Bwiriza ubutumwa bwiza bw’ubuntu butagereranywa
‘Bwiriza mu buryo bunonosoye ubutumwa bwiza bw’ubuntu butagereranywa bw’Imana.’—IBYAK 20:24.
1, 2. Pawulo yagaragaje ate ko yashimiraga Imana ubuntu butagereranywa yamugiriye?
INTUMWA Pawulo yaravuze ati “ubuntu butagereranywa [Imana] yangiriye ntibwabaye imfabusa.” (Soma mu 1 Abakorinto 15:9, 10.) Yavugaga ukuri kuko yari azi neza ko imbabazi zikomeye Imana yamugiriye atari azikwiriye, bitewe n’uko mbere yatotezaga Abakristo.
2 Mbere gato y’uko Pawulo apfa, yandikiye Timoteyo ati “ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wampaye imbaraga, kuko yabonye ko ndi uwizerwa akanshinga umurimo” (1 Tim 1:12-14). Uwo murimo wari uwuhe? Pawulo yabwiye abasaza bo mu itorero ryo muri Efeso ibyari biwukubiyemo agira ati “sinita cyane ku bugingo bwanjye nk’aho ari ubw’agaciro kenshi kuri jye. Icy’ingenzi ni uko ndangiza isiganwa ryanjye n’umurimo nahawe n’Umwami Yesu, wo kubwiriza mu buryo bunonosoye ubutumwa bwiza bw’ubuntu butagereranywa bw’Imana.”—Ibyak 20:24.
3. Ni uwuhe murimo wihariye Pawulo yahawe? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
3 None se ni ubuhe ‘butumwa bwiza’ Pawulo yabwirizaga bwagaragazaga ubuntu butagereranywa bwa Yehova? Yabwiye Abakristo bo muri Efeso ati “mwumvise ukuntu nabaye igisonga cy’ubuntu butagereranywa bw’Imana nagiriwe ku bw’inyungu zanyu” (Efe 3:1, 2). Pawulo yahawe inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza abantu batari Abayahudi, kugira ngo na bo babe mu bahamagariwe kuzategeka hamwe na Kristo mu Bwami bwe. (Soma mu Befeso 3:5-8.) Pawulo yakoze umurimo we abigiranye ishyaka, abera urugero ruhebuje Abakristo bo muri iki gihe kandi agaragaza ko ubuntu butagereranywa Imana yamugiriye butabaye “imfabusa.”
ESE UBUNTU BUTAGERERANYWA BW’IMANA BUTUMA UGIRA ICYO UKORA?
4, 5. Kuki dushobora kuvuga ko ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ nanone ari “ubutumwa bwiza bw’ubuntu butagereranywa bw’Imana”?
4 Muri iyi minsi y’imperuka, abagize ubwoko bwa Yehova bahawe inshingano yo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya’ (Mat 24:14). Nanone ubutumwa tubwiriza ni “ubutumwa bwiza bw’ubuntu butagereranywa bw’Imana,” kubera ko imigisha yose twiringiye kuzabona mu gihe cy’Ubwami bw’Imana tuyikesha ubuntu butagereranywa bwa Yehova binyuze kuri Kristo (Efe 1:3). Ese natwe twigana Pawulo, tukagaragaza ko dushimira ku bw’ubuntu butagereranywa bwa Yehova, dukora umurimo wo kubwiriza tubigiranye ishyaka?—Soma mu Baroma 1:14-16.
5 Mu gice kibanziriza iki, twabonye ko ubuntu butagereranywa Yehova atugaragariza butugirira akamaro nubwo turi abanyabyaha. Ku bw’ibyo, twagombye gukora ibyo dushoboye byose tukamenyesha abantu bose uko Yehova atugaragariza urukundo, n’ukuntu bishobora kubagirira akamaro buri wese ku giti cye. None se ni ibihe bintu biranga ubuntu bw’Imana butagereranywa twagombye gufasha abandi gusobanukirwa?
BWIRIZA UBUTUMWA BWIZA BW’IGITAMBO CY’INCUNGU
6, 7. Ni mu buhe buryo iyo dusobanurira abantu iby’incungu tuba dutangaza ubutumwa bwiza bw’ubuntu butagereranywa bw’Imana?
