“Ubutumwa bwiza” bushimishije bwo muri Apocalypse
“Mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose, ngo abubwir[e] abari mu isi.”—IBYAHISHUWE 14:6.
1. N’ubwo Abahamya ba Yehova bemera ko igitabo cya Apocalypse cyahumetswe, kuki atari “agatsiko k’ingirwadini gasura apocalypse”?
MU BURYO bunyuranye n’ibirego Abahamya ba Yehova bashinjwa, ntibagize “agatsiko k’ingirwadini gasura apocalypse” cyangwa “agatsiko k’idini kibanda ku by’umunsi w’urubanza.” Icyakora, bemera ko Apocalypse, cyangwa igitabo cy’Ibyahishuwe ari kimwe mu bigize Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Ni iby’ukuri ko Ibyahishuwe bikubiyemo ubutumwa bw’urubanza ruzasohorezwa ku babi. Ariko kandi, mu murimo abagaragu b’Imana bakora wo gutanga ubuhamya mu ruhame, bibanda ku byiringiro bihebuje biboneka muri Bibiliya, hakubiyemo n’ibiboneka muri Apocalypse, cyangwa Ibyahishuwe. Bityo rero, nta kintu icyo ari cyo cyose bongera cyangwa bakura ku magambo y’ubuhanuzi akubiyemo.—Ibyahishuwe 22:18, 19.
Abatangaza Ubutumwa Bwiza Bushimishije
2. Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe imwe n’imwe Abahamya ba Yehova bakunze gukoresha mu murimo wabo wo kubwiriza?
2 Impamvu ishingiye ku Byanditswe ikunze gutangwa ku bihereranye n’igituma Abahamya ba Yehova bakora umurimo wo kubwiriza mu ruhame, ishingiye ku magambo yavuzwe na Yesu agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzatangazwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize.” (Matayo 24:14, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) None se, ‘ubwo butumwa bwiza bw’Ubwami’ ni ubuhe? Abahamya benshi basubiza basubira mu mirongo yo mu Byahishuwe igice cya 20 n’icya 21, yerekeza ku Butegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi hamwe n’ubutegetsi bw’Ubwami bwe no ku muryango wa kimuntu, aho urupfu, kuboroga no kuribwa ‘bitazabaho ukundi.’—Ibyahishuwe 20:6; 21:1, 4.
3. Umurimo Abahamya ba Yehova bakorera mu ruhame uhwanye n’ubuhe butumwa?
3 Kubera ko Abahamya ba Yehova ari bo batangaza ubwo butumwa bwiza bushimishije, mu by’ukuri ni abavugizi b’intumwa yo mu ijuru y’ikigereranyo, na yo ifite ubutumwa busobanurwa mu Byahishuwe. “Mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose, ngo abubwir[e] abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose” (Ibyahishuwe 14:6). “Ubutumwa bwiza bw’iteka ryose” bukubiyemo itangazo rivuga ko “ubwami [cyangwa ubutegetsi] bw’isi bubaye ubw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we,” kandi ko “igihe” cyagenwe na Yehova cyo “kurimburiramo abarimbura isi” kigeze (Ibyahishuwe 11:15, 17, 18). Mbese, ubwo si ubutumwa bwiza koko?
Icyo Igitabo cy’Ibyahishuwe Kiduhishiye
4. (a) Ni ukuhe kuri kw’ibanze kuvugwa mu gice cya 1 cy’Ibyahishuwe? (b) Ni iki abifuza kungukirwa n’ubutumwa bwiza bushimishije basabwa?
4 Igice kibimburira igitabo cy’Ibyahishuwe kigaragaza ko Yehova ari ‘Alufa na Omega, uriho, kandi wahozeho, kandi uzahoraho, ni we ushobora byose.’ Kandi kigaragaza ko Umwana we, ari we Yesu Kristo, ari ‘umugabo wo guhamya ukiranuka,’ “imfura yo kuzuka,” akaba n’“utwara abami bo mu isi.” Nanone kandi, cyerekeza kuri Yesu kivuga ko ari “udukunda, kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye” (Ibyahishuwe 1:5, 8). Bityo rero, kuva mu ntangiriro, igitabo cy’Ibyahishuwe gisobanura neza ukuri kw’ibanze kurokora ubuzima. “Abari mu isi” bazungukirwa n’ubutumwa bwiza bushimishije bagezwaho, ari uko gusa bemeye ko Yehova ari umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi, bakizera amaraso ya Yesu yamenwe, kandi bakizera ko Yehova yamuzuye kandi ko ubu Kristo ari Umutegetsi w’isi washyizweho n’Imana.—Zaburi 2:6-8.
