IGICE CYO KWIGWA CYA 9
INDIRIMBO YA 75 ‘Ndi hano ntuma’
Ese witeguye kwiyegurira Yehova?
“Ibyiza byose Yehova yankoreye nzabimwitura iki?”—ZAB. 116:12.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Iki gice gishobora kugufasha kuba incuti ya Yehova, maze ukumva wifuje kumwiyegurira kandi ukabatizwa.
1-2. Ni iki umuntu agomba gukora mbere yo kubatizwa?
MU MYAKA itanu ishize, abantu barenga miriyoni barabatijwe baba Abahamya ba Yehova. Abenshi muri bo, bameze nk’umwigishwa witwaga Timoteyo wo mu kinyejana cya mbere, wigishijwe ukuri ko muri Bibiliya “uhereye mu bwana” bwe (2 Tim. 3:14, 15). Abandi bo bize ibyerekeye Yehova bakuze. Urugero, hari umukecuru Abahamya ba Yehova bigishije Bibiliya, abatizwa afite imyaka 97.
2 Ese niba wiga Bibiliya cyangwa ukaba urerwa n’ababyeyi b’Abahamya ba Yehova, waba uteganya kubatizwa? Niba ari ko bimeze, ni byiza cyane. Ariko mbere y’uko ubatizwa, ugomba kubanza kwiyegurira Yehova. Iki gice, kiri bugufashe kumenya icyo kwiyegurira Imana bisobanura. Nanone kiri bugufashe kumenya impamvu udakwiriye gutinya kwiyegurira Imana no kubatizwa, igihe uzaba witeguye.
KWIYEGURIRA YEHOVA BISOBANURA IKI?
3. Tanga ingero zo muri Bibiliya z’abantu bari bariyeguriye Yehova.
3 Bibiliya ivuga ko umuntu wiyeguriye Yehova, aba atoranyirijwe gukora umurimo wihariye. Abisirayeli bari bariyeguriye Yehova. Ariko hari bamwe muri bo, bari baramwiyeguriye mu buryo bwihariye. Urugero, Aroni yambaraga “ikimenyetso cyera kigaragaza ko yeguriwe Imana.” Icyo kimenyetso cyari igisate kirabagirana cya zahabu, yashyiraga ahagana imbere ku gitambaro yambaraga ku mutwe. Icyo gisate cya zahabu, cyagaragazaga ko yatoranyirijwe gukora umurimo wihariye, wo kuba umutambyi mukuru muri Isirayeli (Lew. 8:9). Abanaziri na bo bari bariyeguriye Yehova mu buryo bwihariye. Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “Umunaziri,” risobanura “Uwatoranyijwe” cyangwa “Uweguriwe Imana.” Abanaziri bagombaga kubahiriza amategeko abareba yari mu Mategeko ya Mose.—Kub. 6:2-8.
4. (a) Kuki umuntu wiyeguriye Imana aba atoranyirijwe gukora umurimo wihariye? (b) “Kwiyanga” bisobanura iki? (Reba n’ifoto.)
4 Iyo wiyeguriye Yehova, uba uhisemo kuba umwigishwa wa Yesu Kristo, kandi gukora ibyo Imana ishaka akaba ari byo uha agaciro mu buzima bwawe. None se kuba Umukristo wiyeguriye Imana bizagusaba iki? Yesu yaravuze ati: “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange” (Mat. 16:24). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kwiyanga” nanone rishobora gusobanura “kwiyemeza kugira ibyo ureka.” Ubwo rero niwiyegurira Yehova, uzaba ugomba kureka ikintu cyose kitamushimisha (2 Kor. 5:14, 15). Ibyo bikubiyemo kureka “imirimo ya kamere,” urugero nk’ubusambanyi (Gal. 5:19-21; 1 Kor. 6:18). Ese ibyo nubireka, uzumva hari icyo ubuze mu buzima? Uzumva nta cyo ubuze, niba koko ukunda Yehova kandi ukaba wemera ko amategeko ye agufitiye akamaro (Zab. 119:97; Yes. 48:17, 18). Umuvandimwe witwa Nicholas yaravuze ati: “Ushobora kubona ko amahame ya Yehova ari nk’uruzitiro rukubuza gukora ibyo ushaka, cyangwa ukabona ko ari nk’uruzitiro rutuma intare zitakurya.”
