Ese ibitangaza bivugwa muri Bibiliya byabayeho?
ESE hagize umuntu ukubwira inkuru itangaje, uko usanzwe umuzi ntibyagira uruhare mu gutuma uyemera cyangwa ukayihakana? Uretse kuba wakwita ku kuntu uwo muntu yabaze iyo nkuru, wanareba niba azwiho kuvugisha ukuri. N’ubundi kandi, aramutse amaze imyaka myinshi akubwiza ukuri, kandi akaba atarigeze na rimwe akubeshya abigambiriye, waba ufite impamvu zumvikana zo kwemera ibyo arimo akubwira.
Uko ni na ko bimeze ku bitangaza bivugwa muri Bibiliya. Igihe ibyo bitangaza byabaga, nta n’umwe muri twe wariho. Icyakora, dushobora kumenya niba inkuru zivugwa muri Bibiliya ari izo kwiringirwa, kandi ko ari ukuri koko. Twabigeraho dute? Dore bimwe mu bintu bituma turushaho kwizera ko ibitangaza bivugwa muri Bibiliya byabayeho:
Ibitangaza byinshi byakorerwaga ku karubanda. Hari igihe byabonwaga n’abantu babarirwa mu bihumbi, ndetse no muri za miriyoni (Kuva 14:21-31; 19:16-19). Ntibyakorwaga rwihishwa, abantu batareba.
Ntibyakorwaga mu buryo buhambaye. Ababikoraga ntibifashishaga ibikoresho byihariye, ngo babikorere ahantu hateguwe mu buryo budasanzwe, cyangwa se ngo babe bagamije kwibonekeza. Ibitangaza byinshi biboneka muri Bibiliya byakorwaga bitateganyijwe, kandi abantu ni bo babaga bisabiye ko bikorwa (Mariko 5:25-29; Luka 7:11-16). Mu bihe nk’ibyo, uwakoraga ibitangaza ntiyabaga yabiteguye.
Ababikoraga ntibabaga bagamije gushaka icyubahiro, ubutunzi cyangwa kuba ibyamamare. Babaga bagamije guhesha Imana ikuzo (Yohana 11:1-4, 15, 40). Abantu bageragezaga gushakira indonke mu bitangaza, baramaganwaga.—2 Abami 5:15, 16, 20, 25-27; Ibyakozwe 8:18-23.
Ibitangaza bivugwa muri Bibiliya byabaga binyuranye, ku buryo nta muntu buntu wari kugira ubushobozi bwo kubikora. Urugero, umuyaga n’inyanja byaratuzaga, kandi amazi agahindurwa divayi. Hatangwaga itegeko imvura ikagwa cyangwa ntiyongere kugwa, abarwayi bagakira kandi impumyi zigahumuka. Ibyo bitangaza byose, hamwe n’ibindi byinshi, bigaragaza ko hari imbaraga zirenze iz’abantu zatumaga bikorwa.—1 Abami 17:1-7; 18:41-45; Matayo 8:24-27; Luka 17:11-19; Yohana 2:1-11; 9:1-7.
Abarwanyaga Yesu babonye ibyo bitangaza, ntibigeze babihakana. Igihe Yesu yazuraga incuti ye Lazaro, abanyamadini bangaga Yesu ntibigeze bahakana ko Lazaro yari yarapfuye. None se bari kubihakana bate, kandi hari hashize iminsi ine Lazaro ashyinguwe (Yohana 11:45-48; 12:9-11)? Na nyuma y’igihe kirekire Yesu apfuye, abanditsi b’igitabo cya Talmud kirimo amategeko y’idini ry’Abayahudi, bakomeje kwiyemerera ko Yesu yari afite ubushobozi bwo gukora ibitangaza. Icyo bashidikanyagaho gusa, ni aho yakuraga ubwo bushobozi. Mu buryo nk’ubwo, igihe abigishwa ba Yesu bajyanwaga imbere y’urukiko rw’Abayahudi, ntibabajijwe ‘niba barakoraga ibitangaza,’ ahubwo barababajije bati “ni ubuhe bubasha bwabahaye gukora ibyo bintu, cyangwa se ni mu izina rya nde mwabikoze?”—Ibyakozwe 4:1-13.
None se umuntu yakwizera ko ibitangaza bivugwa muri Bibiliya byabayeho? Dukurikije ibyo tumaze gusuzuma, biragaragara neza ko byabayeho. Hari izindi mpamvu twashingiraho twizera ko ibitangaza bivugwa muri Bibiliya byabayeho. Urugero, iyo Bibiliya itubwira inkuru, incuro nyinshi itubwira igihe ibivugwa byabereye, aho byabereye n’abantu bavugwamo. Ndetse n’abantu bajora Bibiliya, batangajwe n’ukuntu inkuru zo muri Bibiliya zisobanurwa mu buryo burambuye. Ubuhanuzi bubarirwa mu magana bwo muri Bibiliya bwarasohoye, ndetse no mu tuntu duto duto. Nanone kandi, Bibiliya irimo inama nyinshi zigaragaza icyo abantu bakora ngo babane neza, izo nama zikaba zarafashije abantu b’ingeri zose. Ku birebana n’inama Bibiliya itanga ku mibanire y’abantu, nta wahakana ko ari zo nziza kurusha izindi.
Niba utarizera Bibiliya neza, turagutera inkunga yo kuyisuzumana ubwitonzi. Uko uzagenda uyisobanukirwa ni ko uzagenda urushaho kuyiringira (Yohana 17:17). Uzibonera ko ibitangaza bivugwa muri Bibiliya byabayeho. Numara kubyemera, bizagufasha kwemera ko ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’igihe kizaza, bizabaho nta kabuza.
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Abanyamadini barwanyaga Yesu ntibigeze bahakana ko Lazaro yari yarapfuye