IGICE CYO KWIGWA CYA 17
“Mbita incuti”
“Mbita incuti, kuko nabamenyesheje ibintu byose numvanye Data.”—YOH 15:15.
INDIRIMBO YA 13 Kristo ni we cyitegererezo cyacu
INSHAMAKEa
1. Iyo ushaka kugirana ubucuti bukomeye n’umuntu ukora iki?
AKENSHI iyo ushaka kugirana ubucuti bukomeye n’umuntu, ugena igihe cyo kuba uri kumwe na we. Iyo muganira, mukungurana ibitekerezo, mukanabwirana ibibari ku mutima, murushaho kuba inshuti. Icyakora iyo dushaka kugirana ubucuti bukomeye na Yesu, hari inzitizi duhura na zo. Zimwe muri zo ni izihe?
2. Ni iyihe nzitizi ya mbere duhura na yo iyo dushaka kugirana ubucuti na Yesu?
2 Inzitizi ya mbere, ni uko tutigeze tubona Yesu. Abenshi mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere, na bo ntibamubonye. Icyakora intumwa Petero yaranditse ati: “Nubwo mutigeze mumubona, muramukunda. Nubwo ubu mutamureba, muramwizera” (1 Pet 1:8). Bityo rero, dushobora kugirana na Yesu ubucuti bukomeye, nubwo tutamubonye.
3. Ni iyihe nzitizi ya kabiri duhura na yo iyo dushaka kugirana ubucuti na Yesu?
3 Inzitizi ya kabiri, ni uko tudashobora kuvugisha Yesu. Iyo dusenga, ni Yehova tuba tuvugisha. Nubwo dusenga mu izina rya Yesu, si we tuba tubwira. N’ubundi kandi, Yesu ntashaka ko tumusenga. Kubera iki? Ni ukubera Yehova ari we wenyine ugomba gusengwa (Mat 4:10). Nubwo bimeze bityo ariko, dushobora kugaragaza ko dukunda Yesu.
4. Ni iyihe nzitizi ya gatatu duhura na yo iyo dushaka kugirana na Yesu ubucuti bukomeye? Ni iki turi busuzume muri iki gice?
4 Inzitizi ya gatatu, ni uko Yesu aba mu ijuru, tukaba tudashobora kuba hamwe na we. Icyakora dushobora kumenya byinshi ku bimwerekeye bitabaye ngombwa ko tuba turi kumwe na we. Muri iki gice, turi busuzume ibintu bine byadufasha kugirana na we ubucuti bukomeye. Reka tubanze dusuzume impamvu ari iby’ingenzi ko tugirana na Kristo ubucuti bukomeye.
IMPAMVU TUGOMBA KUBA INSHUTI ZA YESU
5. Kuki tugomba kuba inshuti za Yesu? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Kuba inshuti za Yesu bituma tuba inshuti za Yehova” n’akavuga ngo: “Tuge duha Yesu agaciro akwiriye.”)
5 Kuba inshuti za Yesu, bidufasha kuba inshuti za Yehova. Kubera iki? Reka turebe impamvu ebyiri. Iya mbere, Yesu yabwiye abigishwa be ati: ‘Data ubwe arabakunda, bitewe n’uko mwankunze’ (Yoh 16:27). Nanone Yesu yaravuze ati: “Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho” (Yoh 14:6). Umuntu washaka kuba inshuti ya Yehova atabanje kuba inshuti ya Yesu, yaba ameze nk’umuntu ushaka kwinjira mu nzu atanyuze mu muryango. Yesu yatanze urugero nk’urwo igihe yavugaga ko ‘ari we rembo ry’intama’ (Yoh 10:7). Impamvu ya kabiri, ni uko Yesu yagaragaje imico ya Se mu buryo butunganye. Yabwiye abigishwa be ati: “Uwambonye yabonye na Data” (Yoh 14:9). Bityo rero, gusuzuma imibereho ya Yesu, ni kimwe mu bintu by’ingenzi byadufasha kumenya Yehova. Uko turushaho kumenya Yesu, ni ko urukundo tumukunda rurushaho kwiyongera. Nanone iyo dufitanye na Yesu ubucuti bukomeye, turushaho gukunda Se.
6. Ni iyihe mpamvu yindi yagombye gutuma tugirana ubucuti na Yesu? Sobanura.
6 Kugirana ubucuti na Yesu bituma amasengesho yacu asubizwa. Ibyo byumvikanisha ko kuvuga ngo: “Mu izina rya Yesu,” mu gihe dusoza isengesho bidahagije. Tugomba no kumenya uko Yehova amukoresha mu gihe asubiza amasengesho yacu. Yesu yabwiye intumwa ze ati: “Icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikora” (Yoh 14:13). Nubwo Yehova ari we wumva amasengesho yacu kandi akayasubiza, yahaye Yesu ubutware kugira ngo asohoze imigambi ye (Mat 28:18). Bityo rero, mbere y’uko Imana isubiza amasengesho yacu, ibanza kureba niba dushyira mu bikorwa inama Yesu yatugiriye. Urugero, Yesu yaravuze ati: “Nimubabarira abantu ibyaha byabo, So wo mu ijuru na we azabababarira ibyaha byanyu. Ariko nimutababarira abantu ibyaha byabo, So wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu” (Mat 6:14, 15). Ubwo rero, ni iby’ingenzi ko dufata abandi nk’uko Yehova na Yesu badufata.
