Ese kwizera Yesu birahagije ngo umuntu azabone agakiza?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Abakristo bemera ko Yesu yapfuye ku bw’ibyaha byabo (1 Petero 3:18). Icyakora kugira ngo tuzabone agakiza, dukeneye gukora ibirenze kwizera Yesu nk’umukiza wacu. Abadayimoni na bo, bazi ko Yesu ari Umwana w’Imana ariko ntibazabona agakiza, ahubwo bazarimbuka.—Luka 4:41; Yuda 6.
Nakora iki ngo nzabone agakiza?
Ugomba kwizera ko Yesu yatanze ubuzima bwe ku bw’ibyaha byacu (Ibyakozwe 16:30, 31; 1 Yohana 2:2). Ibyo bikubiyemo kwemera ko Yesu ari yabayeho koko, kandi ko ibyo Bibiliya imuvugaho byose ari ukuri.
Ugomba kwiga inyigisho zo muri Bibiliya. (2 Timoteyo 3:15) Bibiliya ivuga ko intumwa Pawulo na Silasi babwiye umurinzi w’inzu y’imbohe bati: “Izere Umwami Yesu, uzabona agakiza.” Nyuma y’ibyo bahise, bamubwira “ijambo rya Yehova” a (Ibyakozwe 16:31, 32). Ibyo bigaragaza ko uwo murinzi w’inzu y’imbohe, atashoboraga kwizera Yesu atabanje kugira ubumenyi bw’ibanze ku Ijambo ry’Imana. Yagombaga kugira ubumenyi nyakuri bushingiye ku byanditswe.—1 Timoteyo 2:3,4.
Ugomba kwihana (Ibyakozwe 3:19). Nanone ugomba kwihana, cyangwa ukababazwa n’imyifatire ndetse n’ingeso mbi wahoze ugenderamo. Ibyo n’abandi bazabyibonera kuko uzaba wararetse gukora ibikorwa Yehova yanga, hanyuma ugakora “imirimo ikwiranye no kwihana.”—Ibyakozwe 26:20.
Ugomba kubatizwa (Matayo 28:19). Yesu yavuze ko abari kuba abigishwa be bagombaga kubatizwa. Umurinzi w’inzu y’imbohe nawe yahise abatizwa adatindiganyije (Ibyakozwe 16:33). Nanone, igihe intumwa Petero yigishaga imbaga y’abantu ibyerekeye Yesu, ‘abakiriye ijambo rye babikuye ku mutima barabatijwe.’—Ibyakozwe 2:40, 41.
Ugomba kumvira amabwiriza Yesu yatanze (Abaheburayo 5:9). ‘Abakurikiza ibyo Yesu yategetse byose,’ babigaragaza mu mibereho yabo ya buri munsi (Matayo 28:20). ‘Bashyira iryo jambo mu bikorwa, atari ukuryumva gusa’ —Yakobo 1:22.
Ugomba kwihangana kugeza ku iherezo (Mariko 13:13). Abigishwa ba Yesu ‘bakeneye kwihangana kugira ngo bazabone agakiza’ (Abaheburayo 10:36). Urugero, intumwa Pawulo yakurikizaga inyigisho za Yesu, kandi yagendeye muri iyo nzira kugeza apfuye.—1 Abakorinto 9:27.
Ni iki twavuga ku cyo abantu bita isengesho ryo gukizwa?
Mu madini atandukanye, hari amasengesho aba yarateguwe mbere y’igihe kugira ngo bayavuge. Abasenga iryo sengesho baba bemera ko ari abanyabyaha, kandi ko bizera ko Yesu yapfuye ku bw’ibyaha byabo. Basenga basaba ko Yesu yaba mu mitima yabo. Ariko muri Bibiliya, nta ho wasanga iryo sengesho.”
Abantu bamwe, batekereza ko gusubiramo iryo sengesho, bizatuma babona agakiza byanze bikunze. Ariko nta muntu uzakizwa no kuvuga isengesho gusa. Kubera ko tudatunganye, dukomeza gukora amakosa (1 Yohana 1:8). Iyo ni yo mpamvu Yesu yasabye abigishwa be gusenga buri gihe basaba kubabarirwa ibyaha (Luka 11:2, 4). Uretse n’ibyo kandi, hari Abakristo bari bizeye kuzabona ubuzima bw’iteka, batakaje ibyo byiringiro, kubera ko batakomeje gukorera Imana.—Abaheburayo 6:4-6; 2 Petero 2:20, 21.
Icyo abantu bita isengesho ryo gukizwa cyakomotse he?
Abahanga mu mateka, ntibavuga rumwe ku nkomoko y’iryo sengesho. Bamwe bavuga ko ryatangiye ku mwaduko w’amadini y’Abaporotesitanti. Abandi bo bavuga ko iryo sengesho ryatangiranye n’ivuka ry’amadini menshi, hagati y’ikinyejana cya 18 n’icya 19. Nubwo bimeze bityo ariko, Bibiliya ntishyigikira igitekerezo cyo gusubiramo isengesho rimwe.
a Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.