Yehova—Ni we watanze urugero ruhebuje mu bihereranye no kugira neza
“Nimuhimbaze Uwiteka Nyiringabo, kuko Uwiteka ari mwiza!”—YEREMIYA 33:11.
1. Kuki dusunikirwa gusingiza Imana ku bwo kugira neza kwayo?
YEHOVA IMANA ni mwiza mu buryo budasubirwaho. Umuhanuzi Zekariya yariyamiriye ati “erega kugira neza kwe ni kwinshi” (Zekariya 9:17)! Mu by’ukuri, umuco wo kugira neza ugaragarira mu bintu byose Imana yakoze kugira ngo itegure isi, bityo twishimire kuyituraho (Itangiriro 1:31). Ntituzigera dushobora gusobanukirwa amategeko yose ahambaye Imana yashyizeho igihe yaremaga isanzure (Umubwiriza 3:11; 8:17). Ariko kandi, ibike tuzi bidusunikira gusingiza Imana ku bwo kugira neza kwayo.
2. Ni gute wasobanura icyo kugira neza ari cyo?
2 Kugira neza bisobanura iki? Ni uguhebuza mu byerekeye umuco, cyangwa kugira ingeso nziza. Ariko kandi, birenze ibi byo kutagira ububi ubwo ari bwo bwose. Kugira neza, byo kimwe mu bigize imbuto y’umwuka, ni umuco ugaragarira mu gukora ibintu byiza (Abagalatiya 5:22, 23). Tugaragaza uwo muco wo kugira neza iyo dukorera abandi ibikorwa byiza kandi by’ingirakamaro. Muri iyi gahunda y’ibintu, ibintu bibonwa ko ari byiza mu miryango imwe y’abantu bishobora kubonwa ko ari bibi mu yindi. Icyakora, niba twifuza kugira amahoro n’ibyishimo, hagomba kubaho amahame amwe agenga ibyo kugira neza agomba gukurikizwa. Ni nde mu buryo bukwiriye ushobora gushyiraho ayo mahame?
3. Ni iki ibivugwa mu Itangiriro 2:16, 17 bigaragaza ku bihereranye n’amahame agenga ibyo kugira neza?
3 Imana ishyiraho amahame agenga ibyo kugira neza. Mu ntangiriro z’amateka y’abantu, Yehova ni we wategetse umugabo wa mbere ati “ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi ujye urya imbuto zacyo, uko ushaka; ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho: kuko umunsi wakiriyeho, no gupfa uzapfa” (Itangiriro 2:16, 17). Ni koko, abantu bagomba kwishingikiriza ku Muremyi wabo kugira ngo bamenye icyiza n’ikibi.
Ineza Twagiriwe Tutari Tuyikwiriye
4. Ni iki Imana yakoreye abantu kuva aho Adamu akoreye icyaha?
4 Ibyiringiro by’abantu byo kuzagira ibyishimo by’iteka batunganye byasumbirijwe ubwo Adamu yakoraga icyaha maze akanga kwemera ko Imana ifite uburenganzira bwo kugena amahame arebana no kugira neza (Itangiriro 3:1-6). Icyakora, mbere y’uko abana ba Adamu bavuka bararazwe icyaha n’urupfu, Imana yahanuye ko hari kuzavuka Imbuto itunganye. Mu gihe mu by’ukuri Yehova yabwiraga “ya nzoka ya kera,” ari yo Satani Diyabule, yaravuze ati “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe [“imbuto yawe n’imbuto ye,” NW ]: ruzagukomeretse umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Ibyahishuwe 12:9; Itangiriro 3:15). Yehova yari afite umugambi wo gucungura abantu b’abanyabyaha. Mu kutugirira ineza tutari dukwiriye, mu by’ukuri Yehova yateganyije ubwo buryo kugira ngo abizera igitambo cy’incungu cy’Umwana we akunda bazabone agakiza.—Matayo 20:28; Abaroma 5:8, 12.
