomba guhora turi maso kandi buri munota tukaba dufite igihagararo cyiza imbere ya Yehova Imana.” Ayo ni amagambo yavuzwe na Víctor, umwe mu Bahamya ba Yehova, ubwo yavugaga ibyo yiboneye ku bihereranye no gutura hafi cyane y’ikirunga cyitwa Popocatépetl, abantu bakunze kwita Popo, cyo muri Megizike.
Icyo kirunga gihora gitogota, cyagiye kivugwa mu itangazamakuru mpuzamahanga guhera mu mwaka wa 1994.a Abategetsi bavuze ko ikintu cyose kiri mu birometero 30 uturutse ku munwa w’icyo kirunga ugana mu ruhande urwo ari rwo rwose, kiba kiri mu karere kugarijwe cyane n’akaga. Uruhande rw’amajyepfo y’icyo kirunga rwo rurugarijwe mu buryo bwihariye, bitewe n’uko umunwa wacyo ari ho ureba, kandi hakaba hari za ruhurura ndende nyinshi amahindure n’ibyondo bishobora gutemberamo biturutse mu munwa w’ikirunga.
Ubusanzwe, abantu benshi bibaza uko byagendekera umujyi wa Mexico mu gihe icyo kirunga cyaba kirutse cyane. Mbese, uwo mujyi urugarijwe? Ubwo kandi nanone, hari abantu batuye muri leta ya Morelos mu majyepfo y’ikirunga. Mbese, abari muri ako karere bose na bo bari mu kaga? Kandi se, gutura hafi y’ikirunga utazi ibishobora kubaho none cyangwa ejo, bimeze bite?
Akaga Ikirunga Gishobora Guteza
Agace k’umujyi wa Mexico rwagati kari ku birometero bigera hafi kuri 70 mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Popocatépetl, n’ubwo uduce tumwe na tumwe two mu nkengero zawo turi ku birometero 40. Dukurikije uko ibintu bisobanurwa, akarere kose k’uwo mujyi munini cyane, hamwe n’abaturage bako bagera kuri miriyoni 20, kari inyuma y’akarere kugarijwe. Ariko kandi, bitewe n’icyerekezo cy’umuyaga, ako karere gashobora kugerwaho n’ingorane ikirunga kiramutse kirutse ivu ryinshi cyane.
Ingaruka z’ivu riva mu kirunga, ubusanzwe zirushaho gukara cyane mu karere k’iburasirazuba bw’ikirunga. Muri ako karere ni ho umujyi wa Puebla hamwe n’indi migi n’imidugudu mitoya myinshi iherereye, hakaba hari abantu bagera hafi ku 200.000 baba mu karere kugarijwe cyane. Ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 1997, icyo kirunga cyarutse amatoni n’amatoni y’ivu mu kirere, kirikwirakwiza muri ako karere kose, rigera ndetse no muri leta ya Veracruz, mu birometero bisaga 300 iburasirazuba. Mu majyepfo y’icyo kirunga, muri leta ya Morelos, hari imigi myinshi n’imidugudu ifite yose hamwe abaturage bagera hafi ku 40.000, ishoboraga na yo kuba iri mu kaga gakabije.
Abahamya ba Yehova batuye kandi bakora muri utwo turere twose. Mu mujyi wa Mexico, hari abasaga 90.000 mu matorero agera ku 1.700. Ibiro by’ishami rya Watch Tower Society biri inyuma y’umujyi wa Mexico ahagana mu majyaruguru y’iburasirazuba, ku birometero bigera hafi ku 100 uvuye kuri icyo kirunga. Uretse abitangiye gukora umurimo bagera kuri 500 bakora mu mushinga munini w’ubwubatsi, hari n’abandi basaga 800 bakora kuri iryo shami. Abo bose bari inyuma y’akarere kugarijwe.
Muri leta ya Morelos, hari amatorero y’Abahamya ba Yehova agera hafi kuri 50, afite ababwiriza b’Ubwami basaga 2.000. Amwe muri ayo matorero yo mu karere ka Tetela del Volcán na Hueyapan, ari ku birometero bigera hafi kuri 20 uturutse ku munwa w’icyo kirunga. Byongeye kandi, ahagana iburasirazuba, muri leta ya Puebla, hari amatorero afite ababwiriza bagera hafi kuri 600, batuye mu birometero biri hagati ya 20 na 30 uvuye kuri icyo kirunga. Birumvikana ko abo bo bashobora kugerwaho n’akaga gakomeye.
Abahamya ba Yehova Bakomeza Gukorana Umwete
N’ubwo hari akaga gahora kugarije, Abahamya ba Yehova ntibahagaritse umurimo wabo wo kubwiriza muri ako karere. Nanone kandi, bakomeje kugira gahunda y’amateraniro ya Gikristo, atuma bakomeza kumva bunze ubumwe kandi bizeranye muri iyo mimerere iruhije (Abaheburayo 10:24, 25). Raporo yaturutse muri rimwe muri ayo matorero yagiraga iti “habayeho ihinduka rikomeye cyane mu bihereranye n’imyifatire abantu bagira ku birebana n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Urugero, mu mudugudu umwe muto, vuba aha hari abantu 18 bemeye kuyoborerwa ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo.”
