Egera Imana
‘Uzunama undebe’
KWICISHA bugufi ni umuco mwiza cyane. Ubusanzwe iyo umuntu yicisha bugufi, abantu bamwishyikiraho. Ikibabaje ni uko kubona abantu bicisha bugufi by’ukuri muri iki gihe, cyane cyane abategetsi cyangwa abafite ububasha, bitoroshye. Ariko se bite kuri Yehova Imana, we mutegetsi ukomeye kuruta abandi mu ijuru no ku isi? Ese yicisha bugufi? Reka dusuzume amagambo yanditswe na Yeremiya, aboneka mu gitabo cy’Amaganya 3:20, 21.—Hasome.
Yeremiya yanditse igitabo cy’Amaganya igihe Isirayeli yari mu bihe bigoye cyane mu mateka yayo. Yari yariboneye ukuntu Abanyababuloni barimbuye umurwa yakundaga cyane wa Yerusalemu, kandi ibyo byamuteye agahinda kenshi. Uwo muhanuzi wari wishwe n’agahinda yari azi ko ibyo byago byageze ku Bisirayeli byari igihano gikwiriye bahawe n’Imana, bitewe n’ibyaha bari barakoze. Ariko se ibyo byatumye Yeremiya yiheba? Ese yumvaga ko Yehova yagiye kure yabo cyane cyangwa akabitarura, ku buryo atashoboraga kubona Abisirayeli bihannye ngo abagarurire icyizere? Reka dusuzume amagambo Yeremiya yavuze, asa n’uvugira ubwoko bwe.
Nubwo bagenzi be hafi ya bose bari bashenguwe n’agahinda, Yeremiya we yari afite ibyiringiro. Yatakambiye Yehova ati “ubugingoa bwawe [Yehova] buzibuka maze wuname undebe” (umurongo wa 20). Yeremiya ntiyabishidikanyagaho. Yari azi ko Yehova atari kuzamwibagirwa, cyangwa ngo yibagirwe abari bagize ubwoko bwe bihannye. Ariko se Imana ishoborabyose yari gukora iki?—Ibyahishuwe 15:3.
Yeremiya yari yizeye ko Yehova yari ‘kunama’ akareba abihana by’ukuri. Hari indi Bibiliya yahinduye ayo magambo igira iti “nyibuka maze wuname undebe.” Ayo magambo adufasha kumva ko Yehova ari umugwaneza. Yehova, we “Usumbabyose mu isi yose,” yari kunama mu buryo bw’ikigereranyo agahagurutsa abagaragu be, akabakiza igisebo maze akongera kubemera (Zaburi 83:18). Ibyo byiringiro byatumye Yeremiya abona ihumure nyakuri nubwo umutima we wari usobetse amaganya. Uwo muhanuzi w’indahemuka yari yiyemeje gutegereza yihanganye, kugeza igihe Yehova yari kuzarokorera ubwoko bwe bwihannye.—Umurongo wa 21.
Hari ibintu bibiri ayo magambo yavuzwe na Yeremiya atwigisha ku byerekeye Yehova. Icya mbere, ni uko yicisha bugufi (Zaburi 18:35). Nubwo afite “imbaraga nyinshi cyane,” aba yiteguye guca bugufi mu buryo bw’ikigereranyo, kugira ngo adufashe mu gihe twacitse intege (Yobu 37:23; Zaburi 113:5-7). Ese ayo magambo ntaduhumuriza? Icya kabiri, ni uko Yehova agira impuhwe. ‘Yiteguye kubabarira’ abanyabyaha bihana maze akongera kubemera (Zaburi 86:5). Iyo mico yombi, ni ukuvuga kwicisha bugufi n’imbabazi, irajyana.
Twishimira cyane ko Yehova atameze nk’abategetsi b’abantu, bishyira hejuru bigatuma batumva abandi cyangwa ngo bishyire mu mwanya wabo. Ese ibyo ntibyagombye gutuma wifuza kumenya byinshi kurushaho ku birebana n’iyo Mana yicisha bugufi, yiteguye “kunama” kugira ngo ihagurutse abagaragu bayo bihebye, yongere gutuma bagira ibyiringiro?
Ibice byo muri bibiliya wasoma muri Kamena:
◼ Yeremiya 51-52–Ezekiyeli 1-5
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Abanditsi ba kera bahinduye uwo murongo bashyiramo amagambo ngo “ubugingo bwanjye,” nk’aho ari Yeremiya wavugwaga. Bashobora kuba barumvaga ko kwita Imana ubugingo byaba ari agasuzuguro, kuko Bibiliya ikoresha iryo jambo yerekeza ku biremwa byo ku isi. Ariko incuro nyinshi Bibiliya isobanura ibyerekeye Imana yifashishije ibintu abantu bashobora kumva. Kubera ko ijambo “ubugingo” rishobora gusobanura “ubuzima dufite,” amagambo ngo “ubugingo bwawe” asobanura “wowe ubwawe.”
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 14]
Yehova aba yiteguye guca bugufi mu buryo bw’ikigereranyo, kugira ngo adufashe mu gihe twacitse intege