5. Nubwo twarazwe umutima wo kubogamira ku bibi, kuki dushobora kugaragaza umuco wo kugira neza mu rugero runaka?
5 Birumvikana ko bitewe n’icyaha cya Adamu, twarazwe umutima wo kubogamira ku bibi (Itangiriro 8:21). Igishimishije ariko, ni uko Yehova adufasha kugaragaza umuco wo kugira neza mu rugero runaka. Kuguma mu bintu by’agaciro twize mu nyandiko ze zera ntibituma ‘tumenya ubwenge bwo kutuzanira agakiza’ kandi ngo bitume ‘tugira ibidukwiriye byose, ngo dukore imirimo myiza yose’ gusa, ahubwo nanone bituma dushobora gukora ibyiza mu maso ye (2 Timoteyo 3:14-17). Ariko kandi, kugira ngo twungukirwe n’inyigisho zishingiye ku Byanditswe kandi tugaragaze umuco wo kugira neza, tugomba kugira imyifatire yagaragajwe n’umwanditsi wa Zaburi, we waririmbye ati “uri mwiza kandi ugira neza: ujye unyigisha amategeko wandikishije.”—Zaburi 119:68.
Umuco wa Yehova wo Kugira Neza Urasingizwa Cyane
6. Ni ayahe magambo yari akubiye mu ndirimbo yaririmbwe n’Abalewi nyuma y’aho Dawidi azaniye isanduku y’isezerano i Yerusalemu?
6 Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera yemeye ko Imana ifite kugira neza maze ayishakiraho ubuyobozi. Dawidi yagize ati “Uwiteka ni mwiza, aratunganye: ni cyo gituma azigisha abanyabyaha inzira” (Zaburi 25:8). Inyigisho ziva ku Mana Abisirayeli bahawe zari zikubiyemo amategeko icumi y’ingenzi, yanditswe ku bisate by’amabuye bibiri byabikwaga mu isanduku yera yitwaga isanduku y’isezerano. Mu gihe Dawidi yari amaze kuzana isanduku mu murwa mukuru wa Isirayeli, ari wo Yerusalemu, Abalewi baririmbye indirimbo yari ikubiyemo amagambo agira ati “nimushimire Uwiteka, yuko ari mwiza; kuko imbabazi ze zihoraho [“ineza ye yuje urukundo ihoraho,” NW ] iteka ryose” (1 Ngoma 16:34, 37-41). Mbega ukuntu kumva ayo magambo yaririmbwaga n’abaririmbyi b’Abalewi bigomba kuba byari bishimishije!
7. Ni iki cyabayeho nyuma y’aho Isanduku imariye gushyirwa Ahera Cyane na nyuma y’isengesho Salomo yavuze ryo kwegurira Yehova urusengero?
7 Amagambo nk’ayo yo gusingiza ni yo yibanzweho mu gihe cyo kwegurira Yehova urusengero rwubatswe na Salomo mwene Dawidi. Mu gihe isanduku y’isezerano yari imaze gushyirwa Ahera Cyane h’urwo rusengero rushya, Abalewi batangiye gusingiza Yehova ‘kuko ari mwiza; kuko imbabazi ze zihoraho [“ineza ye yuje urukundo ihoraho,” NW ] iteka ryose.’ Icyo gihe mu buryo bw’igitangaza, urusengero rwuzuye igicu cyashushanyaga ko Yehova yari ahari afite ikuzo (2 Ngoma 5:13, 14). Nyuma y’isengesho ryatanzwe na Salomo ryo kwegurira Yehova urusengero, ‘umuriro wamanutse uva mu ijuru, wotsa igitambo cyo koswa n’ibindi bitambo.’ ‘Abisirayeli bose’ babibonye batyo, ‘barunamye bubika amaso hasi ku mabuye ashashe, bararamya, bahimbaza Uwiteka bati “Uwiteka ni mwiza, imbabazi ze zihoraho [“ineza ye yuje urukundo ihoraho,” NW ] iteka ryose.” ’ (2 Ngoma 7:1-3). Nyuma y’ibirori byamaze iminsi 14, Abisirayeli basubiye mu ngo zabo “banezerewe, kandi bishimiye mu mitima ibyo Uwiteka yari yeretse Dawidi na Salomo n’ubwoko bwe bwa Isirayeli.”—2 Ngoma 7:10.
