INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Nemeye ko Yehova anyobora
MAZE kuba ingimbi, nashatse akazi kandi ako kazi naragakundaga cyane. Ariko Yehova yampitiyemo indi nzira. Ni nk’aho yambwiye ati: “Nzatuma ugira ubushishozi, nkwigishe inzira ukwiriye kunyuramo” (Zab 32:8). Kuba naremeye ko Yehova anyobora, byatumye nkora byinshi mu murimo we kandi mbona imigisha myinshi. Muri iyo migisha, harimo n’imyaka 52 namaze nkorera umurimo muri Afurika.
MVA MU BWONGEREZA NKAJYA MURI AFURIKA
Navutse mu mwaka wa 1935, mvukira mu mugi wo mu Bwongereza witwa Darlaston, mu gace kabagamo inganda nyinshi. Igihe nari mfite imyaka ine, ababyeyi bange batangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Maze kugira imyaka 14, nabonye ko ibyo nigaga ari ukuri, maze mbatizwa mu mwaka wa 1952, mfite imyaka 16.
Icyo gihe natangiye kwimenyereza akazi mu ruganda rukomeye rwakoraga ibyuma bitandukanye, harimo n’iby’imodoka. Nifuzaga kubonamo akazi keza kandi gukora muri urwo ruganda narabikundaga cyane.
Umugenzuzi usura amatorero yansabye kujya nyobora Ikigisho k’Igitabo cyo mu Itorero ryo mu mugi w’iwacu witwa Willenhall, cyabaga mu mibyizi. Icyakora, ntibyanyoroheye kuko icyo gihe nateranaga mu matorero abiri. Mu mibyizi, nateraniraga mu itorero ryari hafi y’aho nakoraga mu mugi wa Bromsgrove, wari ku birometero 32 uvuye iwacu. Naho mu mpera z’icyumweru, nasubiraga mu rugo ngateranira mu itorero rya Willenhall.
Nifuzaga gukora byinshi mu muryango wa Yehova. Ni yo mpamvu nemeye ibyo uwo mugenzuzi yansabye, nubwo byatumye ndeka ka kazi nakundaga cyane. Kuba icyo gihe naremeye ko Yehova anyobora, byatumye ngira ubuzima bwiza ntazigera nicuza.
Igihe nateraniraga muri rya torero ryari hafi y’akazi ry’i Bromsgrove, nahuye na mushiki wacu mwiza cyane kandi ukunda Yehova, witwa Anne. Twakoze ubukwe mu mwaka wa 1957, kandi twakoranye umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose, ubupayiniya bwa bwite, umurimo wo gusura amatorero kandi dukora no kuri Beteli. Anne yambereye umugore mwiza cyane.
Mu mwaka wa 1966, twize ishuri rya 42 rya Gileyadi, maze nyuma yaho batwohereza muri Malawi. Abantu bo muri icyo gihugu, bazwiho kuba ari abantu beza kandi bagira urugwiro. Icyakora ntitwari tuzi ko tutari kuhamara igihe.
DUKORERA UMURIMO MURI MALAWI MU GIHE K’IBITOTEZO BIKAZE
Twageze muri Malawi ku itariki ya 1 Gashyantare 1967. Twamaze ukwezi twiga ururimi rwaho, hanyuma tuba abagenzuzi b’intara. Icyo gihe twari dufite imodoka ikomeye, ku buryo hari abantu batekerezaga ko ishobora kunyura ahantu hose, ndetse no mu migezi. Icyakora si ko byari bimeze, kuko yashoboraga kunyura gusa mu tugezi duto, tudafite ubujyakuzimu bunini. Hari igihe twararaga mu tuzu tw’ibyondo dusakajwe ibyatsi, ku buryo mu gihe k’imvura twashyiragaho ihema kugira ngo tutanyagirwa. Nubwo bitari byoroshye, twakundaga uwo murimo w’ubumisiyonari.
Muri Mata numvise kuri radiyo ijambo rya perezida wa Malawi witwaga Hastings Banda, mpita mbona ko ubutegetsi bwari bugiye kudutoteza. Yavuze ko Abahamya ba Yehova badatanga imisoro kandi ko barwanya leta. Birumvikana ko ibyo yavugaga bitari ukuri. Twese twari tuzi ko icyo yatuzizaga ari uko tutivangaga muri poritike. Ariko icyamurakazaga cyane, ni uko twangaga kugura amakarita y’ishyaka.
