Bangwa Bazira Ukwizera Kwabo
“Muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye.”—MATAYO 10:22.
1, 2. Mbese, ushobora kuvuga ibintu bimwe na bimwe byageze ku Bahamya ba Yehova, bitewe n’uko bakurikiza imyizerere yabo y’idini?
UMUCURUZI umwe w’inyangamugayo wo mu kirwa cya Crète, amaze gufatwa incuro zitabarika kandi amaze gushyikirizwa inkiko zo mu Bugiriki incuro nyinshi. Amaze imyaka isaga itandatu muri gereza, ari kure y’umugore we n’abana be batanu. Mu Buyapani, umunyeshuri umwe ufite imyaka 17 yirukanywe ku ishuri, n’ubwo arangwa n’imyifatire myiza, kandi akagira amanota ya mbere mu ishuri rye rigizwe n’abanyeshuri 42. Mu Bufaransa, abantu benshi birukanywa ku kazi nta nteguza, n’ubwo bazwiho kuba ari abakozi b’abanyamwete no kuba bakora akazi babivanye ku mutima. Ni ikihe kintu rusange izo nkuru z’ibyabayeho mu buzima zihuriyeho?
2 Abo bantu bose bavuzwe, ni Abahamya ba Yehova. “Icyaha” baregwaga ni ikihe? Mu buryo bw’ibanze, baregwaga kuba bakurikiza imyizerere yabo y’idini. Mu kumvira inyigisho za Yesu Kristo, wa mucuruzi yagezaga ku bandi ibihereranye n’ukwizera kwe (Matayo 28:19, 20). Ahanini, yashinjwe bikomeye hakurikijwe itegeko ry’Ubugiriki rya kera ryavugaga ko guhindura abantu ari ugukora icyaha gikomeye cyane. Wa munyeshuri yirukanywe bitewe n’uko umutimanama we watojwe na Bibiliya utamwemereraga kwifatanya mu mikino abantu bahatirwa gukora yitwa kendo (yigisha Abayapani kumenya kurwanisha inkota) (Yesaya 2:4). Naho ba bandi bo mu Bufaransa birukanywe ku kazi kabo, babwiwe ko impamvu imwe rukumbi yatumye birukanwa ari uko ari Abahamya ba Yehova.
3. Kuki abenshi mu Bahamya ba Yehova badakunze kubabazwa cyane na bagenzi babo?
3 Ibintu bibabaje nk’ibyo bigaragaza ibyagiye bigera ku Bahamya ba Yehova bo mu bihugu bimwe na bimwe, mu myaka ya vuba aha. Ariko kandi, abenshi mu Bahamya ba Yehova ntibakunze kubabazwa cyane biturutse kuri bagenzi babo. Abagize ubwoko bwa Yehova ku isi hose, bazwiho kuba bagira imyifatire myiza—iyo ikaba ari impamvu nziza ishobora gutuma hatagira umuntu ushaka kubagirira nabi (1 Petero 2:11, 12). Ntibacura imigambi mibisha cyangwa ngo bakore ibintu bishobora kubabaza abandi (1 Petero 4:15). Ibinyuranye n’ibyo, bagerageza gukurikiza mu mibereho yabo inama yo muri Bibiliya isaba kugandukira mbere na mbere Imana, hanyuma ubutegetsi bw’isi. Batanga imisoro isabwa n’amategeko kandi bakihatira ‘kubana amahoro n’abantu bose’ (Abaroma 12:18; 13:6, 7; 1 Petero 2:13-17). Mu murimo wabo wo kwigisha ibyerekeye Bibiliya, batera abantu inkunga yo kubahiriza amategeko, amahame agenga umuryango n’ahereranye n’umuco. Ubutegetsi bwinshi bwagiye bubashimira kuba ari abaturage bakurikiza amategeko (Abaroma 13:3). Ariko kandi, nk’uko paragarafu ya mbere yabigaragaje, rimwe na rimwe bagiye barwanywa—ndetse mu bihugu bimwe na bimwe, ubutegetsi bukaba bwarahagaritse imirimo yabo. Mbese, ibyo byagombye kudutangaza?