8, 9. (a) Nubwo Abisirayeli basingije Yehova ku bwo kugira neza kwe, amaherezo ni iyihe myifatire baje kugira? (b) Ni iki cyari cyarahanuriwe Yerusalemu binyuriye kuri Yeremiya, kandi se, ni gute ubwo buhanuzi bwasohoye?
8 Ikibabaje ariko, ni uko Abisirayeli batakomeje kubaho mu buryo buhuje n’indirimbo baririmbye zo gusingiza Imana. Nyuma y’igihe runaka, abantu bari batuye i Buyuda ‘bubahishaga [Yehova] iminwa yabo’ gusa (Yesaya 29:13). Aho kubaho mu buryo buhuje n’amahame y’Imana agenga ibyo kugira neza, batangiye gukora ibibi. Kandi se, ibyo bibi bakoraga byari bikubiyemo iki? Iyumvire nawe, baguye mu cyaha cyo gusenga ibigirwamana, ubwiyandarike, gukandamiza abakene n’ibindi byaha bikomeye! Ibyo byatumye Yerusalemu irimburwa, kandi abaturage b’i Buyuda bajyanwa mu bunyage i Babuloni mu mwaka wa 607 M.I.C.
9 Nguko uko Imana yahannye ubwoko bwayo. Icyakora, binyuriye ku muhanuzi Yeremiya, yahanuye ivuga ko i Yerusalemu hari kuzongera kumvikana ijwi ry’abantu bagira bati “nimuhimbaze Uwiteka Nyiringabo, kuko Uwiteka ari mwiza; imbabazi ze zihoraho [“ineza ye yuje urukundo ihoraho,” NW ] iteka ryose” (Yeremiya 33:10, 11)! Kandi koko ni ko byagenze! Nyuma y’imyaka 70 icyo gihugu cyamaze ari umusaka, mu mwaka wa 537 M.I.C. Abayahudi basigaye basubiye i Yerusalemu (Yeremiya 25:11; Daniyeli 9:1, 2). Bubatse igicaniro ahahoze urusengero ku Musozi wa Moriya maze batangira kuhatambira ibitambo. Urufatiro rw’urusengero rwashinzwe mu mwaka wa kabiri nyuma y’aho bagarukiye mu gihugu cyabo. Mbega ukuntu icyo gihe cyari gishimishije! Ezira yaravuze ati “ubwo abubatsi bashingaga imfatiro z’urusengero rw’Uwiteka, bashyiraho abatambyi bambaye imyambaro yabo bafite amakondera, n’Abalewi bene Asafu bafite ibyuma bivuga ngo basingize Uwiteka, nk’uko Dawidi umwami wa Isirayeli yategetse. Bikiranya basingiza Uwiteka bamushima bati ‘erega Uwiteka ni mwiza; n’imbabazi [“ineza yuje urukundo,” NW ] agirira Abisirayeli z[ihoraho] iteka ryose.’ ”—Ezira 3:1-11.
10. Ni ayahe magambo afite ireme abimburira kandi agasoza Zaburi ya 118?
10 Amagambo nk’ayo yo gusingiza yerekeranye no kugira neza kwa Yehova, aboneka muri za Zaburi nyinshi. Imwe muri izo Zaburi abonekamo ni Zaburi ya 118, yaririmbwe n’imiryango ya Isirayeli igihe basozaga ibirori byo kwizihiza Pasika. Iyo Zaburi ibimburirwa kandi igasozwa n’amagambo agira ati “nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza: kuko imbabazi ze zihoraho [“ineza ye yuje urukundo ihoraho,” NW ] iteka ryose” (Zaburi 118:1, 29). Ayo magambo ashobora rwose kuba ari yo magambo yashoje ayo Yesu Kristo n’intumwa ze zizerwa baririmbye basingiza Imana mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe mu mwaka wa 33 I.C.—Matayo 26:30.
“Nyereka Ubwiza Bwawe Burabagirana”
11, 12. Ni ayahe magambo Mose yumvise igihe yarabukwaga ubwiza bw’Imana?
