Rubyiruko, nimureke amajyambere yanyu agaragarire bose
“Ibyo bintu ujye ubitekerezaho, abe ari byo uhugiramo kugira ngo amajyambere yawe agaragarire bose.”—1 TIM 4:15.
1. Ni iki Imana yifuriza abakiri bato?
UMWAMI w’umunyabwenge Salomo wa Isirayeli ya kera yaranditse ati “wa musore we, ishimire ubusore bwawe n’umutima wawe ukunezeze mu minsi y’ubuto bwawe” (Umubw 11:9). Koko rero Yehova, uwo ayo magambo akomokaho, ntiyifuza ko mwishima mukiri bato gusa, ahubwo anifuza ko mwazakomeza kwishima no mu gihe muzaba mwarabaye bakuru. Icyakora muri iyo myaka y’amabyiruka, abakiri bato bakunze gukora amakosa ababaje ashobora kuzatuma babura ibyishimo mu yindi myaka y’ubuzima bwabo. Umukurambere Yobu na we yababajwe no kuba ‘yaragezweho n’ingaruka z’amakosa yo mu busore bwe’ (Yobu 13:26, NW). Akenshi iyo Umukristo ageze mu myaka y’amabyiruka no mu myaka mike ikurikiraho, aba agomba gufata imyanzuro ikomeye. Gufata imyanzuro mibi bishobora gutuma umuntu ukiri muto asigarana ibikomere byo mu byiyumvo, kandi bikamuteza ibibazo bishobora kumukurikirana mu buzima bwe bwose.—Umubw 11:10.
2. Ni iyihe nama yo muri Bibiliya abakiri bato bashobora gushyira mu bikorwa bikabarinda gukora amakosa akomeye?
2 Abakiri bato baba bagomba kwitoza gufata imyanzuro myiza. Reka dusuzume inama intumwa Pawulo yagiriye Abakorinto. Yaranditse ati “ku byerekeye ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu ntimukabe abana bato . . . Mube abantu bakuze rwose ku birebana n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu” (1 Kor 14:20). Kumvira inama isaba abantu kugira ubushobozi bwo gutekereza no kwiyumvisha ibintu nk’ubw’abantu bakuze, bizafasha abakiri bato kwirinda gukora amakosa akomeye.
3. Ni iki ushobora gukora kugira ngo ukure mu buryo bw’umwuka?
3 Niba ukiri muto, zirikana ko gukura mu buryo bw’umwuka bisaba gushyiraho imihati. Pawulo yabwiye Timoteyo ati “ntihakagire umuntu uhinyura ubusore bwawe. Ahubwo ubere icyitegererezo abizerwa mu byo uvuga, mu myifatire yawe, mu rukundo, mu kwizera no mu kuba indakemwa. . . . Ukomeze kugira umwete wo gusomera mu ruhame no gutanga inama no kwigisha. . . . Ibyo bintu ujye ubitekerezaho, abe ari byo uhugiramo kugira ngo amajyambere yawe agaragarire bose” (1 Tim 4:12-15). Abakristo bakiri bato bakeneye kugira amajyambere kandi bagatuma agaragarira bose.
Kugira amajyambere bisobanura iki?
4. Kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka bikubiyemo iki?
4 Kugira amajyambere ni “ukugira ibyo umuntu ahindura kugira ngo akore ibintu neza kurushaho.” Pawulo yateraga Timoteyo inkunga yo gukomeza kugira umwete, kugira ngo agire amajyambere mu byo yavugaga, mu myifatire ye, mu rukundo, mu kwizera, mu kuba indakemwa ndetse no mu gusohoza umurimo we. Yagombaga gushyiraho imihati kugira ngo abe intangarugero mu myifatire ye. Ku bw’ibyo, Timoteyo yari akeneye gukomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.
5, 6. (a) Amajyambere ya Timoteyo yatangiye kugaragara ryari? (b) Ni gute abakiri bato bashobora kwigana Timoteyo mu birebana no kugira amajyambere?
