Yehova Aha Imigisha “Igihugu” Cyacu
‘Ikizima cyose kiri aho uwo mugezi ugeze kibaho.’—EZEKIYELI 47:9.
1, 2. (a) Amazi ni ay’ingenzi mu rugero rungana iki? (b) Amazi y’umugezi wo mu iyerekwa rya Ezekiyeli ashushanya iki?
AMAZI ni ikintu gitangaje cyane mu bintu bisukika. Ubuzima bwose bwo mu buryo bw’umubiri ni yo bushingiyeho. Nta muntu n’umwe muri twe ushobora gukomeza kubaho igihe kirekire nta mazi. Nanone, turayakenera mu gusukura ibintu, kubera ko amazi ashobora kuyengesha no kuvanaho imyanda. Bityo, turiyuhagira, tukamesa imyambaro yacu, tukanayakoresha mu kuronga ibyo kurya. Kubigenza dutyo bishobora gukiza ubuzima bwacu.
2 Bibiliya ikoresha amazi ishushanya ibintu byo mu buryo bw’umwuka Yehova yateganyije kugira ngo abantu bazabone ubuzima (Yeremiya 2:13; Yohana 4:7-15). Ibyo byateganyijwe, bikubiyemo kwezwa k’ubwoko bwe binyuriye ku gitambo cy’incungu cya Kristo, n’ubumenyi ku byerekeye Imana buboneka mu Ijambo ryayo (Abefeso 5:25-27). Mu iyerekwa rya Ezekiyeli ry’urusengero, umugezi utangaje utemba uva mu rusengero, ugereranya iyo migisha ntangabuzima. Ariko se, uwo mugezi utemba ryari, kandi ibyo bisobanura iki kuri twe muri iki gihe?
Umugezi Utemba mu Gihugu Cyongeye Gushyirwaho
3. Ni ibihe bintu Ezekiyeli yabonye, nk’uko byavuzwe muri Ezekiyeli 47:2-12?
3 Kubera ko abo mu bwoko bwa Ezekiyeli bari abanyagano i Babuloni, bari bakeneye cyane ko Yehova abaha ibyo yabateganyirije. Bityo rero, mbega ukuntu Ezekiyeli agomba kuba yaratewe inkunga no kubona amazi ashongonoka ava mu buturo bwera maze agatemba aturutse mu rusengero yerekwaga! Umumarayika ageze umugezi ageza kuri mikono 1.000 kuri buri ntera. Ubujyakuzimu bw’amazi bugenda bwiyongera; atangiye amugera mu bugombambari hanyuma amugera mu mavi, aza kumugera mu rukenyerero kugeza ubwo abaye umugezi wakwambukwa n’uzi koga. Uwo mugezi utanze ubuzima uzana n’uburumbuke (Ezekiyeli 47:2-11). Ezekiyeli abwiwe ngo “ku nkombe z’uwo mugezi, mu mpande zombi, hazamera igiti cyose cyera ibiribwa” (Ezekiyeli 47:12a). Mu gihe uwo mugezi utembera mu Nyanja y’Umunyu—amazi atagira ubuzima—agize ubuzima! Yuzuyemo amafi. Uburobyi burasagambye.
4, 5. Ni gute ubuhanuzi bwa Yoweli buhereranye n’umugezi buhuza n’ubwa Ezekiyeli, kandi se, kuki ibyo ari ingenzi?
4 Ubwo buhanuzi bwiza, bushobora kuba bwaribukije Abayahudi bari bari mu bunyage, ubundi buhanuzi bwari bwaravuzwe mu binyejana bisaga bibiri mbere y’aho, ubuhanuzi bugira buti “isōko izatoboka mu rusengero rw’Uwiteka, itembere mu gikombe cy’i Shitimu.” (Yoweli 4:18 [3:18 muri Biblia Yera].)a Ubuhanuzi bwa Yoweli, kimwe n’ubwa Ezekiyeli, bwavuze ko umugezi wari kuzatemba uva mu nzu y’Imana, ni ukuvuga urusengero, maze ukazana ubuzima mu kidaturwa.
