Abatambyi n’abami bazahesha abantu bose imigisha
“Muri ‘ubwoko bwatoranyijwe, abatambyi n’abami, ishyanga ryera, abantu Imana yatoranyije ngo babe umutungo wayo.’”—1 PET 2:9.
1. Kuki “ifunguro ry’Umwami rya nimugoroba” nanone ryitwa Urwibutso, kandi se intego yaryo ni iyihe?
KU MUGOROBA wo ku itariki ya 14 Nisani mu mwaka wa 33, Yesu Kristo n’intumwa ze 12 bijihije bwa nyuma Pasika y’Abayahudi. Yesu amaze kwirukana umugambanyi Yuda Isikariyota, yatangije undi munsi mukuru waje kwitwa “ifunguro ry’Umwami rya nimugoroba” (1 Kor 11:20). Incuro ebyiri zose Yesu yaravuze ati “mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.” Nanone uwo munsi witwa Urwibutso. Ni igihe cyihariye cyo kwibuka ibyo Kristo yadukoreye, cyane cyane ko yadupfiriye (1 Kor 11:24, 25). Abahamya ba Yehova ku isi hose bizihiza Urwibutso buri mwaka kugira ngo bumvire iryo tegeko. Dukurikije kalendari ya Bibiliya, mu mwaka wa 2012, itariki ya 14 Nisani izatangira kuwa kane tariki ya 5 Mata izuba rirenze.
2. Ni iki Yesu yavuze ku birebana n’ibigereranyo yakoresheje?
2 Umwigishwa Luka avuga muri make ibyo Yesu yakoze n’ibyo yavuze icyo gihe, agira ati ‘afata umugati arashimira, arawumanyagura arawubaha, arababwira ati “uyu ugereranya umubiri wanjye ugomba gutangwa ku bwanyu. Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.” N’igikombe na cyo akigenza atyo bamaze gufata ifunguro rya nimugoroba, aravuga ati “iki gikombe kigereranya isezerano rishya rishingiye ku maraso yanjye agomba kumenwa ku bwanyu”’ (Luka 22:19, 20). Intumwa zumvise zite ayo magambo?
3. Intumwa zumvise zite amagambo Yesu yavuze ku bihereranye n’ibigereranyo?
3 Kubera ko intumwa zari Abayahudi, zari zimenyereye ibitambo by’amatungo abatambyi batambiraga Imana mu rusengero rw’i Yerusalemu. Ibyo bitambo byatumaga Yehova yemera Abisirayeli, kandi ibyinshi muri byo byabaga ari impongano y’ibyaha byabo (Lewi 1:4; 22:17-29). Ku bw’ibyo, izo ntumwa zashoboraga kumva ko igihe Yesu yavugaga ko umubiri we ‘wagombaga gutangwa ku bwabo,’ ndetse n’amaraso ye ‘akamenwa ku bwabo,’ yumvikanishaga ko agiye gutanga ubuzima bwe butunganye ho igitambo. Cyari kuba ari igitambo gifite agaciro kenshi kuruta ibitambo by’amatungo.
4. Ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yagiraga ati “iki gikombe kigereranya isezerano rishya rishingiye ku maraso yanjye”?
4 Naho se igihe Yesu yavugaga ati “iki gikombe kigereranya isezerano rishya rishingiye ku maraso yanjye,” yashakaga kuvuga iki? Izo ntumwa zari zizi ubuhanuzi buvuga iby’isezerano rishya buboneka muri Yeremiya 31:31-33. (Hasome.) Ayo magambo ya Yesu yagaragazaga ko icyo gihe yari atangije iryo sezerano rishya, ryari gusimbura isezerano ry’Amategeko Yehova yari yaragiranye n’Abisirayeli binyuze kuri Mose. Ese ayo masezerano yari afite aho ahuriye?
