Kuki Ugomba Kubahiriza Amasezerano?
BERNARD Baruch wahoze ari umujyanama wa perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagize ati “muzajye mutora umuntu usezeranya ibintu bike; uwo ni we uzabatenguha muri bike.” Mu isi ya none, bisa n’aho abantu bakora amasezerano yo kuzasesa. Ayo masezerano ashobora kuba ari indahiro zihereranye n’ishyingiranwa, amasezerano y’ubucuruzi cyangwa amasezerano yo kumarana n’abana igihe kirekire kurushaho. Umugani uzwi muri rusange uvuga ngo “icyo umugabo yemeye ahinga babiri” usanga ahantu henshi birengagiza icyo usobanura.
Birumvikana ko hari abantu benshi batigera na rimwe bateganya kubahiriza amasezerano yabo. Abandi bo bihutira kurahirira ibyo batazashobora gukora, cyangwa bagasesa amasezerano yabo bitewe n’uko gusa bigaragaye ko ari bwo buryo bworoshye kurusha ubundi bakurikiza.
Ni iby’ukuri ko kubahiriza isezerano bishobora kugorana iyo havutse imimerere itari yitezwe. Ariko se koko, kwica isezerano byaba hari icyo byangiza cyane? Mbese, wagombye gufatana uburemere amasezerano? Dushubije amaso inyuma tukareba urugero rwa Yehova Imana, biradufasha kubona impamvu tugomba gufatana uburemere ibyo bintu.
Yehova Asohoza Amasezerano Ye
Dusenga Imana ifite izina rifitanye isano ya bugufi n’isohozwa ry’amasezerano yayo. Mu bihe bya Bibiliya, akenshi wasangaga izina rifite icyo risobanura ku muntu. Ibyo ni na ko bimeze ku bihereranye n’izina Yehova, risobanurwa ngo “Ituma Biba” (Kuva 3:14). Ku bw’ibyo rero, izina ry’Imana rikubiyemo igitekerezo cy’uko Imana izasohoza amasezerano yayo hamwe n’imigambi yayo.
Mu buryo buhuje n’icyo izina rye risobanura, Yehova yasohoje amasezerano yose yasezeranyije ishyanga rya kera rya Isirayeli. Ku birebana n’ayo masezerano, Umwami Salomo yagize ati “Uwiteka ashimwe, kuko ahaye ubwoko bwe bw’Abisirayeli ihumure, nk’uko yabasezeranije kose; nta jambo na rimwe mu masezerano yose, yasezeraniye mu kanwa k’umugaragu we Mose, ritasohoye.”—1 Abami 8:56.
Yehova ashobora kwiringirwa cyane ku buryo n’intumwa Pawulo yashoboraga kuvuga iti “ubwo Imana yasezeraniraga Aburahamu, kuko ari nta we yajyaga kurahira uyiruta ubwayo, ni cyo cyatumye yirahira ubwayo” (Abaheburayo 6:13). Ni koko, izina rya Yehova ubwaryo hamwe na kamere ye, ni ibihamya by’uko atazisubiraho ku masezerano ye, kabone n’ubwo kuyasohoza byaba bimusaba ibintu byinshi cyane (Abaroma 8:32). Kuba Yehova asohoza amasezerano ye, biduha ibyiringiro bigereranywa n’icyuma gitsika ubwato, gikomeza ubugingo bwacu cyangwa ubuzima bwacu.—Abaheburayo 6:19.
Amasezerano ya Yehova n’Imibereho Yacu yo mu Gihe Kizaza
Ibyiringiro byacu, ukwizera kwacu hamwe n’ubuzima bwacu ubwabwo, byose bishingiye ku isohozwa ry’amasezerano ya Yehova. Ni ibihe byiringiro dufite? “Nk’uko [Imana] yasezeranije, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Nanone kandi, Ibyanditswe biduha urufatiro rutuma twizera ko “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Kandi dushobora kwiringira tudashidikanya ko hari ikindi kintu kirenze ubu buzima bwa none. Koko rero, icyo intumwa Yohana yita “ikintu cyasezeranyijwe” ni “ubuzima bw’iteka” (1 Yohana 2:25, NW). Ariko kandi, amasezerano ya Yehova ari mu Ijambo rye, nta bwo arebana n’imibereho yo mu gihe kizaza gusa. No muri iki gihe, atuma imibereho yacu ya buri munsi igira ireme.