7. Ni ba nde igitambo k’inshungu cya Yesu gifitiye akamaro?
7 Inshuti za Yesu ni zo zonyine zizabona imigisha dukesha igitambo k’inshungu. Ibyo tubyemezwa n’iki? Yesu yavuze ko yagombaga ‘guhara ubugingo bwe ku bw’incuti ze’ (Yoh 15:13). Abantu b’indahemuka babayeho mbere y’uko Yesu aza ku isi, bagomba kuziga ibimwerekeye kugira ngo bamukunde. Bamwe muri bo, urugero nka Aburahamu, Sara, Mose na Rahabu bazazuka. Nubwo bakoreye Imana mu budahemuka, na bo bagomba kuzagirana ubucuti na Yesu kugira ngo bazabone ubuzima bw’iteka.—Yoh 17:3; Ibyak 24:15; Heb 11:8-12, 24-26, 31.
8-9. Dukurikije ibivugwa muri Yohana 15:4, 5, inshuti za Yesu zikora iki? Kuki ari iby’ingenzi ko dukomeza kunga ubumwe na Yesu?
8 Gukorana na Yesu umurimo wo kubwiriza no kwigisha ubutumwa bwiza bw’Ubwami biradushimisha. Igihe Yesu yari ku isi, yari umwigisha. Amaze gusubira mu ijuru, yakomeje kuyobora umurimo wo kubwiriza no kwigisha kubera ko ari umutware w’itorero. Iyo wihatira gufasha abantu benshi uko bishoboka kugira ngo bamumenye, bamenye na Se, arabibona kandi biramushimisha. Mu by’ukuri, ntitwashobora gukora uwo murimo Yehova na Yesu batadufashije.—Soma muri Yohana 15:4, 5.
9 Ijambo ry’Imana rigaragaza neza ko niba twifuza gushimisha Yehova, tugomba gukomeza kuba inshuti za Yesu. Reka dusuzume ibintu bine byadufasha kuba inshuti za Yesu.
IBINTU BYADUFASHA KUBA INSHUTI ZA YESU
10. Ikintu cya mbere cyadufasha kuba inshuti za Yesu ni ikihe?
10 (1) Jya wihatira kumenya Yesu. Ni iki cyadufasha kumumenya? Ni ugusoma ibitabo byo muri Bibiliya ari byo, Matayo, Mariko, Luka na Yohana. Iyo dutekereje ku nkuru zo muri Bibiliya zivuga imibereho ya Yesu, tumenya uko yitaga ku bantu, bigatuma tumukunda kandi tukamwubaha. Urugero, nubwo yari Shebuja w’abigishwa be, ntiyabafataga nk’abagaragu. Ahubwo yababwiraga ibyo atekereza n’uko yiyumva (Yoh 15:15). Iyo yabonaga abandi bababaye, na we yarababaraga kandi akarirana na bo (Yoh 11:32-36). Abanzi be na bo bari bazi ko yari inshuti y’abantu bakiraga neza ubutumwa bwe (Mat 11:19). Iyo twiganye Yesu tukita ku bandi nk’uko yitaga ku bigishwa be, turushaho kubana neza n’abandi kandi tukanyurwa. Nanone biduhesha ibyishimo kandi tukarushaho kumukunda no kumwubaha.
11. Ikintu cya kabiri cyadufasha kuba inshuti za Yesu ni ikihe, kandi kuki ari iby’ingenzi?
11 (2) Jya wigana imitekerereze ya Yesu n’ibikorwa bye. Nitwihatira kumenya imitekerereze ya Kristo kandi tukamwigana, ubucuti dufitanye na we buzarushaho gukomera (1 Kor 2:16). Twamwigana dute? Reka dufate urugero. Yesu yumvaga ko gufasha abandi ari byo by’ingenzi kuruta kwinezeza (Mat 20:28; Rom 15:1-3). Ibyo ni byo byatumaga yigomwa kandi akababarira abandi. Iyo abantu bamuvugaga nabi, ntiyapfaga kubarakarira (Yoh 1:46, 47). Nanone ntiyabonaga ko abantu badakwiriye, ashingiye ku makosa bakoze kera (1 Tim 1:12-14). Ni iby’ingenzi ko tubona abandi nk’uko Yesu ababona, kuko yavuze ati: ‘Bose bazamenya ko muri abigishwa banjye, nimukundana’ (Yoh 13:35). Ibaze uti: “Ese nigana Yesu, nkihatira kubana amahoro n’abavandimwe na bashiki bacu?”
