Ibyo Kumenya Iminsi n’Ibihe Biri mu Maboko ya Yehova
“Si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yagennye ni ubutware bwe wenyine.”—IBYAKOZWE 1:7.
1. Ni gute Yesu yasubije ibibazo by’intumwa ze, byari byerekeranye n’igihe?
KU BANTU ‘banihira ibizira [byose] bikorerwa’ muri Kristendomu n’ahandi hose ku isi “bikabatakisha,” ni iki cyaba gihuje n’ubwenge cyaruta kwibaza igihe iyi gahunda mbi izashirira, maze igasimbuzwa isi nshya ikiranuka y’Imana (Ezekiyeli 9:4; 2 Petero 3:13)? Mbere y’urupfu rwa Yesu na nyuma yo kuzuka kwe, intumwa ze zamubajije ibibazo bihereranye n’igihe (Matayo 24:3; Ibyakozwe 1:6). Ariko kandi mu gusubiza, Yesu ntiyazeretse uburyo runaka zari kwifashisha mu kubara amatariki. Igihe kimwe, yazibwiye ikimenyetso gikubiyemo ibintu byinshi, naho ikindi gihe azibwira ko ‘atari ibyazo kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Se yagennye [ko] ari ubutware bwe wenyine.’—Ibyakozwe 1:7.
2. Kuki bishobora kuvugwa ko Yesu atari ko buri gihe yabaga azi igihe cyashyizweho na Se, gihereranye n’ibintu byagombaga kubaho mu gihe cy’imperuka?
2 N’ubwo Yesu ari Umwana w’ikinege wa Yehova, na we ubwe si ko buri gihe yabaga azi gahunda ya Se ihereranye n’igihe ibintu runaka byari gusohoreraho. Mu gihe Yesu yahanuraga ibyerekeye iminsi y’imperuka, yemeye abigiranye ukwicisha bugufi ati “uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru, cyangwa Umwana, keretse Data wenyine” (Matayo 24:36). Yesu yari yiteguye gutegereza abigiranye ukwihangana, kugeza igihe Se yari kumuhishurira igihe nyacyo yari gukoreraho igikorwa cyo kurimbura iyi gahunda mbi y’ibintu.a
3. Ni iki dushobora kumenya dufatiye ku buryo Yesu yasubije ibibazo byabaga byerekeranye n’umugambi w’Imana?
3 Dushobora kumenya ibintu bibiri, dufatiye ku buryo Yesu yasubije ibibazo byabaga byerekeranye n’igihe ibintu byari kuzaberaho, mu gusohoza umugambi w’Imana. Mbere na mbere, tumenya ko Yehova afite ingengabihe ye; icya kabiri, ni uko ari we ubwe uyigena, kandi abagaragu be bakaba badashobora kwitega ko bamenyeshwa mbere y’igihe ibihereranye n’iminsi cyangwa ibihe yagennye, babibwiwe uko biri neza neza.
Iminsi n’Ibihe Bishyirwaho na Yehova
4. Ni iki amagambo y’Ikigiriki yahinduwemo “iminsi” n’ “ibihe” mu Byakozwe n’Intumwa 1:7, asobanura?
4 Amagambo ngo “iminsi” n’ “ibihe,” asobanura iki? Amagambo yavuzwe na Yesu yanditswe mu Byakozwe n’Intumwa 1:7, akubiyemo uburyo bubiri bw’igihe. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “iminsi,” risobanurwa ngo “igihe, ukurikije igihe ibintu runaka bimara,” ni ukuvuga uko igihe kireshya (cyaba kirekire cyangwa kigufi). Ijambo ngo “ibihe,” ryahinduwe rivanywe ku ijambo ryerekeza ku gihe cyagenwe cyangwa cyashyizweho, igihe runaka cyihariye, cyangwa igihe kizwi, cyaranzwe n’ibintu runaka. Ku byerekeye ayo magambo yombi y’umwimerere, W. E. Vine yagize ati “mu Byakozwe n’Intumwa 1:7, ‘Se [wa Yesu] yashyizeho, ku bubasha bwe wenyine,’ iminsi (chronos), ni ukuvuga uko iminsi yari kureshya, hamwe n’ibihe (kairos), ni ukuvuga ibihe birangwa n’ibintu runaka.”
5. Ni ryari Yehova yamenyesheje Nowa umugambi We wo kurimbura isi yari yarononekaye, kandi se, ni uwuhe murimo w’uburyo bubiri Nowa yasohoje?