Umwanditsi wa Zaburi yaririmbye agira ati “Uwiteka aba hafi y’abamutakira bose, . . . kandi azumva gutaka kwabo” (Zaburi 145:18, 19). Nanone kandi, Imana itwizeza ko “iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga” (Yesaya 40:29). Kandi se, mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko ‘Imana itazadukundira kugeragezwa ibiruta ibyo dushobora, ahubwo [ko] hamwe n’ikitugerageza izaducira akanzu’ (1 Abakorinto 10:13)! Niba ku giti cyacu twarigeze kwibonera isohozwa ry’isezerano iryo ari ryo ryose muri ayo masezerano, tuzi ko Yehova ashobora kwiringirwa byimazeyo. Turebye inyungu tuvana ku masezerano menshi Imana isezeranya kandi ikayasohoza, ni gute twe twagombye kujya tubona amasezerano tuyisezeranya?
Tujye Twubahiriza Ibyo Dusezeranya Imana
Nta gushidikanya ko kwiyegurira Imana kwacu ari ryo sezerano rikomeye cyane kurusha ayandi yose dushobora gusezeranya. Binyuriye mu gutera iyo ntambwe, tugaragaza ko twifuza gukorera Yehova iteka ryose. N’ubwo amategeko y’Imana atari umutwaro uremereye, gukora ibyo ishaka bishobora kutatworohera buri gihe, twebwe turi muri iyi gahunda mbi y’ibintu (2 Timoteyo 3:12; 1 Yohana 5:3). Ariko mu gihe tuba twamaze ‘gufata isuka,’ maze tukaba abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye n’abigishwa b’umwana we, ari we Yesu Kristo, ntitwagombye kuzigera na rimwe tureba inyuma ku bintu by’isi twasize.—Luka 9:62.
Mu gihe dusenga Yehova, dushobora kumva dusunikiwe kumusezeranya ko tuzarwana inkundura kugira ngo tuneshe intege nke runaka, ko tuzihingamo umuco runaka wa Gikristo cyangwa ko tuzakora byinshi kurushaho mu rwego runaka rw’umurimo wacu wa gitewokarasi. Ni iki kizadufasha gukomeza gukora ibihuje n’ayo masezerano?—Gereranya n’Umubwiriza 5:1-4, umurongo wa 2-5 muri Biblia Yera.
Amasezerano atarangwa n’uburyarya, aturuka mu mutima no mu bwenge. Ku bw’ibyo rero, nimucyo tugaragaze ko dukomeye ku byo twasezeranyije Yehova, tumwugururira imitima yacu mu isengesho, tumubwira nta buryarya ibidutera ubwoba, ibyifuzo byacu hamwe n’intege nke zacu. Gusenga dusaba ubufasha ku bihereranye no gusohoza isezerano runaka, bizashimangira icyemezo twafashe cyo kurisohoza. Ibyo dusezeranya Imana dushobora kubibona nk’imyenda. Iyo imyenda ari myinshi, biba ngombwa ko yishyurwa buhoro buhoro. Mu buryo nk’ubwo, ibintu byinshi dusezeranya Yehova, bizafata igihe kugira ngo tubisohoze. Ariko kandi, binyuriye mu kumuha ibyo dushoboye buri gihe, tuba turimo tugaragaza ko dukora ibihuje n’ibyo tuvuga, kandi azaduha imigisha mu buryo buhuje n’ibyo.