6 Abantu bo muri iyi si ntibacyumva ko habaho icyaha, ku buryo usanga batiyumvisha impamvu abantu bakeneye gucungurwa. Ariko abantu benshi bibonera ko iyo mibereho yo kwirekura idatuma bagira ibyishimo nyakuri. Abantu benshi iyo baganiriye n’Abahamya ba Yehova ni bwo basobanukirwa icyaha icyo ari cyo, uko kitugiraho ingaruka n’uko tuzavanwa mu bubata bwacyo. Abantu b’imitima itaryarya bahumurizwa no kumenya ko urukundo rwinshi Yehova adukunda n’ubuntu bwe butagereranywa, ari byo byatumye yohereza Umwana we kugira ngo aducungure, adukize icyaha n’urupfu ruzanwa na cyo.—1 Yoh 4:9, 10.
7 Pawulo yanditse iby’Umwana wa Yehova ukundwa, agira ati ‘binyuze kuri [Yesu], twarabohowe tubikesheje incungu yatanzwe binyuze ku maraso ye. Ni koko, twababariwe ibyaha byacu, nk’uko ubutunzi bw’ubuntu butagereranywa [bwa Yehova] buri’ (Efe 1:7). Igitambo cy’incungu cya Kristo ni ikimenyetso gihebuje kigaragaza urukundo Imana idukunda, kandi kigaragaza ukuntu ubuntu bwayo butagereranywa buhambaye. Duhumurizwa no kumenya ko iyo twizeye amaraso ya Yesu yamenwe, tubabarirwa ibyaha byacu kandi tukagira umutimanama ukeye (Heb 9:14). Ubwo ni ubutumwa bwiza rwose dukwiye kugeza ku bandi!
FASHA ABANTU KUGIRANA N’IMANA IMISHYIKIRANO MYIZA
8. Kuki abantu b’abanyabyaha bakeneye kwiyunga n’Imana?
8 Dufite inshingano yo kumenyesha abantu ko bashobora kugirana ubucuti n’Umuremyi wabo. Iyo abantu batarizera igitambo cy’incungu cya Yesu, Imana ibafata nk’abanzi bayo. Intumwa Yohana yaranditse ati “uwizera Umwana afite ubuzima bw’iteka; utumvira Umwana ntazabona ubuzima, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we” (Yoh 3:36). Igishimishije ni uko igitambo cya Kristo gituma dushobora kwiyunga n’Imana. Pawulo yaravuze ati “mwebwe abahoze muri abanzi b’Imana kandi mutandukanyijwe na yo kubera ko mwahozaga ibitekerezo ku bintu bibi, ubu yongeye kwiyunga namwe ikoresheje umubiri wa Yesu binyuze ku rupfu rwe.”—Kolo 1:21, 22.
9, 10. (a) Ni iyihe nshingano Kristo yahaye abavandimwe be basutsweho umwuka? (b) Abagize “izindi ntama” bafasha bate abavandimwe babo basutsweho umwuka?
9 Kristo yashinze abavandimwe be basutsweho umwuka bari ku isi icyo Pawulo yise “umurimo wo kwiyunga.” Ibyo ni byo Pawulo yasobanuriye Abakristo basutsweho umwuka bo mu kinyejana cya mbere, ubwo yabandikiraga ati “ibintu byose bituruka ku Mana yo yatumye twiyunga na yo binyuze kuri Kristo, maze ikaduha umurimo wo kwiyunga. Ni ukuvuga ko Imana yiyunze n’isi binyuze kuri Kristo, ntiyakomeza kubabaraho ibyaha byabo, kandi ni twe yashinze ijambo ryo kwiyunga. Ku bw’ibyo rero, turi ba ambasaderi mu cyimbo cya Kristo, mbese ni nk’aho Imana yinginga binyuze kuri twe. Mu cyimbo cya Kristo, turabinginga tuti ‘nimwiyunge n’Imana.’”—2 Kor 5:18-20.