Irindi torero riri ku birometero 20 uturutse kuri icyo kirunga, ryagize riti “habayeho ukwiyongera gutangaje. Iri torero ryashinzwe mu kwezi k’Ugushyingo 1996. Mu mezi atandatu yakurikiyeho, abantu 10 bujuje ibisabwa kugira ngo bifatanye mu murimo wo kubwiriza. Ababwiriza bamwe na bamwe, batuye ku birometero bigera hafi kuri 20 gusa uturutse ku munwa w’ikirunga. Aho habera amateraniro ya Gikristo, kandi haterana abantu bagera hafi kuri 40.”
Magdalena, utuye i San Agustín Ixtahuixtla, ho muri Puebla, ku birometero 25 gusa uturutse kuri icyo kirunga, yakomeje kugira umwete mwinshi mu kuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Aratubwira uko byagenze nyuma y’uko ikirunga kiruka mu buryo bukomeye.
“Twari twabwiwe ko tugomba kuva mu mazu yacu, ari na byo twakoze—ivu ritugwaho nk’imvura. N’ubwo ibintu byihutirwaga cyane, natekereje ku bagize umuryango wa Dorado twiganaga Bibiliya. Jye n’abavandimwe bamwe na bamwe twagiye kwa Dorado, kugira ngo tubafashe kwimukira ahari umutekano kurushaho. Mu mujyi wa Puebla wari hafi aho, komite y’Abahamya ba Yehova ishinzwe iby’ubutabazi yari yatangiye gukora. Abagize umuryango wa Dorado batangajwe cyane n’ukuntu twese twafashwe aho ngaho. Twacumbitse ahantu hanyuranye twari twateguriwe n’abavandimwe bacu b’Abakristo mbere y’igihe. Nta cyo twabuze n’ubwo twari kure y’iwacu. Abagize uwo muryango bari barigeze guterana amateraniro runaka mu Nzu y’Ubwami, ariko batangajwe n’urukundo bagaragarijwe n’abavandimwe batari baziranye. Hashize ibyumweru runaka tumaze gusubira mu ngo zacu, abagize uwo muryango batangiye guterana amateraniro yose buri gihe. Bidatinze, bujuje ibisabwa kugira ngo babe ababwiriza b’ubutumwa bwiza. Ubu babiri muri bo barabatijwe. Bakoze ubupayiniya bw’ubufasha mu gihe cy’amezi runaka, kandi barimo barakora gahunda zo gutangira ubupayiniya bw’igihe cyose.”
Martha, umukobwa w’imyaka 20 utuye mu birometero 21 uturutse ku munwa w’icyo kirunga, ntiyigeze areka ngo ubumuga bumubuze gufatirana uburyo bwose bubonetse bwo kubwiriza. Yamenye ukuri ubwo ikirunga cyongeraga kwivumbagatanya, ubu hakaba hashize imyaka itatu. Aho gukoresha igare ry’ibimuga rishobora kumugora mu kurigendaho mu bihanamanga by’aho atuye, yigendera ku ndogobe agiye mu murimo wo kubwiriza. Nanone kandi, agenda kuri iyo ndogobe iyo agiye mu materaniro. Martha ashimira Yehova byimazeyo ku bwo kuba ari umwe mu bagize umuryango wa kivandimwe wuje urukundo, bitewe n’uko kugira ngo yurire indogobe cyangwa yururuke, agomba kwiyambaza bashiki bacu bo mu itorero rye bakabimufashamo. Buri kwezi, amara amasaha asaga 15 mu murimo wo kubwiriza.
Muri utwo turere twitaruye, akenshi Abahamya ba Yehova b’aho bahura n’ikigeragezo baterwa n’abaturanyi babo, baba babahatira kwifatanya na bo mu kwizihiza iminsi mikuru ya kidini. Ahitwa Tulcingo, umudugudu uri mu birometero bigera hafi kuri 20 uturutse ku kirunga, hari umugabo wari washinzwe kujya gusura Abahamya kugira ngo abake impano zo kuzakoresha mu birori. Mu buryo burangwa no kwihangana, abavandimwe bamusobanuriye impamvu batashoboraga kugira uruhare muri iyo minsi mikuru ya kidini. Uwo mugabo yakomeje guhatiriza mu kugerageza kubona amafaranga mu bavandimwe, ku buryo yatangiye kwifatanya na bo, atangira kumenya bimwe mu byo bizera. Yashimishijwe no kubona ibisubizo by’ibibazo bye muri Bibiliya ye bwite y’Abagatolika. We n’umugore we hamwe n’umukobwa we bamaze umwaka baterana amateraniro buri gihe, kandi yagaragaje icyifuzo cye cyo kuba umubwiriza w’ubutumwa bwiza.