5 Mbere y’Umwuzure, Imana yagennye ko isi yari yarononekaye bitewe n’abantu hamwe n’abamarayika b’ibyigomeke bari barambaye umubiri wa kimuntu, itarenza imyaka 120 (Itangiriro 6:1-3). Muri icyo gihe, Nowa wubahaga Imana yari afite imyaka 480 (Itangiriro 7:6). Icyo gihe nta mwana yari afite, kandi yamaze indi myaka 20 nta we aragira (Itangiriro 5:32). Hashize igihe kirekire, Nowa yaramaze kugira abana bakuru ndetse baranashatse, ni bwo Imana yamumenyesheje ibihereranye n’umugambi Wayo wo kuvana ububi ku isi (Itangiriro 6:9-13, 18). Ndetse no muri icyo gihe, Yehova ntiyahishuriye Nowa igihe yari yaragennye, n’ubwo yamushinze umurimo w’uburyo bubiri, ari wo wo kubaka inkuge no kubwiriza abo mu gihe cye.—Itangiriro 6:14; 2 Petero 2:5.
6. (a) Ni gute Nowa yagaragaje ko yarekeye iby’iminsi n’ibihe mu maboko ya Yehova? (b) Ni gute dushobora gukurikiza urugero rwa Nowa?
6 ‘Nowa [yakoze] ibyo Imana yamutegetse byose’—mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo—wenda igera kuri mirongo itanu. Nowa yabigenje atyo afite “[u]kwizera,” ari nta tariki nyayo azi (Itangiriro 6:22; Abaheburayo 11:7). Nta bwo Yehova yigeze agira ikintu icyo ari cyo cyose amumenyesha ku bihereranye n’igihe nyacyo ibintu byari kuzaberaho, kugeza ubwo hari hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo Umwuzure utangire (Itangiriro 7:1-5). Kuba Nowa yariringiraga Yehova kandi akamwizera byimazeyo, byatumye arekera ibintu byose bihereranye n’igihe mu maboko y’Imana. Kandi se mbega ukuntu Nowa agomba kuba yaragize ugushimira, ubwo yumvaga arinzwe na Yehova mu gihe cy’Umwuzure, na nyuma y’aho ubwo yavaga mu nkuge akagera ku isi yasukuwe! Mbese, ntitwagombye kwizera Imana muri ubwo buryo, dufite ibyiringiro nk’ibyo byo kuzarokoka?
7, 8. (a) Ni gute amahanga hamwe n’ubutegetsi bw’ibihangange bw’isi byaje kubaho? (b) Ni mu buhe buryo Yehova ‘yashyizeho ibihe by’imyaka ko bikuranwa uko yategetse, akagabaniriza abantu ingabano z’aho batuye’?
7 Nyuma y’Umwuzure, abenshi mu bakomotse kuri Nowa bateye umugongo ugusenga k’ukuri kwa Yehova. Batangiye kubaka umudugudu hamwe n’umunara kugira ngo bashyigikire ugusenga kw’ikinyoma, bagamije kuguma ahantu hamwe badatatanye. Yehova yabonye ko igihe cyari kigeze kugira ngo agire icyo akora. Yanyuranyije indimi zabo, nuko ‘abatatanyiriza [kuva i Babeli] gukwira mu isi yose’ (Itangiriro 11:4, 8, 9). Hanyuma, amatsinda y’indimi yaje kuvamo amahanga, amwe muri yo akaba yaranesheje andi maze agahinduka ubutegetsi bw’ibihangange bw’akarere, ndetse akaza guhinduka ubutegetsi bw’ibihangange bw’isi.—Itangiriro 10:32.
8 Mu buryo buhuje n’isohozwa ry’umugambi w’Imana, hari igihe yashyiragaho ingabano z’amahanga kandi igategeka igihe ishyanga runaka ryari kumara ritegeka akarere cyangwa ari ubutegetsi bw’igihangange bw’isi (Itangiriro 15:13, 14, 18-21; Kuva 23:31; Gutegeka 2:17-22; Daniyeli 8:5-7, 20, 21). Intumwa Pawulo yerekeje kuri iyo ngingo ihereranye n’uburyo Yehova ashyiraho iminsi n’ibihe, igihe yabwiraga abanyabwenge b’Abagiriki bo muri Athènes ati “Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose . . . yaremye amahanga yose y’abantu, bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by’imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z’aho batuye.”—Ibyakozwe 17:24, 26.