5 Igihe Pawulo yandikaga iyo nama hagati y’umwaka wa 61 n’uwa 64, Timoteyo yari umusaza umenyereye. Icyo gihe si bwo yari agitangira kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Mu mwaka wa 49 cyangwa mu wa 50, igihe Timoteyo yari hafi kuzuza imyaka 20, “yashimwaga n’abavandimwe b’i Lusitira no muri Ikoniyo,” bari barabonye amajyambere ye yo mu buryo bw’umwuka (Ibyak 16:1-5). Icyo gihe Pawulo yajyanye na Timoteyo mu rugendo rwe rw’ubumisiyonari. Mu mezi runaka, Pawulo yabonye ko Timoteyo yakomezaga kugira amajyambere, amwohereza i Tesalonike kugira ngo ahumurize Abakristo bo muri uwo mugi kandi abakomeze. (Soma mu 1 Abatesalonike 3:1-3, 6.) Uko bigaragara, amajyambere ya Timoteyo yatangiye kugaragarira abantu akiri muto.
6 Mwebwe abakiri bato muri mu itorero rya gikristo, mushyireho imihati kugira ngo mugire imico ikenewe yo mu buryo bw’umwuka. Bityo, iyo mico izagaragaza neza ko mwarushijeho kuba Abakristo beza, kandi ko mwanonosoye ubuhanga bwanyu bwo kwigisha ukuri kwa Bibiliya. Igihe Yesu yari afite imyaka 12 na bwo ‘yakomeje gukura agwiza ubwenge’ (Luka 2:52). Reka noneho dusuzume uko mushobora gutuma amajyambere yanyu agaragara mu bice bitatu bigize imibereho yanyu: igihe muhanganye n’ingorane, igihe mwitegura gushaka n’igihe mwihatira kuba ‘abakozi beza.’—1 Tim 4:6.
Mujye mukoresha “ubwenge” igihe muhanganye n’ingorane
7. Ni gute imihangayiko igira ingaruka ku bakiri bato?
7 Umukristokazi uri mu kigero cy’imyaka 17 witwa Carol yagize ati “hari igihe numvaga mfite intege nke haba mu buryo bw’ibyiyumvo, mu buryo bw’umubiri no mu bwenge, ku buryo mu gitondo numvaga ntashaka kubyuka.”a Kuki yumvaga ameze atyo? Igihe Carol yari afite imyaka icumi, ababyeyi be baratandukanye, maze bishegesha umuryango wabo. Byabaye ngombwa ko Carol abana na nyina wari waranze amahame mbwirizamuco ya Bibiliya. Kimwe na Carol, nawe ushobora kuba ufite ibintu biguhangayikishije cyane, kandi ukaba utizeye ko bishobora gukemuka.
8. Ni izihe ngorane Timoteyo yahanganye na zo?
8 Igihe Timoteyo yashyiragaho imihati kugira ngo agire amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, na we yahanganye n’imimerere mibi. Urugero, ‘yakundaga kurwaragurika’ kubera ibibazo by’igifu (1 Tim 5:23). Igihe Pawulo yamwoherezaga i Korinto gukemura ibibazo byaterwaga n’abantu batemeraga ububasha Pawulo yari afite bwo kuba intumwa, yateye iryo torero inkunga yo gukorana na Timoteyo, kugira ngo ubwo azaba ari kumwe na bo ‘atazagira ubwoba’ (1 Kor 4:17; 16:10, 11). Biragaragara ko Timoteyo yagiraga amasonisoni.