5. Isezerano ry’Amategeko ryashoboraga kugeza Abisirayeli ku ki?
5 Mu by’ukuri, ibyo ayo masezerano yombi yari agamije byari bifite aho bihuriye. Igihe Yehova yagiranaga n’Abisirayeli isezerano ry’Amategeko, yarababwiye ati “nimwumvira ijwi ryanjye mudaca ku ruhande kandi mugakomeza isezerano ryanjye, muzaba umutungo wanjye bwite natoranyije mu bandi bantu bose, kuko isi yose ari iyanjye. Kandi muzambera ubwami bw’abatambyi n’ishyanga ryera” (Kuva 19:5, 6). Ku Bisirayeli, ayo magambo yari ashatse kuvuga iki?
ISEZERANO RY’ABATAMBYI N’ABAMI
6. Isezerano ry’Amategeko ryari gutuma hasohora irihe sezerano?
6 Abisirayeli bari bazi icyo ijambo “isezerano” ryasobanuraga, kubera ko Yehova yari yaragiranye amasezerano akomeye n’abakurambere babo, ari bo Nowa na Aburahamu (Intang 6:18; 9:8-17; 15:18; 17:1-9). Mu isezerano Yehova yagiranye na Aburahamu, hari aho yagize ati “amahanga yose yo mu isi azihesha umugisha binyuze ku rubyaro rwawe” (Intang 22:18). Isezerano ry’Amategeko ryari kugira uruhare mu isohozwa ry’iryo sezerano Yehova yagiranye na Aburahamu. Binyuze kuri ryo, Abisirayeli bari kuba ‘umutungo wa [Yehova] yatoranyije mu bandi bantu bose.’ Kuki bari kuba umutungo we? Ni ukugira ngo ‘bazabere Yehova ubwami bw’abatambyi.’
7. Amagambo ngo “ubwami bw’abatambyi” yumvikanishaga iki?
7 Abisirayeli bari basanzwe bazi abami n’abatambyi, ariko Melikisedeki ni we muntu wenyine wo mu gihe cya kera Yehova yari yaremereye gukomatanya izo nshingano zombi (Intang 14:18). Icyo gihe bwo Yehova yari asezeranyije ishyanga ry’Abisirayeli ko ryari gukomokwaho n’“ubwami bw’abatambyi.” Nk’uko inzandiko zahumetswe zaje kubigaragaza, ibyo byasobanuraga ko ryari gukomokwaho n’abami bari kuba ari n’abatambyi.—1 Pet 2:9.
8. Ni iyihe mirimo abatambyi bashyizweho n’Imana bakora?
8 Ubusanzwe, umwami arategeka; ariko se umutambyi we akora iki? Mu Baheburayo 5:1 habisobanura hagira hati “umutambyi mukuru wese watoranyijwe mu bantu ashyirirwaho gukora umurimo w’Imana ku bw’inyungu z’abantu, kugira ngo ajye atanga amaturo n’ibitambo bitambirwa ibyaha.” Ku bw’ibyo, umutambyi washyizweho na Yehova yahagarariraga abantu b’abanyabyaha imbere y’Imana, akayitambira ibitambo ayinginga kugira ngo ibababarire ibyaha byabo. Ku rundi ruhande, umutambyi yanahagarariraga Yehova imbere y’abantu, akabigisha amategeko ye (Lewi 10:8-11; Mal 2:7). Muri ubwo buryo, umutambyi washyizweho n’Imana yabaga afite inshingano yo kunga abantu n’Imana.
9. (a) Ni iki Abisirayeli basabwaga kugira ngo bazakomokweho n’“ubwami bw’abatambyi”? (b) Kuki Yehova yashyizeho gahunda y’ubutambyi muri Isirayeli? (c) Ni iki cyatumye Abisirayeli badakomokwaho n’“ubwami bw’abatambyi” mu gihe cy’isezerano ry’Amategeko?
