Uko Yehova arimo atuyobora
“Unyobore inzira y’igihamo.”—ZABURI 27:11.
1, 2. (a) Ni gute Yehova arimo ayobora ubwoko bwe muri iki gihe? (b) Kungukirwa mu buryo bwuzuye n’amateraniro bikubiyemo iki?
YEHOVA ni we Soko y’umucyo n’ukuri, nk’uko twabyize mu gice kibanziriza iki. Ijambo rye rimurikira inzira tunyuramo mu gihe tugendera mu nzira yo gukiranuka. Yehova atuyobora binyuriye mu kutwigisha inzira ze (Zaburi 119:105). Kimwe n’umwanditsi wa Zaburi wo mu gihe cya kera, twitabira ubuyobozi bw’Imana tubigiranye ugushimira, maze tugasenga tugira tuti “Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe, unyobore inzira y’igihamo.”—Zaburi 27:11.
2 Amateraniro ya Gikristo, ni uburyo bumwe Yehova akoresha mu gutanga inyigisho muri iki gihe. Mbese, twungukirwa mu buryo bwuzuye n’ubwo buryo bwuje urukundo yaduteguriye binyuriye mu (1) guterana buri gihe, (2) gutega amatwi porogaramu tubigiranye ubwitonzi, hamwe no (3) kwifatanya tubikunze mu bice bisaba ko abateze amatwi babigiramo uruhare? Byongeye kandi se, iyo duhawe inama zizadufasha kuguma ‘mu nzira y’igihamo,’ tuzakira tubigiranye ugushimira?
Ni iyihe myifatire ugira ku bihereranye no kujya mu materaniro?
3. Ni gute umukozi umwe w’igihe cyose yihinzemo kugira akamenyero keza ko kujya mu materaniro buri gihe?
3 Ababwiriza b’Ubwami bamwe na bamwe bagiye bajya mu materaniro buri gihe kuva bakiri bato. Umukozi umwe w’igihe cyose w’Umuhamya wa Yehova yagize ati “mu myaka ya za 30, ubwo jye na bakuru banjye twari tukiri bato, ntitwirirwaga tubaza ababyeyi bacu niba tugomba kujya mu materaniro. Twari tuzi ko tugomba kujyayo, uretse gusa iyo twabaga turwaye. Umuryango wacu ntiwigeraga usiba amateraniro.” Kimwe n’umuhanuzikazi Ana, uwo mushiki wacu ‘ahora’ aho basengera Yehova.—Luka 2:36, 37.
4-6. (a) Kuki ababwiriza b’Ubwami bamwe na bamwe basiba amateraniro? (b) Kuki kujya mu materaniro ari iby’ingenzi cyane?
4 Mbese, waba uri umwe mu bajya mu materaniro ya Gikristo buri gihe, cyangwa se waba warabaye imbonekarimwe mu bihereranye n’ibyo? Hari Abakristo bamwe batekerezaga ko bari bafite igihagararo cyiza ku bihereranye n’amateraniro bafashe umwanzuro wo kwisuzuma. Mu gihe cy’ibyumweru bike, bagiraga aho bandika buri teraniro ryose bagiyemo. Mu gihe bongeraga gusuzuma aho bagiye bandika ubwo igihe bagennye cyari kirangiye, batangajwe n’umubare w’amateraniro bagiye basiba.