‘Icyo’ Kuba Umwigishwa ‘Bizagusaba’
4. Dukurikije uko Yesu yabivuze, ni iki umuntu ubaye umwe mu bigishwa be yashoboraga kwitega?
4 Yesu Kristo yagaragaje neza icyo kuba umwigishwa we byari kuba bisobanura. Yabwiye abigishwa be ati “umugaragu ntaruta shebuja. Niba bandenganyije, namwe bazabarenganya.” Yesu yangiwe “ubusa.” (Yohana 15:18-20, 25; Zaburi 69:5, umurongo wa 4 muri Biblia Yera; Luka 23:22.) Abigishwa be bashoboraga kwitega ibintu nk’ibyo—ni ukuvuga kurwanywa nta mpamvu igaragara. Incuro nyinshi, yabahaye umuburo agira ati “muzangwa.”—Matayo 10:22; 24:9.
5, 6. (a) Ni iyihe mpamvu yatumye Yesu ashishikariza abari kuzaba abigishwa be ‘gutekereza ku cyo bizabasaba’? (b) Mu gihe turwanyijwe, kuki bitagombye kudutera inkeke?
5 Kubera iyo mpamvu, Yesu yagiriye abari kuzaba abigishwa be inama yo ‘gutekereza ku cyo’ kuba umwigishwa ‘bisaba’ (Luka 14:28, Revised Standard Version). Kubera iki? Nta bwo byari ukugira ngo biyemeze niba bagomba cyangwa batagomba kuba abigishwa be, ahubwo byari ukugira ngo biyemeze gusohoza icyo ibyo byabasabaga. Tugomba kuba twiteguye kwihanganira ibigeragezo cyangwa ingorane izo ari zo zose zishobora kutugeraho bitewe n’uko dufite icyo gikundiro (Luka 14:27). Nta muntu n’umwe uduhatira gukorera Yehova turi abigishwa ba Kristo. Ni icyemezo twafashe ku bushake; ni n’icyemezo twafashe tubizi. Tuba tuzi mbere y’igihe ko uretse kuba tuzabona imigisha bitewe n’uko twiyeguriye Imana, ko nanone ‘tuzangwa.’ Bityo rero, iyo duhuye n’abaturwanya, ntibidutera inkeke. ‘Twatekereje ku cyo byari kuzadusaba,’ kandi twiteguye kubisohoza mu buryo bwuzuye.—1 Petero 4:12-14.
6 Kuki abantu bamwe na bamwe, hakubiyemo n’abategetsi ba leta, bashaka kurwanya Abakristo b’ukuri? Kugira ngo tubone igisubizo, ni iby’ingirakamaro gusuzuma ibyerekeye amatsinda abiri y’amadini yari ariho mu kinyejana cya mbere I.C. Yombi yagaragarijwe urwango—ariko bikaba byaratewe n’impamvu zitandukanye cyane.
Kwangana Kandi Ukangwa
7, 8. Ni izihe nyigisho zatumaga Abanyamahanga basuzugurwa, kandi se, ibyo byatumye Abayahudi bagira iyihe myifatire?
7 Mu kinyejana cya mbere I.C., Isirayeli yayoborwaga n’ubutegetsi bw’Abaroma, kandi idini rya Kiyahudi muri rusange ryari mu nzara z’abayobozi bakandamizaga, urugero nk’abanditsi n’Abafarisayo (Matayo 23:2-4). Abo bayobozi b’abafana bafashe amahame yari akubiye mu Mategeko ya Mose ahereranye n’ibyo kwitandukanya n’abanyamahanga, barayagoreka kugira ngo abe amategeko yo gusuzugura abatari Abayahudi. Ibyo byaje gutuma habaho idini ryagaragarizaga urwango Abanyamahanga, bikaba byaratumye Abanyamahanga na bo banga Abayahudi.
