Bigendekera bite umuntu iyo apfuye?
UKO twaba tubitekereza kose, abantu muri rusange batekereza ko ababi bahabwa igihano nyuma yo gupfa. Bibiliya ivuga ibihereranye n’ingaruka z’icyaha igira iti “nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose, kuko bose bakoze ibyaha” (Abaroma 5:12). Nanone, Ibyanditswe bigira biti ‘ibihembo by’ibyaha ni urupfu’ (Abaroma 6:23). Kubera ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, umuntu yakwibaza ati ‘bitugendekera bite iyo dupfuye?’
Mbese, abantu bakomeza kubaho mu buryo runaka, iyo bamaze gupfa? Kandi se niba bakomeza kubaho, baba bari hehe? Bibiliya isubiza ibyo bibazo mu buryo buhuje n’ukuri kandi bushimishije.
Mbese, Iyo Umuntu Apfuye Akomeza Kubaho?
Mbese, hari ikintu runaka kitubamo, urugero nk’ubugingo cyangwa umwuka, gikomeza kubaho umubiri umaze gupfa? Zirikana ukuntu umuntu wa mbere, ari we Adamu, yaje kubaho. Bibiliya igira iti “Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo; umuntu ahinduka ubugingo buzima” (Itangiriro 2:7). Mu by’ukuri, Adamu yari abeshejweho no guhumeka. Ariko kandi, kuba Imana yarahumekeye “umwuka w’ubugingo” mu mazuru ye, ibyo byari bikubiyemo byinshi birenze guhaga umwuka mu bihaha bye. Byasobanuraga ko Imana yashyize mu mubiri wa Adamu utari ufite ubuzima agashashi k’ubuzima, ni ukuvuga “umwuka w’ubugingo” ukorera mu biremwa byose byo ku isi (Itangiriro 6:17; 7:22; Yakobo 2:26). Uwo mwuka ushobora kugereranywa n’amashanyarazi akoresha imashini cyangwa ikindi gikoresho runaka. Nk’uko amashanyarazi adafata ishusho y’igikoresho akoresha, ni na ko umwuka cyangwa imbaraga y’ubuzima idafata ishusho iyo ari yo yose y’ibiremwa ukoreramo. Ntufite kamere cyangwa ubushobozi bwo gutekereza.
Mbese, iyo umuntu apfuye, umwuka we ujya he? Muri Zaburi 146:4 hagira hati “umwuka we umuvamo, agasubira mu butaka bwe; uwo munsi imigambi ye igashira.” Iyo umuntu apfuye, umwuka we udafite kamere ntukomeza kubaho ahandi hantu ari ikiremwa cy’umwuka. ‘Usubira ku Mana yawutanze’ (Umubwiriza 12:7). Ibyo bisobanura ko ibyiringiro ibyo ari byo byose by’uko mu gihe kizaza uwo muntu yazongera kuba muzima, biba biri mu maboko y’Imana.
Socrate na Platon, abahanga mu bya filozofiya b’Abagiriki, bemeraga ko umuntu afite ubugingo budapfa bumubamo, bukomeza kubaho iyo amaze gupfa. Ariko se, ni iki Bibiliya yigisha ku bihereranye n’ubugingo? Mu Itangiriro 2:7, havuga ko Adamu ‘yahindutse ubugingo buzima.’ Ntiyahawe ubugingo, ahubwo yari ubugingo, ni ukuvuga umuntu wese uko yakabaye. Bityo, umuntu ni ubugingo. Iyo umuntu apfuye, ubwo bugingo buba bupfuye.—Ezekiyeli 18:4.
None se, imimerere y’abapfuye ni iyihe? Igihe Yehova yaciragaho iteka Adamu, yaravuze ati “uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira” (Itangiriro 3:19). Adamu yari he mbere y’uko Imana imurema imuvanye mu mukungugu, maze ikamuha ubuzima? Mu by’ukuri, ntiyari ariho! Igihe Adamu yapfaga, yasubiye muri iyo mimerere yo kutabaho. Imimerere y’abapfuye igaragazwa neza mu Mubwiriza 9:5, 10, aho dusoma ngo ‘abapfuye nta cyo bakizi. Ikuzimu aho uzajya nta mirimo, nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.’ Dukurikije Ibyanditswe, gupfa ni ukutabaho. Abapfuye nta cyo bazi, nta byiyumvo bafite, habe n’ibitekerezo.
Bababazwa Iteka, Cyangwa Bajya mu Mva?
Kubera ko abapfuye bari mu mimerere yo kutabaho, ntibashobora kubabazwa nyuma yo gupfa. None se, umuntu ajya he iyo apfuye? Gusuzuma uko byagendekeye Yesu nyuma yo gupfa kwe bidufasha gusubiza icyo kibazo. Umwanditsi wa Bibiliya witwa Luka, yagize ati ‘[Yesu] ntiyarekewe ikuzimu, n’umubiri we nturakabora’a (Ibyakozwe 2:31). Ikuzimu aho Yesu ubwe yagiye ni hehe? Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘nabamenyesheje yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu, nk’uko byari byaranditswe, agahambwa, akazuka ku munsi wa gatatu, nk’uko byari byaranditswe nanone’ (1 Abakorinto 15:3, 4). Bityo rero, Yesu yari ikuzimu, mu mva rusange y’abantu bose, ariko ntiyahezeyo, kuko yazuwe.