5 Hari ushobora kuvuga ati ‘ibyo nta gitangaza kirimo. Muri iki gihe usanga abantu batsikamiwe n’ibintu byinshi cyane, ku buryo kujya mu materaniro buri gihe bitaborohera.’ Ni iby’ukuri rwose ko turi mu bihe birushya. Ikindi kandi, imihangayiko izagenda irushaho kwiyongera nta kabuza (2 Timoteyo 3:13). Ariko se, ibyo si byo ahubwo byagombye gutuma kujya mu materaniro buri gihe birushaho kuba iby’ingenzi cyane? Turamutse tutigaburiye ibyo kurya byiza byo mu buryo bw’umwuka kuri gahunda ihamye kugira ngo bitubesheho, ntidushobora kwiringira ko tuzashobora guhangana n’ibigeragezo duterwa n’iyi gahunda. Koko rero, mu gihe twaba tutifatanya n’abandi buri gihe, dushobora gushukwa tukaba twata “inzira y’umukiranutsi” burundu (Imigani 4:18)! Mu by’ukuri, iyo tugeze imuhira twaguye agacuho bitewe n’akazi twiriweho, si ko buri gihe dushobora kumva dushishikariye kujya mu materaniro. Ariko kandi, iyo duteranye, n’ubwo twaba tunaniwe, turungukirwa, kandi tugatera inkunga Abakristo bagenzi bacu duhurira ku Nzu y’Ubwami.
6 Mu Baheburayo 10:25 haduha indi mpamvu y’ingenzi ituma tugomba kujya mu materaniro buri gihe. Aho ngaho, intumwa Pawulo itera Abakristo bagenzi bayo inkunga yo guteranira hamwe ‘uko babona urya munsi wegera.’ Ni koko, ntitugomba kwibagirwa ko “umunsi w’Imana” urushaho kwegereza (2 Petero 3:12). Turamutse dufashe umwanzuro w’uko iherezo ry’iyi gahunda riri kure cyane, dushobora gutangira kureka imihihibikano ya bwite igahigika ibikorwa bya ngombwa birebana n’ibintu by’umwuka, urugero nko kujya mu materaniro. Hanyuma, nk’uko Yesu yabitanzemo umuburo, ‘uwo munsi wazadutungura.’—Luka 21:34.
Ba umuntu uzi gutega amatwi neza
7. Kuki ari iby’ingenzi ko abana bakurikira mu materaniro?
7 Kujya mu materaniro byo kurangiza umuhango gusa ntibihagije. Tugomba gutega amatwi tubigiranye ubwitonzi, tukitondera ibiyavugirwamo (Imigani 7:24). Ibyo binareba abana bacu. Iyo umwana agiye ku ishuri, aba yitezweho kwitondera ibyo umwarimu we yigisha, ndetse n’igihe isomo iri n’iri ryaba ritamushimishije cyangwa rikaba risa n’aho rirenze ubushobozi bwe ku buryo adashobora kurisobanukirwa. Umwarimu aba azi ko umwana aramutse agerageje gukurikira, nibura hari inyungu runaka yakura muri iryo somo. Ku bw’ibyo se, ntibihuje n’ubwenge ko abana bari mu kigero cyo kuba bajya mu ishuri bakwitondera inyigisho zitangirwa mu materaniro y’itorero, aho kubareka bagatangira gusinzira amateraniro agitangira? Mu by’ukuri, mu bintu bigize ukuri kw’igiciro cyinshi kuboneka mu Byanditswe, harimo “bimwe biruhije gusobanukirwa” (2 Petero 3:16). Ariko kandi, ntitugomba gupfobya ubushobozi bw’umwana bwo kwiga. Imana ntibigira. Mu bihe bya Bibiliya, yategetse abagaragu bayo bari bakiri bato ‘kumva bakiga bakubaha Uwiteka, bakitondera amagambo yose y’amategeko,’ amwe muri yo akaba rwose yari akomeye ku buryo abana batayasobanukirwa. (Gutegeka 31:12; gereranya n’Abalewi 18:1-30.) None se, abana bo muri iki gihe ni bo Yehova atakwitegaho ibintu nk’ibyo?
