Igice cya 1
Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo y’Umunezero!
1. Tumenya dute ko Imana itwifuriza umunezero?
IBYAHISHURIWE YOHANA—icyo gitabo gishishikaje kigeza amagambo y’Imana ku ndunduro y’umunezero. Kuki twavuga ko ari iyo “umunezero”? Kubera ko uwandikishije Bibiliya yitwa ‘Imana [ihora] inezerewe’ itanga ‘ubutumwa bwiza bw’ikuzo’ ku bayikunda. Yifuza ko na twe twanezerwa. Bityo, igitabo cy’Ibyahishuwe gitangira kiduhamiriza gitya ngo “Hahirw’ ūsom’ amagambo y’ubu buhanuzi.” Kandi mu gice cyacyo giheruka haravuga ngo “Hahirw’ uwitonder’ amagambo y’ubuhanuzi bg’iki gitabo.”—1 Timoteo 1:11; Ibyahishuwe 1:3; 22:7.
2. Tugomba gukora iki kugira ngo tubone umunezero binyuriye ku gitabo cy’Ibyahishuwe?
2 Ni gute twabona umunezero binyuze mu gitabo cy’Ibyahishuwe? Ni mu kwihatira gufindura ibimenyetso cyangwa amarenga atangaje yo muri cyo, kandi tukabikurikiza. Bityo twamenya uko amateka y’umuntu yagiye ahindagurika vuba hano azagira irangira ririmo akaga, igihe Imana na Yesu Kristo bazaciraho iteka iyi gahunda mbi ya none kandi bakayisimbuza “ijuru rishya n’isi nshya” aho ndetse ‘n’urupfu rutazabaho ukundi’ (Ibyahishuwe 21:1, 4). Mbese, twese ntitwishimira kuba mu isi imeze ityo aho amahoro n’umutekano nyakuri bizaba? Ibyo bizadushobokera ari uko dukujije ukwizera kwacu binyuze mu cyigisho cy’ijambo ry’Imana, ririmo n’ubuhanuzi bushishikaje bw’Ibyahishuwe.
Apocalypse—Ni Iki?
3. Abantu benshi batekereza ko amagambo Apocalypse na Harmagedoni asobanura iki?
3 Mbese, nanone [mu Gifaransa] Apocalypse ntiyitwa igitabo cya Révélation ariyo Ibyahishuwe mu Kinyarwanda? Koko rero, “ibyahishuwe” ni ubusobanuzi bw’Ikinyarwanda bw’ijambo a·po·kaʹly·psis mu mvugo y’Ikigereki. Abantu benshi bitiranya ‘Apocalypse’ n’irimbuka ry’isi ritewe n’intambara y’intwaro za kirimbuzi. Mu mugi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahakorerwa umubare munini w’ibisasu bya kirimbuzi, abantu batwawe n’iby’amadini bakunda kuvuga ngo “Ni twe izabanza guhitana.” Naho ku bayobozi b’amadini bo muri ako gace ngo “ntibemera gusa ko Harmagedoni izaza ari simusiga ahubwo bemera ko inegereje, kandi ko intambara ya nyuma hagati y’imbaraga z’icyiza n’iz’ikibi, iz’Imana n’iza Satani, izaba mu buryo bw’irimbura ry’intwaro za kirimbuzi.”a
4. Mu by’ukuri ijambo “Apocalypse” risobanura iki, kandi ni kuki bikwiriye ko igitabo cya nyuma cya Bibiliya cyitwa “Ibyahishuwe”?
4 Ariko se Apocalypse ni iki? Inkoranyamagambo [dictionnaires] zirisobanura mu magambo nk’aya ngo “irimbuka ryugarije ry’ibyaremwe byose,” ariko ijambo ry’Ikigereki a·po·kaʹly·psis ahanini risobanura “kuvumbura” cyangwa “guhishura.” Ni yo mpamvu bikwiriye ko igitabo cya nyuma cya Bibiliya cyitwa “Ibyahishuwe.” Ntihabonekamo ubutumwa bubonetse bwose bw’iherezo ry’isi budafite ishingiro, ahubwo dusangamo ihishurwa ry’ukuri kw’Imana gutuma imitima yacu igira ibyiringiro by’umunezero n’ukwizera kutanyeganyega.
5. (a) Ni nde uzarimburwa kuri Harmagedoni, kandi ni nde uzarokoka? (b) Ni iyihe migisha itangaje y’igihe kizaza itegereje abazarokoka Harmagedoni?
5 Mu by’ukuri, igitabo cya nyuma cya Bibiliya kivuga ko Harmagedoni ari ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana ishobora byose’ (Ibyahishuwe 16:14, 16). Ariko iyo ntambara ntaho izaba ihuriye n’irimbura ry’intwaro za kirimbuzi! Uko bigaragara irimbuka nk’iryo ryaba ari ugutsembaho burundu ubuzima bwose ku isi. Ibinyuranye n’ibyo, ijambo ry’Imana riduha gihamya itera umunezero ko ababi gusa barwanya Imana bonyine, ari bo bazarimburwa n’imbaraga ziri munsi y’ubuyobozi bwayo (Zaburi 37:9, 10; 145:20). Umukumbi munini w’abantu bavuye mu mahanga yose bazarokoka urubanza rw’Imana kuri Harmagedoni. Hanyuma Kristo Yesu azaragira abo bantu kandi abayobore ku buzima bw’iteka muri paradizo yo ku isi. Mbese, ntiwakwifuza kuba mu mubare wabo? Igishimishije, Ibyahishuwe biragaragaza ko ibyo bishoboka!—Ibyahishuwe 7:9, 14, 17.
