Ibibazo by’abasomyi . . .
Kuki Abahamya ba Yehova babwiriza ku nzu n’inzu?
▪ Hari itegeko Yesu yahaye abigishwa be dusanga muri Bibiliya, rigira riti “nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, . . . mubigisha” (Matayo 28:19, 20). Ese iryo tegeko rireba Abakristo bose? Abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere bumvaga ko ribareba. Urugero, intumwa Petero yaravuze ati “[Yesu] yadutegetse kubwiriza abantu no guhamya mu buryo bunonosoye” (Ibyakozwe 10:42). Intumwa Pawulo na we yaranditse ati ‘ni byo ngomba gukora. Mu by’ukuri, ntatangaje ubutumwa bwiza nabona ishyano!’—1 Abakorinto 9:16.
Pawulo na Petero si bo bonyine bumviye iryo tegeko rya Yesu; Abakristo bo mu kinyejana cya mbere muri rusange, na bo bararyumviye. Umurimo wo kubwiriza ni wo w’ingenzi wabarangaga (Ibyakozwe 5:28-32, 41, 42). Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe na bo bihatira kubigenza batyo. Babwiriza ubutumwa nk’ubwo Yesu yabwirizaga, ni ukuvuga “ubwami bwo mu ijuru.”—Matayo 10:7.
Ubwo butumwa bw’Ubwami bwagombye kubwirwa ba nde? Yesu yavuze ko bugomba kubwirwa abantu bose, aho baba bari hose. Yabwiye abigishwa be ati “muzambera abahamya . . . kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyakozwe 1:8). Yanavuze ko mbere y’uko imperuka y’isi iba, “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya” (Matayo 24:14). Ku bw’ibyo, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bihatiraga kubwiriza abantu bose, atari abo bari baziranye gusa cyangwa abataragiraga idini (Abakolosayi 1:23; 1 Timoteyo 2:3, 4). Abahamya ba Yehova na bo bihatira kugera kuri buri wese.a
None se uburyo bwiza bwo gukwirakwiza ubutumwa bw’Ubwami ni ubuhe? Yesu, we wari uzi uburyo bwiza bwo kugera ku bantu benshi uko bishoboka kose, yohereje abigishwa be mu migi, mu midugudu no mu mazu y’abantu (Matayo 10:7, 11, 12). Amaze gupfa no kuzuka, abigishwa be bakomeje kubwiriza “ku nzu n’inzu” (Ibyakozwe 5:42). Na bo babwirizaga ahantu hose bashoboraga gusanga abantu, ndetse n’ahantu hahuriraga abantu benshi, nk’uko Yesu yabigenzaga (Yohana 4:7-26; 18:20; Ibyakozwe 17:17). Muri iki gihe na bwo, Abahamya ba Yehova bakoresha ubwo buryo kugira ngo babwirize abantu bose.
Yesu yavuze ko abantu bose batari kwemera ubwo butumwa (Matayo 10:14; 24:37-39). Ese ibyo byari kubuza Abakristo kubwiriza? Reka dufate urugero: ese ahantu habaye umutingito ukaze maze ukaba uri mu itsinda ry’abatabazi, wareka gukomeza gushakisha abarokotse, bitewe n’uko mwamaze igihe mushakisha ariko mukabona bake? Birumvikana ko utabireka. Wakomeza gushakisha igihe cyose hakiri icyizere ko hari umuntu ushobora kurokoka. Mu buryo nk’ubwo, Yesu yahaye abigishwa be amabwiriza yo gukomeza kubwiriza mu gihe cyose hakiri icyizere cyo kubona abantu bitabira ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Matayo 10:23; 1 Timoteyo 4:16). Iyo Abahamya ba Yehova bashakisha abo bantu ku nzu n’inzu, baba bagaragaje ko bakunda Imana na bagenzi babo. Abo bagenzi babo bazarokoka ari uko gusa bateze amatwi ubutumwa bw’Ubwami kandi bakabwitabira.—Matayo 22:37-39; 2 Abatesalonike 1:8.
Iyi gazeti urimo usoma igeza ku bantu ubwo butumwa bwo muri Bibiliya. Niba wifuza ibindi bisobanuro, uzaganire n’Abahamya ba Yehova nibongera kugusura, cyangwa wandikire abanditsi b’iyi gazeti.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ubu Abahamya ba Yehova babwiriza mu bihugu 236. Umwaka ushize babwirije amasaha agera kuri miriyari imwe na miriyoni magana arindwi, kandi bigisha Bibiliya abantu bagera kuri miriyoni umunani n’igice ku isi hose.