5 Hashize igihe kirekire Umunara w’Umurinzi usobanura ko ubuhanuzi bwa Yoweli burimo busohora muri iki gihe.b Rwose, uko ni na ko bimeze ku bihereranye n’iyerekwa rya Ezekiyeli rihuje n’ubwo buhanuzi. Mu by’ukuri, imigisha ituruka kuri Yehova yisukiranyije mu gihugu cyongeye gushyirwaho cy’ubwoko bw’Imana muri iki gihe, nk’uko byagenze kuri Isirayeli ya kera.
Guhundagazwaho Imigisha Myinshi
6. Igikorwa cyo kuminjagira amaraso ku gicaniro cyo mu iyerekwa cyagombaga kuba cyaribukije Abayahudi ibihereranye n’iki?
6 Mbese, isoko y’imigisha ihabwa ubwoko bw’Imana bwagaruwe ni iyihe? Tuzirikane ko amazi atemba ava mu rusengero rw’Imana. Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, imigisha ituruka kuri Yehova binyuriye mu rusengero rwe rukuru rwo mu buryo bw’umwuka—ari yo gahunda ihereranye n’ugusenga kutanduye. Iyerekwa rya Ezekiyeli ryongeraho ikindi kintu cy’ingenzi. Mu rugo rw’imbere, umugezi utemba uva ku gicaniro, neza neza mu majyepfo yacyo (Ezekiyeli 47:1). Igicaniro kiri hagati rwose y’urusengero ruvugwa mu iyerekwa. Yehova yasobanuriye Ezekiyeli mu buryo burambuye, ibihereranye na cyo hamwe n’itegeko yatanze ry’uko amaraso akiminjagirwaho (Ezekiyeli 43:13-18, 20). Icyo gicaniro cyari gifite ibisobanuro bikomeye ku Bisirayeli bose. Isezerano bari baragiranye na Yehova ryari ryaremejwe kera cyane mbere y’aho, ubwo Mose yaminjagiraga amaraso ku gicaniro ku ntangiriro z’Umusozi Sinayi (Kuva 24:4-8). Igikorwa cyo kuminjagira amaraso ku gicaniro cyo mu iyerekwa, cyagombaga kubibutsa ko mu gihe bari kuba basubiye mu gihugu cyabo cyari kuba cyongeye kubakwa, Yehova yari kuzabahundagazaho imigisha igihe cyose bari kuba bubahiriza isezerano bagiranye na we.—Gutegeka 28:1-14.
7. Igicaniro cy’ikigereranyo gisobanura iki ku Bakristo muri iki gihe?
7 Mu buryo nk’ubwo, ubwoko bw’Imana bwo muri iki gihe bubona imigisha binyuriye ku isezerano—ryiza kurushaho, ni ukuvuga isezerano rishya (Yeremiya 31:31-34). Hashize igihe kirekire na ryo ryemejwe n’amaraso ya Yesu Kristo (Abaheburayo 9:15-20). Muri iki gihe, twaba turi mu basizwe bari muri iryo sezerano, cyangwa mu ‘zindi ntama’ zizabona imigisha binyuriye kuri ryo, igicaniro cy’ikigereranyo gisobanura byinshi kuri twe. Kigereranya ibyo Imana ishaka ku byerekeranye n’igitambo cya Kristo (Yohana 10:16; Abaheburayo 10:10). Nk’uko igicaniro cy’ikigereranyo kiri neza neza hagati y’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka, ugusenga kutanduye gushingiye ku gitambo cy’incungu cya Kristo. Ni cyo rufatiro rutuma tubabarirwa ibyaha byacu, ndetse ni na cyo gituma tugira ibyiringiro byose bihereranye n’igihe kizaza (1 Yohana 2:2). Bityo rero, duhatanira kubaho tuyoborwa n’amategeko afitanye isano n’isezerano rishya, ni ukuvuga “amategeko ya Kristo” (Abagalatiya 6:2). Igihe cyose tuzaba tubigenza dutyo, tuzungukirwa n’ibyo Yehova yateganyije kugira ngo abantu bazabone ubuzima.