8. Ni izihe ngamba ababyeyi bamwe na bamwe bafata kugira ngo bafashe abana babo gutega amatwi mu materaniro?
8 Ababyeyi b’Abakristo babona ko ibyo abana babo bakeneye mu buryo bw’umwuka ku ruhande rumwe bihazwa binyuriye ku byo bigira mu materaniro. Ku bw’ibyo rero, ababyeyi bamwe na bamwe bateganya ko abana babo bafata akaruhuko bagasinzira ho gato mbere y’amateraniro, kugira ngo baze kugera ku Nzu y’Ubwami bagaruye ubuyanja kandi biteguye kwiga. Ababyeyi bamwe na bamwe bashobora gushyiriraho abana babo imipaka itajenjetse ku bihereranye no kureba televiziyo ku migoroba haba iteganyijweho amateraniro, cyangwa se bakabibabuza babigiranye ubwenge (Abefeso 5:15, 16). Kandi abo babyeyi bagabanya ibirangaza uko bishoboka kose, bityo bakaba barimo batera abana babo inkunga yo gutega amatwi no kwiga, bahuje n’ikigero cy’imyaka yabo hamwe n’ubushobozi bwabo.—Imigani 8:32.
9. Ni iki gishobora kudufasha kongera ubushobozi bwacu bwo gutega amatwi?
9 Yesu yari arimo abwira abantu bakuru ubwo yagiraga ati “mwirinde uko mwumva” (Luka 8:18). Muri iyi minsi, ibyo akenshi kubivuga biroroshye, ariko kubikora ugasanga ari ikibazo cy’ingorabahizi. Ni iby’ukuri ko gutega amatwi ubishishikariye ari umurimo utoroshye, ariko kandi, umuntu ashobora kwihingamo ubushobozi bwo gutega amatwi. Mu gihe uteze amatwi disikuru ishingiye kuri Bibiliya cyangwa igice kigize amateraniro, gerageza gutahura ibitekerezo by’ingenzi. Gerageza gufora icyo utanga iyo disikuru agiye gukurikizaho. Hitamo ingingo ushobora kwifashisha mu murimo wawe cyangwa ushobora gushyira mu bikorwa mu mibereho yawe. Genda usubira mu ngingo mu gihe zisuzumwa uzitekerezaho. Gira ibintu bike wandika.
10, 11. Ni gute ababyeyi bamwe na bamwe bafashije abana babo kuba abantu bazi gutega amatwi neza kurushaho, kandi se, ni ubuhe buryo wabonye ari ingirakamaro?
10 Iyo umuntu akiri muto ni bwo yitoza neza kugira akamenyero ko gutega amatwi neza. Ndetse na mbere y’uko abana batarageza ku myaka yo kujya mu ishuri bamenya gusoma no kwandika, bamwe baterwa inkunga n’ababyeyi babo yo kugira icyo ‘bandika’ mu gihe cy’amateraniro. Bashyira akamenyetso ku rupapuro mu gihe bumvise hakoreshejwe amagambo basanzwe bazi, urugero nka “Yehova,” “Yesu,” cyangwa “Ubwami.” Muri ubwo buryo, abana bashobora kwitoza kwerekeza ibitekerezo ku biba birimo bivugirwa kuri platifomu.
11 Ndetse n’abana bakuru rimwe na rimwe bajya bakenera guterwa inkunga yo kwitondera ibyo biga. Umutware umwe w’umuryango yaje kubona ko umuhungu we w’imyaka 11 yari arimo arota ku manywa mu gihe cy’ikoraniro rya Gikristo, maze amuha Bibiliya kandi amusaba kujya ashaka imirongo yose uko ivuzwe n’utanga disikuru. Se wari urimo yandika, yarakurikiraga mu gihe umuhungu we yari afite Bibiliya. Nyuma y’aho, uwo muhungu yakurikiranye porogaramu y’ikoraniro abishishikariye kurushaho.
Reka ijwi ryawe ryumvikane
12, 13. Kuki kwifatanya mu kuririmba mu rwego rw’itorero ari iby’ingenzi?
12 Umwami Dawidi yaririmbye agira ati “nzazenguka igicaniro cyawe, Uwiteka; kugira ngo numvikanishe ijwi ry’ishimwe” (Zaburi 26:6, 7). Amateraniro y’Abahamya ba Yehova aduha uburyo buhebuje bwo kugaragaza ukwizera kwacu mu ijwi riranguruye. Uburyo bumwe dushobora kubikoramo ni ukwifatanya n’itorero turirimba. Ibyo ni ibintu by’ingenzi bigize ugusenga kwacu, ariko bishobora kwirengagizwa mu buryo bworoshye.