Ni Gute Wakwitegura?
Abahanga mu bihereranye n’ibirunga, bakomeza gukora ubushakashatsi kandi bagasohora za raporo zemewe ku bihereranye n’ikirunga cya Popocatépetl gishobora guteza akaga, ariko nta n’umwe mu by’ukuri uzi ibizaba n’igihe bizabera. Dukurikije ibivugwa n’itangazamakuru hamwe n’abantu batuye hafi aho, icyo kirunga gishobora kuruka igihe icyo ari cyo cyose. Akaga nyakuri karugarije. Birumvikana ko abategetsi bahangayitse cyane, kandi bakaba bifuza gukora ibishoboka byose kugira ngo babe biteguye mu gihe ibintu byaba bikomeye. Ariko kandi, biranumvikana ko bagomba kwitondera ibyo gutanga umuburo, kubera ko badashaka gukura abantu umutima ngo batangire kuva mu byabo ari uruvunganzoka, mu gihe haba ari nta kaga kegereje. None se, ni iki umuntu yagombye gukora?
Umugani wo muri Bibiliya ugira uti “umunyamakenga, iyo abonye ibibi bije, arabyikinga; ariko umuswa arakomeza, akabijyamo, akababazwa na byo” (Imigani 22:3). Ku bw’ibyo rero, imyifatire ihuje n’ubwenge, ni iyo gufata ingamba za ngombwa kugira ngo umuntu abe yizeye neza ko ari ahantu hari umutekano mu gihe uburyo bwo kubikora bugihari, nta bwo ari iyo ‘gukomeza kubijyamo’ nk’aho nta kintu na kimwe kizigera kiba, ngo umuntu yidegembye, akina n’iyo mbaraga kamere iteye ubwoba. Uko ni ko Abahamya ba Yehova bo muri ako karere babibona.
Vuba aha, intumwa ziturutse ku biro by’ishami rya Watch Tower Society zahuye n’abagenzuzi basura amatorero muri leta ya Puebla, bakunze kuba bari kumwe n’amatorero yo mu karere kugarijwe. Hakozwe gahunda zo kugira ngo abagenzuzi basura amatorero hamwe n’abagize komite ishinzwe iby’ubutabazi basure buri muryango wose mu miryango ituye ku ntera itarenze ku birometero 25 uturutse ku munwa w’icyo kirunga. Iyo miryango yafashijwe gusuzuma ibihereranye no kwimuka ikava mu karere kugarijwe mbere y’uko ikirunga kiruka. Hateguwe uburyo bwo gutwara abantu n’aho kubashyira, kugira ngo abantu 1.500 bimurirwe mu mujyi wa Puebla. Imiryango imwe n’imwe yarimutse, abayigize bajya kubana na bene wabo baba mu yindi mijyi.
Umuburo Utangwa mu Rugero Rwagutse Kurushaho
Umwotsi, umuriro n’urusaku rwo gutogota bituruka muri Popocatépetl, ni ibimenyetso bigaragaza neza ko icyo kirunga cyenda kuruka. Abifuza kurokoka bose, bagomba kumvira imiburo itangwa n’abategetsi, kandi bagafata ingamba zikwiriye. Abahamya ba Yehova batuye mu karere kegereye ikirunga, bahora bari maso kugira ngo bacunge umutekano wabo, kandi bafashe abandi kubona akaga kugarije, no kugira icyo babikoraho amazi atararenga inkombe.
Mu rugero rwagutse kurushaho, Abahamya ba Yehova banakurikiranira hafi ibintu bibera mu isi bifashishije ubuhanuzi bwa Bibiliya. Intambara, imitingito y’isi, inzara, indwara n’ubugizi bwa nabi, na byo bifite icyo bisobanura, kimwe n’uko bimeze ku bimenyetso by’ikirunga. Ibyo ni ibintu bigize ikimenyetso Yesu Kristo yahanuye ko cyari kuzagaragaza “iherezo rya gahunda y’ibintu.” N’ubwo nta muntu uzi neza igihe imperuka izabera, nta gushidikanya ko iri bugufi, kandi ko yegereje cyane, cyane rwose.—Matayo 24:3, 7-14, 32-39, NW.
Ikintu cyihutirwa cyane muri iki gihe, ni uko abantu aho baba bari hose bakwita cyane ku muburo wa Yesu ugira uti “mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura” (Luka 21:34). Uko bigaragara, iyo ni yo myifatire irangwa n’ubwenge tugomba kugira. Kimwe n’uko ibimenyetso by’umuburo by’ikirunga bitagomba kubonwa mu buryo bujenjetse, ntitugomba kwirengagiza ko Umwana w’umuntu, ari we Yesu Kristo, ari hafi, we watugiriye inama agira ati “nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza, ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.”—Matayo 24:44.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Igazeti ya Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Werurwe 1997, yagize icyo ivuga kuri icyo kirunga gishobora guteza akaga.
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Martha (uri ku ndogobe) hamwe n’abandi, babwiriza hafi ya Popocatépetl