8. (a) Ni iki kitari mu rugo rw’imbere rw’urusengero rwo mu iyerekwa? (b) Ni iki abatambyi bo mu rusengero rwo mu iyerekwa bashoboraga kwifashisha mu kwisukura?
8 Kimwe mu byo tuzungukirwa, ni ukugira igihagararo kitanduye imbere ya Yehova. Mu rusengero rwo mu iyerekwa, hari ikintu kitari mu rugo rw’imbere kandi cyaragaragaraga neza mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro, no mu rusengero rwa Salomo—icyo kikaba ari igikarabiro kinini, cyaje kwitwa inyanja nyuma y’aho, icyo abatambyi bakarabiragamo (Kuva 30:18-21; 2 Ngoma 4:2-6). Ni iki abatambyi bo mu rusengero rwo mu iyerekwa rya Ezekiyeli bashoboraga gukoresha mu kwisukura? Iyumvire nawe: umugezi utangaje watemberaga mu rugo rw’imbere! Ni koko, Yehova yari kuzabaha umugisha, akabaha uburyo bwo kugira igihagararo kitanduye, cyangwa cyera.
9. Ni gute abasizwe n’abagize imbaga y’abantu benshi bashobora kugira igihagararo kitanduye muri iki gihe?
9 Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, abasizwe bahawe umugisha wo kugira igihagararo kitanduye imbere ya Yehova. Yehova abona ko ari abera, akababaraho gukiranuka (Abaroma 5:1, 2). Bite se ku bihereranye n’ “[abagize imbaga y’]abantu benshi,” bagereranywa n’imiryango y’abantu batari abatambyi? Basengera mu rugo rw’inyuma, kandi wa mugezi wavuzwe unyura muri icyo gice cy’urusengero rwo mu iyerekwa. Bityo rero, mbega ukuntu bikwiriye kuba intumwa Yohana yarabonye imbaga y’abantu benshi bambaye ibishura bitanduye, byera, basengera mu rugo rw’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka (Ibyahishuwe 7:9-14)! Uko baba barafashwe muri iyi si yononekaye kose, bashobora kudashidikanya ko igihe cyose bazaba bizera igitambo cy’incungu cya Kristo, Yehova azababona nk’abantu batanduye kandi batariho ikizinga. Ni gute bagaragaza ukwizera? Babikora bagera ikirenge mu cya Yesu, biringira igitambo cy’incungu mu buryo bwuzuye.—1 Petero 2:21.
10, 11. Ni ikihe kintu cy’ingenzi cyerekeranye n’amazi y’ikigereranyo, kandi se, ni gute gifitanye isano n’ukuntu umugezi wiyongereye mu buryo butangaje?
10 Nk’uko byamaze kuvugwa, hari ikindi kintu cy’ingenzi cyerekeranye n’ayo mazi y’ikigereranyo—icyo kikaba ari ubumenyi. Muri Isirayeli yongeye kugarurwa, Yehova yahaye ubwoko bwe umugisha wo guhabwa inyigisho zishingiye ku Byanditswe, binyuriye ku muryango w’abatambyi (Ezekiyeli 44:23). Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, Yehova yahaye ubwoko bwe umugisha wo guhabwa inyigisho zihagije ku bihereranye n’Ijambo rye ry’ukuri, binyuriye ku ‘batambyi b’ubwami’ (1 Petero 2:9). Ubumenyi ku byerekeye Yehova Imana, imigambi afitiye abantu, na cyane cyane ku byerekeye Yesu Kristo n’Ubwami bwa Kimesiya, bwarisukiranyije mu buryo burushaho kwiyongera muri iyi minsi y’imperuka. Mbega ukuntu ari iby’igiciro cyinshi kuronka ubumenyi bwinshi butugarurira ubuyanja mu buryo bw’umwuka!—Daniyeli 12:4.
