Mbese, uribuka?
Mbese, waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohotse vuba aha? Niba ari ko biri, reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:
• Kuki muri iki gihe dukwiriye gusuzuma ibibazo byabajijwe muri Yobu igice cya 38?
Ndetse n’abahanga mu bya siyansi bo muri iki gihe ntibashobora gusobanukirwa mu buryo bwuzuye imyinshi mu mirimo itangaje Imana yerekejeho. Iyo mirimo ikubiyemo ukuntu imbaraga rukuruzi zo mu kirere zituma isi yacu iguma ku murongo nyawo izengurukiraho, icyo urumuri ari cyo by’ukuri, impamvu hariho ubwoko butarondoreka bw’uduce duto duto tugize shelegi, ukuntu ibitonyanga by’imvura bibaho n’ukuntu hakoreshwa imbaraga mu gihe cy’inkuba n’imirabyo.—15/4, ipaji ya 4-11.
• Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zishobora kudufasha guhangana n’ibyiyumvo bibi?
Asafu, Baruki na Nawomi bagiye bagera mu bihe byo gucika intege cyangwa kugira ibindi byiyumvo bibi, kandi inkuru ziboneka mu Byanditswe zivuga ibihereranye n’ukuntu bahanganye mu buryo bugira ingaruka nziza n’iyo mimerere zishobora kudufasha.—15/4, ipaji ya 22-24.
• Ni ubuhe buryo bumwe na bumwe bufatika bwo gufasha abapfakazi b’Abakristo?
Incuti zishobora kwitangira kubafasha zibigiranye ubuntu kandi mu buryo butaziguye. Abagize umuryango cyangwa abandi bashobora kuba bafite ubushobozi bwo gutanga ubufasha bw’amafaranga cyangwa ibindi bintu, mu gihe bikenewe by’ukuri. Abakristo bagenzi bacu na bo bashobora gutanga ubufasha babagaragariza urugwiro mu buryo bwuje urukundo, babashyigikira kandi bakabahumuriza mu buryo bw’umwuka.—1/5, ipaji ya 5-7.
• Kuki ‘[gushakana n’]uri mu Mwami wacu’ gusa ari iby’ingenzi nk’uko mu 1 Abakorinto 7:39 habitugiramo inama?
Incuro nyinshi gushakana n’abantu batizera byagiye biteza akaga. Byongeye kandi, gukurikiza iyo nama ituruka ku Mana bigaragaza ko umuntu ari indahemuka kuri Yehova Imana. Iyo twubahirije Ijambo ry’Imana, tugira umutima utaducira urubanza (1 Yohana 3:21, 22).—15/5, ipaji ya 20-21.
• Kubera ko Yehova ari we ushobora kutubabarira ibyaha byacu, kuki Abakristo baturira abasaza b’itorero ibyaha bikomeye?
Ni koko, mu gihe Umukristo yakoze icyaha gikomeye agomba gushaka uko yababarirwa na Yehova (2 Samweli 12:13). Ariko nk’uko umuhanuzi Natani yahaye Dawidi ubufasha, ni na ko abasaza b’itorero bashobora gufasha umunyabyaha ufite umutima umucira urubanza. Gushakira ubufasha ku basaza bihuje n’amabwiriza yatanzwe muri Yakobo 5:14, 15.—1/6, ipaji ya 31.
• Ni ikihe gihamya kigaragaza ko twagombye kwita ku mfubyi no ku bapfakazi bakeneye ubufasha?
Inkuru y’ibyabaye mu mateka igaragaza ko kwita kuri abo bantu byarangaga ugusenga k’ukuri haba mu Baheburayo ba kera ndetse no mu Bakristo ba mbere. (Kuva 22:21, 22, umurongo wa 22 n’uwa 23 muri Biblia Yera; Abagalatiya 2:9, 10; Yakobo 1:27.) Intumwa Pawulo yanditse mu Byanditswe amabwiriza asobanutse neza yari agenewe Abakristo ku bihereranye no kwita ku bapfakazi bakennye (1 Timoteyo 5:3-16).—15/6, ipaji ya 9-11.
• Ni uruhe rufunguzo rwo kugira imibereho irangwa n’ibyishimo kandi ifite intego?
Tugomba kwihingamo kugirana imishyikirano ikwiriye na Yehova, Data wo mu ijuru, kandi tukayibumbatira. Kwiga Bibiliya ni ubufasha bw’ingenzi kugira ngo tubigereho.—1/7, ipaji ya 4-5.
• Mbese, buri muntu wese afite umwuka udapfa ukomeza kubaho iyo apfuye?
N’ubwo abantu bamwe na bamwe bizera ko umwuka—aho kuba ubugingo—udapfa, Bibiliya ntishyigikira icyo gitekerezo. Igaragaza ko iyo umuntu apfuye asubira mu mukungugu kandi ko aba atakiriho. Ariko kandi, Imana ni yo igumana ubushobozi bwo kuzamugarurira ubuzima, bityo ibyiringiro ibyo ari byo byose by’uko uwo muntu yazongera kubaho, binyuriye ku muzuko, biba biri mu maboko y’Imana (Umubwiriza 12:7).—15/7, ipaji ya 3-6.
• Daniyeli yari he igihe Abaheburayo batatu bagerwagaho n’ikigeragezo mu kibaya cya Dura?
Nta cyo Bibiliya ibivugaho. Daniyeli ashobora kuba atarahatirwaga kuba ahari bitewe n’umwanya yari arimo, cyangwa se ashobora kuba yari yagiye mu butumwa runaka. Ariko kandi, dushobora kwiringira rwose ko atigeze anamuka ku budahemuka bwe kuri Yehova.—1/8, ipaji ya 31.