9 Bityo rero, isezerano ry’Amategeko ryahaga Abisirayeli uburyo bwo kuzakomokwaho n’abami n’abatambyi bari kuzahesha imigisha ‘abandi bantu bose.’ Ariko kandi, Abisirayeli bari kubigeraho ari uko ‘bumviye ijwi rya Yehova badaca ku ruhande kandi bagakomeza isezerano rye.’ Ese Abisirayeli bashoboraga ‘kumvira ijwi rya Yehova badaca ku ruhande’? Mu by’ukuri, bari kubishobora ariko atari mu buryo bwuzuye (Rom 3:19, 20). Kubera iyo mpamvu, Yehova yashyize abatambyi muri Isirayeli, bari batandukanye n’abami, kugira ngo bajye batamba ibitambo by’amatungo byo guhongerera ibyaha Abisirayeli bari kujya bakora (Lewi 4:1–6:7). Ibyo byaha byari bikubiyemo n’iby’abatambyi ubwabo (Heb 5:1-3; 8:3). Nubwo Yehova yemeraga ibyo bitambo, ntibyashoboraga kuvanaho burundu ibyaha by’ababitangaga. Abatambyi bariho mu gihe cy’isezerano ry’Amategeko ntibashoboraga gutuma Abisirayeli, ndetse n’ab’imitima itaryarya, biyunga n’Imana mu buryo bwuzuye. Intumwa Pawulo yabivuze agira ati ‘amaraso y’ibimasa n’ay’ihene ntashobora gukuraho ibyaha’ (Heb 10:1-4). Kubera ko Abisirayeli bicaga Amategeko, bari ibivume (Gal 3:10). Ntibari kuba abatambyi n’abami bari muri iyo mimerere.
10. Ni uwuhe mugambi isezerano ry’Amategeko ryashohoje?
10 None se, isezerano rya Yehova ry’uko Abisirayeli bari kuba “ubwami bw’abatambyi” ryari amagambo gusa? Oya rwose. Iyo baza kugerageza kumvira babikuye ku mutima, bari kuba ubwami bw’abatambyi, ariko atari mu gihe batwarwaga n’Amategeko. Kubera iki? (Soma mu Bagalatiya 3:19-25.) Ku bagerageje kuyakurikiza, yatumye bakomeza gusenga Yehova mu buryo yemera. Yatumye Abayahudi bamenya ko bari abanyabyaha kandi ko bari bakeneye igitambo kirenze icyo umutambyi wabo mukuru yatambaga. Amategeko yari umuherekeza wari kubageza kuri Kristo, cyangwa Mesiya, ayo mazina akaba asobanura “Uwasutsweho umwuka.” Icyakora igihe Mesiya yari kuza, yari gutangiza isezerano rishya ryahanuwe na Yeremiya. Abemeye Kristo batumiriwe kuba mu bagize iryo sezerano rishya, kandi mu by’ukuri bari kuzaba “ubwami bw’abatambyi.” Reka turebe uko byari kugenda.
ISEZERANO RISHYA RYATUMYE HABAHO ABATAMBYI N’ABAMI
11. Ni mu buhe buryo Yesu yari gutuma abandi bantu baba abatambyi n’abami?
11 Mu mwaka wa 29, Yesu w’i Nazareti yabaye Mesiya. Icyo gihe, ubwo yari afite imyaka hafi 30, yarabatijwe kugira ngo agaragaze ko yiteguye gukora umurimo wihariye Yehova yashakaga ko akora. Yehova yavuze ko ari ‘Umwana we akunda,’ amusukaho umwuka wera aho kumusukaho amavuta (Mat 3:13-17; Ibyak 10:38). Ibyo byatumye aba Umutambyi Mukuru w’abantu bose bizera, akaba yari no kuzababera Umwami (Heb 1:8, 9; 5:5, 6). Yari gutuma n’abandi bantu baba abatambyi n’abami.
