IGICE CYO KWIGWA CYA 8
Jya uharanira amahoro urwanya ishyari
“Nimucyo dukurikire ibintu bihesha amahoro n’ibituma duterana inkunga.”—ROM 14:19.
INDIRIMBO YA 113 Dufite amahoro
INSHAMAKEa
1. Ishyari ryagize izihe ngaruka ku muryango wa Yozefu?
YAKOBO yakundaga abana be bose, ariko byagera kuri Yozefu wari ufite imyaka 17 bikaba akarusho. None se ibyo byatumaga abavandimwe be bamufata bate? Bamugiriye ishyari bituma batangira kumwanga. Mu by’ukuri bamwangiraga ubusa, kuko nta kibi yari yarabakoreye. Nubwo byari bimeze bityo ariko, baramugurishije ngo abe umucakara, hanyuma babeshya se ko inyamaswa y’inkazi yishe uwo mwana yakundaga cyane. Ishyari ryatumye abo bavandimwe be bahungabanya amahoro yo mu muryango kandi bitera se agahinda.—Intang 37:3, 4, 27-34.
2. Dukurikije ibivugwa mu Bagalatiya 5:19-21, kuki ishyari ari ribi cyane?
2 Mu Byanditswe, ishyarib ni ingeso mbi cyane. Riri mu ‘mirimo ya kamere’ ishobora kuzatuma umuntu ataragwa Ubwami bw’Imana. (Soma mu Bagalatiya 5:19-21.) Akenshi ishyari ni ryo ntandaro y’izindi ngeso mbi, urugero nk’inzangano, gushyamirana no kuzabiranywa n’uburakari.
3. Ni iki turi busuzume muri iki gice?
3 Ibyo abavandimwe ba Yozefu bakoze, bigaragaza ukuntu ishyari rishobora guhungabanya amahoro y’abagize umuryango kandi rikangiza ubucuti bafitanye. Nubwo tutakora nk’ibyo abavandimwe ba Yozefu bakoze, twese ntidutunganye kandi umutima wacu wadushuka (Yer 17:9). Ubwo rero, ntibitangaje ko hari igihe natwe twagirira abandi ishyari. Nimucyo dusuzume ingero zimwe na zimwe zo muri Bibiliya, zidufasha kumenya impamvu natwe dushobora kugira ishyari. Hanyuma turi burebe icyo twakora ngo turwanye ishyari kandi duharanire amahoro.
ISHYARI RITERWA N’IKI?
4. Kuki Abafilisitiya bagiriye ishyari Isaka?
4 Ubutunzi. Abafilisitiya bagiriye ishyari Isaka kubera ko yari umukire (Intang 26:12-14). Bageze n’ubwo basiba amariba Isaka yuhiriragamo amatungo ye (Intang 26:15, 16, 27). Kimwe n’abo Bafilisitiya, muri iki gihe hari abantu bagirira ishyari ababarusha ubutunzi. Ntibaba bifuza ubutunzi bwabo gusa, ahubwo baba banifuza ko babubura.
5. Kuki abayobozi b’idini bagiriraga Yesu ishyari?
5 Gukundwa cyane. Abayobozi b’idini ry’Abayahudi bagiriraga Yesu ishyari kubera ko abantu benshi bamukundaga cyane (Mat 7:28, 29). Yesu yari yaratumwe n’Imana kandi yigishaga ukuri. Icyakora abo bayobozi b’idini bakwirakwije ibinyoma bagamije kumuharabika (Mar 15:10; Yoh 11:47, 48; 12:12, 13, 19). Ibyo bitwigisha iki? Tugomba kwirinda kugirira ishyari umuntu wo mu itorero abandi bakunda bitewe n’imico myiza afite. Ahubwo tuge tumwigana.—1 Kor 11:1; 3 Yoh 11.
6. Diyotirefe yagaragaje ate ko yagiraga ishyari?
6 Inshingano. Mu kinyejana cya mbere, Diyotirefe yagiriraga ishyari abayoboraga itorero rya gikristo. Yashakaga “kwishyira imbere,” bigatuma akwirakwiza amagambo mabi yo gusebya intumwa Yohana n’abandi bavandimwe bari bafite inshingano, kugira ngo abagize itorero badakomeza kububaha (3 Yoh 9, 10). Nubwo tutageza aha Diyotirefe, dushobora kugirira ishyari Umukristo mugenzi wacu wahawe inshingano twifuzaga, cyanecyane mu gihe twumvaga ko natwe twujuje ibisabwa ku buryo twayisohoza.
7. Ishyari rishobora kutugiraho izihe ngaruka?
7 Ishyari ni nk’ibyatsi bibi mu murima. Iyo ryamaze gushinga imizi mu mutima wacu, kuriranduramo biragora. Iyo umuntu asanganywe ingeso mbi, urugero nk’ubwibone n’ubwikunde, ishyari rirushaho gukura. Rishobora gutuma umuntu atagaragaza imico myiza, urugero nk’urukundo, impuhwe no kugira neza. Nitwumva ishyari ritangiye kutuzamo, tuge duhita turirwanya. Twarirwanya dute?