5. (a) Umuntu yiyegurira Yehova ate? (b) Kwiyegurira Yehova no kubatizwa bitandukaniye he? (Reba n’ifoto.)
5 None se umuntu yiyegurira Yehova ate? Aramusenga, akamusezeranya ko azamukorera wenyine kandi ko azashyira ibyo ashaka mu mwanya wa mbere. Mu by’ukuri, aba asezeranyije Yehova ko azakomeza kumukunda, n’‘umutima we wose n’ubugingo bwe bwose n’ubwenge bwe bwose n’imbaraga ze zose’ (Mar. 12:30). Iyo wiyegurira Yehova, nta wundi muba muri kumwe uretse Yehova gusa. Ariko umubatizo wo ubera mu ruhame. Uba weretse abantu ko wamaze kumwiyegurira. Kwiyegurira Yehova ni isezerano rikomeye uba ugiranye na we. Uba ugomba gukora uko ushoboye, ukubahiriza iryo sezerano kandi Yehova na we aba yiteze ko ubigenza utyo.—Umubw. 5:4, 5.
KUKI UKWIRIYE KWIYEGURIRA YEHOVA?
6. Ni iyihe mpamvu yagombye gutuma wiyegurira Yehova?
6 Impamvu ikomeye yagombye gutuma wiyegurira Yehova, ni uko umukunda. Urukundo umukunda si urukundo rudafite icyo rushingiyeho. Ahubwo wabanje kugira “ubumenyi nyakuri” ku byerekeye Yehova, bituma urushaho kumukunda (Kolo. 1:9). Kwiga Bibiliya byatumye wemera udashidikanya ko (1) Yehova ariho, (2) ko Bibiliya ari Ijambo rye ryahumetswe, kandi (3) ko akoresha umuryango we kugira ngo ibyo ashaka bikorwe.
7. Ni iki umuntu aba agomba gukora mbere yo kwiyegurira Yehova?
7 Mbere y’uko umuntu yiyegurira Yehova, agomba kuba azi inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya kandi akaba azikurikiza mu mibereho ye. Nanone aba akora uko ashoboye kose akabwira abandi ibyo yizera (Mat. 28:19, 20). Aba akunda Yehova cyane, ku buryo aba yumva ari we wenyine yakorera. Ese nawe ni uko wumva umeze? Niba ukunda Yehova n’umutima wawe wose, uzamwiyegurira kandi ubatizwe. Ntuzabikora ushaka gushimisha ukwigisha Bibiliya, cyangwa ababyeyi bawe, cyangwa bitewe n’uko incuti zawe na zo ziyeguriye Yehova kandi zikabatizwa.
8. Ni iyihe mpamvu yindi yagombye gutuma wiyegurira Yehova? (Zaburi 116:12-14)
8 Iyo utekereje ku bintu byose Yehova yagukoreye wumva wifuje kumushimira, bigatuma umwiyegurira. (Soma muri Zaburi ya 116:12-14.) Bibiliya ivuga ko Yehova ari we “utanga impano nziza yose” (Yak. 1:17). Impano ikomeye Imana yaduhaye, ni igitambo cy’Umwana wayo Yesu. Tekereza nawe! Icyo gitambo cy’incungu, cyatumye ushobora kuba incuti ya Yehova. Nanone cyatumye ugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka (1 Yoh. 4:9, 10, 19). Ubwo rero niwiyegurira Yehova, uzaba ugaragaje ko umushimira kubera urukundo rukomeye yakugaragarije, n’indi migisha myinshi yaguhaye (Guteg. 16:17; 2 Kor. 5:15). Niba wifuza kumenya uko washimira Yehova, wareba isomo rya 46 ku ngingo ya 4, mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Iyo ngingo irimo na videwo imara iminota itatu, ifite umutwe uvuga ngo: “Ni izihe mpano twaha Yehova?”
ESE WITEGUYE KWIYEGURIRA YEHOVA NO KUBATIZWA?