Dushobora kugaragaza ko dufatana uburemere amasezerano binyuriye mu kuyavuga mu isengesho kenshi, wenda buri munsi. Ibyo bizagaragariza Data wo mu ijuru ko dufite umutima utaryarya. Nanone kandi, bizajya bihora bitwibutsa ayo masezerano. Mu bihereranye n’ibyo, Dawidi yadusigiye urugero ruhebuje. Yinginze Yehova mu ndirimbo ye agira ati “Mana, umva gutaka kwanjye; tyariza ugutwi gusenga kwanjye. . . . Bizatuma ndirimbira izina ryawe ishimwe iteka, ngo mpigure umuhigo wanjye uko bukeye.”—Zaburi 61:2, 9, umurongo wa 1, 8 muri Biblia Yera.
Kubahiriza Amasezerano Bituma Tugirirwa Icyizere
Niba ibyo dusezeranya Imana bitagomba gufatanwa uburemere buke, ibyo bishobora no kuvugwa ku bihereranye n’ibyo dusezeranya Abakristo bagenzi bacu. Ntitwagombye kugira ukuntu dufata Yehova ngo tugire n’ukundi kuntu dufata abavandimwe bacu. (Gereranya na 1 Yohana 4:20.) Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu yagize ati “ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee’, ‘Oya, Oya.’ ” (Matayo 5:37, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Kureba neza ko ijambo ryacu rihora ari iryo kwiringirwa, ni bumwe mu buryo bwo ‘kugirira neza ab’inzu y’abizera’ (Abagalatiya 6:10). Isezerano iryo ari ryo ryose dusohoje, rituma tugirirwa icyizere.
Ibintu byangijwe no kutubahiriza isezerano, akenshi usanga birushaho kuzamba iyo ari isezerano rirebana n’amafaranga. Byaba ari ukwishyura inguzanyo, gukora umurimo runaka cyangwa gusohoza amasezerano arebana n’iby’ubucuruzi, Umukristo agomba kubahiriza ijambo rye. Ibyo bishimisha Imana kandi bigashimangira icyizere abavandimwe bagirana hagati yabo, icyo cyizere kikaba ari cy’ingenzi cyane kugira ngo bashobore ‘guturana bahuje.’—Zaburi 133:1.
Ariko kandi, kutubahiriza amasezerano bishobora konona itorero, kandi bikababaza abantu ayo masezerano areba mu buryo butaziguye. Umugenzuzi umwe usura amatorero yagize ati “intonganya zihereranye n’iby’ubucuruzi—buri gihe zituruka ku masezerano nibura uruhande rumwe ruba rutekereza ko urundi ruhande rwanze kuzuza ibyo rusabwa—akenshi usanga zasakaye muri rubanda. Ibyo bituma abavandimwe bagira aho babogamira maze ugasanga mu Nzu y’Ubwami havukamo impagarara.” Mbega ukuntu ari iby’ingenzi gusuzuma tubigiranye ubwitonzi amasezerano ayo ari yo yose dukora, kandi tugashyira ibintu byose mu nyandiko!a
Nanone kandi, tugomba kugira amakenga mu gihe tugurisha ibintu bihenze cyangwa mu gihe tugira umuntu inama yo gushora imari mu mushinga runaka, cyane cyane iyo dufite inyungu mu buryo bwa bwite muri ubwo bucuruzi. Mu buryo nk’ubwo, ni ngombwa kwirinda cyane kugira ngo tudakabya ku bihereranye n’inyungu twizeza abantu kuzabona ku bicuruzwa bimwe na bimwe, cyangwa imiti runaka, cyangwa ngo dusezeranye umuntu kuzabona inyungu mu mishinga runaka zidashobora kuboneka. Urukundo rwagombye gusunikira Abakristo gusobanura mu buryo bwuzuye akaga ako ari ko kose gashobora kuvuka (Abaroma 12:10). Kubera ko abenshi mu bavandimwe atari inararibonye mu bihereranye n’iby’ubucuruzi, bashobora kwiringira inama yacu bitewe gusa n’uko duhuje ukwizera. Mbega ukuntu byaba bibabaje icyo cyizere kiramutse kiyoyotse!