9. Ubwenge ni iki, kandi se ni mu buhe buryo butandukanye n’umwuka w’ubugwari?
9 Nyuma yaho, igihe Pawulo yashakaga gufasha Timoteyo, yamwibukije ko “Imana itaduhaye umwuka w’ubugwari, ahubwo [ko] yaduhaye umwuka w’imbaraga n’urukundo n’ubwenge” (2 Tim 1:7). Kugira “ubwenge” bikubiyemo kugira ubushobozi bwo gutekereza neza. Nanone bikubiyemo kugira ubushobozi bwo guhangana n’ibintu uko biri, aho kwifuza ko bimera nk’uko ubishaka. Abakiri bato bamwe badakuze mu buryo bw’umwuka bagaragaza umwuka w’ubugwari, maze bagashakisha uko bakwiyibagiza imimerere ibabaje barimo. Ibyo babikora bamara igihe kirekire baryamye cyangwa bareba televiziyo, bagakoresha ibiyobyabwenge cyangwa bakanywa ibinyobwa bisindisha, bagahora mu birori cyangwa bakishora mu bwiyandarike. Abakristo bagirwa inama yo ‘kuzibukira kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bakiga kubaho muri iyi si bagaragaza ubwenge no gukiranuka no kubaha Imana.’—Tito 2:12.
10, 11. Ni gute ubwenge budufasha kuba Abakristo bakomeye mu buryo bw’umwuka?
10 Bibiliya itera “abasore inkunga yo kujya batekereza neza” (Tito 2:6). Kumvira iyo nama bisaba ko mu gihe muhuye n’ibibazo, musenga Imana kandi mukishingikiriza ku mbaraga itanga. (Soma mu 1 Petero 4:7.) Ku bw’ibyo, muzarushaho kwizera ‘imbaraga Imana itanga.’—1 Pet 4:11.
11 Kugira ubwenge no gusenga ni byo byafashije Carol. Yaravuze ati “kuba naragombaga kugendera kure imyitwarire ya mama yarangwaga n’ubwiyandarike, ni cyo kintu cyangoye kurusha ibindi. Ariko isengesho ryaramfashije rwose. Nzi ko Yehova ari kumwe nanjye, bityo sintinya.” Zirikana ko ingorane zishobora kugutunganya, kandi zigatuma ukomera mu buryo bw’umwuka (Zab 105:17-19, NW; Amag 3:27). Uko ibibazo mwaba muhanganye na byo byaba biri kose, Imana ntizabatererana, ahubwo ‘izajya ibatabara.’—Yes 41:10.
Mu gihe mwitegura kuzagira ishyingiranwa ryiza
12. Kuki Umukristo uteganya gushinga umuryango yagombye gukurikiza inama iboneka mu Migani 20:25?
12 Hari abakiri bato bihutira gushaka, batekereza ko ari byo bizabakemurira ibibazo byo kubura ibyishimo, kugira irungu, kurambirwa ndetse n’ibibazo bahura na byo iwabo. Ariko kandi, kugirana n’umuntu amasezerano y’ishyingirwa ni ikintu gikomeye cyane. Mu bihe bya Bibiliya, hari abantu bagiye bihutira guhigira Imana imihigo batabanje gutekereza neza icyo bizabasaba. (Soma mu Migani 20:25, NW. b) Hari igihe abasore n’inkumi bakiri bato badatekereza bitonze icyo basabwa kuzakora kugira ngo ishyingiranwa ryabo ribe ryiza, hanyuma bakazasanga basabwa ibintu byinshi kuruta uko babitekerezaga.
13. Ni ibihe bibazo abashaka gushinga umuryango bagombye gutekerezaho, kandi se ni he bashobora kuvana inama z’ingirakamaro?
13 Bityo rero, mbere y’uko utangira gushaka uwo muzabana, ibaze uti “kuki nifuza gushinga umuryango? Ni iki niteze kuzabona? Ese uyu ni we dukwiranye? Ese niteguye gusohoza inshingano zanjye mu muryango?” Kugira ngo ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ agufashe kwisuzuma ubigiranye ubushishozi, yasohoye ingingo zivuga kuri icyo kibazo mu buryo burambuyec (Mat 24:45-47). Jya ubona izo nyandiko nk’inama Yehova aguhaye. Jya usuzumana ubwitonzi ibivugwamo, kandi ubishyire mu bikorwa. Ntuzigere wemera kuba “nk’ifarashi cyangwa inyumbu zitagira ubwenge” (Zab 32:8, 9). Jya uba umuntu ukuze ku bihereranye no kumenya icyo ishyingiranwa risaba. Niba wumva witeguye gushaka, zirikana ko buri gihe wagombye kuba ‘icyitegererezo cy’ubudakemwa.’—1 Tim 4:12.
