Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Yehova yatugaragarije ineza yuje urukundo kandi atwitaho
BYAVUZWE NA FAY KING
Ababyeyi banjye bari abantu b’imico myiza, ariko kimwe n’abandi bantu benshi, ntibashishikazwaga na gato n’iby’idini. Mama yakundaga kuvuga ati “Imana igomba kuba iriho; none se niba itariho ni nde waba wararemye indabo, kandi se ni nde waba wararemye ibiti?” Icyakora ibitekerezo bye ku bihereranye n’idini ni aho byagarukiraga.
PAPA yapfuye mu mwaka wa 1939 igihe nari mfite imyaka 11, bityo mbana na mama i Stockport, mu majyepfo y’umujyi wa Manchester, mu Bwongereza. Kuva kera nifuzaga kumenya ibihereranye n’Umuremyi wanjye kandi nubahaga Bibiliya n’ubwo nta kintu na kimwe cyayo nari nzi. Ubwo nafashe umwanzuro wo kujya muri Kiliziya y’Abangilikani kureba uko byifashe.
Amasengesho yaho nta cyo yari ambwiye, ariko iyo basomaga Amavanjiri, amagambo ya Yesu yanyemezaga mu buryo runaka ko Bibiliya igomba kuba ivuga ukuri. Iyo mbitekerejeho, mbona bisa n’ibitangaje kubona jye ubwanjye ntari narigeze nisomera Bibiliya. Ndetse na nyuma ubwo incuti y’umuryango wacu yampaga ubuhinduzi buhuje n’igihe tugezemo bw’“Isezerano Rishya,” sinigeze na rimwe mfata igihe cyo kuyisoma.
Intambara yo muri Koreya yatangiye mu mwaka wa 1950, yatumye mu by’ukuri ntekereza cyane. Naribajije nti “ese iyi ntambara izakwira hose nk’uko byagenze ku Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose? Biramutse bigenze bityo se, nazabasha nte kubahiriza itegeko rya Yesu ryo gukunda abanzi banjye? Uko byazaba kose se, nzahagarara gusa ndebere abantu bateye igihugu cyanjye, nta cyo nkora ngo mbahagarike?” Iyo nza kubigenza ntyo, birumvikana ko nari kuba mpunze inshingano indeba. N’ubwo nari ndi mu rujijo ariko, nakomeje kwiringira ko ibisubizo by’ibibazo byanjye byose byari muri Bibiliya, n’ubwo ntari nzi uko nabibona cyangwa aho biri.
Nshakishiriza ukuri muri Ositaraliya
Mu mwaka wa 1954, jye na mama twafashe umwanzuro wo kwimukira muri Ositaraliya, aho mukuru wanjye witwa Jean yabaga. Imyaka mike nyuma y’aho, Jean yambwiye ko yari yarasabye Abahamya ba Yehova kuza kunsura kubera ko yari azi ko nari nshishikajwe na Bibiliya kandi nkaba narajyaga gusenga. Yifuzaga kumenya icyo natekerezaga ku Bahamya. Yarambwiye ati “sinzi niba ibisobanuro batanga ari ukuri cyangwa niba atari ukuri, icyakora naba na bo bafite ibisobanuro biruta ibyo andi madini atanga.”
Umuryango wa Bill na Linda Schneider baje kunsura, wari umuryango ushimishije. Bari bari mu kigero cy’imyaka isaga 60 kandi bari bamaze imyaka myinshi ari Abahamya. Bari barakoze kuri radiyo yakoreshwaga n’Abahamya ba Yehova mu mujyi wa Adélaïde, maze igihe umurimo wo kubwiriza wabuzanywaga muri Ositaraliya mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, baba ababwiriza b’igihe cyose. N’ubwo Bill na Linda bamfashaga cyane ariko, nari nkigenzura n’uko mu yandi madini byari byifashe.
Umugore umwe twakoranaga yanjyanye mu giterane cyari cyakoreshejwe n’umuvugabutumwa witwa Bill Graham. Nyuma y’icyo giterane, bamwe mu bari bateranye twagiye kureba umuyobozi w’idini wari wadutumiriye kuza kumubaza ibibazo. Namubajije ikibazo cyambuzaga amahwemo nti “ni gute umuntu ashobora kuba Umukristo kandi agakunda abanzi be mu gihe iyo agiye ku rugamba abica?” Abari aho bose batangiye kujujura, uko bigaragara icyo kibazo kikaba cyari kibahangakishije bose! Amaherezo uwo mukuru w’idini yaje kuvuga ati “igisubizo cy’icyo kibazo sinkizi. Ndacyagitekerezaho.”