Muri Nzeri, hari ikinyamakuru cyavuze ko perezida yashinje Abahamya ba Yehova guteza ibibazo mu gihugu cyose. Mu nama yari yagiranye n’abayobozi b’igihugu, yavuze ko agiye gufata umwanzuro wo guhagarika umurimo w’Abahamya ba Yehova. Umurimo wacu wahagaritswe ku itariki ya 20 Ukwakira 1967. Bidatinze, abaporisi n’abakozi bo mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka, baje gufunga ibiro by’ishami no kwirukana abamisiyonari mu gihugu.
Twamaze iminsi itatu muri gereza, maze batwohereza mu birwa bya Maurice, icyo gihe byayoborwaga n’Abongereza. Icyakora, abategetsi baho na bo banze ko tuhaguma turi abamisiyonari. Ubwo rero, batwohereje muri Rodeziya, akaba ari yo Zimbabwe y’ubu. Tuhageze twahuye n’umukozi ushinzwe abinjira n’abasohoka wari umugome, maze yanga ko twinjira mu gihugu. Yaratubwiye ati: “Muri Malawi barabanze, mu birwa bya Maurice na ho ni uko, none ngo muje hano?” Anne yahise atangira kurira. Wabonaga abantu bose batadushaka! Icyo gihe numvise nahita ngenda, nkisubirira iwacu mu Bwongereza. Amaherezo abahagarariye ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, batwemereye kurara ku biro by’ishami, ariko badutegeka ko nibucya dusubira kuri ibyo biro. Twari tunaniwe cyane, ariko twakomeje kwiringira ko Yehova yari kudufasha. Bukeye twasubiyeyo, maze kuri uwo munsi nyuma ya saa sita, dutangazwa n’uko batwemereye kuguma muri Zimbabwe turi abashyitsi. Sinzibagirwa uko numvise meze kuri uwo munsi. Twiboneye ko Yehova yifuzaga ko dukomeza gukora umurimo w’ubumisiyonari.
MPABWA INSHINGANO NSHYA YO GUFASHA ABAVANDIMWE BO MURI MALAWI NDI MURI ZIMBABWE
Igihe nakoreraga ku biro by’ishami byo muri Zimbabwe, nahawe inshingano yo gukora mu Rwego Rushinzwe Umurimo, nita ku bavandimwe bo muri Malawi no muri Mozambike. Icyo gihe abavandimwe bo muri Malawi baratotezwaga bikabije. Mu byo nakoraga, harimo no guhindura raporo zoherezwaga n’abagenzuzi basura amatorero bo muri Malawi, nzishyira mu rurimi rw’Icyongereza. Igihe kimwe ndimo gukora nijoro, nasomye raporo yagaragazaga ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bo muri Malawi batotezwaga bikabije, maze ndaturika ndarira.a Ariko nanone kubona ukuntu bakomezaga kuba indahemuka, bakagira ukwizera kandi bakihangana, byankoze ku mutima.—2 Kor 6:4, 5.
Twakoze uko dushoboye kose kugira ngo abavandimwe na bashiki bacu bari barasigaye muri Malawi n’abari barahungiye muri Mozambike, babone ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Ikipe y’ubuhinduzi ihindura mu rurimi rw’Igicicewa ruvugwa cyane muri Malawi, yimukiye muri Zimbabwe. Umuvandimwe wari ufite isambu nini, yabubakiye amazu yo kubamo n’iyo gukoreramo. Ibyo byatumye bakomeza gukora uwo murimo w’ingenzi wo guhindura imfashanyigisho za Bibiliya, muri urwo rurimi.
Twashakishije ukuntu buri mwaka abagenzuzi basura amatorero bo muri Malawi, baza mu ikoraniro ry’intara ryo mu rurimi rw’Igicicewa, ryaberaga muri Zimbabwe. Icyo gihe bahabwaga impapuro ziriho disikuru zatanzwe mu ikoraniro. Iyo basubiraga muri Malawi, bakoraga uko bashoboye bakabwira abavandimwe ibiri muri izo disikuru. Hari igihe abo bagenzuzi baje muri Zimbabwe, maze dutegura Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami kugira ngo tubatere inkunga.