14. Ni gute iyo wihatira kugira imico nk’iya Kristo bigufasha kugira ishyingiranwa ryiza?
14 Nanone kandi, gukura mu buryo bw’umwuka bituma umuntu agira icyo ageraho na nyuma y’ubukwe. Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka akora uko ashoboye kugira ngo agere “ku rugero rushyitse rw’igihagararo cyuzuye cya Kristo” (Efe 4:11-14). Ashyiraho imihati kugira ngo agire imico nk’iya Kristo. ‘Kristo,’ we cyitegererezo cyacu, ‘utarinejeje ubwe’ (Rom 15:3). Mu gihe buri wese mu bashakanye adashaka inyungu ze bwite ahubwo agashaka iza mugenzi we, umuryango urangwa n’ibyishimo n’umutuzo (1 Kor 10:24). Umugabo azagaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa, naho umugore yiyemeze kugandukira umugabo we nk’uko Kristo agandukira Umutware we.—1 Kor 11:3; Efe 5:25.
Mu gihe ‘musohoza umurimo wanyu mu buryo bwuzuye’
15, 16. Ni gute amajyambere yawe yagaragarira mu murimo wo kubwiriza?
15 Igihe Pawulo yashakaga kugaragaza ko Timoteyo yari afite inshingano y’ingenzi, yaranditse ati “ndagutegeka nkwihanangiriza imbere y’Imana na Kristo Yesu, . . . ngo ubwirize ijambo, ubikore uzirikana ko ibintu byihutirwa.” Yakomeje agira ati “ukore umurimo w’umubwirizabutumwa, usohoze umurimo wawe mu buryo bwuzuye” (2 Tim 4:1, 2, 5). Kugira ngo Timoteyo asohoze iyo nshingano, yagombaga ‘kwigaburira amagambo yo kwizera.’—Soma mu 1 Timoteyo 4:6.
16 Ni gute mushobora ‘kwigaburira amagambo yo kwizera’? Pawulo yaranditse ati “ukomeze kugira umwete wo gusomera mu ruhame no gutanga inama no kwigisha. Ibyo bintu ujye ubitekerezaho, abe ari byo uhugiramo” (1 Tim 4:13, 15). Kugira ngo umuntu agire amajyambere yo mu buryo bw’umwuka bimusaba kwiyigisha ashyizeho umwete. Imvugo ngo “abe ari byo uhugiramo,” yumvikanisha igitekerezo cyo guhora mu murimo runaka. None se wowe gahunda yawe yo kwiyigisha iteye ite? Ese uhugira mu ‘bintu byimbitse by’Imana’ (1 Kor 2:10)? Cyangwa ushyiraho imihati mike gusa? Gutekereza ku bintu wiga bizatuma ukunda kwiyigisha.—Soma mu Migani 2:1-5.
17, 18. (a) Ni ubuhe buhanga mwagombye kwihatira kugira? (b) Ni gute kubona ibintu nk’uko Timoteyo yabibonaga bizabafasha mu murimo?
17 Umupayiniya ukiri muto witwa Michelle yaravuze ati “kugira ngo nizere rwose ko hari icyo ngeraho mu murimo wo kubwiriza, nashyizeho gahunda nziza yo kwiyigisha, kandi njya mu materaniro buri gihe. Ibyo bituma nkomeza gutera imbere mu buryo bw’umwuka.” Nanone gukora umurimo w’ubupayiniya bizabafasha kunonosora ubushobozi bwanyu bwo gukoresha Bibiliya mu murimo wo kubwiriza, kandi bizatuma mugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Mujye mwihatira gusoma neza no gutanga ibitekerezo byiza mu materaniro ya gikristo. Kubera ko mukiri bato ariko mukaba mukuze mu buryo bw’umwuka, mwagombye kwifuza gutegura ibiganiro byo mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi bifasha abandi, kandi ntimuvuge ibintu binyuranye n’ibyo mwasabwe kuvugaho.