13 Abana bamwe na bamwe bataramenya gusoma bafata mu mutwe amagambo agize indirimbo z’Ubwami zizakoreshwa mu materaniro ya buri cyumweru. Bashimishwa cyane no kuba bashobora kuririmba bajyanirana n’abandi bantu bakuru. Icyakora, iyo abana bamaze kwigira hejuru ho gato, bashobora kumva badashishikariye ibyo kwifatanya mu kuririmba indirimbo z’Ubwami. Hari abantu bakuru bamwe na bamwe na bo usanga bifata ntibaririmbe mu materaniro. Ariko kandi, kuririmba ni kimwe mu bigize gahunda yacu yo gusenga, kimwe n’uko umurimo wo kubwiriza ari kimwe mu bigize gahunda yacu yo gusenga (Abefeso 5:19). Dukora ibishoboka byose kugira ngo dusingize Yehova mu murimo wo kubwiriza. Mbese, ntitwamuhesha n’icyubahiro turangurura amajwi yacu—yaba agororotse cyangwa atagororotse—tukaririmba indirimbo zo kumusingiza zivuye ku mutima?—Abaheburayo 13:15.
14. Kuki inyigisho twigira mu materaniro y’itorero igomba guteguranwa ubwitonzi mbere y’igihe?
14 Nanone kandi, duhesha Imana ikuzo iyo dutanze ibisubizo byubaka mu materaniro, mu gihe hatanzwe ibiganiro bisaba ko abateze amatwi babyifatanyamo. Ibyo bisaba gutegura. Gutekereza ku bintu byimbitse bigize Ijambo ry’Imana bisaba igihe. Intumwa Pawulo, ikaba yari umwigishwa w’Ibyanditswe ubishishikariye, ibyo yari ibisobanukiwe. Yaranditse iti “mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero” (Abaroma 11:33)! Batware b’imiryango, ni iby’ingenzi ko mufasha buri wese mu bagize imiryango yanyu gukora ubushakashatsi bagasobanukirwa ibyerekeye ubwenge bw’Imana, nk’uko buhishurwa mu Byanditswe. Mu gihe cy’icyigisho cy’umuryango cya Bibiliya, mujye mugena igihe cyo gusobanura ingingo zigoye no gufasha imiryango yanyu gutegura amateraniro.
15. Ni izihe nama zafasha umuntu gusubiza mu materaniro?
15 Niba wifuza gutanga ibitekerezo kenshi mu materaniro, kuki utategura mbere y’igihe ibyo wifuza kuvuga? Si ngombwa ko wavuga ibintu bihambaye. Umurongo wa Bibiliya ukwiriye usomwe mu buryo bugaragaza ukwemera cyangwa amagambo make yatoranyijwe neza avuye ku mutima, bizishimirwa. Ababwiriza bamwe na bamwe basaba uyobora icyigisho ko yabaha ijambo bagatanga igisubizo cya mbere kuri paragarafu runaka, kugira ngo bataza gucikanwa bakabura uburyo bwo kwatura ukwizera kwabo.
Abaswa baba abanyabwenge
16, 17. Ni iyihe nama umusaza umwe yahaye umukozi w’imirimo, kandi se, kuki yagize ingaruka nziza?
16 Mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, twibutswa kenshi ko tugomba gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi. Kubigenza dutyo bitugarurira ubuyanja. Nanone kandi, bidufasha gufata imyanzuro irangwa n’ubwenge, gukosora inenge zo muri kamere, kunanira ibishuko no kugarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka mu gihe twaba twaratandukiriye tukayoba.—Zaburi 19:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.