ITOZE KWICISHA BUGUFI NO KUNYURWA
8. Ni iyihe mico yadufasha kurwanya ishyari?
8 Kwicisha bugufi no kunyurwa, bidufasha kurwanya ishyari. Iyo dufite iyo mico myiza, ntidushobora kugira ishyari. Kwicisha bugufi bizatuma tutumva ko turuta abandi. Umuntu wicisha bugufi ntiyumva ko akwiriye guhabwa ibiruta iby’abandi (Gal 6:3, 4). Nanone iyo umuntu anyurwa, ashimishwa n’ibyo afite kandi ntiyigereranya n’abandi (1 Tim 6:7, 8). Ubwo rero, umuntu wicisha bugufi kandi akanyurwa, iyo abonye hari ugeze ku byiza yishimana na we.
9. Dukurikije ibivugwa mu Bagalatiya 5:16 no mu Bafilipi 2:3, 4, umwuka wera udufasha gukora iki?
9 Dukeneye umwuka wera kugira ngo udufashe kurwanya ishyari, bityo twitoze kwicisha bugufi no kunyurwa. (Soma mu Bagalatiya 5:16; Abafilipi 2:3, 4.) Umwuka wera wa Yehova udufasha gusuzuma imitekerereze yacu n’impamvu zituma dukora ibintu runaka. Imana idufasha kwikuramo ibitekerezo n’ibyiyumvo bibi tukabisimbuza ibyiza (Zab 26:2; 51:10). Reka turebe ukuntu Mose na Pawulo bashoboye kurwanya ishyari.
10. Ni iki cyashoboraga gutuma Mose agira ishyari? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)
10 Mose yari afite inshingano zikomeye mu bari bagize ubwoko bw’Imana, ariko ntiyigeze yumva ko n’abandi batazihabwa. Urugero, hari igihe Yehova yafashe ku mwuka wari kuri Mose, awushyira ku bandi bakuru b’Abisirayeli bari hafi y’ihema ry’ibonaniro. Nyuma yaho, Mose yumvise ko hari abandi bakuru b’Abisirayeli babiri batari bagiye ku ihema ry’ibonaniro bari bahawe umwuka, na bo bagatangira kwitwara nk’abahanuzi. Mose yitwaye ate igihe Yosuwa yamusabaga kubabuza guhanura? Ibyo Yehova yakoreye abo bagabo babiri, ntibyatumye Mose abagirira ishyari. Ahubwo yicishije bugufi yishimana na bo, kubera iyo nshingano yo guhanura bari bahawe (Kub 11:24-29). Ni irihe somo twavana kuri Mose?
11. Abasaza bakwigana Mose bate?
11 Ese niba uri umusaza, wigeze usabwa gutoza undi muntu gusohoza inshingano wakundaga? Urugero, ushobora kuba ufite inshingano yo kuyobora Ikigisho cy’Umunara w’Umurinzi buri cyumweru, kandi ukaba uyikunda. Niba wicisha bugufi nka Mose, ntuzahangayikishwa n’uko bagusabye gutoza undi muntu kugira ngo mu gihe runaka azasohoze iyo nshingano. Ahubwo uzishimira kumutoza.
12. Abakristo benshi bagaragaza bate umuco wo kunyurwa no kwicisha bugufi?
12 Reka turebe urundi rugero. Hari abavandimwe benshi bageze mu za bukuru, baba bamaze imyaka myinshi ari abahuzabikorwa b’inteko z’abasaza. Ariko iyo bageze ku myaka 80, bemera kureka iyo nshingano. Abagenzuzi b’uturere bageze ku myaka 70 na bo, bicisha bugufi bakareka iyo nshingano, maze bakemera gusohoza izindi bahabwa mu murimo. Nanone mu myaka ishize, abakoraga kuri Beteli benshi hirya no hino ku isi, boherejwe mu ifasi. Abo bavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka, ntibagirira ishyari abasohoza inshingano bari bafite.
13. Kuki Pawulo yashoboraga kugirira ishyari intumwa 12?
13 Intumwa Pawulo na we yagaragaje umuco wo kunyurwa no kwicisha bugufi. Ntiyemeye ko ishyari riza mu mutima we. Yakoraga byinshi mu murimo, ariko yicishije bugufi aravuga ati: “Ndi uworoheje mu ntumwa, kandi ntibinkwiriye rwose ko nitwa intumwa” (1 Kor 15:9, 10). Intumwa 12 zagendanaga na Yesu igihe yakoraga umurimo we hano ku isi, ariko Pawulo we yabaye Umukristo Yesu yaramaze kuzuka. Nubwo Pawulo yabaye “intumwa ku banyamahanga,” ntiyigeze ahabwa inshingano yihariye yo kuba mu ntumwa 12 (Rom 11:13; Ibyak 1:21-26). Aho kugira ngo Pawulo agirire ishyari izo ntumwa cyangwa ngo yifuze ubucuti bwihariye zari zifitanye na Yesu, yakomeje kunyurwa n’inshingano yari afite.