9. Ku birebana n’abami, ni gute Yehova ‘yanyuranyije ibihe n’imyaka’?
9 Ibyo ntibishaka kuvuga ko Yehova agira uruhare mu gutsinda kose kwa gipolitiki hamwe n’ihinduka ryose ribaho hagati y’amahanga. Ariko kandi, ashobora kubigiramo uruhare mu gihe ahisemo kubigenza atyo, kugira ngo asohoze umugambi we. Ni yo mpamvu umuhanuzi Daniyeli, wiboneye n’amaso ye ukuntu Ubutegetsi bw’Igihangange bw’Isi bwa Babuloni bwavanyweho, maze bugasimburwa n’ubw’Abamedi n’Abaperesi, yerekeje kuri Yehova agira ati ‘ni we unyuranya ibihe n’imyaka; ni we wimura abami, akimika abandi; agaha abanyabwenge ubwenge, n’abazi kwitegereza akabaha kumenya.’—Daniyeli 2:21; Yesaya 44:24–45:7.
‘Igihe Cyenda Gusohora’
10, 11. (a) Yehova yategetse ko hari gushira igihe kingana iki, mbere y’uko acungura abo mu rubyaro rw’Aburahamu abavanye mu buretwa? (b) Ni iki cyerekana ko Abisirayeli batari bazi neza igihe nyacyo bari kuzacungurirwaho?
10 Imyaka isaga magana ane mbere y’aho, Yehova yavuze umwaka nyawo yari gucishirizaho bugufi umwami w’Ubutegetsi bw’Igihangange bw’Isi bwa Misiri, maze akavana urubyaro rw’Aburahamu mu buretwa. Mu gihe Imana yahishuriraga Aburahamu umugambi wayo, yaramusezeranyije iti “menya neza yuko urubyaro rwawe ruzaba abashyitsi mu gihugu kitari icyabo, bazakorera ab’aho, na bo bazabababaza imyaka magana ane: nanjye nzacira ho iteka iryo shyanga bazakorera: ubwa nyuma bazarivamo, bavanyemo ubutunzi bwinshi” (Itangiriro 15:13, 14). Igihe Sitefano yasaga n’usubiramo amateka y’Abisirayeli ari imbere y’Abanyarukiko, yerekeje kuri iyo myaka 400, agira ati “igihe cy’isezerano cyenda gusohora, iry’Imana yarahiye Aburahamu, abantu baragwira, baba benshi mu Egiputa, kugeza aho undi mwami yimiye mu Egiputa, utazi Yosefu.”—Ibyakozwe 7:6, 17, 18.
11 Uwo Farawo mushya yashyize Abisirayeli mu buretwa. Icyo gihe Mose yari atarandika igitabo cy’Itangiriro, n’ubwo amasezerano Yehova yagiranye n’Aburahamu ashobora kuba yari yaramenyekanye binyuriye ku magambo avugwa gusa, cyangwa hakoreshejwe inyandiko. Ndetse no muri icyo gihe, bigaragara ko ibyo Abisirayeli bari bazi bitatumye bashobora kubara ngo bamenye neza igihe nyacyo bari gucungurirwaho, bakavanwa mu buretwa. Imana yari izi igihe yari kuzabacunguriraho, ariko uko bigaragara, Abisirayeli bababazwaga bo nta cyo bari babiziho. Dusoma ngo “hashize iminsi myinshi, umwami wa Egiputa aratanga: Abisirayeli banihishwa n’uburetwa babakoresha, barataka; gutaka batakishwa n’uburetwa kurazamuka kugera ku Mana. Imana yumva umuniho wabo, yibuka isezerano ryayo yasezeranye na Aburahamu na Isaka na Yakobo. Imana ireba Abisirayeli, imenya uko bameze.”—Kuva 2:23-25.
12. Ni gute Sitefano yagaragaje ko Mose yagerageje gucungura Abisirayeli mbere y’iminsi yagenwe na Yehova?
12 Ibyo byo kutamenya neza igihe nyacyo Abisirayeli bari kuzacungurirwaho, nanone bishobora kumvikanira mu magambo magufi yavuzwe na Sitefano. Yerekeje kuri Mose agira ati “amaze imyaka mirongo ine avutse, yigira inama mu mutima we kugenderera bene wabo, ni bo bana ba Isirayeli. Abonye umuntu urengana, aramutabara, ahorera ūrengana, akubita Umunyegiputa. Yibwiraga yuko bene wabo bamenya ko Imana ibakirisha ukuboko kwe: ariko ntibabimenya.” (Ibyakozwe 7:23-25, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Aha ngaha, Mose yagerageje gucungura Abisirayeli imyaka 40 mbere y’igihe cyagenwe n’Imana. Sitefano yagaragaje ko Mose yagombaga gutegereza indi myaka 40 mbere y’uko Imana ‘ikirisha [Abisirayeli] ukuboko kwe.’—Ibyakozwe 7:30-36.