12. Igitambo cy’incungu Yesu yatanze cyatumye habaho iki?
12 Ni ikihe gitambo Umutambyi Mukuru Yesu yari gutamba cyari kuvanaho burundu icyaha abizera barazwe? Nk’uko yabigaragaje igihe yatangizaga Urwibutso rw’urupfu rwe, umubiri we utunganye ni wo yari gutamba. (Soma mu Baheburayo 9:11, 12.) Uhereye igihe Yesu yabatizwaga mu mwaka wa 29 maze akaba Umutambyi Mukuru, yemeye kugeragezwa no gutozwa kugeza apfuye (Heb 4:15; 5:7-10). Amaze kuzuka, yazamutse mu ijuru ajyanye agaciro k’igitambo cye, akamurikira Yehova (Heb 9:24). Nyuma yaho, Yesu yashoboraga kwinginga Yehova asabira abantu bose bizera igitambo cye, kandi akabafasha gukorera Imana bafite ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka (Heb 7:25). Nanone, igitambo cye cyatumye isezerano rishya rigira agaciro.—Heb 8:6; 9:15.
13. Abari gutumirirwa kuba mu isezerano rishya bari kugira ibihe byiringiro?
13 Abatumiriwe kuba mu isezerano rishya na bo bari gusukwaho umwuka wera (2 Kor 1:21). Ryari kubamo Abayahudi b’indahemuka, nyuma yaho hakazamo n’Abanyamahanga (Efe 3:5, 6). Abari kuba mu isezerano rishya bari kugira ibihe byiringiro? Bari kubabarirwa ibyaha byabo mu buryo bwuzuye. Yehova yari yaratanze isezerano agira ati “nzabababarira amakosa yabo, kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi” (Yer 31:34). Kubabarirwa ibyaha byabo byari gutuma baba “ubwami bw’abatambyi.” Petero yanditse ibirebana n’Abakristo basutsweho umwuka agira ati “mwebwe muri ‘ubwoko bwatoranyijwe, abatambyi n’abami, ishyanga ryera, abantu Imana yatoranyije ngo babe umutungo wayo, kugira ngo mutangaze mu mahanga yose imico ihebuje’ y’uwabahamagaye akabakura mu mwijima, akabageza mu mucyo utangaje” (1 Pet 2:9). Aha ngaha, Petero yasubiyemo amagambo Yehova yabwiye Abisirayeli igihe yagiranaga na bo isezerano ry’Amategeko, maze ayerekeza ku Bakristo bari mu isezerano rishya.—Kuva 19:5, 6.
ABATAMBYI N’ABAMI BAHESHA ABANTU BOSE IMIGISHA
14. Abatambyi n’abami bari gukorera he?
14 Abari mu isezerano rishya bari gukorera he? Bari gukorera hano ku isi, mu rwego rw’itsinda, ari abatambyi bahagarariye Yehova kugira ngo ‘batangarize’ abantu bo ‘mu mahanga yose imico ye ihebuje’ kandi batange ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka (Mat 24:45; 1 Pet 2:4, 5). Nyuma yo gupfa no kuzuka, bari gukorana na Kristo mu ijuru ari abami n’abatambyi, bagasohoza mu buryo bwuzuye izo nshingano zombi (Luka 22:29; 1 Pet 1:3-5; Ibyah 1:6). Ibyo byemejwe n’ibyo intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa. Yabonye ibiremwa by’umwuka byinshi byari iruhande rw’intebe ya Yehova mu ijuru. Mu ‘ndirimbo nshya’ byaririmbiye “Umwana w’intama,” byagize biti ‘wacunguriye Imana abantu bo mu miryango yose n’indimi zose n’amoko yose n’amahanga yose ubacunguje amaraso yawe, ubahindura abami n’abatambyi b’Imana yacu, kandi bazategeka isi’ (Ibyah 5:8-10). Mu byo Yohana yeretswe nyuma yaho, yavuze ibirebana n’abo bategetsi ati “bazaba abatambyi b’Imana na Kristo, kandi bazategekana na we ari abami mu gihe cy’imyaka igihumbi” (Ibyah 20:6). Bo hamwe na Kristo ni abatambyi n’abami bazagirira akamaro abantu bose.
15, 16. Ni iyihe migisha abatambyi n’abami bazahesha abantu?
