KUBWIRIZA NO KWIGISHA KU ISI HOSE
Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati
IBIHUGU 49
ABATURAGE 4.464.374.770
ABABWIRIZA 728.989
ABIGISHIJWE BIBILIYA 771.272
Ikiganiro kimwe cyatumye benshi bamenya ukuri
Jonathan wo muri Filipine yari afitanye gahunda na muganga. Umugore wakiraga abantu kwa muganga witwa Laila, yabonye ukuntu yari yambaye neza maze amubaza niba yarakoreraga ikigo cy’ubwishingizi. Jonathan yamushubije ko ari Umuhamya wa Yehova, kandi ko yari yaje gufasha Umuhamya wari urwaye. Laila yaratangaye cyane, maze abwira Jonathan ko se atarapfa, yakundaga gusoma Umunara w’Umurinzi. Jonathan yamweretse amagambo yo muri Yohana 5:28, 29, maze amuha inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Hari Ibihe Byiringiro ku Bantu Bacu Twakundaga Bapfuye?
Iyo yagarukaga kwa muganga, yazaniraga Laila ibitabo, kandi yamushakiye mushiki wacu uzajya umwigisha Bibiliya. Nyuma yaho, umugabo wa Laila, murumuna we na nyina na bo batangiye kwiga Bibiliya.
Umuturanyi wa Laila witwa Rose, yamubajije impamvu yari asigaye agira abashyitsi benshi. Laila yamusobanuriye ko yiganaga Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Rose na we yatangiye kwiga Bibiliya. Igihe yajyaga gusura murumuna we witwa Abigail, yamubwiye ibyo yari amaze iminsi yiga. Abigail yagize amatsiko, asaba kwigishwa Bibiliya. Nyina wa Rose na we yemeye kwiga Bibiliya.
Laila yabatijwe mu ikoraniro riheruka ry’iminsi itatu. Nyina na we yarabatijwe. Rose na murumuna we babatijwe umwaka ushize. Nyina wa Rose ajya mu materaniro yose kandi bamwe mu bagize umuryango wa Laila bakomeje kwiga Bibiliya. Ibyo byose byatewe na cya kiganiro cyabereye kwa muganga!
Ikoranabuhanga ribafasha kugera ku bafite ubumuga bwo kutumva
Mu ifasi y’ururimi rw’amarenga muri Siri Lanka, hari ukwiyongera. Mu mwaka wa 2015, Abahamya bari bafite aderesi z’abantu batagera kuri 80 bafite ubumuga bwo kutumva, zanditse ku dupapuro. Guhera icyo gihe, hashinzwe itorero rya mbere rikoresha ururimi rw’amarenga muri Siri Lanka, kandi bafite porogaramu ya mudasobwa irimo amazina y’abafite ubumuga bwo kutumva 420, igaragaza neza n’aho batuye. Abavandimwe bamaze gusura abagera hafi kuri 80 ku ijana cyangwa kubavugisha bakoresheje ikoranabuhanga. Umugabo n’umugore b’abamisiyonari baravuze bati “ubu noneho dushobora guha ifasi ababwiriza bafite ubumuga bwo kutumva. Mbere basuraga abo basanzwe baziranye gusa.”
Umuyobozi yarabashimiye
Abavandimwe bo muri Mongoliya bashishikarira umurimo wo kubwiriza mu ruhame, nubwo ubukonje buba ari bwinshi. Hari umuyobozi wafashe igitabo ku kagare, nyuma yaho yandika ashimira ati “jye ndi Umubuda. Ariko nagenzuye n’andi madini kubera ko nemera ko twagombye kugenzura ibitekerezo bitandukanye. Maze gusoma bimwe mu bitabo byanyu, nifuje kubandikira mbashimira. Nibonera rwose ko mumara igihe kinini mukoresha imbaraga zanyu kugira ngo mutange inama zifasha abantu. Isomo nakuye mu bitabo byanyu, ni uko Bibiliya ari igitabo umuntu wese agomba gusoma. Ni igitabo kivuga ukuri. Bibiliya itanga inama z’ukuri ku mibereho yacu. Nifuzaga gushimira abashyiraho imihati bose kugira ngo bahindure ibitabo mu kimongole. Nanone ndashimira abantu bose batanga ibi bitabo haba ari mu bushyuhe bwinshi cyangwa mu bukonje budasanzwe.”
Isengesho rye ryarashubijwe
Hari umuvandimwe w’umupayiniya wo muri Hong Kong witwa Brett, wahaye umusore inkuru y’Ubwami ivuga ngo Ni iki cyadufasha kugira ibyishimo mu muryango? Uwo musore ayibonye, yahise arira. Yamubwiye ko yari yarakuriye mu kuri. Ariko amaze kugira imyaka 16, yavuye iwabo, amara imyaka itanu yarigize mayibobo kandi yarabaswe n’ibiyobyabwenge. Nyuma yaho umuryango w’abagiraneza waramufashije.
Mbere y’uko ahura n’uwo muvandimwe, mu gitondo yari yasenze abwira Imana ati “niba koko idini ry’ababyeyi banjye ari ryo ry’ukuri, uze kunyereka ikimenyetso.” Yumvise ko ari Imana yari ishubije isengesho rye. Bagiye kwicara muri resitora yo hafi aho, basuzuma ibikubiye mu gatabo Garukira Yehova. Bahanye nomero za telefoni kubera ko uwo musore yari gusubira mu Bufaransa kuri uwo mugoroba. Nyuma yaho, uwo musore yandikiye Brett ati “muvandimwe wanjye nkunda, Yehova yashubije amasengesho yanjye. Ku cyumweru nzajya mu materaniro.” Yabonanye n’Abahamya bo mu Bufaransa, atangira kwiga Bibiliya kandi ubu ajya mu materaniro.