Muri Gashyantare 1975, nagiye gusura Abahamya bo muri Malawi babaga mu nkambi yo muri Mozambike. Nasanze abo bavandimwe bakurikiza amabwiriza mashya y’umuryango wacu, harimo n’amabwiriza mashya yariho icyo gihe yo gushyiraho inteko z’abasaza. Abo basaza bari barakoze ibintu byinshi. Urugero, bari barashyizeho gahunda yo gutanga disikuru, gufata isomo ry’umunsi, kuyobora Umunara w’Umurinzi, kandi bateguraga n’amakoraniro. Nanone bari barashyize mu nkambi gahunda imeze nk’ikurikizwa mu ikoraniro. Bari barashyizeho urwego rushinzwe isuku, urushinzwe gutanga ibyokurya n’urushinzwe umutekano. Abo bavandimwe b’indahemuka bakoze ibintu byinshi, kandi Yehova yabahaye umugisha. Ibyo byanteye inkunga cyane.
Ahagana mu mwaka wa 1979, ibiro by’ishami byo muri Zambiya ni byo byatangiye gufasha abavandimwe bo muri Malawi. Icyakora nakomeje kuzirikana abavandimwe bo muri Malawi no kubasabira, kandi n’abandi benshi ni ko babigenje. Kubera ko nari muri Komite y’Ibiro by’Ishami yo muri Zimbabwe, hari igihe nahuraga n’abavandimwe bahagarariye ikicaro gikuru hamwe n’abavandimwe bafite inshingano bo muri Malawi, Afurika y’Epfo no muri Zambiya. Igihe cyose twahuraga, twibazaga ikindi kintu twakora kugira ngo turusheho kwita ku bavandimwe bacu bo muri Malawi.
Uko igihe cyagendaga gihita, ibitotezo byagiye bigabanuka. Abavandimwe bari barahunze, batangiye gusubira muri Malawi gahorogahoro, kandi n’abari baragumyeyo ntibari bagitotezwa cyane. Ibihugu bikikije Malawi byatangiye kwemera umurimo w’Abahamya ba Yehova. Mu mwaka wa 1991, Mozambike na yo yemeye umurimo w’Abahamya ba Yehova. Ubwo rero twaribazaga tuti: “Muri Malawi ho bizaba ryari koko?”
DUSUBIRA MURI MALAWI
Ibintu byarahindutse muri Malawi, maze mu mwaka wa 1993, leta yongera kwemera umurimo w’Abahamya ba Yehova. Nyuma yaho gato, naganiriye n’umumisiyonari maze arambaza ati: “Ese uzasubira muri Malawi?” Kubera ko icyo gihe nari maze kugira imyaka 59, naramubwiye nti: “Ndashaje, sinasubirayo!” Igitangaje ni uko uwo munsi twabonye ubutumwa buvuye ku Nteko Nyobozi, bwadusabaga gusubira muri Malawi.
Gufata umwanzuro ntibyari byoroshye kubera ko twakundaga gukorera muri Zimbabwe. Twari twaramaze kuhamenyera kandi tuhafite inshuti nyinshi. Icyakora Inteko Nyobozi ntiyaduhatiye kuvayo, kuko yatubwiye ko tubishatse twahaguma. Ubwo rero, twashoboraga guhitamo kuguma muri Zimbabwe. Icyakora natekereje ukuntu Aburahamu na Sara bumviye Yehova bakava mu mugi w’iwabo bakundaga, nubwo bari bashaje.—Intang 12:1-5.
Twumviye ibyo umuryango wa Yehova wadusabye, maze dusubira muri Malawi ku itariki ya 1 Gashyantare 1995. Icyo gihe hari hashize imyaka 28 tugeze muri Malawi ku nshuro ya mbere. Tugezeyo banshyize muri Komite y’Ibiro by’Ishami ndi kumwe n’abandi bavandimwe babiri, maze dutangira kureba uko umurimo wacu wakongera gukorwa muri icyo gihugu.
YEHOVA YATUMYE ABANTU BENSHI BAMENYA UKURI
Twiboneye ukuntu Yehova yaduhaye umugisha, maze mu gihe gito abantu benshi bakaza mu muryango we. Mu mwaka wa 1993 ababwiriza bari 30 000, ariko mu mwaka 1998 bari bamaze kurenga 42 000.b Inteko Nyobozi yemeye ko hubakwa ibiro by’ishami bishya, kugira ngo dushobore kwita kuri abo babwiriza bakomezaga kwiyongera. Twaguze ikibanza cya hegitari 12 mu mugi wa Lilongwe, kandi banshyira muri komite yari ishinzwe kubaka ibyo biro by’ishami.
