Igice cya 12
Icyo Umubatizo Wawe Usobanura
1, 2 (a) Kuki buri muntu muri twe agomba kwita ku mubatizo w’amazi? (b) Mu magambo make, wasubiza ute ibibazo byo muri paragarafu ya 2?
MU MWAKA wa 29 [mu gihe cyacu], Yesu yabatijwe yibijwe muri Yorodani. Yehova wabirebaga, ubwe yagaragaje ko abishimye. (Mat 3:16,17) Hashize imyaka itatu n’igice, nyuma yo kuzuka kwe, Yesu yahaye abigishwa be aya mabwiriza ngo: “Nahaw ubutware bgose mw ijuru no mw isi. Nuko mugende muhindur’ abantu bo mu mahanga yos’ abigishwa, mubabatiza.” (Mat 28:18, 19) Mbese warabatijwe, ukurikije iryo tegeko rya Yesu? Niba atari byo, mbese witegura kubikora?
2 Uko biri kose, ni iby’ingenzi gusobanukirwa byimazeyo umubatizo icyo ari cyo. Dore ibibazo bimwe bikwiye gusuzumwa: Mbese umubatizo Abakristo bahabwa muri iki gihe ufite ubusobanuro bumwe n’ubw’uwa Yesu? Mbese ibyo Bibiliya ivuga byose ku mu batizo birakureba? Tugomba gukora iki ngo tubeho duhuje n’umubatizo wa Gikristo wo mu mazi?
Imibatizo ya Yohana
3. Umubatizo wa Yohana wari waragenewe ba nde?
3 Hafi amezi atandatu mbere yuko Yesu abatizwa, Yohana Umubatiza yagiye kubwiriza mu butayu bw’i Yudaya. Dore ubutumwa bwe: “Mwihane, kuk’ ubgami bgo mw ijuru buri hafi.” (Mat 3:1, 2) Ku bw’ayo magambo, abantu baje baturutse mu gihugu hose kwicuza ibyaha byabo mu ruhame no kubatizwa na Yohana muri Yorodani. Umubatizo yabahaye wari ugenewe Abayuda.—Ibyak 13:23, 24; Luka 1:13-16.
4. (a) Kuki Abayuda bagombaga kwihana bidatinze? (b) Bagombaga gukora iki kugira ngo “batabatirishwa umuriro?”
4 Abo Bayuda bagombaga kwihana bidatinze. Koko rero, mu mwaka wa 1513 mbere y’igihe cyacu, ku musozi Sinayi, abasekuruza babo bari baragiranye isezerano ry’ishyanga ryose na Yehova. Nyamara ariko, Abayuda ntibari barasohoje inshingano z’iryo sezerano, ku buryo ryabaciragaho iteka ryo kuba ari abanyabyaha. Ubwo rero bari bageze mu kaga. ‘Umunsi wa Yehova ukomeye kand’uteye ubgoba’ wari warahanuwe na Malaki wari bugufi cyane. Uwo munsi wageze kuri Yerusalemu mu mwaka wa 70, uyizanira kurimbuka gutunguye. Yohana Umubatiza, wari ufitiye gusenga k’ukuri umwete nk’uwa Elia, yoherezwa mbere y’iryo rimbuka ‘ngo ategurire Yehova ubwoko bukwiye.’ Abagize ubwo bwoko bagombaga rero kwicuza ibyaha bari baracumuriye amategeko no gutegurira umutima wabo n’ubwenge bwabo kwakira Umwana w’Imana, bari bohererejwe na Yehova. (Mal 4:4-6; Luka 1:17, MN; Ibyak 19:4) Nk’uko Yohana yabisobanuye, uwo Mwana yari kubatirisha umwuka wera (umubatizo abigishwa b’indahemuka babonye uhereye kuri Pentekote yo mu wa 33) n’umuriro (ni ukuvuga irimbuka ryo muri 70 ryageze ku Bayuda baticuza). (Luka 3:16) Kugira ngo birinde kugerwaho n’uwo ‘mubatizo w’umuriro,’ Abayuda bo mu kinyejana cya mbere bagombaga kubatizwa mu mazi bikaba ikimenyetso cyo kwicuza bakagomba no kuba abigishwa ba Yesu Kristo bakimara kubibonera uburyo.
5. (a) Kuki Yohana yashidikanyije kubatiza Yesu? (b) Umubatizo wa Yesu wo mu mazi washushanyaga iki? (c) Yesu yafataga ate gusohozwa k’ubushake bumwerekeyeho bwa Se?
