Jya wiga Ijambo ry’Imana
Kuki twagombye gukoresha izina ry’Imana?
Iyi ngingo irasuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi irakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.
1. Kuki Imana yiyise izina?
Nta gushidikanya ko ushimishwa n’uko umuntu aguhamagara mu izina ryawe, aho kuguhamagara avuga ati “yewe ra,” “ni ko mada,” cyangwa “yewe muntu.” Izina rigutandukanya n’abandi bantu. Imana na yo ifite amazina y’icyubahiro, urugero nk’‘Umwami w’Ikirenga,’ “Imana Ishoborabyose” n’‘Umuremyi Mukuru’ (Intangiriro 15:2; 17:1; Umubwiriza 12:1). Ariko nanone yiyise izina bwite ridufasha kugirana na yo imishyikirano yihariye. Mu kinyarwanda, iryo zina ni Yehova.—Soma muri Yesaya 42:8.
Nubwo abahinduzi benshi ba Bibiliya basimbuje izina bwite ry’Imana amazina y’icyubahiro, urugero nk’“Imana” n’“Umwami,” iryo zina riboneka incuro zigera hafi ku 7.000 mu nyandiko za kera za Bibiliya zo mu rurimi rw’igiheburayo. Ibyo bigaragaza ko Imana ishaka ko abantu bamenya izina ryayo.—Soma muri Yesaya 12:4.
2. Kuki kumenya izina ry’Imana ari iby’ingenzi?
Kumenya izina ry’Imana bikubiyemo ibirenze kumenya uko rivugwa. Kumenya izina ry’Imana mu buryo bwuzuye, byumvikanisha kugirana na yo imishyikirano ya bugufi. Izina Yehova risobanura ngo “Ituma biba.” Iryo zina ritwizeza ko Imana izaba icyo ishaka kuba cyo cyose, kugira ngo isohoze umugambi wayo. Ku bw’ibyo, kumenya izina ry’Imana bikubiyemo kwizera ko izasohoza amasezerano yayo (Zaburi 9:10). Ukwizera kw’abantu bazi izina ry’Imana kandi barikoresha, gutuma biringira Yehova kandi bakamushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo. Abo bantu Yehova Imana arabarinda.—Soma muri Zaburi 91:14.
3. Kuki Imana ishaka ko izina ryayo rimenyekana?
Imana yifuza ko abantu bamenya icyo izina ryayo risobanura, kuko bibafitiye akamaro. Iryo zina ribafasha kuba incuti zayo, kandi bakagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Ku bw’ibyo, ntibitangaje kuba Yehova yifuza ko tumenyekanisha izina rye.—Soma muri Yohana 17:3; Abaroma 10:13, 14.
Yesu yamenyekanishije izina ry’Imana igihe yigishaga abantu inzira zayo, amategeko yayo n’amasezerano yayo. No muri iki gihe, abigishwa ba Yesu bakomeje kumenyekanisha izina ry’Imana mu mahanga yose. Ibyo babikora bunze ubumwe, kuko ari “ubwoko bwitirirwa izina ryayo.”—Soma mu Byakozwe 15:14; Yohana 17:26.
4. Imana izubahisha izina ryayo ite?
Yehova Imana yifuza kubahisha izina rye, kubera ko ryatutswe. Urugero, hari abantu bavuga ko atari yo yaremye ibinyabuzima, bityo bikaba atari ngombwa ko tuyubaha. Abandi bavuga ko itatwitaho kandi ko ari yo iteza imibabaro. Abo bantu baba batesha agaciro izina ry’Imana. Ariko ibyo ntibizakomeza bityo, kuko izarimbura abantu bose basuzugura izina ryayo.—Soma muri Zaburi 83:17, 18.
Yehova azubahisha izina rye igihe Ubwami bwe buzavanaho ubutegetsi bwose bw’abantu, maze bukagarura amahoro n’umutekano (Daniyeli 2:44). Vuba aha, buri muntu wese azahatirwa kumenya ko Yehova ari Imana y’ukuri.—Soma muri Ezekiyeli 36:23; Matayo 6:9.
Wagombye gukora iki? Egera Imana wiga Ijambo ryayo kandi wifatanye n’abantu bayikunda. Igihe Yehova azaba aje guhesha izina rye ikuzo, azazirikana abagaragu be bizerwa.—Malaki 3:16.
Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 1 muri iki gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Izina ry’Imana mu nyandiko ya kera y’igiheburayo