Abahawe impamyabumenyi mu Ishuri rya Galeedi batewe inkunga yo kuvuga ibintu ‘bitangaje’
IMBAGA y’abantu 6.635 baturutse mu bihugu 52 bari baje mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bo mu Ishuri rya 115 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi, wabaye ku itariki ya 13 Nzeri 2003.
Abo bantu bumvise inkunga ishingiye kuri Bibiliya abanyeshuri 48 b’iryo shuri batewe yo kujya kubwira abantu bo mu bihugu 17 “ibitangaza by’Imana” (Ibyakozwe 2:11). Muri ibyo bihugu akaba ari ho abo bahawe impamyabumenyi bagomba kuzakorera umurimo wabo w’ubumisiyonari.
Stephen Lett, umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, akaba ari na we wari uhagarariye itangwa ry’izo mpamyabumenyi, yatangiye yibutsa abanyeshuri ati “nimuramuka mugiye aho mwoherejwe, aho hazaba ari ho hose cyangwa imimerere muzaba murimo iyo ari yo yose, abazaba bari kumwe namwe ni bo bazaba ari benshi kuruta ababarwanya.” Umuvandimwe Lett yifashishije igice cya 6 cy’Igitabo cya Kabiri cy’Abami, yibutsa abanyeshuri ko mu gihe batangaza “ibitangaza by’Imana,” bashobora kwiringira uburinzi bwa Yehova Imana n’amamiriyari y’abamarayika be (2 Abami 6:15, 16). Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bararwanyijwe mu murimo wabo wo kubwiriza ndetse abantu banga no kubumva. Muri iki gihe na bwo, Abakristo b’abamisiyonari bahura n’imimerere nk’iyo. Ariko kandi, bashobora kwishingikiriza ku nkunga ituruka mu ijuru hamwe n’ituruka ku muteguro wa Yehova wo ku isi.—Zaburi 34:8; Matayo 24:45.
Muvuge “ibitangaza by’Imana”
Umuvandimwe wari uhagarariye iyo porogaramu arangije ijambo yavuze atangiza iyo porogaramu, hakurikiyeho Harold Corkern, umwe mu bagize Komite y’Ishami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, atanga disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Kwitega ibintu mushobora kugeraho ni urufunguzo ruzatuma mugira ibyishimo kandi mukagira icyo mugeraho mu murimo.” Umuvandimwe Corkern yagaragaje ko iyo ibyo umuntu yari yiringiye atabashije kubigeraho, bishobora gutuma amanjirwa, nk’uko bigaragara mu Migani 13:12. Icyakora, akenshi umuntu amanjirwa iyo yari yiteze kubona ibintu birenze ubushobozi bwe ariko ntabibone. Abahawe impamyabumenyi bakeneye kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro kandi bushoboka, bakanabyitega batyo ku bandi. Bagombye kwitega ko hari igihe bakora amakosa amwe n’amwe, ariko ko ibyo bitagombye kubababaza cyane mu gihe bihatira gufasha abandi gusobanukirwa “ibitangaza by’Imana.” Umuvandimwe Corkern yateye abamisiyonari bashya inkunga yo kwiringira Yehova, we ‘ugororera abamushaka.’—Abaheburayo 11:6.
Hakurikiyeho Daniel Sydlik, umwe mu bagize Inteko Nyobozi, watanze disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Ibyiringiro bya Gikristo ni iki?” Yagize ati “ibyiringiro ni umwe mu mico ya Gikristo. Ni ihame ryo gukiranuka rituma urifite agirana n’Imana imishyikirano myiza. Ntibishoboka ko umuntu utari Umukristo agira ibyiringiro nk’ibyo dufite.” Umuvandimwe Sydlik yakomeje asobanura ibice bitandukanye bigize ibyiringiro bya Gikristo, bifasha umuntu gukomeza kurangwa n’icyizere n’ubwo yahura n’ingorane mu buzima. Yagize ati “iyo dufite ibyiringiro, tuba dushobora guhangana n’ibibazo by’ubuzima dufite imbaraga nshya kandi twiringiye kubitsinda.” Ibyiringiro by’Umukristo bimufasha kubona ko Yehova ari Imana ifite umugambi kandi bikamufasha kumukorera yishimye.—Abaroma 12:12.