11 Nk’uko umugezi marayika yageze wagendaga wiyongera buhoro buhoro mu bujyakuzimu, ni na ko imigisha ntangabuzima itemba iva kuri Yehova yagiye yiyongera mu buryo butangaje, kugira ngo ihaze ibyifuzo by’abantu bisukiranya mu gihugu cyacu cyo mu buryo bw’umwuka cyahawe imigisha. Hari ubundi buhanuzi bwo kongera gushyira ibintu mu buryo, bwagize buti “umuto azagwira abe mo igihumbi; uworoheje azaba ishyanga rikomeye. Jyewe Uwiteka nzabitebutsa, igihe cyabyo nigisohora” (Yesaya 60:22). Ayo magambo yarasohoye—abantu babarirwa muri za miriyoni bagiye bisukiranya baza kwifatanya natwe mu gusenga kutanduye! Yehova yatumye “amazi” menshi agera ku bantu bose bamugana (Ibyahishuwe 22:17). Atuma umuteguro we wa hano ku isi ukwirakwiza za Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya ku isi hose, mu ndimi zibarirwa mu magana. Mu buryo nk’ubwo, amateraniro ya Gikristo hamwe n’amakoraniro byateganyijwe ku isi hose, kugira ngo abantu bose bashobore guhabwa amazi meza y’urubogobogo y’ukuri. Ni gute ibyo byateganyijwe bigira ingaruka ku bantu?
Amazi Ahesha Ubuzima!
12. (a) Kuki ibiti byo mu iyerekwa rya Ezekiyeli bishobora kwera imbuto muri ubwo buryo? (b) Mu minsi y’imperuka, ibyo biti byera imbuto bigereranya iki?
12 Umugezi wo mu iyerekwa rya Ezekiyeli uhesha ubuzima n’amagara mazima. Igihe Ezekiyeli yasobanurirwaga ko ku nkombe z’uwo mugezi, mu mpande zombi, hari kumera ibiti, yabwiwe ngo “ibibabi byabyo ntabwo bizuma, n’amatunda yabyo ntabwo azabura; . . . amatunda yabyo azaba ibyokurya, na byo ibibabi byabyo bibe umuti uvura.” Kuki ibyo biti byagombaga kwera muri ubwo buryo butangaje? “Kuko amazi yaho ava mu buturo bwera” (Ezekiyeli 47:12b). Ibyo biti by’ikigereranyo bishushanya ibyo Imana yateganyije byose kugira ngo isubize abantu ubutungane, bishingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu. Ku isi muri iki gihe, abasigaye basizwe bayobora umurimo wo kugabura ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka no gukiza. Ubwo abantu 144.000 bazaba bamaze kubona ingororano yabo y’ijuru, inyungu zizaba zituruka ku mirimo yabo y’ubutambyi bazaba bakora bafatanyije na Kristo mu gutegeka, zizakomeza kutugeraho no mu gihe kizaza, amaherezo urupfu rwakomotse kuri Adamu rukazatsindwa burundu.—Ibyahishuwe 5:9, 10; 21:2-4.
13. Ni ibihe bikorwa byo gukiza byabayeho muri iki gihe?
13 Umugezi wo mu iyerekwa utembera mu Nyanja y’Umunyu itagira ubuzima kandi ukagenda ukiza ibintu byose uhuye na byo. Iyo nyanja igereranya imimerere yo gupfa mu buryo bw’umwuka. Ariko kandi, “ikizima cyose kiri mu mazi, ayo uwo mugezi utemberamo kizabaho” (Ezekiyeli 47:9). Mu buryo nk’ubwo, mu minsi y’imperuka, aho amazi y’ubuzima yageze hose, abantu bagaruriwe ubuzima mu buryo bw’umwuka. Bityo rero, aba mbere bagaruriwe imbaraga ni abasigaye basizwe, mu mwaka wa 1919. Bagaruriwe ubuzima bwo mu buryo bw’umwuka bava mu mimerere bari barimo bameze nk’abapfuye, imimerere yo kutagira icyo bakora (Ezekiyeli 37:1-14; Ibyahishuwe 11:3, 7-12). Kuva icyo gihe, ayo mazi ntangabuzima yagiye agera no ku bandi bantu bari barapfuye mu buryo bw’umwuka, baba bazima maze baba mu bagize imbaga y’abantu benshi b’izindi ntama badahwema kwiyongera, bakaba bakunda kandi bakorera Yehova. Vuba aha, ibyo byateganyijwe bizagera ku mbaga y’abantu bazaba bazutse.