11 Isano riri hagati yo kugira neza kwa Yehova n’ineza ye yuje urukundo, ryagaragaye ubwa mbere mu binyejana byinshi mbere y’igihe cya Ezira. Nyuma gato y’aho Abisirayeli basengeye inyana ya zahabu mu butayu kandi abanyamakosa bakicwa, Mose yinginze Yehova agira ati “nyereka ubwiza bwawe burabagirana.” Kubera ko Yehova yari azi ko Mose atareba mu maso He ngo abeho, yaravuze ati “ubwanjye nzanyuza kugira neza kwanjye kose imbere yawe.”—Kuva 33:13-20.
12 Ku munsi wakurikiyeho, kugira neza kwa Yehova kwanyuze imbere ya Mose igihe yari ku Musozi Sinayi. Icyo gihe, Mose yarabutswe ubwiza bw’Imana maze yumva amagambo agira ati “Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi [“ineza yuje urukundo,” NW ] n’umurava mwinshi; igumanira abantu imbabazi [“ineza yuje urukundo,” NW ] , ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha: ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa; ihōra abana gukiranirwa kwa ba se, ikageza ku buzukuru n’abuzukuruza n’ubuvivi” (Kuva 34:6, 7). Ayo magambo agaragaza ko umuco wa Yehova wo kugira neza ufitanye isano n’ineza ye yuje urukundo hamwe n’ibindi bintu bigize kamere ye. Kubisuzuma bizadufasha kugaragaza umuco wo kugira neza. Reka tubanze dusuzume umuco wavuzwe kabiri muri ayo magambo ahebuje avuga ibihereranye no kugira neza kw’Imana.
‘Uwiteka Afite Ineza Nyinshi Yuje Urukundo’
13. Mu magambo agaragaza kugira neza kw’ Imana, ni uwuhe muco uvugwamo incuro ebyiri, kandi se kuki ibyo bikwiriye?
13 “Uwiteka, [ni] Imana . . . ifite kugira neza kwinshi [“ineza yuje urukundo,” “NW” ] n’umurava mwinshi; igumanira abantu imbabazi [“ineza yuje urukundo,” “NW” ].” Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ineza yuje urukundo,” rinasobanurwa ngo “urukundo rudahemuka.” Ni wo muco wonyine wavuzwe incuro ebyiri mu magambo Imana yabwiye Mose. Mbega ukuntu bikwiriye, kubera ko umuco w’Imana w’ingenzi ari urukundo (1 Yohana 4:8)! Amagambo azwi neza yo gusingiza Yehova agira ati “kuko Uwiteka ari mwiza; imbabazi ze zihoraho [“ineza ye yuje urukundo ihoraho,” NW ] iteka ryose” atsindagiriza uwo muco.
14. Ni bande mu buryo bwihariye Imana igaragariza umuco wo kugira neza n’ineza yuje urukundo?
14 Uburyo bumwe kugira neza kwa Yehova kugaragaramo, ni uko ‘afite ineza nyinshi yuje urukundo.’ Ibyo bigaragarira cyane cyane mu kuntu yita mu buryo burangwa n’ubwuzu ku bagaragu be bamwiyeguriye kandi bizerwa (1 Petero 5:6, 7). Nk’uko Abahamya ba Yehova bashobora kubitangira igihamya, abamukunda kandi bakaba bamukorera akomeza kubagaragariza ‘ineza yuje urukundo’ (Kuva 20:6, NW ). Ishyanga ry’Abisirayeli kavukire ntiryongeye kugaragarizwa ineza yuje urukundo ya Yehova, cyangwa urukundo rwe rudahemuka, bitewe n’uko ryanze kwemera Umwana we. Ariko kandi, kugira neza n’urukundo rudahemuka Imana igaragariza Abakristo bizerwa bo mu mahanga yose, bizahoraho iteka ryose.—Yohana 3:36.
Yehova Ni Imana y’Ibambe n’Imbabazi
15. (a) Amagambo Mose yumvise igihe yari ari ku Musozi Sinayi yabimburiwe n’iyihe nteruro? (b) Kugira ibambe bikubiyemo iki?
