Indirimbo 29
Mwebwe Bahamya nimujye mbere!
1. Abakozi b’Imana biteguye,
Kwamamaza ubutumwa bwiza bwayo.
N’ubwo Satani abarwanya,
Bazakomeza gushikama.
Inyikirizo
2. Nta butabera n’ukuri mu bantu.
Izina rya Yehova riramaganwa.
Ngaho nimubiharanire
Mu bigiranye, ubutwari.
Inyikirizo
3. Ngabo za Yehova nimube maso.
Ntimushake kwemerwa n’isi n’abayo,
Mwirinde Umwanda w’iyi si,
Muzakomeze gushikama.
Inyikirizo
Ngaho nimujye mbere, mwa Bahamya mwe!
Nimwifatanye mu murimo w’Imana!
Mutangaze Ubwami bwegereje,
N’imigisha yabwo izaramba!