8 Kubwiriza ko Abanyamahanga bagombaga gusuzugurwa ntibyari ibintu bikomeye ku bayobozi b’Abayahudi, kubera ko icyo gihe Abayahudi babonaga ko Abanyamahanga ari abantu bateye ishozi. Abayobozi ba kidini bigishaga ko umugore w’Umuyahudikazi atagombaga na rimwe kuba ari wenyine ari kumwe n’Abanyamahanga, kuko “bakekwagaho ibikorwa biteye isoni.” Umugabo w’Umuyahudi ntiyagombaga “kugumana na bo wenyine, kubera ko bakekwagaho ibikorwa byo kumena amaraso.” Amata yabaga yakamwe n’Umunyamahanga ntiyashoboraga kunyobwa, keretse iyo habaga hari Umuyahudi wabikurikiraniye hafi. Abayahudi baheje Abanyamahanga kandi bitandukanya na bo mu buryo butagoragozwa, bitewe n’abayobozi babo.—Gereranya no muri Yohana 4:9.
9. Ibyo abayobozi b’Abayahudi bigishaga ku bihereranye n’abatari Abayahudi byagize izihe ngaruka?
9 Izo nyigisho zerekeranye n’abatari Abayahudi ntizatumye Abayahudi n’Abanyamahanga bagirana imishyikirano myiza. Abanyamahanga baje gufata Abayahudi ko ari abanzi b’abantu bose. Umuhanga mu by’amateka w’Umuroma witwaga Tacite (wavutse ahagana mu mwaka wa 56 I.C.), yerekeje ku Bayahudi avuga ko “babonaga ko abandi bantu bose ari abanzi bakwiriye kwangwa urunuka.” Nanone kandi, Tacite yavuze ko Abanyamahanga bahindukiriye idini rya Kiyahudi, bigishwaga kwihakana igihugu cyabo no kudaha imiryango yabo n’incuti zabo agaciro ako ari ko kose. Muri rusange, Abaroma bihanganiraga Abayahudi, bari abantu batisukirwa kubera ubwinshi bwabo. Ariko kandi, imyivumbagatanyo y’Abayahudi yo mu mwaka wa 66 I.C., yatumye Abaroma bahagurukira kubahashya babigiranye ubukana, ibyo bikaba byaratumye Yerusalemu irimburwa mu mwaka wa 70 I.C.
10, 11. (a) Amategeko ya Mose yasabaga ko abanyamahanga bafatwa bate? (b) Ni irihe somo tuvana ku byageze ku idini rya Kiyahudi?
10 Ni gute ubwo buryo bwo kubona abanyamahanga bwagereranywa na gahunda yo gusenga yagaragajwe mu Mategeko ya Mose? Ayo Mategeko yasabaga kwitandukanya n’abanyamahanga, ariko ubwo bwari uburyo bwo kurinda Abisirayeli, cyane cyane ugusenga kwabo kutanduye (Yosuwa 23:6-8). Icyo gihe nabwo, Amategeko yasabaga ko abanyamahanga bakorerwa ibihuje n’ubutabera kandi bakakirwa neza—igihe cyose bari kuba badasuzugura mu buryo bugaragara amategeko y’Abisirayeli (Abalewi 24:22). Mu gutandukira intego ishyize mu gaciro yagaragazwaga neza n’Amategeko yerekeranye n’abanyamahanga, abayobozi ba kidini b’Abayahudi bo mu gihe cya Yesu bashyizeho gahunda yo gusenga yaje kubyara urwango, na yo ikaba yaranzwe. Amaherezo, ishyanga ry’Abayahudi ryo mu kinyejana cya mbere ryaje gutakaza igikundiro cyo kwemerwa na Yehova.—Matayo 23:38.
