Umugabo w’intangarugero wemeye gukosorwa
“INGONA zo Muri Zambiya Zirya Abantu 30 Buri Kwezi.” Ibyo byavuzwe n’ikinyamakuru cyo muri Afurika mu myaka runaka ishize. Dukurikije uko umuhanga umwe mu bumenyi bw’imibereho y’inyamaswa wakoreye ubushakashatsi kuri ibyo bikururanda yabivuze, “byasabaga abagabo 12 kugira ngo bafate ingona imwe bayiherane.” Kubera ko ingona ifite umurizo ufite imbaraga n’inzasaya zikomeye, ishobora kuba ari inyamaswa iteye ubwoba!
Mu gihe Umuremyi uko bigaragara yerekezaga ku ngona ayita “Lewiyatani,” yakoresheje uwo “mwami w’abana b’abibone bose” kugira ngo yigishe umugaragu we Yobu isomo ry’ingenzi. (Yobu 40:25 [41:1 muri Biblia Yera]; 41:26 [41:34 muri Biblia Yera].) Ibyo byabereye mu gihugu cya Usi mu myaka igera ku 3.500 ishize, bikaba bishoboka ko ari ahantu runaka mu majyaruguru ya Arabiya. Mu gihe Imana yasobanuraga iby’icyo kiremwa, yabwiye Yobu iti “nta ntwari yahangara kuyibyutsa; none se ni nde wabasha kumpagarara imbere?” (Yobu 41:2, umurongo wa 10 muri Biblia Yera.) Mbega ukuntu ibyo ari ukuri! Niba ingona idutera ubwoba, mbega ukuntu twagombye kurushaho gutinya kuvuga nabi Uwayiremye! Yobu yagaragaje ko asobanukiwe iryo somo binyuriye mu kwatura ikosa rye.—Yobu 42:1-6.
Iyo bavuze Yobu, dushobora kwibuka urugero yatanze mu bihereranye n’ukuntu yihanganiye ibigeragezo ari uwizerwa (Yakobo 5:11). Mu by’ukuri, Yehova yishimiraga Yobu ndetse na mbere y’uko ukwizera kwe kugeragezwa mu buryo bukomeye. Dukurikije uko Imana yabibonaga, muri icyo gihe ‘nta wari uhwanye na we mu isi, yari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi’ (Yobu 1:8). Ibyo byagombye kudusunikira kurushaho kumenya byinshi ku bihereranye na Yobu, kuko kubigenza dutyo bizadufasha kumenya uko natwe twashimisha Imana.
Imishyikirano yari afitanye n’Imana ni yo yazaga mu mwanya wa mbere
Yobu yari umukungu. Uretse izahabu, yari afite n’intama 7.000, ingamiya 3.000, indogobe z’ingore 500, amapfizi 1.000, hamwe n’abagaragu benshi cyane (Yobu 1:3). Ariko kandi, Yobu yiringiraga Yehova aho kwiringira ubutunzi. Yaratekerezaga ati “niba naragize izahabu ho ibyiringiro byanjye, nkabwira izahabu nziza nti ‘ni wowe nishingikirijeho.’ Niba narishimishijwe n’uko ubutunzi bwanjye ari bwinshi, ukuboko kwanjye kukaronka byinshi; . . . ibyo na byo byambera ibibi, biragahanwa n’abacamanza; kuko ari uguhemukira Imana iri hejuru” (Yobu 31:24-28). Kimwe na Yobu, tugomba kubona ko imishyikirano ya bugufi tugirana na Yehova Imana ari yo ifite agaciro kurusha kure ibintu by’umubiri.
Yagiranaga imishyikirano iboneye n’abantu bagenzi be
Ni gute Yobu yabanaga n’abagaragu be? Kuba barabonaga ko ari umuntu utabera kandi wishyikirwaho, bigaragazwa n’amagambo yavuzwe na Yobu ubwe, amagambo agira ati “niba narahinyuye urubanza rw’umugaragu wanjye, cyangwa urw’umuja wanjye igihe bamburanyaga; none se, ubwo Imana ihagurutse, ndabigenza nte? Mbese yangenderera, nayibwira iki?” (Yobu 31:13, 14.) Yobu yahaga agaciro imbabazi za Yehova, bigatuma na we agirira abagaragu be imbabazi. Mbega urugero ruhebuje, cyane cyane ku bantu bafite imyanya y’ubuyobozi mu itorero rya Gikristo! Na bo bagomba kuba inyangamugayo, batarobanura ku butoni kandi bakaba abantu bishyikirwaho.