Wallace Liverance, umwanditsi w’ishuri rya Galeedi, yateye abanyeshuri inkunga yo gukomeza ‘kuyoborwa n’umwuka’ (Abagalatiya 5:16). Yagaragaje ukuntu Baruki, umwanditsi wa Yeremiya, yagiye areka buhoro buhoro kuyoborwa n’umwuka. Baruki yageze aho acika intege, atangira kwishakira ibikomeye (Yeremiya 45:3, 5). Hanyuma, umuvandimwe Liverance yakomeje agaragaza ko abantu bamwe baretse gukurikira Yesu kandi bakanga ukuri ko mu buryo bw’umwuka bari bakeneye kugira ngo babone agakiza. Ibyo byatewe n’uko batabashije gusobanukirwa ibyo Yesu yigishaga, kandi bari baciwe intege no kuba batarabonye inyungu z’iby’umubiri bari biteze guhabwa icyo gihe (Yohana 6:26, 27, 51, 66). Ni irihe somo abamisiyonari bakora umurimo berekeza ibitekerezo ku Muremyi no ku mugambi we bashobora kuvana kuri izo nkuru? Abanyeshuri batewe inkunga yo kudahangayikishwa no kuzabona umwanya w’icyubahiro, kwemerwa n’abantu, cyangwa gukoresha inshingano ya gitewokarasi bahawe bishakira inyungu zabo bwite.
Mark Noumair, umwarimu mu ishuri rya Galeedi, yabajije ikibazo kigira kiti “mbese uzatanga cyangwa uzajya utegereza ko baguha?” Yashingiye disikuru ye mu Bacamanza 5:2, ahavuga abagabo b’Abisirayeli bashimagijwe kubera ko bitanze babikunze bakajya mu ngabo za Baraki. Abanyeshuri bo mu ishuri rya Galeedi bashimiwe umwuka bagaragaje bumvira Baraki Mukuru, ari we Yesu Kristo, wabatumiriye kurushaho kwifatanya mu ntambara yo mu buryo bw’umwuka. Abasirikare ba Kristo bagombye gushishikazwa no kwemerwa n’uwabahamagariye kujya ku rugamba. Umuvandimwe Noumair yibukije abanyeshuri ati “iyo dutangiye kwibanda ku byo kwinezeza twe ubwacu, ibyo kurwanya umwanzi birahagarara. . . . Umurimo w’ubumisiyonari ntuwukora ugamije inyungu zawe. Uwukora ukorera Yehova, ukorera ubutegetsi bwe bw’ikirenga kandi uwukora kugira ngo usohoze umugambi we. Ntidukora umurimo w’ubumisiyonari dushaka ko Yehova aduha ibidushimisha, ahubwo tumukorera kubera ko tumukunda.”—2 Timoteyo 2:4.
Hakurikiyeho Lawrence Bowen, umwarimu mu ishuri rya Galeedi, ayobora igice kivuga ngo “ubereshe ukuri” (Yohana 17:17). Yagaragaje ko abanyeshuri bo mu ishuri rya 115 bari abakozi b’Imana bejejwe. Mu gihe bari mu ishuri, banifatanyije mu murimo wo kubwiriza bashakisha abantu bafite imitima itaryarya bakunda ukuri. Kimwe na Yesu n’abigishwa ba mbere, abanyeshuri ntibigeze bavuga ‘ku bwabo’ (Yohana 12:49, 50). Batangaje ijambo ryahumetswe, ijambo ry’ukuri ritanga ubuzima, babigiranye ishyaka. Ibyerekanwa bisubiramo uko byabagendekeye mu murimo ndetse n’ibyabaye kuri abo banyeshuri, byagaragaje ingaruka zikomeye Bibiliya yagize ku bantu baganiriye na bo.
Inama bagiriwe ndetse n’ibyo bumvise byabaye ku bandi byabateye inkunga
Anthony Pérez na Anthony Griffin, bakora mu Biro Bishinzwe Umurimo ku ishami ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bagize icyo babaza bamwe mu bagize Komite z’amashami yo hirya no hino ku isi. Abo bantu bavuze ku ngorane abamisiyonari bashya bahura na zo, banatanga inama z’ingirakamaro zishingiye ku byababayeho ubwabo. Muri zimwe muri izo ngorane harimo imico itandukanye, uturere turangwa n’ubushyuhe mu gihe cy’umwaka wose, cyangwa se imibereho yo mu rwego rw’idini n’iya politiki itandukanye n’iyo bari bamenyereye. Ni iki gishobora gufasha abamisiyonari bashya guhangana n’iyo mimerere mishya baba bagezemo? Ni urukundo bakunda Yehova, urukundo bakunda abantu, kudasubira inyuma no kudakora ibintu bahubutse. Umwe mu bagize Komite y’ishami yaravuze ati “abantu bari mu ifasi yacu bamaze imyaka amagana n’amagana bahatuye twe tutarahagera. Nta gushidikanya ko natwe twashoboraga kuhaba kandi tukahamenyera. Igihe cyose twahuraga n’ibibazo, ni bo twafatiragaho urugero tugahindura imico yacu. Iyo wishingikirije ku isengesho no ku mwuka wa Yehova, wibonera ukuntu amagambo Yesu yavuze agira ati ‘ndi kumwe namwe’ ari ukuri.”—Matayo 28:20.