5 Mu basanze Yohana ngo babatizwe harimo na Yesu ubwe. Ariko se ni ukubera iki? Yohana yari azi neza ko Yesu adafite icyaha cyo kwicuza. Ku bw’ibyo, ahakana agira ati: “Kw ari jye war’ ukwiriye kubatizwa nawe; none ni wowe unsanze? “Ariko umubatizo wa Yesu wo wagombaga kugira ubusobanuro butandukanye [n’uwa Yohana]. Ni yo mpamvu yatumye Yesu asubiza ati: “Emera ubikore! kukw ari byo bidukwiriye, ngo dusohoze gukiranuka kose.” (Mat 3:13-15) Umubatizo w’Umwana w’Imana ntiwashoboraga kuba ikimenyetso cy’ukwihana kwe. Yesu kandi ntiyari akeneye kwiyegurira Yehova, kuko yari uwo mu ishyanga ryari ryaramaze kumwiyegurira. Mu ku batizwa afite imyaka 30, mu kigero Abayuda babaga bemewe ko bamaze gukura, Yesu yagaragaje ko yiyeguriye se wo mu ijuru kugira ngo asohoze ubushake bwihariye yari yaramugeneye. Koko rero, hari inshingano yihariye Imana yari yateganyirije “umuntu Kristo Yesu.” [Imana] yashakaga ko asohoza umurimo werekeye Ubwami akanatanga ho incungu ubugingo bwe butunganye bwa kimuntu, kugira ngo bibe n’urufatiro rw’ isezerano rishya. (Luka 8:1; 17:20, 21; Heb 10:5-10; Mat 20:28; 26:28; 1 Tim 2:5, 6) Yesu yitaye cyane ku cyo umubatizo we wo mu mazi wasobanuraga. Ntiyaretse hagira ikimurangaza ku murimo we. Kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwe ku isi, yitaye ku gukora icyo Imana ishaka.—Yoh 4:34.
Umubatizo wo mu rupfu
6. Ni uwuhe mubatizo wundi Yesu yabatijwe, kandi uwo mubatizo wamaze igihe kingana iki?
6 Mu busobanuro butaziguye bw’umubatizo we wo mu mazi, Yesu yanabatijwe undi mubatizo. Koko rero, yari azi ko ubutumwa yari yarahawe bwari kuzatuma atanga ubuzima bwe bwa kimuntu ho igitambo, kandi ko yari no kuzazurwa mu mwuka ku munsi wa gatatu. Rero, ibyo byari kuzamubaho yabisobanuye nk’umubatizo. Mu mwaka wa 29, uwo “mubatizo” waratangiye, ariko ntiwarangira mbere y’urupfu rwe n’izuka rye. Ni yo mpamvu, hafi y’imyaka itatu nyuma y’umubatizo we wo kwibizwa mu mazi, yashoboraga kuvuga atabeshye ati: “Harih’umubatizo nkwiriye kuzabatizwa; nyamun’ uburyo mbabazwa kugez’ ah’ uzasohorera.—Luka 12:50.
7. (a) Ni nde wundi kandi uhabwa umubatizo wo mu rupfu? (b) Ni nde utanga uwo mubatizo?
7 Abazimana na Kristo mu Bwami bwe bwo mu ijuru bagomba na bo kubatizwa mu rupfu. (Mar 10:37-40; Kolo 2:12) Koko rero, igihe bapfuye bareka burundu ubuzima bwabo bwa kimuntu, nka Yesu. Hanyuma, iyo bazutse baramusanga kugira ngo bategeke hamwe na we mu ijuru. Nta muntu n’umwe ufite ububasha bwo gutanga uwo mubatizo. Imana yonyine iwutanga iwunyujije ku Mwana wayo wo mu ijuru.
8. Ni mu buhe buryo abazimana na Kristo na bo “babatizwa muri Kristo Yesu?”
8 Nk’uko Ibyanditswe bibivuga, ababatizwa mu rupfu rwa Yesu “banabatizwa muri Kristo Yesu.” Kubw’ Umwuka wera ubageraho binyuze kuri Kristo, bunze ubumwe na we, we mutwe wabo, nk’ingingo “z’umubiri” we, ni ukuvuga z’itorero rye ryasizwe amavuta. Kubera ko uwo mwuka utuma bagaragaza imiterere ihebuje ya Kristo, dushobora kuvuga ko babaye “umwe na Kristo Yesu.”—Rom 6:3-5; 1 Kor 12:13; Gal 3:27, 28; Ibyak 2:32, 33.