11 Mbese, hari isomo ibyo biduha? Rirahari rwose. Kugira imyifatire yo kwigira abakiranutsi, tukishyira hejuru bigatuma dusuzugura abo tudahuje imyizerere y’idini, ntibigaragaza mu buryo nyakuri gahunda yo gusenga Yehova mu buryo butanduye, kandi nta n’ubwo bimunezeza. Reka dufate urugero rw’Abakristo bizerwa bo mu kinyejana cya mbere. Nta bwo bangaga abatari Abakristo, ndetse nta n’ubwo bigometse ku butegetsi bw’i Roma. Ariko kandi, ‘barangwaga.’ Kubera iki? Kandi se, bangwaga na nde?
Abakristo ba Mbere—Bangwaga na Nde?
12. Ni gute Ibyanditswe bigaragaza neza ko Yesu ashaka ko abigishwa be babona mu buryo bushyize mu gaciro abatari Abakristo?
12 Inyigisho za Yesu zigaragaza neza ko yashakaga ko abigishwa be babona abatari Abakristo mu buryo bushyize mu gaciro. Ku ruhande rumwe, yavuze ko abigishwa be bari kwitandukanya n’isi—ni ukuvuga ko bagombaga kwirinda imyifatire inyuranye n’inzira zikiranuka za Yehova. Bagombaga kutagira aho babogamira mu byerekeye intambara na politiki (Yohana 17:14, 16). Ku rundi ruhande, aho guharanira ibyo kwanga abatari Abakristo, Yesu yabwiye abigishwa be ko bagombaga ‘gukunda abanzi babo’ (Matayo 5:44). Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo inama igira iti “umwanzi wawe nasonza, umugaburire; nagira inyota, umuhe icyo anywa” (Abaroma 12:20). Nanone kandi, yabwiye Abakristo ko bagombaga ‘kugirira bose neza.’—Abagalatiya 6:10.
13. Kuki abayobozi ba kidini b’Abayahudi barwanyaga cyane abigishwa ba Kristo?
13 Nyamara kandi, abigishwa ba Kristo bahise ‘bangwa’ n’abantu b’inzego eshatu. Aba mbere bari abayobozi ba kidini b’Abayahudi. Ntibitangaje kuba barahise berekeza ibitekerezo byabo ku Bakristo! Abakristo bari bafite amahame yo mu rwego rwo hejuru agenga ibyerekeye umuco no gushikama, kandi bavugaga ubutumwa butanga icyizere babigiranye ishyaka ryinshi. Abantu babarirwa mu bihumbi bateye umugongo idini rya Kiyahudi maze bagana Ubukristo (Ibyakozwe 2:41; 4:4; 6:7). Abayobozi ba kidini b’Abayahudi babonaga ko abigishwa ba Yesu b’Abayahudi ari abahakanyi! (Gereranya no mu Byakozwe n’Intumwa 13:45.) Abo bayobozi bari bararakaye bumvaga ko Ubukristo bwahinduraga ubusa imigenzo yabo. Nta n’ubwo bwemeraga uko babonaga Abanyamahanga! Kuva mu mwaka wa 36 I.C., Abanyamahanga bashoboraga guhinduka Abakristo, bakizera kimwe n’Abakristo b’Abayahudi, kandi bagahabwa inshingano nk’izabo.—Ibyakozwe 10:34, 35.
14, 15. (a) Kuki Abakristo banzwe n’abasengaga imana za gipagani? Tanga urugero. (b) Abakristo ba mbere baje ‘kwangwa’ n’irihe tsinda rya gatatu ry’abantu?
