Ese koko turi mu “minsi y’imperuka”?
HARI ibintu by’ubwoko bubiri bidufasha kumenya icyo Bibiliya yita iminsi y’imperuka. Ibyanditswe byahanuye ibintu byari kuba mu gihe “cy’imperuka y’isi” (Matayo 24:3). Bibiliya inavuga iby’ihinduka ryari kuba mu birebana n’imyifatire n’ibikorwa by’abantu bo “mu minsi y’imperuka.”—2 Timoteyo 3:1.
Ibintu biba muri iyi si hamwe n’imyifatire y’abantu bigaragaza rwose ko turi mu minsi y’imperuka, kandi ko vuba aha Ubwami bw’Imana buzazanira abayikunda imigisha y’iteka. Reka dusuzume ibintu bitatu Yesu yavuze ko byari kuranga iminsi y’imperuka.
“Itangiriro ryo kuramukwa”
Yesu yaravuze ati “ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n’ibishyitsi hamwe na hamwe.” Yongeyeho ati “ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa” (Matayo 24:7, 8). Reka dusuzume “ibyo” bintu, kimwe kimwe.
Mu kinyejana gishize, abantu benshi cyane baguye mu ntambara no mu bushyamirane bushingiye ku moko. Hari intiti zo mu kigo kimwe zakoze ubushakashatsi, zivuga ko “abantu baguye mu ntambara mu kinyejana [cya 20] ari incuro eshatu z’abahitanywe n’intambara zose zabayeho kuva mu kinyejana cya mbere kugeza mu mwaka wa 1899” (Worldwatch Institute). Mu gitabo uwitwa Jonathan Glover yanditse, yaravuze ati “kuva mu mwaka wa 1900 kugeza mu wa 1989, intambara zahitanye abantu bagera kuri miriyoni 86 ucishirije. . . . Abantu bahitanywe n’intambara mu kinyejana cya makumyabiri, ni benshi cyane ku buryo bigoye kubyiyumvisha. Nta wamenya neza umubare wabo kuko bibiri bya gatatu by’izo miriyoni 86 (ni ukuvuga hafi miriyoni 58) bishwe mu ntambara ebyiri z’isi yose. Icyakora, iyo abo bantu baza kugenda bapfa buri munsi mu gihe cyose ikinyejana cya makumyabiri cyamaze, hari kujya hapfa abagera ku 2.500 ku munsi, ni ukuvuga abasaga 100 buri saha, mu gihe cy’imyaka mirongo icyenda” (Humanity—A Moral History of the Twentieth Century). Ese uriyumvisha agahinda n’intimba ibyo bigomba kuba byarateye incuti z’abo bantu bapfuye ndetse na bene wabo?
Nubwo iyi si irimo ibiribwa byinshi, mu bintu biranga iminsi y’imperuka harimo n’inzara. Abashakashatsi bavuga ko mu myaka isaga 30 ishize, ibiribwa byiyongereye kurusha uko abantu biyongereye. Nubwo bimeze bityo ariko, mu duce twinshi tw’isi abantu benshi bicwa n’inzara bitewe n’uko badafite amasambu ahagije yo guhinga, cyangwa amafaranga ahagije yo guhahisha. Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, abantu bagera kuri 1.200.000.000 batungwa n’amafaranga afite agaciro kangana n’idorari rimwe ry’Abanyamerika (amafaranga y’u Rwanda atageze kuri 600) ku munsi, cyangwa ritagezeho. Abagera kuri miriyoni 780 muri abo, bahorana inzara idashira. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima ryavuze ko buri mwaka hapfa abana barenga miriyoni eshanu bazize kurya nabi.
Twavuga iki se ku mitingito yahanuwe? Hari ikigo gikora ubushakashatsi ku birebana n’imiterere y’ubutaka cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, cyavuze ko kuva mu wa 1990, buri mwaka habaye imitingito 17 yari ifite ubukana bwasenya amazu. Ugereranyije, buri mwaka hagiye haba umutingito wasenye amazu burundu. Hari andi makuru avuga ko “mu myaka 100 ishize, imitingito yahitanye abantu babarirwa mu bihumbi amagana.” Impamvu imwe mu zabiteye ni uko kuva mu mwaka wa 1914 imijyi ituwe n’abantu benshi yagiye yubakwa mu turere dukunze kwibasirwa n’imitingito.
Ibindi bintu by’ingenzi byabaye
Yesu yaravuze ati “hamwe na hamwe hazaba . . . ibyorezo by’indwara” (Luka 21:11). Nta kindi gihe ubuvuzi bwigeze butera imbere nk’uko bimeze ubu. Nyamara, indwara zahozeho n’izigenda zaduka zikomeje kumara abantu. Hari inyandiko yagize iti “kuva mu mwaka wa 1973, indwara makumyabiri zizwi cyane, harimo igituntu, maraliya na korera, zongeye kwibasira abantu cyangwa gukwirakwira mu duce twinshi, akenshi ugasanga zararushijeho kugira ubukana no kutavurwa n’imiti yari isanzwe izivura. Kuva muri uwo mwaka wa 1973, hamenyekanye udukoko nibura 30 dutera indwara z’inzaduka, harimo agatera Sida, agatera Ebola, agatera indwara y’umwijima bita hépatite C na virusi ya Nipah, kandi kugeza magingo aya, izo ndwara ntirabonerwa umuti” (U.S. National Intelligence Council). Raporo y’Umuryango Utabara Imbabare (Croix-Rouge) yatanzwe ku itariki ya 28 Kamena 2000, yavugaga ko mu mwaka wabanjirije uwo, umubare w’abantu bishwe n’indwara zandura wikubye incuro zigera ku 160 ugereranyije n’uw’abishwe n’impanuka kamere.