15 Ni iyihe migisha abantu 144.000 bazahesha abazaba bari ku isi? Mu Byahishuwe igice cya 21 havuga ko abo bami n’abatambyi ari umurwa wo mu ijuru, ari wo Yerusalemu Nshya, yitwa ‘umugore w’Umwana w’intama’ (Ibyah 21:9). Kuva ku murongo wa 2 kugeza ku wa 4 hagira hati “nanone mbona umurwa wera, Yerusalemu nshya, umanuka uva mu ijuru ku Mana, uteguwe neza nk’uko umugeni arimbishirizwa umugabo we. Nuko numva ijwi riturutse kuri ya ntebe y’ubwami, rirangurura rigira riti ‘dore ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu. Izaturana na bo kandi na bo bazaba abantu bayo. Imana ubwayo izabana na bo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.’” Mbega imigisha ihebuje! Urupfu niruvaho, kurira, kuboroga, gutaka no kuribwa ntibizongera kubaho ukundi. Ibyo bisobanura ko abo batambyi n’abami bazaba bagejeje abantu bizerwa ku butungane, batumye biyunga n’Imana mu buryo bwuzuye.
16 Mu Byahishuwe 22:1, 2 hakomeza hagaragaza imigisha abo batambyi n’abami bazahesha abantu, hagira hati ‘anyereka uruzi rw’amazi y’ubuzima arabagirana nk’isarabwayi, atemba aturutse ku ntebe y’ubwami y’Imana n’iy’Umwana w’intama, agatembera mu muhanda rwagati wa [Yerusalemu Nshya]. Ku nkombe yo hakuno n’iyo hakurya z’urwo ruzi, hari ibiti by’ubuzima byera imyero cumi n’ibiri y’imbuto mu mwaka, bigatanga imbuto zabyo buri kwezi; ibibabi by’ibyo biti byari ibyo gukiza amahanga.’ Iryo yerekwa ritugaragariza ukuntu “amahanga” cyangwa imiryango y’abantu izavanirwaho burundu kudatungana yarazwe na Adamu. Mu by’ukuri, ‘ibya kera bizaba byavuyeho.’
ABATAMBYI N’ABAMI BARANGIZA UMURIMO WABO
17. Amaherezo abatambyi n’abami bazasohoza iki?
17 Ku mpera y’imyaka 1.000 abo bami n’abatambyi bazamara bakora umurimo ufitiye abantu akamaro, bazaba baragejeje abantu ku butungane. Icyo gihe, Kristo Umutambyi Mukuru akaba n’Umwami, azamurikira Yehova umuryango w’abantu batunganye. (Soma mu 1 Abakorinto 15:22-26.) Umurimo w’abo batambyi n’abami uzaba warageze ku ntego yawo.
18. Yehova azakoresha ate abatambyi n’abami bagenzi ba Kristo, nibamara gusohoza umurimo wabo?
18 None se nyuma yaho, ni iki Yehova azakoresha abo bagenzi ba Kristo, bahawe inshingano ihebuje? Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 22:5, “bazategeka ari abami iteka ryose.” Bazaba bategeka ba nde? Bibiliya nta cyo ibivugaho. Ubuzima bazaba bafite, no kuba bazaba ari inararibonye mu gufasha abantu badatunganye, bizatuma baba bujuje ibisabwa kugira ngo bakomeze kuba abami basohoza imigambi ya Yehova iteka.
19. Abazajya mu Rwibutso bose bazibutswa iki?
19 Igihe tuzaba duteraniye hamwe kugira ngo twizihize Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu kuwa kane tariki ya 5 Mata 2012, tuzatekereza kuri izo nyigisho zo muri Bibiliya. Abakristo basutsweho umwuka bake bakiri hano ku isi, bazarya ku mugati udasembuye banywe no kuri divayi itukura, bikazaba bigaragaza ko bari mu bagize isezerano rishya. Ibyo bigereranyo by’igitambo cya Kristo, bizabibutsa inshingano zihebuje bafite mu mugambi w’Imana w’iteka. Nimucyo twese tuzajye mu Rwibutso kugira ngo dushimire Yehova, we waduhaye abatambyi n’abami bazahesha abantu bose imigisha.
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Abatambyi n’abami bazahesha abantu imigisha y’iteka