10 Abagize “izindi ntama” babona ko gufasha abavandimwe babo basutsweho umwuka muri uwo murimo ari inshingano ihebuje rwose (Yoh 10:16). Kubera ko ari abakozi ba Kristo, bagira uruhare runini mu murimo wo kwigisha abantu ukuri no kubafasha kugirana imishyikirano yihariye na Yehova. Ibyo ni bimwe mu bigize umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye ubutumwa bwiza bw’ubuntu butagereranywa bw’Imana.
BWIRA ABANDI UBUTUMWA BWIZA BW’UKO IMANA YUMVA AMASENGESHO
11, 12. Kuki kumenyesha abantu ko bashobora gusenga Yehova ari ubutumwa bwiza?
11 Abantu benshi basenga Imana bitewe n’uko gusa bituma bumva baguwe neza, ariko mu by’ukuri ntibizera ko yumva amasengesho yabo. Bagomba kumenya ko Yehova ‘yumva amasengesho.’ Dawidi umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “wowe wumva amasengesho, abantu b’ingeri zose bazaza aho uri. Amakosa yaranganje. Naho ibicumuro byacu, ni wowe uzabitwikira.”—Zab 65:2, 3.
12 Yesu yabwiye abigishwa be ati “icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikora” (Yoh 14:14). Birumvikana ko Yesu yashakaga kuvuga ikintu “cyose” gihuje n’ibyo Yehova ashaka. Yohana na we yaduhaye icyizere agira ati “iki ni cyo cyizere dufite imbere yayo: ni uko itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka” (1 Yoh 5:14). Koko rero, kwigisha abantu ko isengesho atari uburyo butuma abantu bumva baguwe neza gusa, ahubwo ko ari uburyo buhebuje bwo kwegera “intebe y’ubwami y’ubuntu butagereranywa” bwa Yehova, nta ko bisa (Heb 4:16)! Iyo twigishije abantu gusenga uko bikwiriye, tukabigisha uwo bakwiriye gusenga no gusaba ibintu bikwiriye, tubafasha kwegera Yehova no kubona ihumure mu gihe cy’amakuba.—Zab 4:1; 145:18.
UBUNTU BUTAGERERANYWA MU ISI NSHYA
13, 14. (a) Ni izihe nshingano zihebuje abasutsweho umwuka bazagira? (b) Ni uwuhe murimo uhebuje abasutsweho umwuka bazakorera abantu?
13 Yehova azakomeza kutugaragariza ubuntu bwe butagereranywa na nyuma y’iherezo ry’iyi si mbi. Pawulo yavuze iby’inshingano ihebuje Imana yahaye abantu 144.000 bazategeka hamwe na Kristo mu Bwami bwo mu ijuru, arandika ati “Imana, yo ikungahaye ku mbabazi, ku bw’urukundo rwayo rwinshi yadukunze, yaduhinduranye bazima na Kristo, ndetse n’igihe twari twarapfiriye mu byaha byacu, kuko mwakijijwe binyuze ku buntu butagereranywa. Nanone yatuzuriye hamwe itwicaza hamwe ahantu ho mu ijuru twunze ubumwe na Kristo Yesu, kugira ngo mu bihe bigiye kuza, hazagaragazwe ubutunzi buhebuje bw’ubuntu butagereranywa bwayo, n’ineza yatugaragarije twunze ubumwe na Kristo Yesu.”—Efe 2:4-7.
14 Ntidushobora kwiyumvisha ibintu byose bihebuje Yehova ahishiye Abakristo basutsweho umwuka, igihe bazaba bamaze kwicara ku ntebe zabo z’Ubwami kugira ngo bategeke hamwe na Kristo mu ijuru (Luka 22:28-30; Fili 3:20, 21; 1 Yoh 3:2). Yehova ‘azabagaragariza ubutunzi buhebuje bw’ubuntu butagereranywa bwe.’ Ni bo bazaba bagize “Yerusalemu nshya,” ari yo mugeni wa Kristo (Ibyah 3:12; 17:14; 21:2, 9, 10). Bazafatanya na Yesu “gukiza amahanga,” bafashe abantu bumvira kubaturwa ku bubata bw’icyaha n’urupfu kandi babageze ku butungane.—Soma mu Byahishuwe 22:1, 2, 17.