Gufindura Ubwiru bw’Imana
6. Uko imyaka yagiye ikurikirana, ni ibihe bitabo Sosayiti Watch Tower yasohoye bisobanura Ibyahishuwe?
6 Uhereye mu wa 1917, Sosayiti Watch Tower yasohoye igitabo The Finished Mystery (Le mystère accompli), cyasobanuraga igitabo cya Ezekieli n’icy’Ibyahishuwe umurongo ku wundi. Nyuma, mu gihe ibibaho mu isi byahishuraga isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya, mu gihe gikwiriye hateguwe ibitabo bibiri byitwa Light (Lumière), byasohotse mu wa 1930. Ibyo byatumye habaho icyigisho kivuguruye ku gitabo cy’Ibyahishuwe. Urumuri rwakomeje ‘gukura ku bakiranutsi’ ku buryo mu wa 1963 Sosayiti yanditse igitabo cy’amapaji 704 cyitwa “Babylon the Great Has Fallen!” God’s Kingdom Rules! (“Babylone la grande est tombée!” le Royaume de Dieu a commencé son règne! cyasohotse mu wa 1969 mu Gifaransa). Kivuga mu buryo burambuye amateka yo gukura no kugwa kwa Babuloni Ikomeye, Ubwami bw’isi yose bw’idini y’ikinyoma, kandi kikarangiza gisesengura ibice icyenda bya nyuma by’Ibyahishuwe. Kubera ko ‘inzira y’abakiranutsi yagendaga irushaho kubona,’ cyane cyane ku bihereranye n’umurimo wo mu matorero, mu wa 1969 hasohotse igitabo cy’amapaji 384, cyitwa “Then Is Finished the Mystery of God,” (“Alors sera consommé le mystère de Dieu,” cyasohotse mu wa 1972 mu Gifaransa), gisesengura ibice 13 bya mbere by’Ibyahishuwe.—Zaburi 97:11; Imigani 4:18.
7. (a) Kuki Sosayiti yasohoye iki gitabo cy’Ibyahishuwe? (b) Ni izihe mfashanyigisho ziri muri iki gitabo zateganirijwe abasomyi?
7 Kuki muri iki gihe hagombaga gusohoka ikindi gitabo ku Byahishuwe? Igice kinini cy’ubusobanuro bwatanzwe burarambuye cyane, kandi ntibyashobotse kubuhindura no kubutangaza mu ndimi nyinshi. Ubwo rero byabaye ngombwa gusohora umubumbe umwe w’igitabo ku Byahishuwe kandi mu rugero rutuma cyandikwa mu ndimi nyinshi. Ikindi kandi haboneweho umwanya wo gushyira muri icyo gitabo imfashanyigisho zigizwe n’amashusho, ingero n’ubusobanuro buhinnye zazafasha abasomyi gusobanukirwa byuzuye akamaro k’ubwo buhanuzi butangaje.
8. Ni iyihe mpamvu ikomeye cyane yatumye iki gitabo cyandikwa?
8 Indi mpavu ikomeye yatumye iki gitabo gisohoka ni ukugendana n’ukuri kwahishuwe muri iki gihe. Yehova akomeza gutanga urumuri rwinshi cyane ku busobanuro bw’Ijambo rye, kandi twiteze ko ubumenyi bwacu ku gitabo cy’Ibyahishuwe, no ku bundi buhanuzi, buzarushaho kwiyongera uko tugenda twegera umubabaro ukomeye (Matayo 24:21; Ibyahishuwe 7:14). Ni ngombwa ko tubisobanukirwa neza. Dore ndetse ibyo intumwa Petero yanditse ku buhanuzi bw’Imana: “Muzaba mukoze neza, ni muryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikir’ ahacuz’ umwijima, rigakesh’ ijoro, rikagez’ ahw inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.”—2 Petero 1:19.
9. (a) Ni iki Imana izarema dukurikije Ibyahishuwe n’ubundi buhanuzi? (b) Isi nshya ni iki, kandi ni gute ushobora kurokoka ngo winjiremo?
9 Ibyahishuwe byongera ubuhamya bwabyo ku bundi buhanuzi bwinshi bwa Bibiliya, bigaragaza ko Yehova Imana afite umugambi wo kurema ijuru rishya n’isi nshya (Yesaya 65:17; 66:22; 2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:1-5). Mbere na mbere ubutumwa bwe bubwirwa Abakristo basizwe, abo Yesu yaguze amaraso ye kugira ngo bategekane na we mu ijuru rishya (Ibyahishuwe 5:9, 10). Ariko nanone ubu butumwa bwiza buzakomeza ukwizera kwa za miriyoni z’abantu bifuza ubuzima bw’iteka munsi y’Ubwami bwa Kristo. Mbese, uri umwe muri abo? Ubwo rero, Ibyahishuwe bizakuza icyiringiro cyawe cyo kuba muri paradizo no kuba mu bagize isi nshya, aho uzishimira amahoro menshi, n’ubuzima buzira umuze n’imigisha y’Imana itarondoreka y’iteka ryose (Zaburi 37:11, 29, 34; 72:1, 7, 8, 16). Niba wifuza kurokoka no kwinjira muri iyo si nshya, koko rero ni ngombwa kwitondera ibivugwa mu Byahishuwe by’igihe kigana ku ndunduro ubu yegereje.—Zefania 2:3; Yohana 13:17.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Süddeutsche Zeitung, Munich, mu Budage, ku wa 24 Mutarama 1987.
[Ifoto yuzuye ipaji ya 7]