14. Uburobyi bwasagambye ku nkengero z’Inyanja y’Umunyu bushushanya iki muri iki gihe?
14 Imbaraga zo mu buryo bw’umwuka zituma habaho uburumbuke. Ibyo bigaragazwa n’uburobyi bwasagambye ku nkombe z’inyanja itaratangaga umusaruro na muke. Yesu yabwiye abigishwa be ati “nzabagira abarobyi b’abantu” (Matayo 4:19). Mu minsi y’imperuka, umurimo w’uburobyi watangiranye n’ikorakoranywa ry’abasigaye basizwe, ariko ntiwahagarariye aho. Amazi atanga ubuzima aturuka mu rusengero rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova, hakubiyemo n’imigisha yo kugira ubumenyi nyakuri, agera ku bantu bo mu mahanga yose. Ahantu hose uwo mugezi wanyuze, wagiye uhazana ubuzima bwo mu buryo bw’umwuka.
15. Ni iki kigaragaza ko atari ko buri muntu wese azemera ibyo Imana yateganyije kugira ngo abantu bazabone ubuzima, kandi se, amaherezo bene abo bizabagendekera bite?
15 Birumvikana ko atari ko abantu bose bitabira ubutumwa buhereranye n’ubuzima muri iki gihe; nta n’ubwo abazazurwa mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi bazabwitabira bose (Yesaya 65:20; Ibyahishuwe 21:8). Marayika avuga ko hari ibice bimwe by’inyanja bitakize. Ibyo bishanga bitagira ubuzima, ‘bizaba umunyu’ (Ezekiyeli 47:11). Ku birebana n’abantu bo muri iki gihe, si ko bose bemera amazi ntangabuzima ya Yehova iyo bayahawe (Yesaya 6:10). Kuri Harimagedoni, abo bantu bose bazaba barahisemo kuguma mu mimerere yabo yo gupfa mu buryo bw’umwuka, cyangwa se gukomeza kurwara, bazaba umunyu, ni ukuvuga ko bazarimbuka iteka ryose (Ibyahishuwe 19:11-21). Ariko kandi, abazaba barakomeje kunywa ayo mazi ari abizerwa, bashobora kwiringira kuzarokoka maze bakazabona isohozwa rya nyuma ry’ubu buhanuzi.
Umugezi Utembera Muri Paradizo
16. Ni ryari kandi se ni gute isohozwa rya nyuma ry’iyerekwa rya Ezekiyeli rizabaho?
16 Kimwe n’ubundi buhanuzi buhereranye no gusubiza ibintu mu buryo, iyerekwa rya Ezekiyeli ry’urusengero rizagira isohozwa ryaryo rya nyuma, mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi. Icyo gihe, itsinda ry’abatambyi rizaba ritakiri hano ku isi. “Bazaba abatambyi b’Imana na Kristo, kandi bazīmana na yo [mu ijuru] iyo myaka igihumbi” (Ibyahishuwe 20:6). Abo batambyi bo mu ijuru bazafatanya na Kristo mu kuduhesha inyungu zuzuye z’igitambo cy’incungu cya Kristo. Nguko uko abantu bakiranuka bazakizwa, bagasubizwa ubutungane!—Yohana 3:17.