Nanone kandi, Yobu yagaragaje ko yitaga ku bantu batari abo mu rugo rwe. Mu kugaragaza ukuntu yitaga ku bandi, yagize ati “hari ubwo nimye abakene ibyo bifuza, cyangwa se ngahebya amaso y’umupfakazi, . . . niba narabanguriye impfubyi ukuboko, kuko mfite umfasha ku irembo: noneho urutugu rwanjye ruragatandukana n’umubiri, n’ukuboko kwanjye kuvunike gutane n’igufwa” (Yobu 31:16-22). Nimucyo tube abantu bita ku batishoboye tuzi bari mu itorero ryacu.
Kubera ko Yobu yitaga kuri bagenzi be mu buryo buzira ubwikunde, yakundaga gucumbikira abanyamahanga. Ni yo mpamvu yashoboraga kuvuga ati “nta mushyitsi naraje hanze; ahubwo umugenzi wese naramwugururiraga” (Yobu 31:32). Mbega ukuntu ibyo ari urugero ruhebuje ku bagaragu b’Imana muri iki gihe! Mu gihe abashya bashimishijwe n’ukuri kwa Bibiliya baje ku Nzu y’Ubwami, iyo tubakiranye urugwiro tubagaragariza umuco wo kwakira abashyitsi bishobora kugira uruhare mu gutuma bagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Birumvikana ariko ko abagenzuzi basura amatorero hamwe n’abandi Bakristo. na bo bakeneye ko tubagaragariza umuco wo kwakira abashyitsi wuje urukundo.—1 Petero 4:9; 3 Yohana 5-8.
Ndetse Yobu yari afite imyifatire ikwiriye ku bihereranye n’abanzi be. Ntiyishimiraga amakuba yashoboraga kugwirira umuntu umwanga (Yobu 31:29, 30). Ahubwo, wasangaga yiteguye kugirira neza abantu nk’abo, nk’uko bigaragarira mu kuba yari yiteguye gusengera abahumuriza be batatu b’ibinyoma.—Yobu 16:2; 42:8, 9; gereranya na Matayo 5:43-48.
Yari indakemwa mu bihereranye n’ibitsina
Yobu yari indahemuka kuri mugenzi we bashakanye, ntiyigeze na rimwe yemerera umutima we kugirira undi mugore urukundo mu buryo budakwiriye. Yobu yagize ati “nasezeranye n’amaso yanjye; none se, nabasha nte kwifuza umukobwa? Niba umutima wanjye warashutswe n’umugore, nkubikirira ku muryango w’umuturanyi wanjye; umugore wanjye aragasera undi, kandi ashakwe n’abandi! Kuko icyo cyaba ari ikibi gikabije; ni ukuri ni ikizira cyo guhanwa n’abacamanza.”—Yobu 31:1, 9-11.
Yobu ntiyaretse ngo ibyifuzo by’ubwiyandarike byonone umutima we. Ahubwo yakomeje kugendera mu nzira iboneye. Ntibitangaje rero kuba Yehova Imana yarishimiraga uwo mugabo wizerwa warwanyije ibishuko by’ubwiyandarike!—Matayo 5:27-30.
Yahangayikishwaga n’imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’umuryango we
Rimwe na rimwe, abahungu ba Yobu bajyaga bategura ibirori, byabaga birimo abahungu n’abakobwa be bose. Mu gihe iyo minsi y’ibirori yabaga irangiye, Yobu yabaga ahangayitse cyane atinya ko wenda mu buryo runaka abana be baba bacumuye kuri Yehova. Bityo, Yobu yagiraga icyo akora, kuko inkuru y’Ibyanditswe igira iti “iminsi y’ibirori byabo yarangira, Yobu akabatumira ngo abeze, akabyuka kare mu gitondo, agatamba ibitambo byoswa bihwanye n’umubare wabo: kuko Yobu yavugaga ati ‘ahari abahungu banjye bakoze icyaha, bahemukira Imana mu mitima yabo’ ” (Yobu 1:4, 5). Mbega ukuntu ibyo bigomba kuba byaratumye abari bagize umuryango wa Yobu basobanukirwa ukuntu yari ahangayikishijwe n’uko bakwihingamo gutinya Yehova mu buryo burangwa no kubaha kandi bakagendera mu nzira Ze!