9. Kuki nta wukwiriye guhatira umuntu gufata umwanzuro wo kwiyegurira Yehova?
9 Hari igihe ushobora kumva ko utarageza igihe cyo kwiyegurira Yehova kandi ngo ubatizwe. Birashoboka ko hari ibintu ukeneye guhindura mu mibereho yawe, kugira ngo wumvire amahame ya Yehova cyangwa ukaba wumva utaragira ukwizera gukomeye (Kolo. 2:6, 7). Jya uzirikana ko abantu bose biga Bibiliya, batagira amajyambere mu kigero kimwe. Nanone abana bose si ko bafata umwanzuro wo kwiyegurira Yehova no kubatizwa bafite imyaka imwe. Ubwo rero, jya ugenzura ibyo ukeneye guhindura ukurikije ibyo ushoboye kandi ntiwigereranye n’abandi.—Gal. 6:4, 5.
10. Wakora iki niba wumva utiteguye kwiyegurira Yehova no kubatizwa? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Ibireba abana barezwe n’ababyeyi b’Abahamya ba Yehova.”)
10 Nubwo waba wumva ko utaragera igihe cyo kwiyegurira Yehova kandi ngo ubatizwe, jya ukomeza kubigira intego yawe. Jya usenga Yehova kugira ngo agufashe kugira ibyo uhindura, bityo wuzuze ibisabwa kugira ngo ubatizwe (Fili. 2:13; 3:16). Ujye wizera udashidikanya ko Yehova azumva amasengesho yawe kandi akayasubiza.—1 Yoh. 5:14.
KUKI HARI ABATINYA GUFATA UMWANZURO WO KWIYEGURIRA YEHOVA NO KUBATIZWA?
11. Ni gute Yehova azadufasha gukomeza kuba indahemuka?
11 Hari abantu baba bageze igihe cyo kwiyegurira Yehova no kubatizwa, ariko bagatinya gufata uwo mwanzuro. Batinya ko nibamara kubatizwa, bashobora kuzakora icyaha gikomeye, maze bagacibwa mu itorero. Niba nawe ari ibyo utinya, jya wizera ko Yehova azagufasha ‘ukagenda nk’uko bikwiriye imbere ye, bityo ukabona uko umushimisha mu buryo bwuzuye’ (Kolo. 1:10). Nanone azaguha imbaraga zo gukora ibikwiriye. Jya uzirikana ko yafashije n’abandi benshi gukora ibikwiriye (1 Kor. 10:13). Ni yo mpamvu ugereranyije, abantu bake ari bo bacibwa mu itorero. Ibyo bigaragaza ko Yehova afasha abagaragu be gukomeza kuba indahemuka.
12. Wakora iki kugira ngo udakora ibyaha bikomeye?
12 Gukora ibintu bibi biratworohera, kubera ko twese tudatunganye (Yak. 1:14). Icyakora iyo uhuye n’ibishuko, uba ufite uburenganzira bwo gukora ibikwiriye. Ubwo rero, ni wowe ugomba gufata umwanzuro w’icyo uzakora. Hari bamwe bavuga ko tudashobora gutegeka uko twiyumva n’ibyo twakora. Ariko ibyo si ukuri rwose! Dushobora kwitoza kurwanya ibyifuzo bibi. Ibyo bisobanura ko igihe umuntu ahuye n’ibishuko, ashobora guhitamo gukora ibyiza. Nanone hari ibintu wakora, bikakurinda gukora ibibi. None se wakora iki? Jya usenga buri munsi, ugire gahunda ihoraho yo kwiyigisha Ijambo ry’Imana, ujye mu materaniro kandi ubwire abandi ibyo wizera. Ibyo nubikora buri gihe, bizatuma ukomeza kubera Yehova indahemuka. Nanone ujye uzirikana ko Yehova azagufasha.—Gal. 5:16.
13. Kuki Yozefu yadusigiye urugero rwiza?
13 Nufata umwanzuro w’icyo uzakora mbere y’uko uhura n’ibishuko, gukomeza kubera Yehova indahemuka bizakorohera. Bibiliya itubwira inkuru z’abantu babikoze, nubwo bari abantu badatunganye nkatwe. Urugero, umugore wa Potifari yagerageje gushuka Yozefu kenshi ngo baryamane, ariko Yozefu yari azi icyo yagombaga gukora n’uko yagombaga kwitwara. Bibiliya itubwira ko Yozefu yabyanze akamubwira ati: “Nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni kandi nkaba rwose ncumuye ku Mana” (Intang. 39:8-10)? Ibyo bigaragaza ko Yozefu yari azi neza icyo yakora, na mbere y’uko umugore wa Potifari agerageza kumushuka. Ibyo byatumye igihe yahuraga n’ibishuko, kumvira Yehova bimworohera.