15 Amagambo Mose yumvise igihe yari ari ku Musozi Sinayi yabimburiwe n’interuro igira iti “Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi.” Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ibambe,” rishobora kwerekeza ku ‘mara,’ kandi rifitanye isano rya bugufi n’amagambo “inda ibyara.” Ku bw’ibyo, kugira ibambe bikubiyemo kugira ibyiyumvo by’impuhwe zirangwa n’ubwuzu ziba ziturutse mu muntu imbere. Icyakora, kugira ibambe bikubiyemo ibirenze ibyo kugirira umuntu impuhwe zivuye ku mutima. Byagombye kudusunikira gukora ikintu cyakoroshya imibabaro y’abandi. Urugero, abasaza b’Abakristo buje urukundo babona ko ari ngombwa kugirira ibambe bagenzi babo bahuje ukwizera, ‘bakagira imbabazi banezerewe’ mu gihe bikwiriye.—Abaroma 12:8; Yakobo 2:13; Yuda 22, 23.
16. Kuki dushobora kuvuga ko Yehova agira imbabazi?
16 Nanone kandi, kugira neza kw’Imana kugaragarira ku mbabazi zayo. Umuntu ugira imbabazi ‘azirikana ibyiyumvo by’abandi mu buryo bugaragara kandi akagirira neza abo aruta mu buryo butuma bamukunda.’ Yehova ni we watanze urugero ruhebuje cyane kuruta izindi zose mu bihereranye no kugira imbabazi, binyuriye mu byo yagiye agirira abagaragu be bizerwa. Urugero, binyuriye ku bamarayika, Imana yakomeje umuhanuzi Daniyeli wari ugeze mu za bukuru ibigiranye imbabazi, kandi yamenyesheje umukobwa w’isugi witwaga Mariya igikundiro yari kuzahabwa cyo kubyara Yesu (Daniyeli 10:19; Luka 1:26-38). Twebwe abagize ubwoko bwa Yehova, dushimira rwose uburyo burangwa n’imbabazi yagiye atureherezamo binyuriye mu mapaji ya Bibiliya. Tumusingiza ku bwo kuba yaratugiriye neza bityo tukaba dushyiraho imihati kugira ngo tugirire abandi neza kandi tubiteho mu byo tubagirira. Mu gihe abafite imico yo mu buryo bw’umwuka isabwa bagorora bagenzi babo bahuje ukwizera mu ‘mwuka w’ubugwaneza,’ bagerageza kugaragaza ubugwaneza n’imbabazi.—Abagalatiya 6:1.
Imana Itinda Kurakara
17. Kuki dushimira ku bwo kuba Yehova ‘atinda kurakara’?
17 “Imana . . . itinda kurakara.” Ayo magambo atsindagiriza ikindi kintu kigaragaza kugira neza kwa Yehova. Yehova yihanganira amakosa yacu ubutarambirwa kandi akaduha igihe cyo kunesha intege nke zikomeye no kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka (Abaheburayo 5:12–6:3; Yakobo 5:14, 15). Nanone, ukwihangana kw’Imana guhesha inyungu abataraba abagaragu bayo bayisenga. Abo bantu baracyafite igihe cyo kwitabira ubutumwa bw’Ubwami kugira ngo bihane (Abaroma 2:4). Icyakora, nubwo Yehova yihangana, rimwe na rimwe kugira neza kwe kumusunikira kugaragaza uburakari, nk’uko yabigenje igihe Abisirayeli basengaga inyana ya zahabu ku Musozi Sinayi. Vuba aha, uburakari bw’Imana buzagaragazwa mu buryo bukomeye kurushaho igihe izakuraho gahunda mbi ya Satani.—Ezekiyeli 38:19, 21-23.
18. Ku bihereranye n’ukuri, ni hehe Yehova atandukaniye n’abayobozi b’abantu?
18 ‘[Yehova ni Imana] ifite umurava mwinshi.’ Mbega ukuntu Yehova atandukanye cyane n’abayobozi b’abantu, bo batanga amasezerano babigiranye ukwiyemera maze bakananirwa kuyasohoza! Mu buryo bunyuranye n’ubwo, abasenga Yehova bashobora rwose kwiringira ibintu byose byavuzwe mu Ijambo rye ryahumetswe. Kubera ko Imana ifite umurava mwinshi, dushobora buri gihe kwiringira amasezerano yayo. Kubera ko Data wo mu ijuru agira neza, asubiza mu buryo budahinyuka amasengesho tumutura tumusaba ukuri ko mu buryo bw’umwuka, binyuriye mu kukuduha ku bwinshi.—Zaburi 43:3; 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.