15, 16. Yehova azagaragariza ate ubuntu butagereranywa abagize “izindi ntama”?
15 Mu Befeso 2:7, havuga ko ubuntu butagereranywa bw’Imana buzagaragazwa “mu bihe bigiye kuza.” Koko rero, “ubutunzi buhebuje bw’ubuntu butagereranywa” bwa Yehova buzagaragazwa mu isi nshya igiye kuza (Luka 18:29, 30). Bumwe mu buryo buhebuje Yehova azagaragazamo ubuntu bwe butagereranywa ni ukuzura abantu bari “mu mva” (Yobu 14:13-15; Yoh 5:28, 29). Abagabo n’abagore bizerwa bapfuye mbere y’uko igitambo cy’incungu cya Kristo gitangwa, hamwe n’abandi bose bagize “izindi ntama” bapfa muri iyi minsi y’imperuka, bazazurwa kugira ngo bakomeze gukorera Yehova.
16 Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bapfuye batazi Imana. Abo na bo bazazuka bahabwe uburyo bwo kugandukira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Yohana yaranditse ati “mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe y’ubwami, maze imizingo iraramburwa. Ariko haramburwa n’undi muzingo, ari wo muzingo w’ubuzima. Nuko abapfuye bacirwa imanza zishingiye ku byanditswe muri iyo mizingo hakurikijwe ibyo bakoze. Nuko inyanja igarura abapfuye bo muri yo, kandi urupfu n’imva na byo bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza hakurikijwe ibyo buri muntu ku giti cye yakoze” (Ibyah 20:12, 13). Birumvikana ko abazazuka bazaba bagomba kwiga uko bakurikiza amahame y’Imana aboneka muri Bibiliya. Nanone bazaba bagomba gukurikiza amabwiriza mashya, azaba ari mu “mizingo” izaba irimo ibyo Yehova asaba abazaba bari mu isi nshya. Kuba Yehova azaduhishurira ibizaba bikubiye muri iyo mizingo, na byo ni indi gihamya igaragaza ubuntu bwe butagereranywa.
KOMEZA KUBWIRIZA UBUTUMWA BWIZA
17. Ni iki twagombye kuzirikana mu gihe tubwiriza?
17 Uko imperuka igenda yegereza, inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami irushaho kwihutirwa (Mar 13:10). Nta gushidikanya ko ubutumwa bwiza bugaragaza neza ubuntu butagereranywa bwa Yehova. Twagombye kubizirikana mu gihe tubwiriza. Intego yacu iba ari iyo guhesha Yehova icyubahiro. Ibyo twabikora twereka abantu bose ko amasezerano yose afitanye isano n’isi nshya agaragaza ubuntu butagereranywa bwa Yehova.
18, 19. Ni mu buhe buryo duhesha Yehova ikuzo ku bw’ubuntu bwe butagereranywa?
18 Mu gihe tubwiriza abandi, dushobora kubasobanurira ko Ubwami bwa Kristo nibutangira gutegeka, igitambo cy’incungu kizagirira abantu akamaro mu buryo bwuzuye kandi buhoro buhoro bakagezwa ku butungane. Bibiliya igira iti ‘ibyaremwe na byo ubwabyo bizabaturwa mu bubata bwo kubora, maze bigire umudendezo uhebuje w’abana b’Imana’ (Rom 8:21). Ubuntu butagereranywa bwa Yehova ni bwo buzatuma ibyo bishoboka.
19 Dufite inshingano ishimishije yo kugeza ku bantu bose isezerano rihebuje riboneka mu Byahishuwe 21:4, 5, rigira riti “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.” Yehova, we wicaye ku ntebe y’Ubwami, agira ati “dore ibintu byose ndabigira bishya.” Nanone agira ati “andika, kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.” Iyo tubwiriza ubwo butumwa bwiza tubigiranye ishyaka, tuba duhesha ikuzo Yehova watugiriye ubuntu butagereranywa.