13. Ni gute imimerere turimo imeze nk’iyo Abisirayeli barimo mbere y’uko bacungurwa bavanywe mu Misiri?
13 N’ubwo “igihe cy’isezerano cyenda[ga] gusohora” kandi umwaka nyawo ukaba wari warashyizweho n’Imana, Mose hamwe n’Abisirayeli bose bagombaga kugaragaza ukwizera. Bagombaga gutegereza igihe cyashyizweho na Yehova, bikaba bigaragara ko batashoboraga kubara ngo bakimenye mbere y’igihe. Natwe twemera tudashidikanya ko turi hafi gucungurwa, tukavanwa muri iyi gahunda mbi y’ibintu. Tuzi ko turi mu “minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1-5). None se, ntitwagombye kuba twiteguye kugaragaza ko dufite ukwizera maze tugategereza igihe cyashyizweho na Yehova kugira ngo umunsi we ukomeye utangire (2 Petero 3:11-13)? Hanyuma, kimwe na Mose n’Abisirayeli, dushobora kuririmba indirimbo ihebuje yo gucungurwa, kugira ngo duheshe Yehova ikuzo.—Kuva 15:1-19.
‘Igihe Gisohoye’
14, 15. Tuzi dute ko Imana yari yaragennye igihe Umwana wayo yagombaga kuzira ku isi, kandi se, ni iki abahanuzi ndetse n’abamarayika bakomezaga gutegereza?
14 Yehova yari yarashyizeho igihe Umwana we w’ikinege yagombaga kuziraho ku isi, ngo abe Mesiya. Pawulo yaranditse ati “igihe gikwiriye gisohoye, Imana yohereza Umwana wayo, wabyawe n’umugore, kandi wavutse atwarwa n’amategeko” (Abagalatiya 4:4). Ibyo byari isohozwa ry’isezerano ry’Imana ryo kohereza Imbuto—ari we ‘Shilo uwo amahanga yari kumvira.’—Itangiriro 3:15, NW; 49:10, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.
15 Abahanuzi b’Imana—ndetse n’abamarayika—bakomeje gutegereza “igihe” Mesiya yari kuzazira ku isi, maze abantu b’abanyabyaha bagashobora kubona agakiza. Petero yagize ati “abahanuzi bahanuye iby’ako gakiza barondora n’iby’ubuntu mwari mugiye kuzahabwa babishimikiriye, barondora igihe icyo ari cyo n’ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n’[u]mwuka wa Kristo wari muri bo [u]gahamya imibabaro ya Kristo, itari yaba, n’ubwiza bw’uburyo bwinshi bwari bugiye kuyiheruka. . . . ibyo abamarayika babigirira amatsiko bashaka kubirunguruka.”—1 Petero 1:1-5, 10-12.
16, 17. (a) Yehova yafashije Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere gukomeza gutegereza Mesiya, binyuriye ku buhe buhanuzi? (b) Ni gute ubuhanuzi bwa Daniyeli bwagize ingaruka ku gutegereza Mesiya kw’Abayahudi?
16 Yehova yari yaratanze ubuhanuzi buhereranye n’ “ibyumweru mirongo irindwi”—binyuriye ku muhanuzi we Daniyeli—umugabo wari ufite ukwizera kutajegajega. Ubwo buhanuzi bwari gutuma Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bamenya ko kuza kwa Mesiya wasezeranyijwe kwari kwegereje. Hari igice cy’ubwo buhanuzi cyagiraga kiti “uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya Umutware, hazabaho ibyumweru birindwi; maze habeho ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri” (Daniyeli 9:24, 25). Ubusanzwe, Abayahudi, Abagatolika n’Abaporotesitanti b’abahanga mu byerekeye Bibiliya bemeranya ko “ibyumweru” byavuzwe aha ngaha bivuga ibyumweru by’imyaka. “Ibyumweru” 69 (bihwanye n’imyaka 483) byavuzwe muri Daniyeli 9:25, byatangiye mu mwaka wa 455 M.I.C., igihe Umwami Aritazeruzi w’Umuperesi yemereraga Nehemiya kujya ‘kubaka i Yerusalemu ayisana’ (Nehemiya 2:1-8). Byarangiye imyaka igera kuri 483 nyuma y’aho—ni ukuvuga mu mwaka wa 29 I.C., igihe Yesu yabatizwaga kandi agasigwa n’umwuka wera, bityo agahinduka Mesiya cyangwa Kristo.—Matayo 3:13-17.