Umubatizo wo mu mazi w’Abakristo
9. (a) Umubatizo wo mu buryo butegetswe muri Matayo 28:19 watangiye ryari? (b) Wifashishije ibibazo n’amasomo ya Bibiliya ari muri paragarafu, suzuma amahame Umukristo agomba gukurikiza kugira ngo ahuze rwose n’amagambo ya Yesu.
9 Abigishwa ba mbere ba Yesu babanje kubatirizwa mu mazi na Yohana. Nyuma y’ibyo bagaragarizwa Yesu nk’abashobora kuzaba abagize umugeni we mu buryo bw’umwuka. (Yoh 3:25-30) Bayobowe na Yesu, batanze na bo umubatizo wasobanuraga kimwe n’uwa Yohana. (Yoh 4:1-3) Cyakora, kuri Pentekote y’umwaka wa 33 [w’igihe cyacu] ni ho batangiye koko gusohoza umurimo wabo, ukaba wari ushingiye ku kubatiza “mw izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera.” (Mat 28:19) Nta gushidikanya rero urabona ko bikwiye kongera gusuzuma icyo iyo mvugo isobanura dukoresheje amasomo ya Bibiliya ari kumwe n’ibibazo bikurikira:
Kugira ngo tubatizwe “mw’izina rya Data wa twese,” ni iki tugomba kwemera kuri we? (2 Abami 19:15; Zab 3:8; 73:28; Yes 6:3; Rom 15:6; Heb 12:9; Yak 1:17)
Ubatizwa “mw’izina ry’Umwana” agomba kwemera iki? (Mat 16:16, 24; Fili 2:9-11; Heb 5:9, 10)
Umuntu ubatizwa mu izina “ry’umwuka wera” agomba kwizera iki? (Luka 11:13; Yoh 14:16, 17; Ibyak 1:8; 10:38; Gal 5:22, 23; 2 Pet 1:21)
10. (a) Muri iki gihe umubatizo wa Gikristo wo mu mazi usobanura iki? (b) Utandukaniye he n’umubatizo wa Yesu? (c) Umuntu wujuje ibisabwa bivugwa muri Bibiliya, igihe abatijwe ahinduka iki?
10 Aba mbere mu kubatizwa hakurikijwe ayo mabwiriza ya Yesu babaye Abayuda (cyangwa abanyamahanga bafashe idini y’Abayuda). Kuba ishyanga ryabo ryari ryaramaze kwiyegurira Imana, na yo yabitayeho mu buryo bw’umwihariko kugeza mu mwaka wa 36. Ku rundi ruhande, igihe igikundiro cyo kuba Abakristo cyahawe Abasamariya, nyuma abantu bo mu mahanga nyakuri (cyangwa abatari Abayuda), bagombye, mbere yo kubatizwa, kwiyegurira Yehova ku giti cyabo kandi batizigamye kugira ngo bamukorere ari abigishwa b’Umwana we. Nubu ni cyo umubatizo wa Gikristo wo mu mazi ugisobanura, haba ku Bayuda cyangwa ku batari Abayuda. Uwo “mubatizo wonyine” ni wo wemewe ku bahinduka Abakristo b’ukuri bose. Ubagira abahamya b’Abakristo ba Yehova, abakozi b’Imana babyemerewe.—Ef 4:5; 2 Kor 6:3, 4.
11. (a) Umubatizo wa Gikristo uhuje n’iki, kandi mu buhe buryo? (b) Ubwo rero Umukristo akizwa iki?
11 Uwo mubatizo ufite agaciro kanini imbere y’Imana. Amaze kwibutsa iyubakwa ry’ inkuge yatumye Noa n’umuryango we barokoka umwuzure, intumwa Petero yerekeje abasomyi kuri iyi ngingo. Yaranditse ati: “Na n’ub’ amazi ni y’ akibakiza namwe, mu buryo bg’igishushanyo cyo kubatizwa; icyakora, s’ukw akurahw ico ryo ku mubiri, ahubgo n’ isezerano ku Mana ry’umutim’ uticir’ urubanza, ribakirisha kuzuka kwa Yesu Kristo.” (1 Pet 3:21) Koko rero inkuge yari ikimenyetso kigaragara gihamya ko Noa yari yariyeguriye Imana kugira ngo akore icyo ishaka, kandi ko yari yarakomeje gukorana umurava umurimo Imana yari yaramushinze. Ni cyo cyatumye ashobora kurokoka. Nk’uko ibyo bimeze, abiyegurira Yehova babitewe n’ukwizera bafitiye Yesu Kristo wazutse, bakabigaragaza mu kubatizwa, hanyuma bakanakomeza gukora koko ibyo Imana ishaka, bumvira ibyo isaba abakozi bayo muri iki gihe, abongabo bakizwa iki gihe kibi cya none. (Gal 1:3, 4) Ntibakijyana n’abandi b’iyi si bagana ku kurimbuka. Bakize iyo nzira, kandi Imana yabahaye umutimanama utuje.