Samuel Herd, umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yatanze disikuru y’ifatizo y’iyo porogaramu ifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze kuvuga ibitangaza by’Imana.” Kuba abigishwa ba Yesu barasutsweho umwuka wera kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., byabongereye imbaraga zo kuvuga “ibitangaza by’Imana.” Ni iki muri iki gihe gishobora gufasha abamisiyonari bashya kuvuga iby’Ubwami bw’Imana bafite ishyaka nk’iryo? Wa mwuka wera wafashije intumwa ni na wo ubafasha. Umuvandimwe Herd yateye abanyeshuri bari bagiye guhabwa impamyabumenyi inkunga yo “guhirimbana mu mutima,” bagashimishwa n’amafasi boherejwemo, no kutazigera bibagirwa amasomo bahawe (Abaroma 12:11). Umuvandimwe Herd yagize ati “Bibiliya ni igitangaza cy’Imana.” Yongeyeho ati “ntimuzigere na rimwe mupfobya agaciro kayo. Ubutumwa bwayo ni buzima. Irahinguranya ikagera mu mutima. Mujye muyikoresha kugira ngo mushyire ibintu ku murongo mu buzima bwanyu. Mujye muyireka ihindure imitekerereze yanyu. Mujye murinda ubushobozi bwanyu bwo gutekereza mwiyigisha, musoma kandi mutekereza ku Byanditswe . . . Mubigire intego yanyu kandi mwiyemeze gukoresha neza amasomo mwaherewe i Galeedi mukomeza kuvuga ‘ibitangaza by’Imana.’ ”
Nyuma yo gusoma intashyo z’abavandimwe bo hirya no hino ku isi no guha abanyeshuri impamyabumenyi, umwe mu bahawe impamyabumenyi yasomye ibaruwa yanditswe n’abanyeshuri bashimira ku bw’amasomo bahawe. Nyuma y’aho, Umuvandimwe Lett yashoje uwo munsi mwiza asoma ibyanditse mu 2 Ngoma 32:7 no mu Gutegeka 20:1, 4. Yashoje ikiganiro cye ahuza amagambo yari yavuze atangira n’ayo yakoresheje asoza agira ati “banyeshuri dukunda, uko muzakomeza gukora umurimo mu mafasi yanyu mashya, ari na ko mukomeza kurwana intambara yo mu buryo bw’umwuka, mujye mwibuka ko Yehova azaba ari kumwe namwe. Ntimuzigere na rimwe mwibagirwa ko abo muri kumwe ari bo benshi kurusha abari kumwe n’ababarwanya.”
[Agasanduku ko ku ipaji ya 25]
IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI
Umubare w’ibihugu bakomokamo: 7
Umubare w’ibihugu boherejwemo: 17
Umubare w’abanyeshuri: 48
Mwayeni y’imyaka yabo: 33,7
Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 17,8
Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 13,5
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Abanyeshuri babonye impamyabumenyi mu ishuri rya 115 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi
Mu rutonde rukurikira, imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, naho amazina yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo
(1) Brown, T.; Goller, C.; Hoffman, A.; Bruzzese, J.; Trahan, S. (2) Smart, N.; Cashman, F.; Garcia, K.; Lojan, M.; Seyfert, S.; Gray, K. (3) Beckett, M.; Nichols, S.; Smith, K.; Gugliara, A.; Rappenecker, A. (4) Gray, S.; Vacek, K.; Fleming, M.; Bethel, L.; Hermansson, T.; Hermansson, P. (5) Rappenecker, G.; Lojan, D.; Dickey, S.; Kim, C.; Trahan, A.; Washington, A.; Smart, S. (6) Goller, L.; Burghoffer, T.; Gugliara, D.; Nichols, R.; Washington, S.; Kim, J. (7) Beckett, M.; Dickey, J.; Smith, R.; Garcia, R.; Hoffman, A.; Seyfert, R.; Brown, H. (8) Fleming, S.; Bruzzese, P.; Burghoffer, W.; Bethel, T.; Cashman, J.; Vacek, K.