14 Aba kabiri bangaga Abakristo bari abasengaga imana za gipagani. rugero, muri Efeso ya kera, umurimo wo kubakira imanakazi Arutemi ingoro ikozwe mu ifeza, wazanaga inyungu nyinshi. Ariko kandi, igihe Pawulo yahabwirizaga, umubare munini w’Abefeso warabyitabiriye, maze utera umugongo ibyo gusenga Arutemi. Abacuzi b’ifeza babonye ubucuruzi bwabo busumbirijwe, bateza imidugararo (Ibyakozwe 19:24-41). Hari ikintu nk’icyo cyabayeho nyuma y’aho Ubukristo bukwirakwiriye muri Bituniya (ubu hakaba ari mu majyaruguru y’i burengerazuba bwa Turukiya). Nyuma gato yuko Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo bimara kwandikwa, umutware w’i Bituniya witwaga Pline le Jeune yavuze ko n’insengero z’abapagani zari zarasigayemo ubusa, kandi ubucuruzi bw’ibiryo by’amatungo yagombaga gutambwaho ibitambo bukaba bwaragabanutse cyane. Abakristo barabiryozwaga—kandi baratotezwaga—kubera ko ugusenga kwabo kutemeraga ibitambo by’amatungo n’ibigirwamana (Abaheburayo 10:1-9; 1 Yohana 5:21). Uko bigaragara, ukwaguka k’Ubukristo kwagize ingaruka ku bantu runaka bavanaga inyungu mu gusenga imana za gipagani, bityo abo ubucuruzi bwabo bwahazahariye bakabura n’amafaranga, bumvaga bazinutswe Ubukristo.
15 Aba gatatu ‘bangaga’ Abakristo bari Abaroma bakundaga igihugu cyabo by’agakabyo. Mbere na mbere, Abaroma bari bazi ko Abakristo ari agatsiko gato k’idini wenda ry’abafana. Ariko hashize igihe runaka, kwitwa ko uri Umukristo byonyine byaje kuba icyaha cyatumaga umuntu ahanishwa igihano cyo kwicwa. Kuki abaturage b’inyangamugayo bari bafite imibereho ya Gikristo bashoboraga kubonwa ko bakwiriye gutotezwa no kwicwa?
Abakristo ba Mbere—Kuki Bangwaga n’Abaroma?
16. Ni mu buhe buryo Abakristo bitandukanyije n’isi, kandi se, kuki ibyo byatumye batabonwa neza n’Abaroma?
16 Mbere na mbere, Abakristo bangwaga n’Abaroma bitewe n’uko bakurikizaga imyizerere yabo y’idini. Urugero, bakomezaga kwitandukanya n’isi (Yohana 15:19). Bityo rero, ntibemeraga gushyirwa mu nzego za gipolitiki, kandi bangaga gukora imirimo ya gisirikare. Umuhanga mu by’amateka witwa Augustus Neander yavuze ko ibyo byatumye “bafatwa nk’aho bari abantu bapfuye ku bihereranye n’iby’isi, kandi batagira umumaro mu bintu ibyo ari byo byose birebana n’ubuzima.” Nanone kandi, kutaba ab’isi byasobanuraga ko bagombaga kwirinda inzira mbi z’isi y’Abaroma yari yarononekaye. Umuhanga mu by’amateka witwa Will Durant yagize ati “kubera ko imiryango mito y’Abakristo yubahaga Imana kandi igakora ibikwiriye mu maso yayo, yabuzaga amahoro isi ya gipagani yarangwaga no kwishakira ibinezeza” (1 Petero 4:3, 4). Mu gutoteza no kwica Abakristo, Abaroma bashobora kuba barashakaga gucecekesha iryo jwi ryababuzaga amahwemo.
17. Ni iki kigaragaza ko umurimo wo kubwiriza w’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere wagize ingaruka nziza?