Dusohoze inshingano zacu
12. Kuki umubatizo ubwawo atari wo wonyine icyemezo cy’agakiza?
12 Twaba twibeshya tuvuze ko umubatizo ari wo wonyine icyemezo cy’agakiza. Nta wundi ugirira akamaro uretse uwiyeguriye Yehova by’ukuri binyuze kuri Yesu Kristo maze guhera ubwo agasohozanya ubudahemuka iby’Imana ishaka kugeza ku mperuka.—Mat 24:13.
13. (a) Imana ishaka ko Abakristo babatijwe bakoresha ubuzima bwabo bate? (b) Inyigisho ya Gikristo yagombye kugira gaciro ki kuri twe?
13 Ku byerekeye Yesu, ubushake bw’Imana bwari bwerekeye uburyo yari agiye gukoresha ubuzima bwe bwa kimuntu. Yesu yagombaga kwigomwa ubuzima bwe mu rupfu rw’ igitambo. Ku ruhande rwacu, tugomba gutura Imana umubiri wacu, kugira ngo tugire imibereho irimo kwigomwa. Mu yandi magambo, tugomba gukoresha uwo mubiri mu gukora ibyo Imana ishaka gusa. (Rom 12:1, 2) Iyo ntego nta bwo tuzayigeraho na busa niba twitwaye nk’isi idukikije tubizi neza, cyangwa niba ubuzima bwacu tubushyira mu mirimo y’ubwikunde, Imana tukayikorera gusa by’urwiyerurutso, nubwo byaba rimwe na rimwe. (1 Pet 4:1-3; 1 Yoh 2:15-17) Yesu yibukije Umuyuda wari umubajije icyo yagombaga gukora ngo abone ubugingo buhoraho, akamaro ko kugira imibereho irangwa n’imico itanduye, nyuma atsindagiriza ko ari ngombwa kumukurikira, inyigisho ya Gikristo akayigira intego y’ibanze mu kubaho kwe. Inyigisho ya Gikristo ntigomba kuza nyuma yo guhihibikanira iby’umubiri.—Mat 19:16-21.
14. (a) Ni iyihe nshingano yerekeye Ubwami ireba Abakristo bose? (b) Wifashishije ishusho yo ku ipaji 101, vuga uburyo bumwe na bumwe dushobora gukoresha muri uwo murimo bikagira akamaro? (c) Niba twifatanya koko muri uwo murimo n’umutima wacu wose, twaba tugaragaza iki)?
14 Ni ngombwa kandi kwibuka ko kuri Yesu, ubushake bw’Imana bwari bukubiyemo umurimo w’ingenzi cyane werekeye Ubwami. Ni koko, Yesu yari yarasizwe [amavuta] kugira ngo abubere Umwami. Ariko kandi, igihe yari ku isi, yanabaye umuhamya w’ Ubwami w’umunyamwete. Dufite natwe umurimo w’ubuhamya umeze nk’uwo tugomba gukora, kandi dufite impamvu nziza yo kuwitangira n’ umutima wacu wose. Bityo, tuzagaragaza ko twubaha cyane ubutegetsi bwa Yehova kandi ko dukunda bagenzi bacu. Ikindi, tuzerekana ko twunze ubumwe n’abandi basenga Imana nidukomeza gushikama mu nzira yacu igana intego, ari yo buzima bw’iteka munsi y’ubutegetsi bw’ubwo Bwami.
Isubiramo
● Ni izihe ngingo rusange kandi ni irihe tandukaniro ry’umubatizo wa Yesu n’umubatizo wo mu mazi uko utangwa muri iki gihe?
● Umubatizo wa Yohana wari ugenewe ba nde? Ni nde uhabwa umubatizo wo mu rupfu? Ni nde “ubatizwa muri Kristo Yesu?”
● Tugomba gukora iki ngo dusohoze inshingano zizanwa n’umubatizo wo mu mazi?
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 101]
Ubwiriza ute?
Ku nzu n’inzu
Mu gusubira kureba abantu bashimishijwe
Mu kuyobora ibyigisho bya Bibiliya imuhira
Mu muhanda
Ku banyeshuri bagenzi bawe
Ku bakozi bagenzi bawe