14. Ni iki wakora kugira ngo udakora icyaha mu gihe uhuye n’ibishuko?
14 None se wakwigana Yozefu ute? Ushobora gufata umwanzuro uhereye ubu w’icyo uzakora nuhura n’ibishuko, kugira ngo ukomeze kubera Yehova indahemuka. Jya witoza guhita wamaganira kure ibintu byose Yehova yanga kandi ntukomeze kubitekerezaho (Zab. 97:10; 119:165). Ibyo bizatuma nuhura n’ibishuko, udakora icyaha kuko uzaba uzi neza uko ugomba kwitwara.
15. Ni iki kigaragaza ko umuntu ‘ashakana umwete’ Yehova? (Abaheburayo 11:6)
15 Birashoboka ko wemera ko wabonye ukuri, kandi ukaba wifuza gukorera Yehova n’umutima wawe wose. Ariko wumva hari ikintu kikubuza kwiyegurira Yehova no kubatizwa. None se wakora iki? Ushobora kwigana Umwami Dawidi, maze ugasenga Yehova umwinginga uti: “Mana, ngenzura umenye umutima wanjye. Nsuzuma umenye ibitekerezo bimpagarika umutima, urebe niba muri jye hari icyatuma ngendera mu nzira mbi, maze unyobore mu nzira y’ibihe bitarondoreka” (Zab. 139:23, 24). Yehova aha umugisha abantu bose ‘bamushakana umwete.’ Nukora uko ushoboye kugira ngo ugere ku ntego yawe yo kwiyegurira Yehova no kubatizwa, Yehova na we azabona ko umushakana umwete.—Soma mu Baheburayo 11:6.
KOMEZA KWEGERA YEHOVA
16-17. Ese abana barezwe n’ababyeyi b’Abahamya ba Yehova, na bo Yehova abireherezaho? Sobanura. (Yohana 6:44)
16 Yesu yavuze ko abigishwa be bose baba bararehejwe na Yehova. (Soma muri Yohana 6:44.) Ese nawe wumva yarakwireherejeho? Umuntu wese Yehova yireherezaho, aba afite ikintu cyiza yamubonyeho. Abona ko buri wese muri twe, ari “umutungo we bwite” (Guteg. 7:6). Uko ni ko nawe akubona.
17 Birashoboka ko ukiri muto kandi ukaba urerwa n’ababyeyi b’Abahamya ba Yehova. Ushobora kuba utekereza ko ukorera Yehova kubera ko gusa ababyeyi bawe na bo babikora, atari ukubera ko Yehova yakwireherejeho. Ariko ujye wibuka ko Bibiliya ivuga ngo: “Mwegere Imana na yo izabegera” (Yak. 4:8; 1 Ngoma 28:9). Ubwo rero, nugira icyo ukora kugira ngo wegere Yehova, na we azakwegera. Yehova ntakubona nk’umuntu ugize itsinda ry’abantu benshi gusa. Ahubwo yireherezaho buri muntu wese, hakubiyemo na ba bandi barezwe n’ababyeyi b’Abahamya ba Yehova. Iyo umuntu yiyemeje kwegera Yehova, na we aramwegera nk’uko twabibonye muri Yakobo 4:8.—Gereranya no mu 2 Abatesalonike 2:13.
18. Ni iki tuziga mu gice gikurikira? (Zaburi 40:8)
18 Niwiyegurira Yehova kandi ukabatizwa, uzaba ugaragaje ko wigana Yesu. Yiyeguriye Yehova, kandi yari yariyemeje gukora ibyo Yehova ashaka. (Soma muri Zaburi ya 40:8; Heb. 10:7.) Mu gice gikurikira, tuzareba icyagufasha gukomeza gukorera Yehova uri indahemuka na nyuma yo kubatizwa.
WASUBIZA UTE?
Kwiyegurira Yehova bisobanura iki?
Kuki iyo umuntu yifuza gushimira Yehova, bituma afata umwanzuro wo kumwiyegurira?
Ni iki kizagufasha kudakora ibyaha bikomeye?
INDIRIMBO YA 38 Imana izagukomeza