IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA
Ni ba nde bazajya mu ijuru, kandi se bazaba bagiye gukorayo iki?
Abantu babarirwa muri za miriyoni bifuza kuzajya mu ijuru. Yesu yavuze ko intumwa ze z’indahemuka zari kuzajyayo. Mbere y’uko apfa, yazisezeranyije ko agiye kuzitegurira aho zari kuzabana na Se mu ijuru.—Soma muri Yohana 14:2.
Kuki abantu bo ku isi bazazurirwa kujya kuba mu ijuru? Bazaba bagiye gukorayo iki? Yesu yabwiye intumwa ze ko zari kuzaba abami, zigategeka isi.—Soma muri Luka 22:28-30; Ibyahishuwe 5:10.
Ese abantu beza bose bazajya mu ijuru?
Mu bihugu hafi ya byose, abategetsi baba ari bake cyane. Kubera ko abantu Yesu azazurira kuba mu ijuru bazaba bagomba gutegeka isi, twagombye kwitega ko abatoranyijwe ari bake (Luka 12:32). Bibiliya inagaragaza umubare nyawo w’abazategekana na Yesu.—Soma mu Byahishuwe 14:1.
Ese ko Yesu yateguriye imyanya mu ijuru bamwe mu bigishwa be, waba uzi icyo bazakorayo?
Abazajya mu ijuru si bo bonyine bazagororerwa. Abayoboke b’indahemuka b’Ubwami bwa Yesu bazahabwa ubuzima bw’iteka mu isi izahinduka paradizo (Yohana 3:16). Hari abazinjira muri iyo paradizo bamaze kurokoka irimbuka ry’iyi si mbi, abandi bayinjiremo bamaze kuzuka.—Soma muri Zaburi 37:29; Yohana 5:28, 29.