12. Ikintu cya gatatu cyadufasha kuba inshuti za Yesu ni ikihe, kandi se twabikora dute?
12 (3) Jya ushyigikira abavandimwe ba Kristo. Yesu abona ko iyo dufasha abavandimwe be basutsweho umwuka, ari we tuba dukorera (Mat 25:34-40). Ikintu k’ingenzi kigaragaza ko dushyigikira abasutsweho umwuka, ni ukurangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, nk’uko Yesu yabidusabye (Mat 28:19, 20; Ibyak 10:42). Abagize “izindi ntama” bafasha abavandimwe ba Kristo gukora uwo murimo w’ingenzi ukorerwa ku isi hose (Yoh 10:16). Niba uri mu bagize izindi ntama, zirikana ko iyo ugize uruhare muri uwo murimo, utaba ugaragaje gusa ko ushyigikiye abasutsweho umwuka, ahubwo uba unagaragaje ko ukunda Yesu.
13. Twakurikiza dute inama ya Yesu iboneka muri Luka 16:9?
13 Ikindi kintu cyadufasha kuba inshuti za Yehova na Yesu, ni ugutanga amafaranga yo gushyigikira umurimo bayobora. (Soma muri Luka 16:9.) Urugero, dushobora gutanga amafaranga yo gushyigikira umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose. Amwe muri ayo mafaranga akoreshwa mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu duce twitaruye, kubaka amazu y’umuryango wacu no kuyitaho, no gufasha abagwiririwe n’ibiza. Nanone dushobora gutanga amafaranga akenerwa mu bikorwa bitandukanye by’itorero ryacu cyangwa tugafasha abantu tubona ko bakeneye gufashwa (Imig 19:17). Iyo dukoze ibyo byose tuba tugaragaje ko dushyigikiye abavandimwe ba Kristo.
14. Dukurikije ibivugwa mu Befeso 4:15, 16, ni ikihe kintu cya kane twakora kugira ngo tube inshuti za Yesu?
14 (4) Jya ukorana neza n’umuryango wa Yehova. Turushaho kuba inshuti za Yesu, we mutware w’itorero, iyo dukorana neza n’abo yashyizeho kugira ngo batwiteho. (Soma mu Befeso 4:15, 16.) Urugero, dukora uko dushoboye kose kugira ngo Amazu y’Ubwami yose akoreshwe mu buryo bwuzuye. Ni yo mpamvu hari amatorero yahurijwe hamwe kandi amafasi agahinduka. Ibyo byatumye umuryango wacu uzigama amafaranga menshi. Icyakora nanone, byatumye ababwiriza bamwe basabwa kugira icyo bahindura. Birashoboka ko abo babwiriza bari bamaze imyaka myinshi mu itorero runaka kandi barifitemo inshuti nyinshi. Ariko basabwe kwimukira mu rindi torero. Iyo Yesu abona ukuntu abo babwiriza b’indahemuka bashyigikira iyo gahunda, biramushimisha cyane.
TUZABA INSHUTI ZA YESU ITEKA RYOSE
15. Ni mu buhe buryo ubucuti dufitanye na Yesu buzarushaho gukomera?
15 Abakristo basutsweho umwuka bazabana na Yesu iteka, bafatanye na we gutegeka mu Bwami bw’Imana. Bazaba bari kumwe na we, bamubone, baganire na we kandi bagumane na we iteka ryose (Yoh 14:2, 3). Abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi na bo, Yesu azaba abakunda kandi abitaho. Nubwo bazaba batamubona, bazagenda barushaho kumukunda. Ikindi kandi, bazishimira ubuzima bwiza Yehova na Yesu bazabaha.—Yes 9:6, 7.
16. Kuba inshuti za Yesu bitugirira akahe kamaro?
16 Iyo twemeye kuba inshuti za Yesu, biduhesha imigisha myinshi. Kuba adukunda kandi akadushyigikira bitugirira akamaro. Bituma tugira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Ik’ingenzi kurushaho, ni uko ubucuti dufitanye na Yesu butuma tugirana ubucuti na Se, ubwo bucuti bukaba ari ubw’agaciro kenshi. Kuba inshuti za Yesu, nta cyo twabinganya!
INDIRIMBO YA 17 Yesu yakundaga abantu
a Intumwa zamaze imyaka runaka ziganira na Yesu kandi zikorana na we umurimo, maze ziba inshuti ze magara. Yesu ashaka ko natwe tuba inshuti ze, ariko duhura n’inzitizi intumwa ze zitahuye na zo. Iki gice kigaragaza zimwe muri izo nzitizi kandi kikerekana uko twagirana na Yesu ubucuti bukomeye.
b IBISOBANURO BY’AMAFOTO: (1) Muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, dushobora kwiga ibihereranye n’ubuzima bwa Yesu n’umurimo we. (2) Mu itorero, twihatira kubana amahoro n’abavandimwe bacu. (3) Iyo dukorana ishyaka umurimo wo kubwiriza, tuba dushyigikira abavandimwe ba Kristo. (4) Mu gihe amatorero ahurijwe hamwe, dushyigikira imyanzuro y’abasaza.