IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA
Ese abapfuye bazazuka?
Yehova Imana ni we soko y’ubuzima (Zaburi 36:9). Ubwo rero, afite ubushobozi bwo kuzura abapfuye. Bibiliya itwizeza ko azabazura mu gihe kizaza (Soma mu Byakozwe 24:15). Ariko se kuki azabazura?
Ubundi, Umuremyi wacu yari yaragambiriye ko abantu babaho iteka ku isi (Intangiriro 1:31; 2:15-17). Kugeza ubu ni byo abifuriza. Iyo abonye imibabaro duhura na yo muri iki gihe n’ukuntu tubaho igihe gito, biramubabaza cyane.—Soma muri Yobu 14:1, 14, 15.
Abazazuka bazaba he?
Ese Imana yaremeye abantu kuba mu ijuru? Oya. Abamarayika ni bo yaremeye kuba mu ijuru, naho abantu ibaremera kuba ku isi (Intangiriro 1:28; Yobu 38:4, 7). Zirikana ko abantu Yesu yazuye, yabazuriye hano ku isi. Ku bw’ibyo, abenshi mu bazazuka mu gihe kizaza bazaba ku isi.—Soma muri Yohana 5:28, 29; 11:44.
Icyakora, Imana yatoranyije abantu bake bazajya kuba mu ijuru, aho ibiremwa by’umwuka biba (Luka 12:32; 1 Abakorinto 15:49, 50). Abazurirwa kuba mu ijuru bazafatanya na Kristo gutegeka isi.—Soma mu Byahishuwe 5:9, 10.