Muri iki gihe, abatware b’imiryango ya Gikristo bagomba kwigisha imiryango yabo Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya (1 Timoteyo 5:8). Kandi gusengera abagize umuryango birakwiriye rwose.—Abaroma 12:12.
Yihanganiye ibigeragezo ari uwizerwa
Abantu benshi basoma Bibiliya bazi neza ibigeragezo bikomeye byageze kuri Yobu. Satani Diyabule yari yaremeje ko mu gihe Yobu yari kuba ageze mu mimerere igoranye cyane yari kuzihakana Imana. Yehova yemeye gusemburwa muri ubwo buryo, maze bidatinze Satani ateza Yobu amakuba. Yatakaje amatungo ye yose. Icyakora icyari kibabaje kurushaho, ni uko yatakaje abana be bose. Nyuma y’aho gato, Satani yateje Yobu ibishyute bibi bibabaza, bimuhera mu mutwe bigeza mu birenge.—Yobu, igice cya 1 n’icya 2.
Ingaruka zabaye izihe? Igihe umugore we yamuteraga inkunga yo kuvuma Imana, Yobu yagize ati “uvuze nk’umwe wo mu bagore b’abapfapfa. Mbese ye, twahabwa ibyiza mu kuboko kw’Imana, tukanga guhabwa ibibi?” Inkuru yanditswe muri Bibiliya yongeraho iti “muri ibyo byose nta cyaha Yobu yacumurishije ururimi rwe” (Yobu 2:10). Ni koko, Yobu yihanganye ari uwizerwa, maze agaragaza ko Diyabule ari umubeshyi. Mu buryo nk’ubwo, nimucyo natwe twihanganire ibigeragezo, kandi tugaragaze ko dukorera Imana dusunitswe n’urukundo ruzira amakemwa dukunda Yehova.—Matayo 22:36-38.
Yemeye gukosorwa abigiranye ukwicisha bugufi
N’ubwo Yobu yari intangarugero mu buryo bwinshi, ntiyari umuntu utunganye. We ubwe yarivugiye ati “ni nde wabasha kuvana igitunganye mu kintu cyanduye? Nta we” (Yobu 14:4; Abaroma 5:12). Bityo rero, igihe Imana yavugaga ko Yobu ari umukiranutsi, ibyo ni ko byari biri mu buryo bw’uko yabagaho mu buryo buhuje n’ibyo Imana yitegaga byose ku bagaragu bayo b’abantu badatunganye kandi bakora ibyaha. Mbega isoko y’inkunga!
Yobu yihanganiye ikigeragezo cye, ariko cyahishuye ko yari afite inenge runaka. Incuti ze eshatu zimaze kumva amakuba yose yari yaramugwiririye, zaje kumusura zitwa ko ngo zije kumuhumuriza (Yobu 2:11-13). Bashinje Yobu kuba yarakoze ibyaha bikomeye, bityo Yehova akaba yari arimo amuhana. Nk’uko bisanzwe, Yobu yumvise ababaye bitewe n’ibyo birego by’ibinyoma bamushinjaga, kandi yashakishije uko yakwirengera atajenjetse. Ariko yaje kugera ubwo abogama mu gihe yageragezaga kwisobanura. N’ikimenyimenyi, ndetse Yobu yumvikanishije ko yari umukiranutsi kurusha Imana!—Yobu 35:2, 3.