17, 18. (a) Ni gute umugezi utanga ubuzima wavuzwe mu Byahishuwe 22:1, 2, kandi se, ni ryari iryo yerekwa risohozwa mu buryo bw’ibanze? (b) Muri Paradizo, ni kuki umugezi w’amazi y’ubuzima uzagera aho wiyongera cyane?
17 Koko rero, umugezi Ezekiyeli yabonye, amaherezo uzatemba ufite amazi y’ubuzima menshi cyane mu buryo butagereranywa. Icyo ni cyo gihe ubuhanuzi buboneka mu Byahishuwe 22:1, 2 buzasohozwa mu buryo bw’ibanze, ubuhanuzi bugira buti “anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo, rubonerana nk’isarabwayi, ruva ku ntebe y’Imana n’Umwana w’Intama, rutembera mu nzira nyabagendwa hagati. Hakurya no hakuno y’urwo ruzi, hariho igiti cy’ubugingo cyera imbuto z’uburyo cumi na bubiri; cyera imbuto z’uburyo bumwe bumwe, uko ukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari ibyo gukiza amahanga.”
18 Mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, indwara zose—zaba izo mu buryo bw’umubiri, mu bwenge no mu buryo bw’ibyiyumvo—zizakira. Ibyo bigereranywa neza no “gukiza amahanga” binyuriye ku biti by’ikigereranyo. Binyuriye ku byateganyijwe bizatangwa na Kristo hamwe na 144.000, “nta muturage waho uzataka indwara” (Yesaya 33:24). Umugezi na wo uzagera ubwo waguka mu buryo butagereranywa. Uzaba wasendereye kandi ari muremure mu bujyakuzimu, kugira ngo uhaze ibyifuzo by’abantu babarirwa muri za miriyoni, ndetse wenda za miriyari, bazaba bazutse kandi bakazanywa kuri ayo mazi y’urubogobogo atanga ubuzima. Umugezi wo mu iyerekwa wakijije Inyanja y’Umunyu, uzana ubuzima aho amazi yawo yatemberaga hose. Muri Paradizo, abagabo n’abagore bazagaruka mu buzima mu buryo bwuzuye, bakazakizwa urupfu bakomoye kuri Adamu, nibizera inyungu zizabagereho biturutse ku ncungu. Mu Byahishuwe 20:12, havuga ko icyo gihe “ibitabo” bizabumburwa, bigatanga urumuri rw’inyongera mu bihereranye no gusobanukirwa, urumuri abapfuye bazaba bazutse na bo bazungukirwa na rwo. Ikibabaje ni uko bamwe bazanga gukizwa, ndetse no muri Paradizo. Ibyo byigomeke ni byo ‘bizaba umunyu,’ ni ukuvuga ko bizarimburwa iteka.—Ibyahishuwe 20:15.
19. (a) Ni gute igabanywa ry’igihugu rizasohozwa muri Paradizo? (b) Umurwa uzaba ushushanya iki muri Paradizo? (c) Kuba umurwa uri ahantu runaka kure y’urusengero bisobanura iki?
19 Icyo gihe, iyerekwa rya Ezekiyeli rihereranye no kugabana igihugu na ryo rizagira isohozwa ryaryo rya nyuma. Ezekiyeli yabonye igihugu kigabanyije neza; muri ubwo buryo, buri Mukristo wizerwa ashobora kwemera adashidikanya ko azabona umwanya, ni ukuvuga umurage muri Paradizo. Birashoboka ko icyifuzo cy’umuntu cyo kugira inzu ye bwite yo kubamo no kuyitaho kizasohozwa mu buryo burangwa na gahunda (Yesaya 65:21; 1 Abakorinto 14:33). Umurwa Ezekiyeli yabonye, ushushanya mu buryo bukwiriye gahunda y’ubuyobozi Yehova yateganyirije isi nshya. Itsinda ry’abatambyi basizwe ntirizakomeza kubana n’abantu mu buryo bw’umubiri. Iyerekwa rigaragaza byinshi kurushaho mu gihe ryerekana ko umurwa uri mu mugabane ‘wa rubanda,’ ahantu runaka kure y’urusengero (Ezekiyeli 48:15). Mu gihe abantu 144.000 bazaba bategekana na Kristo mu ijuru, Umwami azaba afite abamuhagarariye ku isi. Abantu bazaba bayobowe na we, bazungukirwa mu buryo bukomeye n’ubuyobozi bwuje urukundo buzatangwa n’abagize itsinda ry’umutware. Ariko kandi, icyicaro nyacyo cy’ubutegetsi ntikizaba kiri ku isi, ahubwo kizaba kiri mu ijuru. Buri muntu wese uzaba uri ku isi, hakubiyemo n’abagize itsinda ry’umutware, bazagandukira Ubwami bwa Kimesiya.—Daniyeli 2:44; 7:14, 18, 22.