14. Kwicisha bugufi no kunyurwa bidufasha bite?
14 Nitwicisha bugufi kandi tukanyurwa, tuzaba nka Pawulo, twubahe abo Yehova yahaye inshingano (Ibyak 21:20-26). Yehova yateganyije ko hashyirwaho abasaza bo kuyobora itorero rya gikristo. Nubwo badatunganye, Yehova abona ko ari “impano zigizwe n’abantu” (Efe 4:8, 11). Iyo twubashye abo bavandimwe bashyizweho kandi tugakora ibyo badusaba twicishije bugufi, dukomeza kuba inshuti za Yehova kandi tukabana amahoro n’Abakristo bagenzi bacu.
“DUKURIKIRE IBINTU BIHESHA AMAHORO”
15. Ni iki tugomba gukora?
15 Ishyari rituma tutabana amahoro. Tugomba kurandura ishyari mu mutima wacu kandi tukirinda ibintu byatuma abandi bagira ishyari. Ibyo ni ngombwa cyane kugira ngo dushobore kumvira itegeko rya Yehova ridusaba ‘gukurikira ibintu bihesha amahoro n’ibituma duterana inkunga’ (Rom 14:19). Ni iki twakora kugira ngo dufashe abandi kurwanya ishyari, kandi se twakora iki ngo twimakaze amahoro?
16. Twakora iki ngo dufashe abandi kurwanya ishyari?
16 Imitekerereze yacu n’ibyo dukora bishobora kugira ingaruka mbi ku bandi cyangwa bikabagirira akamaro. Isi iba ishaka ko ‘turata’ ibyo dutunze (1 Yoh 2:16). Icyakora ibyo nta kindi bimara, uretse gutuma abantu bagirirana ishyari. Iyo twirinze guhora tuvuga ibyo dutunze cyangwa ibyo duteganya kugura, bishobora gutuma abandi batagira ishyari. Ikindi kintu cyaturinda gutera abandi ishyari, ni ukwiyoroshya tukirinda kwishyira hejuru bitewe n’inshingano dufite mu itorero. Iyo duhora turata inshingano dufite, tuba tubiba ishyari mu mitima yabo. Icyakora iyo twitaye ku bandi tubikuye ku mutima, tukita no ku byiza bakora, bituma bumva banyuzwe kandi tuba twimakaza ubumwe n’amahoro mu itorero.
17. Ni iki abavandimwe ba Yozefu bashoboye gukora, kandi kuki?
17 Dushobora kurwanya ishyari tukaritsinda. Reka twongere dusuzume urugero rw’abavandimwe ba Yozefu. Nyuma y’imyaka myinshi bamugiriye nabi, bamusanze muri Egiputa. Mbere y’uko Yozefu yibwira abavandimwe be, yabanje kubagerageza kugira ngo arebe ko bahindutse. Yabatumiye ku meza ngo basangire, maze akajya aha Benyamini wari umuhererezi byinshi kuruta iby’abandi (Intang 43:33, 34). Icyakora abo bavandimwe be ntibagiriye ishyari Benyamini. Ahubwo bagaragaje ko bari bahangayikiye umuvandimwe wabo na se Yakobo (Intang 44:30-34). Abo bavandimwe ba Yozefu batumye mu muryango wabo hongera kurangwa amahoro kubera ko batari bakigira ishyari (Intang 45:4, 15). Natwe nitwirinda ishyari, mu muryango wacu no mu itorero hazakomeza kurangwa amahoro.
18. Dukurikije ibivugwa muri Yakobo 3:17, 18, nitwimakaza amahoro bizagira akahe kamaro?
18 Yehova ashaka ko turwanya ishyari, tugaharanira amahoro. Tugomba guhatana kugira ngo tugere kuri ibyo bintu byombi. Nk’uko twabibonye muri iki gice, tubangukirwa no kugira ishyari (Yak 4:5). Nanone turi mu isi irimo abantu bakora ibintu bitera abandi ishyari. Ariko nitwitoza umuco wo kwicisha bugufi, kunyurwa no gushimira, ntituzagira ishyari. Ahubwo bizatuma twimakaza amahoro kandi bidufashe kugira indi mico myiza.—Soma muri Yakobo 3:17, 18.
INDIRIMBO YA 130 Tujye tubabarira abandi
a Umuryango wa Yehova urangwa n’amahoro. Ariko turamutse tugiriye abandi ishyari, ayo mahoro yahungabana. Muri iki gice turi busuzume impamvu abantu bagira ishyari. Nanone turi busuzume uko twarwanya iyo ngeso mbi n’uko twaharanira amahoro.
b AMAGAMBO YASOBANUWE: Nk’uko bivugwa muri Bibiliya, ishyari rishobora gutuma umuntu ararikira iby’abandi, akaba yanakwifuza ko babibura.
c IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mu nama y’inteko y’abasaza, umuvandimwe ugeze mu za bukuru uyobora Ikigisho cy’Umunara w’Umurinzi mu itorero, asabwe gutoza umusaza w’itorero ukiri muto gusohoza iyo nshingano. Nubwo uwo muvandimwe akunda cyane iyo nshingano, yemeye gushyigikira umwanzuro w’abasaza n’umutima we wose, agira inama uwo muvandimwe ukiri muto kandi amushimira abivanye ku mutima.