Kubera ko Imana yakundaga Yobu, yakoresheje umusore kugira ngo agaragarize Yobu ikosa rye. Iyo nkuru igira iti “uburakari bwa Elihu . . . burabyuka, bukongera Yobu, kuko yihaye gukiranuka kurusha Imana.” Nk’uko Elihu yabivuze, “Yobu ya[ra]vuze ati ‘ndi umukiranutsi, kandi Imana yankuyeho ibyari binkwiriye’ ” (Yobu 32:2; 34:5). Icyakora, Elihu ntiyifatanyije n’ ‘abahumuriza’ batatu mu gufata umwanzuro ukocamye w’uko Imana yari irimo ihana Yobu imuhora ibyaha bye. Ahubwo, Elihu yagaragaje icyizere yari afitiye ubudahemuka bwa Yobu, maze amugira inama igira iti ‘urubanza ruri imbere ya [Yehova]; nawe umurindīre.’ Koko rero, Yobu yagombaga kuba yarategereje Yehova aho kuvuga ahubutse yirengera we ubwe. Elihu yijeje Yobu agira ati “[Imana] igira imanza zitabera no gukiranuka kwinshi; nta bwo irenganya.”—Yobu 35:14; 37:23.
Imitekerereze ya Yobu yagombaga gukosorwa. Ku bw’ibyo rero, Yehova yamuhaye isomo ku bihereranye n’ukuntu umuntu ari ubusabusa ugereranyije no gukomera kw’Imana. Yehova yerekeje ku isi, inyanja, ijuru rihunze inyenyeri, inyamaswa, hamwe n’ibindi bintu byinshi bitangaje byo mu byaremwe. Amaherezo, Imana yaje kuvuga ibya Lewiyatani—ingona. Yobu yemeye gukosorwa abigiranye ukwicisha bugufi, kandi mu bihereranye n’ibyo yatanze urundi rugero.
N’ubwo dushobora kuba dukora ibintu byiza mu murimo wa Yehova, hari igihe tuzakora amakosa. Turamutse dukoze ikosa rikomeye, Yehova ashobora kudukosora akoresheje uburyo runaka (Imigani 3:11, 12). Dushobora kwibuka umurongo w’Ibyanditswe utuma umutimanama wacu uturya. Wenda Umunara w’Umurinzi cyangwa ikindi gitabo cyose cya Watch Tower Society, bishobora kuvuga ikintu gituma tumenya ibihereranye n’ikosa runaka. Cyangwa se, wenda Umukristo mugenzi wacu azatugaragariza aho twananiwe gushyira mu bikorwa ihame runaka rya Bibiliya abigiranye ubugwaneza. Ni gute tuzabyifatamo mu gihe tuzaba dukosowe muri ubwo buryo? Yobu yagaragaje umwuka wo kwicuza, agira ati ‘ndizinutswe, [kandi] ndihannye, nigaragura mu mukungugu no mu ivu.’—Yobu 42:6.
Yagororewe na Yehova
Yehova yagororeye Yobu, yemerera uwo mugaragu we kubaho indi myaka 140. Muri icyo gihe, yabonye ibintu biruta kure cyane ibyo yari yaratakaje. Kandi n’ubwo amaherezo Yobu yaje gupfa, nta gushidikanya ko azazukira mu isi nshya y’Imana.—Yobu 42:12-17; Ezekiyeli 14:14; Yohana 5:28, 29; 2 Petero 3:13.
Natwe dushobora kwiringira tudashidikanya ko tuzemerwa n’Imana kandi ikaduha umugisha nituyikorera mu budahemuka, kandi tukemera ugukosorwa kose gushingiye kuri Bibiliya kutugeraho mu mibereho yacu. Ingaruka zizaba iz’uko tuzagira ibyiringiro bidashidikanywa byo kuzabona ubuzima muri gahunda nshya y’ibintu y’Imana. Icy’ingenzi kurushaho, tuzahesha Imana icyubahiro. Imyifatire yacu irangwa n’ubudahemuka izagororerwa, kandi iziyongera ku gihamya kigaragaza ko ubwoko bwayo butayikorera bugamije inyungu zishingiye ku bwikunde, ahubwo ko buyikorera bubitewe n’uko buyikunda bubivanye ku mutima. Mbega ukuntu dufite igikundiro cyo gushimisha umutima wa Yehova, nk’uko Yobu wari uwizerwa yabigenje, we wemeye gukosorwa abigiranye ukwicisha bugufi!—Imigani 27:11.
[Amafoto yo ku ipaji ya 26]
Yobu yagaragazaga ko yita ku mfubyi, abapfakazi n’abandi mu buryo bwuje urukundo
[Amafoto yo ku ipaji ya 27]
Yobu yagororewe mu buryo bukungahaye bitewe n’uko yemeye gukosorwa abigiranye ukwicisha bugufi