20, 21. (a) Kuki izina ry’uwo murwa riwukwiriye? (b) Gusobanukirwa ibihereranye n’iyerekwa rya Ezekiyeli, byagombye gutuma twibaza ibihe bibazo?
20 Zirikana amagambo asoza yo mu buhanuzi bwa Ezekiyeli, agira ati “uhereye uwo munsi uwo murwa uzitwa ngo ‘Uwiteka ni ho ari’ ” (Ezekiyeli 48:35). Uwo murwa ntuzaba ubereyeho guha abantu imbaraga cyangwa ububasha; nta n’ubwo uzaba ubereyeho gushimangira ibyo umuntu uwo ari we wese azaba ashaka. Ni umurwa wa Yehova, uzajya ugaragaza ibitekerezo bye n’uburyo bwe bwo gukora ibintu burangwa n’urukundo kandi bushyize mu gaciro (Yakobo 3:17). Ibyo bituma tugira icyizere gisusurutsa umutima cy’uko Yehova azaha umugisha umuryango mushya w’abantu bazaba bagize “isi nshya” izaba ifite gahunda, mu gihe kizaza kirambye cy’iteka ryose.—2 Petero 3:13.
21 Mbese, ntidushimishwa cyane n’ibyo byiringiro byadushyizwe imbere? Mu buryo bukwiriye rero, byaba byiza ko buri wese muri twe yakwibaza ati ‘ni gute nitabira iyo migisha ihebuje yahishuwe mu iyerekwa rya Ezekiyeli? Mbese, nshyigikira umurimo ukorwa n’abagenzuzi buje urukundo ndi uwizerwa, hakubiyemo n’abasigaye basizwe hamwe n’abazaba bagize itsinda ry’umutware? Mbese, ugusenga kutanduye ni ko ubuzima bwanjye bushingiyeho? Mbese, nungukirwa mu buryo bwuzuye n’amazi atanga ubuzima atemba mu buryo busendereye muri iki gihe?’ Nimucyo buri wese muri twe akomeze kubigenza atyo kandi yishimire ibyateganyijwe na Yehova kugeza iteka ryose!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Icyo gikombe gishobora kuba cyarerekezaga ku Kibaya cy’umugezi Kidironi, utemba uva mu burengerazuba bw’amajyepfo y’i Yerusalemu ukagera ku Nyanja y’Umunyu. Igice cyawo cyo mu majyepfo mu buryo bwihariye, kimara umwaka wose kitagira amazi kandi kiba gikakaye.
b Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1881 (mu Cyongereza), n’uwo ku itariki ya 1 Nzeri 1981.—Mu Gifaransa.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Amazi atemba aturutse mu rusengero ashushanya iki?
◻ Ni ibihe bikorwa byo gukiza Yehova yasohoje binyuriye ku mugezi w’ikigereranyo, kandi se, kuki amazi y’uwo mugezi yakomeje kwiyongera?
◻ Ibiti biri ku mpande zombi z’uwo mugezi bishushanya iki?
◻ Ni iki umurwa uzaba ushushanya mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, kandi se, kuki izina ry’uwo murwa riwukwiriye?
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Umugezi w’ubuzima ugereranya ibyo Imana yateganyije kugira ngo abantu bazahabwe agakiza