19. Ni mu buhe buryo buhebuje Yehova agaragarizamo ineza abanyabyaha bicuza?
19 “[Yehova ni Imana ibababarira] gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha.” Kubera ko Yehova agira neza, aba yiteguye kubabarira abanyabyaha bicuza. Dushimira cyane rwose ku bwo kuba Data wo mu ijuru wuje urukundo yarateganyije uburyo bwo kubabarira binyuriye ku gitambo cya Yesu (1 Yohana 2:1, 2). Mu by’ukuri, twishimira kuba abantu bose bizera incungu bashobora kugirana na Yehova imishyikirano yihariye, dufite ibyiringiro byo kuzabaho ubuziraherezo mu isi nshya ye yasezeranyijwe. Mbega ukuntu izo ari impano zihebuje zituma dusingiza Yehova ku bwo kuba agirira abantu neza!—2 Petero 3:13.
20. Ni ikihe gihamya dufite cy’uko Imana itihanganira ibibi?
20 “[Yehova] nt[a]tsindishiriza na hato abo gutsindwa.” Mu by’ukuri, iyo ni indi mpamvu ituma tugomba gusingiza Yehova ku bwo kugira neza kwe. Kubera iki? Ni ukubera ko ikintu cy’ingenzi kiranga umuco wo kugira neza ari uko itihanganira ibibi mu buryo ubwo ari bwo bwose. Byongeye kandi, “ubwo Umwami Yesu azahishurwa, ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe,” azahora inzigo “abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza.” “Bazahanwa igihano kibakwiriye, ni cyo kurimbuka kw’iteka ryose” (2 Abatesalonike 1:6-9). Icyo gihe, abasenga Yehova bazarokoka, bazashobora kubaho mu buryo bwuzuye batabuzwa amahwemo n’abantu batubaha Imana, “badakunda ibyiza.”—2 Timoteyo 3:1-3.
Jya Wigana Kugira Neza kwa Yehova
21. Kuki twagombye kugaragaza umuco wo kugira neza?
21 Nta gushidikanya ko dufite impamvu nyinshi zituma dusingiza kandi tugashimira Yehova ku bwo kugira neza kwe. None se twebwe abagaragu be, ntitwagombye gukora ibishoboka byose kugira ngo tugaragaze uwo muco? Yego rwose, kubera ko intumwa Pawulo yateye bagenzi bayo b’Abakristo inkunga igira iti “mwigane Imana, nk’abana bakundwa” (Abefeso 5:1). Data wo mu ijuru ntahwema kugaragaza umuco wo kugira neza; natwe ni uko twagombye kubigenza.
22. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
22 Niba twariyeguriye Yehova tubigiranye umutima wacu wose, nta gushidikanya ko twifuza cyane kwigana umuco we wo kugira neza. Kubera ko twakomotse ku munyabyaha Adamu, gukora ibyiza usanga bitatworohera. Ariko kandi, mu gice gikurikira, tuzareba impamvu bishoboka ko twagaragaza umuco wo kugira neza. Nanone, tuzasuzuma uburyo bunyuranye dushobora kandi twagombye kwiganamo Yehova—we watanze urugero ruhebuje kuruta izindi zose mu bihereranye no kugira neza.
Ni Gute Wasubiza?
• Kugira neza bisobanura iki?
• Ni ayahe magambo yo mu Byanditswe atsindagiriza kugira neza kw’Imana?
• Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe Yehova yagiye agaragazamo umuco wo kugira neza?
• Kuki twagombye kwigana urugero rwatanzwe na Yehova mu bihereranye no kugira neza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Yehova yahannye ubwoko bwe bwa kera bitewe n’uko butabayeho mu buryo buhuje n’amagambo bwaririmbye yo kumusingiza
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Abasigaye bizerwa basubiye i Yerusalemu
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Mose yumvise amagambo ahebuje yagaragazaga umuco w’Imana wo kugira neza
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Kugira neza kwa Yehova kugaragarira mu buryo atureshya binyuriye mu mapaji ya Bibiliya