Kubera ko turi Abakristo, ntidushobora gukora ibikorwa by’ubucuruzi by’ubuhemu cyangwa byirengagiza inyungu abandi bafitiye uburenganzira (Abefeso 2:2, 3; Abaheburayo 13:18). Kugira ngo twemerwe na Yehova turi abashyitsi ‘mu ihema rye,’ tugomba kuba abantu biringirwa. ‘Icyo twarahiye, naho cyatugirira nabi, ntitwivuguruza.’—Zaburi 15:1, 4.
Umucamanza wa Isirayeli witwaga Yefuta, yahize umuhigo w’uko mu gihe Imana yari kuba imuhaye gutsinda Abamoni, icyari kuzahura na we bwa mbere avuye ku rugamba, yari kuzagitura Yehova ho igitambo cyoswa. Icyo kintu cyaje kuba umwana w’ikinege wa Yefuta, ariko ntiyigeze yisubiraho. Umukobwa we amaze kubimwemerera abivanye ku mutima, yaramutanze ngo akore umurimo w’igihe cyose mu rusengero rw’Imana—nta gushidikanya, icyo kikaba cyari igitambo kibabaje kandi gihenze mu buryo bwinshi.—Abacamanza 11:30-40.
Mu buryo bwihariye, abagenzuzi b’amatorero bafite inshingano yo kubahiriza amasezerano yabo. Dukurikije ibivugwa muri 1 Timoteyo 3:2, umugenzuzi agomba kuba “inyangamugayo.” Uko ni ko ijambo ry’Ikigiriki rihindurwa, rikaba risobanurwa ngo “udashobora kugira ikintu kimubata, uzira amakemwa, utariho umugayo. Ntiryumvikanisha ko umuntu avugwa neza gusa, ahubwo ryumvikanisha ko anabikwiriye” (A Linguistic Key to the Greek New Testament). Kubera ko umugenzuzi agomba kuba inyangamugayo, amasezerano ye yagombye buri gihe kuba yiringirwa.
Ubundi Buryo Bwo Kubahiriza Amasezerano
Ni gute twagombye kubona amasezerano tugirana abantu batari bagenzi bacu b’Abakristo? Yesu yagize ati ‘umucyo wanyu ubonekere imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru’ (Matayo 5:16). Binyuriye mu kugaragara ko twubahiriza icyo twavuze, dushobora kurehereza abandi ku butumwa bwacu bwa Gikristo. N’ubwo hirya no hino ku isi amahame arebana no kuba inyangamugayo yahenebereye, abantu benshi baracyazirikana agaciro k’ubudahemuka. Kubahiriza ibyo twasezeranyije, ni bumwe mu buryo bwo kugaragaza urukundo dukunda Imana na bagenzi bacu, no kureshya abantu bakunda ibyo gukiranuka.— Matayo 22:36-39; Abaroma 15:2.
Mu mwaka wabo w’umurimo wa 1998, Abahamya ba Yehova bamaze amasaha asaga miriyari batangariza mu ruhame ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Matayo 24:14). Bimwe mu byakozwe muri uwo murimo wo kubwiriza, bishobora kuba byarirengagijwe niba tutarubahirije amasezerano twakoze mu birebana n’ubucuruzi cyangwa mu bindi bintu. Kubera ko duhagarariye Imana y’ukuri, abantu batwitegaho mu buryo bukwiriye ko tuba inyangamugayo mu byo dukora. Binyuriye mu kuba abantu biringirwa kandi b’inyangamugayo, ‘muri byose twizihiza inyigisho z’Imana, Umukiza wacu.’—Tito 2:10.