Hagati aho, nakomeje kwigana Bibiliya na Bill na Linda, maze muri Nzeri 1958 ndabatizwa. Niyemeje gukurikiza urugero rw’abanyigishije, maze mu kwezi kwa Kanama k’umwaka wakurikiyeho mba umupayiniya w’igihe cyose, ni ukuvuga umubwiriza w’igihe cyose. Amezi umunani nyuma y’aho, natumiriwe kuba umupayiniya wa bwite. Mbega ukuntu nashimishijwe no kumenya ko mukuru wanjye Jean na we yagize amajyambere mu kwiga Bibiliya kandi akaza kubatizwa!
Nugururiwe irembo rijya mu mirimo
Nifatanyaga n’itorero rimwe mu yari mu mujyi wa Sydney kandi nayoboraga ibyigisho byinshi bya Bibiliya byo mu rugo. Umunsi umwe nahuye n’umuntu wari mu kiruhuko cy’iza bukuru wahoze ari umupasiteri mu idini ry’Abangilikani maze mubaza icyo idini ryabo rivuga ku mperuka y’isi. N’ubwo yambwiye ko yamaze imyaka 50 yigisha inyigisho z’idini ryabo, igisubizo yampaye cyarantangaje. Yarambwiye ati “ngomba gufata igihe cyo kugikoraho ubushakashatsi kubera ko jye ntazi Bibiliya neza nk’uko Abahamya ba Yehova bayizi.”
Nyuma gato y’icyo kiganiro, basabye abantu bakwitangira kujya kubwiriza muri Pakisitani. Nanditse nsaba kuzajyayo, ariko ntazi ko abakobwa batarashaka batashoboraga koherezwa; ko hoherezwaga gusa abagabo b’abaseribateri cyangwa abafite abagore. Uko bigaragara fomu yanjye yoherejwe i Brooklyn ku cyicaro gikuru cyacu, kubera ko bidatinze nabonye ibaruwa imbwira ko niba mbyemeye hari undi mwanya mu mujyi wo mu Buhindi witwa Bombay (ubu witwa Mumbai). Icyo gihe hari mu mwaka wa 1962. Nagiye i Bombay kandi nahamaze amezi 18 mbere yo kwimukira mu mujyi wa Allahabad.
Bidatinze nihatiye kwiga ururimi rw’Igihindi. Ubusanzwe, uko urwo rurimi rw’Igihindi rwandikwa ni na ko ruvugwa: ni yo mpamvu bitagoye cyane kurwiga no kuruvuga. Icyakora, incuro nyinshi numvaga nkozwe n’isoni iyo ba nyir’inzu bansabaga kuvuga Icyongereza aho kurwana n’ururimi rwabo ngerageza kuruvuga! Ariko kandi, utubazo tudakanganye nahuriye na two muri icyo gihugu gishya twatumye nca akenge, kandi nishimiye imishyikirano nagiranaga n’Abahamya bagenzi banjye bari baravuye muri Ositaraliya.
Nkiri muto najyaga ntekereza ibyo gushaka, ariko maze kubatizwa nahugiye mu murimo wa Yehova ku buryo ntongeye kubitekerezaho. Muri icyo gihe ariko, nongeye gutangira kumva nkeneye umuntu twabana mu buzima. Birumvikana kandi ko ntashakaga kuva mu ifasi bari baranyoherejemo. Ku by’ibyo, narasenze mbibwira Yehova kandi sinongeye kubitekerezaho.
Mbona imigisha ntari niteze
Icyo gihe, Edwin Skinner ni we wari umugenzuzi w’ishami ryo mu Buhindi ryagenzuraga umurimo. Yari yarize mu Ishuri rya munani rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi mu mwaka wa 1946, aho yiganye n’abandi bavandimwe benshi b’indahemuka barimo Harold King na Stanley Jones bari baroherejwe mu Bushinwa.a Mu mwaka wa 1958, Harold na Stanley babafungiye buri muntu mu cyumba cye wenyine kubera ko babwirizaga mu mujyi wa Shanghai. Igihe Harold yarekurwaga mu mwaka wa 1963, Edwin yaramwandikiye. Nyuma y’uko Harold ava mu rugendo yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu Bwongereza, yasubiye muri Hong Kong maze yandikira Edwin amusubiza anamubwira ko yifuzaga gushaka umugore. Yabwiye Edwin ko yari yarabishyize mu isengesho igihe yari afunze, kandi amubaza niba nta Muhamya yaba azi ushobora kuvamo umugore ukwiriye.