17 Abasaza b’amatorero b’inararibonye baba biteguye gutanga inama zishingiye ku Byanditswe zihuje n’ibyo dukeneye. Icyo twe tugomba gukora ni ‘ukuzifindura’ tubasaba inama zishingiye kuri Bibiliya (Imigani 20:5). Igihe kimwe, umukozi w’imirimo ukiri muto urangwa n’igishyuhirane yasabye umusaza ko yamuha inama ku bihereranye n’ukuntu yarushaho kuba ingirakamaro mu itorero. Uwo musaza, wari uzi neza uwo musore, yarambuye Bibiliya amwereka muri 1 Timoteyo 3:3, NW havuga ko abagabo bashyizweho bagomba kuba abantu “bashyira mu gaciro.” Yagaragarije uwo musore abigiranye ubugwaneza uburyo ashobora kuba umuntu ushyira mu gaciro mu mishyikirano agirana n’abandi. Mbese, uwo muvandimwe yaba yarababajwe n’iyo nama yeruye yahawe? Oya rwose! Yagize ati “uwo musaza yakoresheje Bibiliya, bityo rero nasobanukiwe ko iyo nama yari irimo ituruka kuri Yehova.” Uwo mukozi w’imirimo yashyize mu bikorwa iyo nama abigiranye ugushimira, kandi ubu arimo aragira amajyambere ashimishije.
18. (a) Ni iki cyafashije Umukristo umwe ukiri muto kunanira ibishuko mu gihe yigaga mu mashuri? (b) Ni iyihe mirongo ya Bibiliya wibuka iyo uhanganye n’ibishuko?
18 Nanone kandi, Ijambo ry’Imana rishobora gufasha abakiri bato ‘guhunga irari rya gisore’ (2 Timoteyo 2:22). Umuhamya wa Yehova ukiri muto uherutse guhabwa impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye yashoboye kunanira ibishuko mu gihe cyose yamaze yiga, binyuriye mu gutekereza ku mirongo runaka ya Bibiliya no kuyishyira mu bikorwa. Incuro nyinshi, yatekerezaga ku nama iboneka mu Migani 13:20, igira iti “ugendana n’abanyabwenge, azaba umunyabwenge na we.” Mu buryo buhuje n’iyo nama, yaritondaga cyane ku buryo abantu bubaha mu buryo bwimbitse amahame y’Ibyanditswe ari bo bonyine yagiranaga na bo ubucuti. Yagize ati “nta cyo ndusha abandi. Ndamutse ngiranye imishyikirano ya bugufi n’incuti mbi, nazagira icyifuzo cyo gushimisha incuti zanjye kandi ibyo byazanshyira mu kaga.” Inama yatanzwe na Pawulo yanditswe muri 2 Timoteyo 1:8 na yo yaramufashije. Yaranditse ati “ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu, . . . ahubwo ufatanye nanjye kurenganyirizwa ubutumwa bwiza.” Mu guhuza n’iyo nama, yajyaga abwira bagenzi be bigana ibihereranye n’imyizerere ye ishingiye kuri Bibiliya abigiranye ubushizi bw’amanga uko uburyo bukwiriye bwabaga bubonetse kose. Igihe cyose yasabwaga gutanga ikiganiro imbere y’abanyeshuri, yatoranyaga ingingo yatumaga abona uburyo bwo gutanga ubuhamya ku byerekeranye n’Ubwami bw’Imana abigiranye amakenga.
19. Kuki umusore umwe atashoboye kunanira amoshya y’iyi si, ariko se, ni iki cyaje gutuma agira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka?
