Indirimbo ya 43
Nimujye mbere, mwebwe bakozi b’Ubwami!
1. Ngaho mubwirize Ubwami
Muri buri gihugu.
Nimukunde bagenzi banyu,
Mufashe abitonda.
Kubahiriza umurimo
Twita ku by’imyambarire.
Ni umurimo ukomeye
Tuzahimbaza Yehova!
Inyikirizo
2. Abashya cyo nimujye mbere,
Muhabwe ubuzima.
Mwibagirwe ibyo mwasize,
Mukomezwe n’Ijambo.
Kuko muri intumwa nziza,
Mujye mwirinda iyi si.
Ni ngombwa bakozi b’Imana,
Ko mwirinda iby’iyi si.
Inyikirizo
3. Nitujye mbere twese hamwe,
Abasizwe n’abandi.
Basaza, bana n’abagore,
Mugundire ukuri.
Dufite inshingano yera
Turusheho kuyubaha.
Hahirwa abita ku kuri
Abubahisha Imana.
Inyikirizo
Cyo jya mbere,
Bwiriza Ubwami hirya no hino.
Cyo jya mbere,
Nimujye mu ruhande rwa Yehova.