Ikindi kintu umuntu atakwirengagiza cyari kuranga iminsi y’imperuka, ni “ubugome” (Matayo 24:12). Mu turere twinshi tw’isi, nta muntu ushobora kwibeshya ngo asige inzu ye idafunze, cyangwa ngo agende mu muhanda nijoro adafite ubwoba. Bite se ku birebana no guhumana kw’ikirere, kwandura kw’amazi no kwangiza ubutaka bikunze guterwa n’ibikorwa abantu bakora barenze ku mategeko? Ibyo na byo ni isohozwa ry’ibyo Bibiliya yahanuye. Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ko hari igihe Imana yagennye cyo “kurimburiramo abarimbura isi.”—Ibyahishuwe 11:18.
Uko abantu bo mu minsi y’imperuka bameze
Rambura Bibiliya yawe muri 2 Timoteyo 3:1-5 maze uhasome. Intumwa Pawulo yaranditse ati “mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya.” Hanyuma yakomeje avuga ibintu 20 byari kuranga abantu batubaha Imana. Ese waba warabonanye abantu bo mu gace utuyemo imwe muri iyo myifatire? Reka dusuzume ibintu biherutse kuvugwa ku bantu bo muri iki gihe.
“Bikunda” (2 Timoteyo 3:2). “Usanga [abantu] baharanira gukora ibintu bibafitiye akamaro bonyine kuruta ikindi gihe cyose. Babaye utumana, kandi bifuza ko abandi babafata batyo.”—Ikinyamakuru cyitwa Financial Times cyo mu Bwongereza.
“Bakunda impiya” (2 Timoteyo 3:2). “Muri iki igihe umwuka w’ubwikunde ushingiye ku nyota y’ubutunzi waruse kure umwuka wo kwicisha bugufi. Niba abantu batabona ko ukize, ubwo nta cyo uba umaze.”—Ikinyamakuru cyitwa Jakarta Post cyo muri Indonésie.
“Batumvira ababyeyi babo” (2 Timoteyo 3:2). “Ababyeyi bagwa mu kantu iyo umwana wabo w’imyaka 4 abaha amategeko nk’aho ari Umwami, cyangwa iyo bumvise umwana wabo w’imyaka 8 ababwiranye ubukana ati ‘ndabanga!’”—Ikinyamakuru cyitwa American Educator cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
“Batari abera” cyangwa ari abahemu (2 Timoteyo 3:2). “Kwiyongera k’umubare w’abagabo bata abagore babo n’abana babo ni ikintu gikomeye cyane kitari gisanzwe mu muco [mu myaka 40 ishize].”—Ikinyamakuru cyitwa Wilson Quarterly cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
“Badakunda n’ababo” (2 Timoteyo 3:3). “Usanga urugomo ari cyo kintu kiranga imiryango yo muri iyi si.”—Ikinyamakuru cyitwa Journal of the American Medical Association cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
“Batirinda” (2 Timoteyo 3:3). “Ingingo z’ingenzi z’inkuru zisohoka mu binyamakuru buri gitondo zigaragaza ko abantu batirinda, ntibakurikize amahame mbwirizamuco kandi ntibagirire imbabazi bagenzi babo, ndetse na bo ubwabo ntibibabarire. . . . Niba uyu muryango wacu ukomeje gushyigikira urugomo nk’uko biri muri iki gihe, mu gihe gito uzaba utakigendera ku mahame mbwirizamuco.”—Ikinyamakuru cyitwa Bangkok Post cyo muri Tayilande.
“Bagira urugomo” (2 Timoteyo 3:3). “Ubona abantu ku mihanda barakaye nta mpamvu, kandi bafite umujinya mwinshi; umujinya nk’uwo uwubona nanone mu miryango irimo abantu bahohoterwa . . . no mu rugomo rudafite ishingiro, akenshi rujyanirana n’ibindi byaha bikomeye. Abantu bagirirwa urugomo mu buryo batari biteze, ku buryo bumva baratereranywe kandi batagira kirengera.”—Ikinyamakuru cyitwa Business Day cyo muri Afurika y’Epfo.
“Bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana” (2 Timoteyo 3:4). “Kwirekura mu birebana n’ibitsina byahindutse intambara yibasiye amahame mbwirizamuco ya gikristo.”—Ikinyamakuru cyo kuri Interineti cyitwa Boundless.
“Bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako” (2 Timoteyo 3:5). “[Umuntu wahoze ari indaya mu gihugu cy’u Buholandi] yavuze ko amadini ari yo ahanini arwanya ko [uburaya] bwemerwa n’amategeko. Yaratuje gato, akubita agatwenge, maze avuga ko akiri indaya abenshi mu bakiriya bakomeye yari afite bari abakuru [b’amadini]. Noneho yaraturitse araseka, aravuga ati ‘indaya zivuga ko abakiriya bazo bakunze kuva mu miryango ishingiye ku madini.’”—Ikinyamakuru cyitwa National Catholic Reporter cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu gihe kizaza bizagenda bite?
Muri iki gihe, isi yuzuye ibibazo nk’uko Bibiliya yabihanuye. Icyakora, mu buhanuzi buvuga iby’‘ikimenyetso cyo kuza [“kuhaba,” NW] kwa [Kristo] n’icy’imperuka y’isi,’ harimo ikintu cyiza. Yesu yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose” (Matayo 24:3, 14). Muri iki gihe, ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bubwirizwa mu bihugu bisaga 230. Abantu basaga miriyoni esheshatu baturuka “mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose,” barakorana umwete umurimo wo kubwiriza Ubwami (Ibyahishuwe 7:9). Uwo murimo bakorana umwete wageze kuki? Watumye “ubutumwa busobanura icyo Ubwami ari cyo, icyo buzakora, n’uko umuntu yabona imigisha buzazana bushobora kugera hafi kuri buri muntu wese ku isi.” Koko rero, muri iki ‘gihe cy’imperuka, ubwenge bwaragwiriye.’—Daniyeli 12:4.
Ufite impamvu zose zo kugira ubwo bumenyi. Reka turebe uko bizagenda igihe ubwo butumwa bwiza buzaba bumaze kubwirizwa nk’uko Yehova abishaka. Yesu yaravuze ati “ni bwo imperuka izaherako ize” (Matayo 24:14). Icyo ni cyo gihe Imana izakuriraho ububi bwose ku isi. Mu Migani 2:22 hagira hati “ariko inkozi z’ibibi zizacibwa mu isi, kandi abariganya bazayirandurwamo.” Hanyuma se bizagendekera bite Satani n’abadayimoni be? Bazajugunywa ikuzimu, aho batazongera kuyobya amahanga (Ibyahishuwe 20:1-3). Hanyuma, ‘abakiranutsi n’intungane bazaguma’ ku isi, maze babone imigisha ihebuje izazanwa n’Ubwami.—Imigani 2:21; Ibyahishuwe 21:3-5.
Ni iki wakora?
Imperuka y’iyi si ya Satani iri bugufi cyane. Ibyo nta wakwirirwa abishidikanyaho. Abantu banga kwemera ko turi mu minsi ya nyuma bazatungurwa imperuka niza (Matayo 24:37-39; 1 Abatesalonike 5:2). Ku bw’ibyo, Yesu yabwiye abari bamuteze amatwi ati “mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura, kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk’umutego. Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.”—Luka 21:34-36.
Abantu bazaba bemerwa n’Umwana w’umuntu, ari we Yesu, ni bo bonyine bazarokoka iherezo ry’iyi si. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko dukoresha igihe gisigaye dushaka kwemerwa na Yehova Imana ndetse na Yesu Kristo! Yesu yasenze Imana ayibwira ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Ni iby’ubwenge rero ko wiga byinshi ku bihereranye na Yehova Imana ndetse n’ibyo adusaba. Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu bazishimira kugufasha gusobanukirwa ibyo Bibiliya yigisha. Turagutumirira rwose kubashaka cyangwa kwandikira abanditsi b’iyi gazeti.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 7]
IBINTU BIRANGA IMINSI Y’IMPERUKA
IBINTU BY’INGENZI:
▪ Intambara.—Matayo 24:6, 7.
▪ Inzara.—Matayo 24:7.
▪ Imitingito.—Matayo 24:7.
▪ Ibyorezo by’indwara.—Luka 21:11.
▪ Kwica amategeko byari kwiyongera.—Matayo 24:12.
▪ Kurimbura isi.—Ibyahishuwe 11:18.
ABANTU:
▪ Bikunda.—2 Timoteyo 3:2.
▪ Bakunda amafaranga.—2 Timoteyo 3:2.
▪ Bibona.—2 Timoteyo 3:2.
▪ Batumvira ababyeyi.—2 Timoteyo 3:2.
▪ Indashima.—2 Timoteyo 3:2.
▪ Batari abera cyangwa ari abahemu.—2 Timoteyo 3:2.
▪ Badakunda n’ababo.—2 Timoteyo 3:3.
▪ Batirinda.—2 Timoteyo 3:3.
▪ Bagira urugomo.—2 Timoteyo 3:3.
▪ Bakunda ibibanezeza.—2 Timoteyo 3:4.
▪ Indyarya mu birebana n’idini.—2 Timoteyo 3:5.
ABASENGA BY’UKURI:
▪ Bafite ubumenyi bwinshi.—Daniyeli 12:4.
▪ Babwiriza ubutumwa bwiza ku isi yose.—Matayo 24:14.
[Aho ifoto yavuye]
UNITED NATIONS/Photo by F. GRIFFING