17 Nta wuzi niba Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bari bazi neza igihe imyaka 483 yari yaratangiriye. Ariko kandi, igihe Yohana Umubatiza yatangiraga umurimo we, “abantu bagi[ze] amatsiko, bose bibwira yuko ahari none Yohana yaba ari we Kristo” (Luka 3:15). Abahanga mu byerekeye Bibiliya bamwe na bamwe, bashyira isano hagati y’ayo matsiko n’ubuhanuzi bwa Daniyeli. Mu gutanga ibisobanuro ku byerekeye uwo murongo, Matthew Henry yaranditse ati “aha ngaha, tubwirwa . . . ukuntu abantu baboneyeho umwanya wo gutekereza kuri Mesiya, kandi bakamutekerezaho bumva ko ari hafi kuza, bafatiye ku murimo no ku mubatizo wakorwaga na Yohana. . . . Icyo gihe, ibyumweru mirongo irindwi byavuzwe na Daniyeli byari birimo birangira.” Igitabo cyitwa Manuel Biblique, cyanditswe na Vigouroux, Bacuez na Brassac, cyagize kiti “abantu bari bazi ko ibyumweru mirongo irindwi by’imyaka byategetswe na Daniyeli byari hafi kurangira; nta watangajwe no kumva Yohana Umubatiza atangaza ko ubwami bw’Imana bwari hafi.” Umuyahudi w’umuhanga mu byerekeye Bibiliya witwa Abba Hillel Silver, yanditse avuga ko hakurikijwe “uburyo bwo gukurikiranya ibihe bwari bwogeye” muri icyo gihe, “Mesiya yari ategerejwe hagati y’umwaka wa 25 n’uwa 50 mu kinyejana cya mbere I.C.”
Ibyo Abakristo Bemera Biba Bishingiye ku Bintu Bigenda Bisohora—Aho Gushingira ku byo Kubara Amatariki
18. N’ubwo ubuhanuzi bwa Daniyeli bwafashije Abayahudi kumenya igihe bari kwitega ko Mesiya yashoboraga kuzira, ni ibihe bihamya byemeza byagaragaje kuruta ibindi byose ko Yesu ari we Mesiya?
18 Uko bigaragara, n’ubwo uburyo bwo gukurikiranya ibihe bwafashije Abayahudi kugira ngo muri rusange bagire igitekerezo runaka cy’igihe Mesiya yagombaga kuzazira, ibintu byaje gukurikiraho byerekana ko ibyo bitafashije abenshi muri bo kugira ngo bemere badashidikanya ko Yesu ari we Mesiya. Yesu ashigaje igihe kitagejeje ku mwaka ngo apfe, yabajije abigishwa be ati “ ‘mbese abantu bagira ngo ndi nde?’ Baramusubiza bati ‘bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza; ariko abandi ngo uri Eliya; abandi bakagira ngo uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse’ ” (Luka 9:18, 19). Nta hantu tuzi handitswe ko Yesu yasubiyemo amagambo y’ubuhanuzi bwavugaga ibyerekeye ibyumweru by’ikigereranyo, kugira ngo agaragaze ko ari we Mesiya. Ariko kandi, igihe kimwe yaravuze ati “mfite ibimpamya biruta ibya Yohana, kuko imirimo Data yampaye ngo nyisohoze, iyo mirimo nkora, ari yo impamya ubwayo, yuko Data ari we wantumye” (Yohana 5:36). Umurimo wa Yesu wo kubwiriza, ibitangaza yakoze hamwe n’ibintu byabayeho igihe cyo gupfa kwe (umwijima wabayeho mu buryo bw’igitangaza, gutabukamo kabiri k’umwenda wakingirizaga mu rusengero hamwe n’igishyitsi cyabayeho), ni byo byabaye igihamya cy’uko Yesu ari we Mesiya woherejwe n’Imana, aho kuba uburyo ubwo ari bwo bwose bwahishuwe bw’ukuntu ibihe byagiye bikurikirana.—Matayo 27:45, 51, 54; Yohana 7:31; Ibyakozwe 2:22.