Mu Buhindi, abantu benshi bashyingiranwa hari abagiye babashakira abo bashyingiranwa na bo, kandi abavandimwe bakundaga gusaba Edwin kenshi ngo na we abibakorere, ariko buri gihe yarabahakaniraga. Ni yo mpamvu yafashe ya baruwa ya Harold ayiha Ruth McKay, wari ufite umugabo witwa Homer wari umugenzuzi usura amatorero. Amaherezo, Ruth yaranyandikiye ambwira ko hari umumisiyonari wari umaze imyaka myinshi mu kuri washakaga umugore, ndetse ambaza niba nshaka kumwandikira. Ntiyambwiye uwo muvandimwe uwo ari we cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose kimwerekeyeho.
Birumvikana ariko ko nta muntu n’umwe wari uzi isengesho nasenze nsaba kubona uwo tuzabana, keretse Yehova wenyine nabibwiye. Ubwo icyahise kinza mu mutwe ni ukwanga icyo gitekerezo nari mbwiwe na Ruth. Icyakora, uko nagendaga ndushaho kubitekerezaho, ni na ko nagendaga ndushaho kugera ku mwanzuro w’uko ari gake cyane Yehova asubiza amasengesho yacu mu buryo twatekerezagamo ko ari ko azayasubiza. Ubwo nashubije Ruth mwandikiye maze mubwira ko igihe cyose nta wumpatira gushaka uwo muvandimwe, yazamubwira akongera kwandika. Ibaruwa ya kabiri Harold King yanditse, ni jye yayandikiye.
Amafoto ya Harold n’ibyamubayeho byari byarasohotse mu binyamakuru binyuranye n’amagazeti nyuma y’aho afunguriwe avuye muri gereza yo mu Bushinwa. Icyo gihe, yari azwi cyane ku isi hose, ariko jye icyanshishikaje cyane ni ibintu yari yaragezeho mu murimo wa gitewokarasi yakoze mu budahemuka. Twamaze amezi atanu twandikirana, hanyuma nza kujya muri Hong Kong. Twashyingiranywe ku ya 5 Ukwakira 1965.
Twese twashakaga gushyingiranwa kandi tukaguma mu murimo w’igihe cyose, kandi uko twagendaga turushaho gusaza, ni ko twagendaga turushaho kumva dukeneranye. Nagendaga ndushaho gukunda Harold, kandi uko nagendaga mbona ukuntu yita ku bantu abigiranye ubwitonzi n’ukuntu yakemuraga ibibazo byabaga byavutse bifitanye isano n’umurimo wacu, narushagaho kumwubaha cyane. Mu myaka 27 twamaranye, twagize ishyingiranwa ryiza kandi Yehova yaduhaye imigisha myinshi.
Abashinwa ni abantu bakorana umwete kandi narabakunze cyane. Ururimi ruvugwa muri Hong Kong ni Igikanto, urwo akaba ari ururimi rukomoka ku Gishinwa ariko cyo uko kivugwa n’uko cyandikwa bikaba bitandukanye n’Ikimandare, iyo ikaba ari na yo mpamvu cyasaga n’aho gikomeye kucyiga. Jye na Harold twashyingiranywe tuba mu nzu y’abamisiyonari ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova, kandi nyuma y’aho twagiye twoherezwa mu bice bitandukanye byo muri Hong Kong. Ni koko, twari twishimye cyane, ariko mu mwaka wa 1976 natangiye kugira ibibazo bikomeye by’uburwayi.
Mpangana n’ibibazo by’uburwayi
Hari hashize amezi runaka ndwaye indwara yo kuva amaraso, kandi igipimo cy’amaraso yanjye cyari cyaraguye hasi cyane. Byari ngombwa ko mbagwa, ariko abaganga bo ku bitaro bambwiye ko batashoboraga kumbaga batanteye amaraso kubera ko ngo iyo baramuka bambaze batayanteye, nashoboraga kugwa muri koma ngapfa. Umunsi umwe igihe abaganga barimo baganira ku kibazo cyanjye, abaforomokazi bagerageje kumpindura ibitekerezo, bambwira ko nta burenganzira nari mfite bwo kwiyica bitari ngombwa. Kuri uwo munsi hari hateganyijwe kubagwa abantu 12, icumi muri bo bakaba bari abashakaga gukuramo inda. Nyamara nabonye ko nta muntu n’umwe wigeze agira icyo avuga kuri abo bagore bari batwite bahitanaga ubuzima bw’abana babo.
