Reka Amajyambere Yawe Agaragare
1 Ibuka igihe wumvaga ubutumwa bw’Ubwami ku ncuro ya mbere. Ukuri koroheje kwasunitse icyifuzo cyawe cyo kugira ubumenyi no gusobanukirwa. Bidatinze, washoboye kubona ko ari ngombwa kugira ibyo uhindura mu buryo bwawe bwo kubaho kubera ko inzira za Yehova zisumba kure izawe (Yes 55:8, 9). Wagize amajyambere, utanga ubuzima bwawe, kandi urabatizwa.
2 Ndetse na nyuma yo kugira amajyambere runaka yo mu buryo bw’umwuka, wakomeje kugira intege nke, ukaba waragombaga kuzinesha (Rom 12:2). Wenda wigeze kugira ubwoba butewe no gutinya umuntu, bituma wifata mu kugira uruhare mu murimo wo mu murima. Cyangwa se wenda ntiwashoboye kugaragaza imbuto z’umwuka w’Imana. Aho kugira ngo wifate, wiyemeje kugira amajyambere wishyiriraho intego za gitewokarasi.
3 Birashoboka ko ubu hashize imyaka myinshi kuva witanze. Iyo ushubije amaso inyuma, usanga waragize ayahe majyambere? Mbese, waba warageze kuri zimwe mu ntego zawe? Waba se ugifite umuhati nk’uwo ‘watangiranye’ (Heb 3:14)? Timoteyo yari Umukristo ukuze wari inararibonye mu myaka myinshi igihe Pawulo yamuteraga inkunga agira ati “ibyo ujye ubizirikana, kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose.”—1 Tim 4:15.
4 Kwisuzuma Birakenewe: Iyo dutekereje ku mibereho yacu yo mu gihe cyahise, mbese, tubona ko tugikomeza kugira zimwe mu ntege nke twari dufite tugitangira? Twaba se twarananiwe kugera ku ntego twishyiriyeho? Niba ariko bimeze se, ni ukubera iki? Ndetse n’ubwo twashoboraga kuba dufite imigambi myiza, birashoboka ko twaba twaragiye dusubika ibintu. Wenda twaba twararetse imihangayiko y’ubuzima cyangwa ingorane z’iyi gahunda zituma twifatafata.—Luka 17:28-30.
5 N’ubwo tudashobora kugira icyo dukora ku bihereranye n’igihe cyahise, dushobora rwose kugira icyo dukora ku bihereranye n’igihe kizaza. Dushobora kwisuzuma nta buryarya, tukareba aho dufite intege nke, hanyuma tugashyiraho imihati myinshi kugira ngo tujye mbere. Dushobora kuba dukeneye gukora ibirenzeho kugira ngo tugaragaze imbuto z’umwuka w’Imana, urugero nko kwirinda, kugwa neza, cyangwa kwihangana (Gal 5:22, 23). Niba dufite ingorane mu kumvikana n’abandi, cyangwa gufatanya n’abasaza, ni ngombwa ko twihingamo kwicisha bugufi no kwiyoroshya mu mutima.—Fil 2:2, 3.
6 Mbese, dushobora kugaragaza amajyambere yacu tugira inshingano tugeraho mu murimo? Abavandimwe baramutse bakoresheje imihati myinshi kurushaho, bashobora kuzuza ibisabwa maze bakaba abakozi b’imirimo cyangwa abasaza. Bamwe muri twe bashobora kuba abapayiniya b’igihe cyose. Ku bandi benshi, ubupayiniya bw’ubufasha bushobora kuba intego bageraho. Abandi bashobora kwihatira kugira amajyambere ku bihereranye n’akamenyero k’icyigisho cya bwite, kurushaho kwifatanya mu bikorwa mu materaniro y’itorero, cyangwa kuba ababwiriza b’itorero bagira ingaruka nziza kurushaho.
7 Birumvikana ko ari inshingano ya buri umwe umwe wo muri twe kureba aho twagaragaza amajyambere. Dushobora kwiringira ko imihati yacu itarimo uburyarya yo “[kw]igira imbere” izongera cyane ibyishimo byacu kandi igatuma tuba bamwe mu bagize itorero bagira ingaruka nziza kurushaho.—Heb 6:1.