17 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babwirizaga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bafite ishyaka ridacogora (Matayo 24:14). Ahagana mu mwaka wa 60 I.C., Pawulo yashoboraga kuvuga ko ubutumwa bwiza bwari “bwa[ra]bwirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru” (Abakolosayi 1:23). Ku iherezo ry’ikinyejana cya mbere, abigishwa ba Yesu bari barahinduye abantu abigishwa mu Bwami bw’Abaroma bwose—ni ukuvuga muri Aziya, mu Burayi no muri Afurika! Ndetse n’abo “kwa Kayisari” bamwe na bamwe bahindutse Abakristo (Abafilipi 4:22).a Uko kubwirizanya umwete kwatumye babarakarira. Neander agira ati “Ubukristo bwakomeje gukwirakwira mu bantu b’ingeri zose mu buryo budacogora, kandi bwasaga n’aho bwashoboraga kuvanaho idini rya leta hamwe n’itegekonshinga abantu bakurikizaga.”
18. Ni gute gusenga Yehova ari nta kindi bamubangikanyije na cyo byatumye Abakristo batumvikana n’ubutegetsi bw’Abaroma?
18 Abigishwa ba Yesu basengaga Yehova ari nta kindi bamubangikanyije na cyo (Matayo 4:8-10). Wenda iyo ngingo ihereranye no gusenga kwabo ni yo yatumye batumvikana n’i Roma kurusha izindi ngingo zose. Abaroma bemeraga andi madini, mu gihe abayoboke bayo banifatanyaga mu gusenga umwami. Nta bwo Abakristo ba mbere bashoboraga na rimwe kwifatanya muri uko gusenga. Babonaga ko bafite umutegetsi usumba Leta y’Abaroma, ni ukuvuga Yehova Imana, bagombaga kumurikira ibikorwa byabo (Ibyakozwe 5:29). Ibyo byatumye Umukristo afatwa ko ari umwanzi wa Leta, n’uwo yabaga ari umuturage w’intangarugero mu bindi byose.
19, 20. (a) Ni nde ahanini wari nyirabayazana w’ibinyoma birangwa n’ubugome byakwirakwijwe ku bihereranye n’Abakristo bizerwa? (b) Ni ibihe birego by’ikinyoma byashinjwaga Abakristo?
19 Nanone kandi, hari indi mpamvu yatumye Abakristo bizerwa ‘bangwa’ n’Abaroma: ibyo bababeshyeraga babigiranye ubugome byahitaga byemerwa, abayobozi ba kidini b’Abayahudi bakaba bari babifitemo uruhare rukomeye (Ibyakozwe 17:5-8). Ahagana mu mwaka wa 60 cyangwa uwa 61 I.C., igihe Pawulo yari i Roma ategereje kuburanishwa n’Umwami Nero, abayobozi b’Abayahudi berekeje ku Bakristo bagira bati “icyo gice, tuzi yuko bakivuga nabi hose” (Ibyakozwe 28:22). Nta gushidikanya, Nero agomba kuba yarumvise inkuru z’ibyo bababeshyeraga. Igihe Nero yaryozwaga inkongi y’umuriro yatwitse i Roma mu mwaka wa 64 I.C., bavuga ko yahisemo kugereka icyo cyaha ku Bakristo, n’ubundi bari basanzwe bagirirwa ibikorwa by’ubugome. Ibyo birasa n’aho ari byo byatumye habaho inkubi y’ibitotezo bikaze byari bigamije gutsembaho Abakristo.
20 Incuro nyinshi, ibirego by’ibinyoma byashinjwaga Abakristo, byari uruvangitirane rw’ibinyoma bitaziguye n’uburyo bagorekaga ibyerekeye imyizerere yabo. Kubera ko basengaga Imana imwe gusa bityo bakaba batarasengaga umwami, baje kwitwa ko ari abatemera Imana. Kubera ko bamwe na bamwe mu bagize umuryango batari Abakristo barwanyaga abavandimwe babo b’Abakristo, byatumye Abakristo baregwa ko basenyaga imiryango (Matayo 10:21). Biswe abaryoko, bamwe bakaba bavuga ko icyo kirego cyari gishingiye ku buryo bagorekaga amagambo yavuzwe na Yesu, igihe cy’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba.—Matayo 26:26-28.