Amaherezo, Harold yanditse ibaruwa asobanura ko ibitaro nta cyo byakurikiranwaho ndamutse mfuye, maze abaganga bemera kumbaga. Banjyanye mu nzu y’imbagwa maze bitegura kuntera ikinya. Icyakora, ku munota wa nyuma umuganga utera ikinya yanze kukintera kandi ibitaro byahise binyirukana.
Ubwo twagiye kureba umuganga w’indwara z’abagore wikoreraga ku giti cye. Amaze kubona ukuntu nari ndembye cyane, yemeye kumbaga ku mafaranga make, ariko adusaba kutagira uwo tubwira amafaranga yaduciye. Yambaze atanteye amaraso kandi nta kibazo cyavutse. Muri icyo gihe kidasanzwe, jye na Harold twiboneye ukuntu Yehova yatugaragarije ineza yuje urukundo kandi akatwitaho.
Mu mwaka wa 1992, Harold yarwaye indwara yari kuzamuhitana. Twimukiye ku biro by’ishami kandi twembi batwitayeho mu buryo bwuje urukundo. Umugabo wanjye nakundaga cyane yarangije isiganwa rye ryo ku isi mu mwaka wa 1993 afite imyaka 81.
Nsubira mu Bwongereza
Nari nishimiye kuba umwe mu bagize umuryango wa Beteli yo muri Hong Kong, ariko naje kubona ko byagendaga birushaho kungora kwihanganira ubushyuhe n’ubukonje byaho. Ni bwo nyuma nabonaga ibaruwa yantunguye yari ivuye ku cyicaro gikuru i Brooklyn, imbaza niba, kubera ibibazo by’uburwayi bwanjye, ntaratekerezaga kwimukira ku biro by’ishami bifite ibikoresho bihagije by’ubuvuzi. Ku bw’ibyo mu mwaka wa 2000 nasubiye mu Bwongereza njya kubana n’umuryango wa Beteli i Londres. Mbega ukuntu ibyo byari ibintu byiza cyane! Banyakiranye urugwiro, kandi nishimiye cyane imirimo itandukanye bampaye gukora hakubiyemo no gufasha mu kwita ku bubiko bw’ibitabo by’umuryango wa Beteli burimo ibitabo 2.000.
Nifatanya kandi n’itorero rikoresha ururimi rw’Igishinwa riteranira i Londres, n’ubwo ubu mu Bwongereza ibintu byinshi byahindutse. Muri iki gihe, abantu bake gusa ni bo baza baturutse muri Hong Kong. Ahubwo abenshi baturuka mu Bushinwa. Bavuga Ikimandare bityo ibyo na byo bikambera indi ngorane mu murimo wo kubwiriza. Hirya no hino mu gihugu hari abanyeshuri benshi bashimishijwe bavuye mu Bushinwa biga muri za kaminuza, bayoborerwa ibyigisho bya Bibiliya. Bakorana umwete kandi bishimira ukuri kwa Bibiliya barimo biga. Kubafasha bimpesha ibyishimo.
Iyo ndi mu mutuzo w’aho hantu hashya mba, nkunze gutekereza ku buzima bushimishije nagize kandi ngakomeza kwishimira ineza yuje urukundo ya Yehova. Iyo neza yuje urukundo ya Yehova igaragarira mu bintu byose bifitanye isano n’umugambi we, kandi uburyo Yehova yita ku bagaragu be buri muntu ku giti cye buragaragara cyane. Mfite impamvu zose zo gushimira kubera ukuntu Yehova yanyitayeho mu buryo bwuje urukundo.—1 Petero 5:6, 7.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’abo bamisiyonari babiri ziboneka mu Munara w’Umurinzi wo ku ya 1 Ugushyingo 1963, ku ipaji ya 661-666, mu Gifaransa, no mu wo ku ya 1 Mata 1966, ku ipaji ya 212-224, mu Gifaransa.
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Nkorera umurimo mu Buhindi
[Amafoto yo ku ipaji ya 25]
Harold King mu mwaka wa 1963 n’igihe yabwirizaga mu Bushinwa mu myaka ya za 50
[Amafoto yo ku ipaji ya 26]
Umunsi dushyingiranwa muri Hong Kong, ku ya 5 Ukwakira 1965
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Turi kumwe na bamwe mu bagize umuryango wa Beteli w’i Hong Kong, umuryango wa Liangs uri hagati, naho uwa Gannaways ukaba uri iburyo