Mu murimo wacu, dufite uburyo bwo kubahiriza ibyo twasezeranyije mu gihe dusubiye gusura abagaragaje ko bashimishijwe n’ubutumwa bw’Ubwami. Niba tubwiye umuntu ko tuzagaruka kumusura, twagombye kubikora. Gusubira gusura abantu nk’uko tuba twarabibasezeranyije, ni uburyo bwo kugaragaza ko ‘abakwiriye kubona ibyiza tutabibima’ (Imigani 3:27). Mushiki wacu umwe yasobanuye ibihereranye n’icyo kibazo agira ati “incuro nyinshi, nagiye mpura n’abantu bashimishijwe bambwiye ko hari Umuhamya wari warabasezeranyije kuzagaruka kubasura, ariko akaba atarigeze abikora. Rwose, nzi ko ba nyir’urugo bashobora kuba batari imuhira, cyangwa hakaba hari imimerere ishobora kuba yaratumye kugaruka bidashoboka. Ariko sinakwifuza ko hazagira umuntu umvugaho ibintu nk’ibyo, bityo nkora uko nshoboye kose kugira ngo nzongere gusanga uwo muntu mu rugo. Ntekereza ko ndamutse ntengushye umuntu, biha Yehova isura mbi hamwe n’abavandimwe banjye muri rusange.”
Mu mimerere imwe n’imwe, dushobora kumva tudashishikajwe no gusubirayo bitewe n’uko twafashe umwanzuro w’uko uwo muntu adashimishijwe by’ukuri. Wa mushiki wacu twavuze yagize ati “singerageza kureba urugero umuntu ashimishijwemo. Ibyo niboneye byanyigishije ko uko umuntu abyitabira ku ncuro ya mbere, akenshi biba ari ukwibeshya. Bityo, ngerageza kurangwa n’icyizere, nkabona ko buri muntu wese ashobora kuzavamo umuvandimwe cyangwa mushiki wacu.”
Mu murimo wa Gikristo hamwe no mu yindi mimerere, tugomba kugaragaza ko ijambo ryacu rishobora kwiringirwa. Koko rero, hari ibintu bimwe na bimwe bivugwa mu buryo bworoshye kurusha uko bikorwa. Umunyabwenge yagize ati “abenshi mu bantu bakunda kwamamaza ineza yabo; ariko umunyamurava [“umuntu wizerwa,” NW] wamubona he” (Imigani 20:6)? Mu gihe twaba twiyemeje tumaramaje, dushobora kuba abizerwa kandi tukubahiriza ibyo twavuze.
Imigisha Myinshi Ituruka ku Mana
Gusezeranya nkana ibintu uzi neza ko utazakora, ni ubuhemu kandi bishobora kugereranywa no kwandika sheki udafite amafaranga muri banki yo kuyishyura. Ariko se, mbega ingororano n’imigisha tubonera mu kubahiriza amasezerano! Umugisha umwe tubona tubikesha kuba abantu biringirwa, ni ukugira umutimanama mwiza. (Gereranya n’Ibyakozwe 24:16.) Aho kugira ngo tubuzwe amahwemo n’ibyiyumvo byo kuba hari ibintu twagombaga gukora tutakoze, twumva tunyuzwe kandi dufite amahoro. Byongeye kandi, binyuriye mu kubahiriza ibyo twavuze, tugira uruhare mu guteza imbere ubumwe bw’itorero, bushingiye ku kwizerana. Nanone kandi, “ijambo ry’ukuri” tuvuga, rituma twiha agaciro nk’abakozi b’Imana y’ukuri.—2 Abakorinto 6:3, 4, 7.
Yehova asohoza ijambo rye, kandi yanga “ururimi rubeshya” (Imigani 6:16, 17). Binyuriye mu kwigana Data wo mu ijuru, turushaho kugirana na we imishyikirano ya bugufi. Nta gushidikanya, dufite impamvu zumvikana zituma twubahiriza amasezerano.
[Ibisabanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Gicurasi1983, ku ipaji ya 13-15, ku ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Mubishyire mu Nyandiko!”
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
Yefuta yubahirije isezerano rye, n’ubwo kubigenza atyo byamubabaje cyane
[Amafoto yo ku ipaji ya 11]
Niba warasezeranyije umuntu ko uzasubira kumusura, ube witeguye kuzabikora