19 Turamutse tuyobye tukava mu ‘nzira y’umukiranutsi,’ Ijambo ry’Imana rishobora kudufasha gukosora intambwe zacu (Imigani 4:18). Umusore utuye muri Afurika ibyo yarabyiboneye we ubwe. Ubwo yasurwaga n’umwe mu Bahamya ba Yehova, yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Yishimiye ibyo yari arimo yiga, ariko kandi bidatinze yatangiye kujya yifatanya n’incuti mbi ku ishuri. Nyuma y’igihe runaka, yiroshye mu mibereho y’ubwiyandarike. Yarivugiye ati “umutimanama wanjye wakomezaga kumbuza amahwemo, bityo biba ngombwa ko mpagarika ibyo kujya mu materaniro.” Hashize igihe, yongeye kujya aterana. Uwo musore yavuze aya magambo ahishura ukuri runaka, amagambo agira ati “naje gutahura ko impamvu y’ingenzi yatumye ibyo byose bibaho, ari uko nari nshonje mu buryo bw’umwuka. Nta cyigisho cya bwite nari mfite. Ni yo mpamvu ntashoboraga kunanira ibishuko. Hanyuma, natangiye kujya nsoma Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Buhoro buhoro, nagiye ngarura imbaraga zo mu buryo bw’umwuka, maze nza kugira imibereho itanduye. Ibyo byabaye ubuhamya bwiza ku bantu babonye ihinduka nagize. Narabatijwe none ubu mfite ibyishimo.” Ni iki cyatumye uwo musore abona imbaraga zo kunesha intege nke z’umubiri? Yongeye kugira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya cya buri gihe kandi cya bwite.
20. Ni gute umuntu ukiri muto ashobora kunanira ibitero bya Satani?
20 Mwebwe Bakristo mukiri bato, muri iki gihe muribasiwe! Kugira ngo munanire ibitero bya Satani, mugomba kwigaburira mu buryo bw’umwuka buri gihe. Umwanditsi wa Zaburi, uko bigaragara icyo gihe na we ubwe akaba yari umusore, ibyo yari abisobanukiwe neza. Yashimiye Yehova kuba yaratanze Ijambo rye, kugira ngo ‘umusore yeze inzira ye.’—Zaburi 119:9.
Aho Imana izatuyobora hose, tuzayikurikira
21, 22. Kuki tutagombye gufata umwanzuro w’uko inzira y’ukuri iruhije cyane?
21 Yehova yayoboye ishyanga rya Isirayeli arivana mu Misiri arijyana mu Gihugu cy’Isezerano. Inzira yahisemo ishobora kuba yarasaga n’aho iruhije bitari ngombwa, dukurikije uko abantu babibona. Aho kugira ngo Yehova afate inzira uko bigaragara yari yoroshye cyane kandi ari iya hafi kurushaho inyura ku nkengero z’Inyanja ya Mediterane, yahisemo kubayobora mu nzira igoranye yo mu butayu. Icyakora, ibyo byari bitewe n’uko Imana yabababariye. N’ubwo iyo nzira yo guca ku nyanja yari iy’ubusamo kurushaho, yari gutuma Abisirayeli banyura mu gihugu cy’Abafilisitiya b’abanyamahane. Binyuriye mu guhitamo indi nzira, Yehova yakijije ubwoko bwe guhangana n’Abafilisitiya bugitangira urugendo.
22 Mu buryo nk’ubwo, inzira Yehova arimo atuyoboramo muri iki gihe, rimwe na rimwe ishobora gusa n’aho iruhije. Buri cyumweru tuba dufite gahunda icucitse y’ibikorwa bya Gikristo, hakubiyemo amateraniro y’itorero, icyigisho cya bwite n’umurimo wo kubwiriza. Izindi nzira zishobora gusa n’aho zoroshye cyane. Ariko kandi, nidukurikiza inzira Imana ituyoboramo, ni bwo gusa tuzagera aho duhatanira kugera. Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukomeze kwicengezamo inyigisho ntangabuzima zituruka kuri Yehova, kandi tugume mu ‘nzira y’igihamo’ iteka ryose!—Zaburi 27:11.
Mbese, ushobora gusobanura?
• Kuki mu buryo bwihariye tugomba kujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe?
• Ni iki ababyeyi bashobora gukora kugira ngo bafashe abana babo kwitondera inyigisho zitangirwa mu materaniro?
• Kuba umuntu uzi gutega amatwi neza bikubiyemo iki?
• Ni iki gishobora kudufasha gusubiza mu materaniro?
[Ifoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]
Kujya mu materaniro ya Gikristo bidufasha kuzirikana umunsi wa Yehova
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Hari uburyo bunyuranye bwo gusingiza Yehova mu materaniro ya Gikristo