18 ‘Gukora umurimo w’umubwirizabutumwa’ ni ukunonosora uko mukora umurimo wanyu kandi mugafasha abandi kuzabona agakiza. Ibyo bisaba gukomeza kongera “ubuhanga bwo kwigisha” (2 Tim 4:2). Gushyiraho gahunda yo kubwirizanya n’abantu b’inararibonye, bizatuma mumenya uko babwiriza, nk’uko Timoteyo yigiye kuri Pawulo (1 Kor 4:17). Igihe Pawulo yavugaga iby’abantu yari yarafashije, yavuze ko atabahaye ubutumwa bwiza gusa, ko ahubwo yabahaye n’‘ubugingo bwe,’ cyangwa ko yakoresheje ubuzima bwe kugira ngo abafashe, kubera ko bari baramubereye inkoramutima (1 Tes 2:8). Kugira ngo mwigane urugero rwa Pawulo mu murimo wo kubwiriza, mugomba kubona ibintu nk’uko Timoteyo yabibonaga, we witaga ku bandi by’ukuri, kandi ‘agakora umurimo wo guteza imbere ubutumwa bwiza.’ (Soma mu Bafilipi 2:19-23.) Ese mugaragaza umwuka nk’uwo wo kwigomwa mu gihe mukora umurimo wo kubwiriza?
Gukura mu buryo bw’umwuka bituma umuntu anyurwa
19, 20. Kuki gukomeza gukura mu buryo bw’umwuka bishimisha?
19 Kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka bisaba gushyiraho imihati. Ariko nimwihangana mukitoza kugira ubushobozi bwo kwigisha, mu gihe runaka ‘muzatuma benshi baba abakire,’ kandi bazababera ‘umunezero n’ikamba ry’ibyishimo’ (2 Kor 6:10; 1 Tes 2:19). Uwitwa Fred uri mu murimo w’igihe cyose yagize ati “ubu igihe cyanjye nsigaye nkimarira mu gufasha abandi, kandi niboneye rwose ko gutanga bihesha ibyishimo byinshi kuruta guhabwa.”
20 Umupayiniya ukiri muto witwa Daphne amaze kubona ibyishimo no kunyurwa aterwa no kuba akuze mu buryo bw’umwuka yagize ati “uko nagendaga mbona ko Yehova ariho koko, narushagaho kugirana na we imishyikirano ya bugufi. Iyo ushimisha Yehova uko ushoboye kose, wumva unyuzwe rwose!” Nubwo buri gihe abantu batabona ko umuntu akuze mu buryo bw’umwuka, Yehova we arabibona kandi akabiha agaciro (Heb 4:13). Nta gushidikanya, mwebwe Bakristo mukiri bato mushobora guhesha Data wo mu ijuru ikuzo, kandi mukamusingiza. Mukomeze kunezeza umutima we mugaragaza amajyambere yanyu mubivanye ku mutima.—Imig 27:11.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.
b Mu Migani 20:25 (NW): “iyo umuntu wakuwe mu mukungugu ahubutse akavuga ati ‘iki ni icyera,’ yamara guhiga imihigo agatangira kwigenzura, bimubera umutego.”
c Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ese uyu ni we dukwiranye?” iri mu gitabo Les jeunes s’interrogent—Réponses pratiques, Umubumbe wa 2; ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ubuyobozi Buturuka ku Mana mu Birebana no Guhitamo uwo Muzashyingiranwa;” iri mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 2001 n’ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ese gushaka ukiri muto birangwa n’ubwenge?” iri muri Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Ukuboza 1983.
Ni iki wamenye?
• Kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka bikubiyemo iki?
• Ni gute mwatuma amajyambere yanyu agaragara:
mu gihe muhanganye n’ingorane?
mu gihe mwitegura gushaka?
mu gihe muri mu murimo wo kubwiriza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Isengesho rishobora kubafasha guhangana n’ingorane
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Ni gute ababwiriza bakiri bato barushaho kunonosora uburyo bwabo bwo kwigisha?