21. Ni izihe mpamvu ebyiri zatumye Abakristo ‘bangwa’?
21 Bityo rero, Abakristo bizerwa ‘bangwaga’ n’Abaroma bitewe n’impamvu ebyiri z’ibanze: (1) imyizerere hamwe n’ibikorwa byabo bishingiye kuri Bibiliya, na (2) ibirego by’ikinyoma babaregaga. Uko impamvu yaba yari iri kose, ababarwanyaga bari bafite intego imwe gusa—ari yo yo kuzimangatanya Ubukristo. Birumvikana ko ba nyirabayazana nyakuri b’ibikorwa byo gutoteza Abakristo ari abanzi bafite ububasha busumba ubw’abantu, ni ukuvuga imyuka mibi itaboneka.—Abefeso 6:12.
22. (a) Ni uruhe rugero rugaragaza ko Abahamya ba Yehova bihatira ‘kugirira bose neza’? (Reba ibiri mu gasanduku ku ipaji ya 11.) (b) Ni iki kizasuzumwa mu gice gikurikira?
22 Kimwe n’Abakristo ba mbere, Abahamya ba Yehova bo mu gihe cya none bagiye ‘bangwa’ mu bihugu binyuranye. Ariko kandi, ntibanga abatari Abahamya; ndetse nta n’ubwo bigeze bateza ibikorwa byo kwigomeka ku butegetsi. Ibinyuranye n’ibyo, ku isi hose bazwiho kuba bagira urukundo nyakuri rurenga imipaka ishingiye ku mibereho y’abantu no ku moko. None se, kuki bagiye batotezwa? Kandi ni gute babyifatamo iyo barwanyijwe? Ibyo bibazo bizasuzumwa mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amagambo ngo “abo kwa Kayisari,” nta bwo byanze bikunze yerekeza ku bagize umuryango wa bugufi wa Nero, wategekaga muri icyo gihe. Ahubwo, ashobora kuba yarerekezaga ku bagaragu bo mu rugo no ku bakozi bo mu rwego rwo hasi, wenda bakoraga imirimo yo mu rugo, urugero nko guteka no gukorera isuku abo mu muryango wa cyami n’abakoranaga na bo.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuki Yesu yagiriye abari kuzaba abigishwa be inama yo gutekereza ku cyo kuba umwigishwa bisaba?
◻ Uburyo abatari Abayahudi babonwaga muri rusange byagize izihe ngaruka ku idini rya Kiyahudi, kandi se, ni iki ibyo bitwigisha?
◻ Abakristo ba mbere bizerwa barwanyijwe n’ayahe matsinda atatu y’abantu?
◻ Ni izihe mpamvu z’ibanze zatumye Abakristo ba mbere ‘bangwa’ n’Abaroma?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 11]
‘Tugirire bose neza’
Abahamya ba Yehova bihatira kumvira inama yo muri Bibiliya ivuga ko tugomba ‘kugirira bose neza’ (Abagalatiya 6:10). Mu gihe hakenewe ubufasha, urukundo bakunda bagenzi babo rubasunikira gufasha abo badahuje ibitekerezo mu byerekeye idini. Urugero, mu gihe cy’amakuba yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994, Abahamya bo mu Burayi bitangiye kujya muri Afurika kugira ngo babafashe binyuriye ku mihati yashyizwe hamwe yo kubagoboka. Amakambi ateguwe neza n’amavuriro y’agateganyo byahise bishyirwaho kugira ngo bibafashe. Bohererejwe ibyo kurya byinshi, imyambaro n’ibiringiti, bitwawe n’indege. Umubare w’impunzi zungukiwe n’iyo mihati yo kugoboka abantu wari ukubye incuro zisaga eshatu umubare w’Abahamya bo muri icyo gihugu.
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babwirije ubutumwa bwiza bafite ishyaka ridacogora