Umuvandimwe Guy Pierce wari mu Nteko Nyobozi, ni we watanze disikuru yo kwegurira Yehova ibyo biro by’ishami bishya, muri Gicurasi 2001. Abahamya ba Yehova barenga ibihumbi bibiri baje muri uwo muhango, kandi abenshi muri bo bari bamaze imyaka irenga 40 babatijwe. Abo bavandimwe na bashiki bacu bari barihanganiye ibigeragezo bikaze, igihe umurimo wacu wari warabuzanyijwe. Nubwo bari abakene, bakundaga Yehova cyane. Icyo gihe batembereye kuri ibyo biro by’ishami bishya bishimye cyane. Bagendaga baririmba indirimbo z’Ubwami mu njyana yo muri Afurika. Ibyo bintu byankoze ku mutima, kuruta ibindi byose nari narabonye mu buzima. Ibyo byagaragazaga ko Yehova aha umugisha abantu bakomeza kumubera indahemuka, nubwo baba bahanganye n’ibigeragezo bikaze.
Ibiro by’ishami bimaze kuzura, hari igihe abavandimwe bansabaga kujya gutanga disikuru zo kwegurira Yehova Amazu y’Ubwami. Gahunda y’umuryango wacu yo kubakira Amazu y’Ubwami ibihugu bikennye, yafashije cyane abavandimwe bo muri Malawi. Mbere yaho, hari amatorero yashingaga ibiti by’inturusu, akabisakaza ibyatsi, akubaka n’intebe ndende mu matafari ya rukarakara, akaba ari ho ateranira. Ariko icyo gihe bwo, abavandimwe babumbaga amatafari maze bakayatwika, akaba ari yo bakoresha bubaka Amazu y’Ubwami. Icyakora bahisemo gukoresha intebe z’imbaho kuko bashoboraga kuzicaraho ari benshi.
Nanone kubona ukuntu Yehova yafashaga abantu bakarushaho kumukunda, byaranshimishaga cyane. Natangajwe cyane n’ukuntu abavandimwe bakiri bato bo muri Afurika, bitangaga ngo bakorere Yehova. Nanone imyitozo bahabwaga n’umuryango wa Yehova, yatumaga bamenya ibintu byinshi maze bagasohoza neza inshingano zabo. Ibyo byatumye bahabwa izindi nshingano, haba kuri Beteli no mu matorero yabo. Nanone hari abavandimwe bo muri Malawi bahawe inshingano yo gusura amatorero, kandi abenshi muri bo bari barashatse. Ibyo byatumye amatorero arushaho gukomera. Abo bavandimwe n’abagore babo bigomwe kubyara kugira ngo bakore byinshi mu murimo wa Yehova, nubwo abantu benshi ndetse n’abagize imiryango yabo, babahatiraga kubyara.
NISHIMIRA IMYANZURO NAGIYE MFATA
Maze imyaka 52 muri Afurika, natangiye kurwaragurika. Ibiro by’ishami byadusabiye kujya gukorera umurimo mu Bwongereza, kandi Inteko Nyobozi yarabyemeye. Kuva muri Malawi byaratubabaje cyane, kuko twahakundaga. Ariko abagize umuryango wa Beteli yo mu Bwongereza, na bo batwitaho cyane muri iyi myaka y’izabukuru tugezemo.
Nemera ntashidikanya ko kuba naremeye ko Yehova anyobora, ari wo mwanzuro mwiza nafashe kuruta iyindi. Iyo ntemera ko Yehova anyobora, sinzi aho nari kuba ndi. Yari izi icyo nkeneye kugira ngo ‘ngorore inzira zanjye’ (Imig 3:5, 6). Nkiri muto, nari nshishikajwe no kumenya ibyakorerwaga mu ruganda runini. Icyakora gukorana n’umuryango wa Yehova, byatumye ngira ibyishimo byinshi kandi numva nyuzwe. Niboneye ko gukorera Yehova, ari byo byiza kuruta ibindi byose kandi n’ubu ni ko nkibibona.
a Niba wifuza kumenya amateka y’Abahamya ba Yehova bo muri Malawi, wareba Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova cyo mu mwaka 1999, ku ipaji ya 148-223.
b Ubu muri Malawi hari ababwiriza 100 000.