Zirikana nanone uko byagendekeye umukiranutsi Yobu, wagezweho n’imibabaro myinshi. Yifuzaga kwikinga ako kababaro, maze yinginga Imana agira ati “icyampa ukampisha ikuzimu [Sheol], ukandindira mu rwihisho, kugeza ubwo uburakari bwawe buzashira”b (Yobu 14:13). Ntibyaba bihuje n’ubwenge gutekereza ko Yobu yifuzaga guhishwa mu muriro! Yobu yari azi ko “ikuzimu” ari mu mva, aho atari kongera kubabara. Bityo rero, Bibiliya igaragaza ko ari ababi ari n’abeza, bose bajya ikuzimu, mu mva rusange y’abantu bose.
Mbese, Ni Umuriro Ukongora?
Mbese, umuriro uvugwa muri Bibiliya waba ari ikigereranyo? Ibyanditswe bishyira itandukaniro hagati y’umuriro n’Ikuzimu bigira biti “urupfu n’Ikuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro.” ‘Inyanja’ ivugwa aha ngaha, ni iy’ikigereranyo, kuko urupfu n’ikuzimu (Hades) byajugunywe muri yo, kandi bikaba atari ibintu bifatika bishobora gushya mu buryo nyabwo. “Iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri,” abazapfa urwo rupfu bakaba batazazuka ukundi.—Ibyahishuwe 20:14.
Inyanja yaka umuriro isobanura kimwe n’ ‘umuriro w’i Gehinomu’ wavuzwe na Yesu (Matayo 5:22; Mariko 9:47, 48). Ijambo Gehinomu riboneka incuro 12 mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, rikaba ryerekeza ku kibaya cya Hinomu cyari hanze y’inkuta za Yerusalemu. Igihe Yesu yari ku isi, icyo kibaya cyari ikimpoteri “bajugunyagamo intumbi z’abagizi ba nabi n’iz’inyamaswa, n’indi myanda iyo ari yo yose” (Smith’s Dictionary of the Bible). Bacanaga uwo muriro ku buryo wakomezaga kwaka, ugatwika imyanda yose ukayimaraho. Yesu yerekeje kuri icyo kibaya agaragaza ko ari ikigereranyo cy’irimbuka ry’iteka.
Kimwe na Gehinomu, inyanja yaka umuriro igereranya irimbuka ry’iteka. Urupfu n’Ikuzimu ‘byajugunywe’ muri iyo nyanja mu buryo bw’uko bitazongera kubaho, igihe abantu bazavanwa mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Abakora ibyaha nkana kandi ntibicuze, na bo bazagira “umugabane” muri iyo nyanja (Ibyahishuwe 21:8). Bazarimburwa. Naho abantu bibukwa n’Imana bari ikuzimu, mu mva rusange y’abantu bose, bazabaho mu gihe kizaza gihebuje.
Ikuzimu Hasigaramo Ubusa!
Mu Byahishuwe 20:13 hagira hati “inyanja igarura abapfuye bo muri yo, urupfu n’Ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo.” Mu by’ukuri, Bibiliya igaragaza ko ikuzimu hazasigaramo ubusa. Nk’uko Yesu yasezeranyije, “igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye [ni ukuvuga irya Yesu], bakavamo” (Yohana 5:28, 29). Nubwo abantu bapfuye babarirwa muri za miriyoni bibukwa na Yehova Imana baba batakiriho rwose, azabazura, cyangwa azabasubiza ubuzima ku isi izahinduka paradizo.—Luka 23:43; Ibyakozwe 24:15.
Mu isi nshya y’Imana, abantu bazazuka bazubahiriza amahame yayo akiranuka ntibazongera gupfa (Yesaya 25:8). Yehova ‘azahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi.’ Mu by’ukuri, ‘ibya mbere bizaba byashize’ (Ibyahishuwe 21:4). Mbega imigisha ihishiwe abari ikuzimu, mu “bituro”! Iyo migisha ni impamvu nziza idusunikira kugira ubumenyi bwinshi ku byerekeye Yehova Imana n’Umwana we Yesu Kristo.—Yohana 17:3.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Muri Bibiliya y’Ikinyarwanda, ijambo ry’Ikigiriki Hades rihindurwamo “ikuzimu” incuro icumi mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo. Inkuru yo muri Luka 16:19-31, ivuga ibyo kubabarizwa ikuzimu, ariko ubundi iyo nkuru yose uko yakabaye ni ikigereranyo. Reba igice cya 88 cy’igitabo Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose mu Bihe Byose, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
b Ijambo ry’Igiheburayo Sheol riboneka incuro 65 mu Byanditswe bya Giheburayo, kandi rihindurwamo “ikuzimu,” “imva” cyangwa “urwobo.”
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Yobu yasenze asaba ko yahishwa ikuzimu
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Umuriro w’i Gehinomu ni ikigereranyo cy’irimbuka ry’iteka
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
‘Abari mu bituro bose bazavamo’