19. (a) Ni gute Abakristo bari kumenya ko irimbuka rya Yerusalemu ryegereje? (b) Kuki Abakristo ba mbere bari barahunze bava i Yerusalemu bari bagikeneye kugaragaza ukwizera gukomeye?
19 Mu buryo nk’ubwo, nyuma y’urupfu rwa Yesu, Abakristo ba mbere na bo ntibahawe uburyo runaka bwari kubafasha kubara kugira ngo bamenye neza igihe cy’iherezo rya gahunda y’ibintu ya Kiyahudi ryari ryegereje. Mu by’ukuri, ubuhanuzi bwa Daniyeli bwerekeranye n’ibyumweru by’ikigereranyo, bwavuze iby’irimbuka ry’iyo gahunda (Daniyeli 9:26b, 27b). Ariko kandi, ibyo byari kubaho “ibyumweru mirongo irindwi” bimaze kurangira (455 M.I.C.-36 I.C.). Mu yandi magambo, nyuma y’aho Abanyamahanga ba mbere bahindukiye abigishwa ba Yesu mu mwaka wa 36 I.C., Abakristo ntibongeye kumenya iby’ukuntu ibihe bikurikirana: ibihe byanditswe muri Daniyeli igice cya 9. Kuri bo, ibintu byari kugenda bibaho ni byo byari kubagaragariza ko gahunda ya Kiyahudi yagombaga kurangira bidatinze, aho kuba uruhererekane rw’ibihe. Ibyo bintu byari byarahanuwe na Yesu byatangiye kugera ku ndunduro kuva mu mwaka wa 66 I.C., igihe ingabo z’Abaroma zateraga i Yerusalemu, hanyuma zikaza kwikubura zikisubirirayo. Ibyo byatumye Abakristo bizerwa kandi batega amatwi b’i Yerusalemu n’i Yudaya babona uburyo bwo ‘guhungira ku misozi miremire’ (Luka 21:20-22). Kubera ko abo Bakristo ba mbere batari bafite ibimenyetso runaka bishingiye ku ruhererekane rw’ibihe, ntibari bazi igihe Yerusalemu yari kurimburirwaho. Mbega ukuntu byabasabye kugira ukwizera, igihe bataga ingo zabo, imirima yabo n’aho bakoreraga akazi, bakajya kuba hanze ya Yerusalemu mu gihe cy’imyaka igera kuri ine, kugeza aho ingabo z’Abaroma zagarukiye mu mwaka wa 70 I.C., zikavanaho gahunda ya Kiyahudi!—Luka 19:41-44.
20. (a) Ni gute dushobora kungukirwa n’urugero rwa Nowa, urwa Mose n’urw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere b’i Yudaya? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
20 Kimwe na Nowa, Mose n’Abakristo b’i Yudaya bo mu kinyejana cya mbere, natwe muri iki gihe dushobora kurekera iby’iminsi n’ibihe mu maboko ya Yehova, dufite icyizere. Kuba twemera ko turi mu minsi y’imperuka kandi ko gucungurwa kwacu kuri hafi, ntibishingiye gusa ku kubara uko ibihe bikurikirana, ahubwo bishingiye ku bintu nyakuri biba mu mibereho, bisohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya. Ikindi kandi, n’ubwo turi mu gihe cyo kuhaba kwa Kristo, ibyo ntibituvaniraho itegeko ryo kugaragaza ukwizera no gukomeza kuba maso. Tugomba gukomeza kubaho, dutegerezanyije amatsiko kuzabona isohozwa ry’ibintu bishishikaje byahanuwe mu Byanditswe. Iyo ni yo ngingo izasuzumwa mu gice gikurikira.
Isubiramo
◻ Ku birebana n’iminsi n’ibihe byashyizweho na Yehova, ni iki Yesu yabwiye intumwa ze?
◻Nowa yamaze igihe kingana iki azi igihe Umwuzure wari gutangirira?
◻ Ni iki kigaragaza ko Mose hamwe n’Abisirayeli batari bazi igihe nyacyo bari kuzacungurirwaho bavanwa mu Misiri?
◻ Ni gute dushobora kungukirwa n’ingero zo muri Bibiliya zihereranye n’iminsi n’ibihe byashyizweho na Yehova?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1996, ipaji ya 30-31.—Mu Gifaransa.
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Ukwizera kwa Nowa kwatumye arekera ibihereranye n’igihe mu maboko ya Yehova