IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA
2 Abakorinto 12:9—“Ubuntu bwanjye buraguhagije”
“Ubuntu bwanjye butagereranywa buraguhagije, kuko imbaraga zanjye zirimo zuzurira mu ntege nke.”—2 Abakorinto 12:9, Ubuhinduzi bw’isi nshya.
“Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.”—2 Abakorinto 12:9, Bibiliya Yera.
Icyo umurongo wo mu 2 Abakorinto 12:9 usobanura
Imana yasezeranyije intumwa Pawulo ko yari kumuha imbaraga zari kumufasha kwihanganira ibigeragezo yari guhura na byo kandi akagira icyo ageraho n’ubwo hari aho ubushobozi bwe bwagarukiraga.
“Ubuntu bwanjye butagereranywa buraguhagije.” Igisubizo Imana yahaye Pawulo, nanone gishobora guhindurwa ngo: “ubuntu bwanjye ni bwo ukeneye bwonyine.” Mu yandi magambo, ubuntu butagereranywa bw’Imana bwari buhagije kugira ngo bufashe Pawulo kwihanganira ibigeragezo byose yahuraga nabyo. Bwari kumufasha mu buhe buryo? Ijambo ryahinduwemo “ubuntu butagereranywa” cyangwa “ubuntu,” ryumvikanisha impano Imana itanga ku buntu kandi nta wari uyikwiriye. Amagambo ya Pawulo agaragaza ko ubuntu butagereranywa bw’Imana bwamugiriye akamaro. Nubwo Pawulo yari yarahoze atoteza Abakristo, Imana yamuhaye imbaraga yari akeneye kugira ngo ahindure imyitwarire ye kandi abashe gufasha abandi bakristo (1 Abakorinto 15:9, 10; 1 Timoteyo 1:12-14). Pawulo yashoboraga kwizera ko niyishingikiriza ku Mana, yari kumufasha gutsinda ibigeragezo cyangwa ingorane zose yari guhura nazo.
“Kuko imbaraga zanjye zirimo zuzurira mu ntege nke.” Yehovaa yibukije Pawulo ko imbaraga ze zirushaho kugaragara iyo azikoresheje afasha abanyantege nke cyangwa abantu badatunganye (2 Abakorinto 4:7; 12:8). Iyo Abakristo bazirikanye ko ubushobozi bwabo bufite aho bugarukira maze bagasaba Yehova ko yabafasha, baba bemeye ko imbaraga z’Imana zibafasha cyangwa zibakoreramo (Abefeso 3:16; Abafilipi 4:13). Ni muri ubwo buryo Imbaraga z’Imana zuzurira cyangwa zigaragarira mu ntege nke z’abantu.
Imimerere umurongo wo mu 2 Abakorinto 12:9 wanditswemo
Ibaruwa yahumetswe Pawulo yandikiye Abakristo b’i Korinto, yayanditse ahagana mu mwaka wa 55 N.Y. Ajya gusoza iyo baruwa, yasobanuye ko afite uburenganzira bwo kuba intumwa. Ibyo yabitewe n’uko hari bamwe mu biyitaga abigisha, bamunengaga, wenda babitewe n’uburyo yagaragaraga cyangwa ubushobozi bwe bwo kuvuga.—2 Abakorinto 10:7-10; 11:5, 6, 13; 12:11.
Mu bisobanuro Pawulo yatanze, yasobanuye ko atari imbaraga ze zatumaga agira icyo ageraho mu murimo yakoraga cyangwa ngo zitume abasha kwihanganira ibigeragezo bitandukanye yahuraga nabyo (2 Abakorinto 6:4; 11:23-27; 12:12). Mu gice cya 12, yagereranyije ibibazo bihoraho yari afite, n’“ihwa ryo mu mubiri,” ryamubabazaga cyane kandi rigatuma ahangayika (2 Abakorinto 12:7). Nubwo Pawulo atasobanuye ibyo bibazo ibyo ari byo, yavuze ko Imana ariyo yamufashaga kubyihanganira.
Abakristo bo muri iki gihe nabo bahura n’ibibazo bitandukanye kandi bagatotezwa. Bahumurizwa no kumenya ko imbaraga z’Imana zishobora kubafasha kwihanganira ibyo bibazo bahura nabyo. Kimwe na Pawulo, bashobora kuvugana icyizere bati: ‘Iyo mfite intege nke ni bwo ngira imbaraga.’—2 Abakorinto 12:10.
Reba iyi videwo kugira ngo urebe ibivugwa mu gitabo cya 2 Abakorinto mu ncamake
a Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni nde?”