5. Mu gice cya 2 n’icya 3 cy’Ibyahishuwe, Kristo avugwaho kuba akora uwuhe murimo?
5 Ibice bibiri bikurikiraho bigaragaza ko Kristo Yesu ari Umugenzuzi wo mu ijuru wuje urukundo w’amatorero y’abigishwa be bo ku isi. Umuzingo w’igitabo cyandikiwe amatorero arindwi ya Gikristo yatoranyijwe yari ari muri Aziya Ntoya mu kinyejana cya mbere, wari ukubiyemo inkunga n’inama itajenjetse itureba no muri iki gihe. Ubutumwa bwohererejwe ayo matorero, ubusanzwe butangizwa amagambo nk’aya ngo “nzi imirimo yawe” cyangwa ngo “nzi amakuba yawe” (Ibyahishuwe 2:2, 9). Ni koko, Kristo yari azi neza ibyari birimo bibera mu matorero y’abigishwa be. Bamwe yarabashimiye kubera urukundo rwabo, ukwizera kwabo, imihati bagiraga mu murimo, kwihangana hamwe no kuba bari abizerwa ku bihereranye n’izina rye n’ijambo rye. Abandi bo yarabacyashye kubera ko bari bararetse urukundo bakundaga Yehova n’Umwana we rugakonja, cyangwa bari barishoye mu busambanyi, gusenga ibigirwamana, cyangwa kwirema ibice gushingiye ku buhakanyi.
6. Ni iki iyerekwa ryanditswe mu gice cya 4 rifasha abantu gusobanukirwa?
6 Igice cya 4 gitanga iyerekwa riteye ubwoba ry’intebe y’ubwami yo mu ijuru ya Yehova Imana. Kidusogongeza ku ishusho y’ikuzo y’ukuhaba kwa Yehova n’iy’imiterere y’ubutegetsi bwo mu ijuru azakoresha. Abategetsi bambitswe amakamba, intebe zabo z’ubwami zikaba zigose intebe y’ubwami bw’isi n’ijuru iri hagati yazo, baramya Yehova maze bakavuga bati “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho, kandi icyatumye biremwa, ni uko wabishatse.”—Ibyahishuwe 4:11.
7. (a) Marayika ahamagarira abatuye isi gukora iki? (b) Ni ikihe gice cy’ingenzi kigize umurimo wacu wo kwigisha?
7 Mbese, ibyo haba hari icyo bisobanura ku bantu bariho muri iki gihe? Kirahari rwose. Niba bifuza kuzabaho mu gihe cy’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi, bagomba kwita ku magambo atangazwa na ‘marayika uguruka aringanije ijuru,’ agira ati “nimwubahe Imana, muyihimbaze; kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye” (Ibyahishuwe 14:6, 7). Imwe mu ntego z’ibanze z’umurimo wo kwigisha Bibiliya ukorwa n’Abahamya ba Yehova, ni iyo gufasha “abari mu isi” kumenya Yehova kandi bakamusenga, bakemera ko ari we Muremyi, kandi bakagandukira ubutware bwe bw’ikirenga bukiranuka babigiranye umutima ukunze.
Umwana w’Intama Akwiriye Guhabwa Icyubahiro
8. (a) Kristo agaragazwa ate mu gice cya 5 n’icya 6? (b) Ni irihe somo abantu bose bumva ubutumwa bwiza bavana muri iryo yerekwa?
8 Ibice bibiri bikurikiraho, ni ukuvuga icya 5 n’icya 6, bigaragaza ko Yesu Kristo ari Umwana w’Intama wagaragaye ko ari we ukwiriye kubumbura umuzingo w’igitabo cyafatanyishijwe ibimenyetso birindwi, bityo agahishura mu mvugo y’ikigereranyo ibintu birimo bibaho muri iki gihe. (Gereranya na Yohana 1:29.) Amajwi aturuka mu ijuru abwira uwo Mwana w’Intama w’ikigereranyo ati “ni wowe ukwiriye kwenda igitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije, kuko watambwe, ugacungurira Imana abo mu miryango yose no mu ndimi zose no mu moko yose no mu mahanga yose, ubacunguje amaraso yawe, ukabahindurira Imana yacu kuba abami n’abatambyi, kandi bazīma mu isi” (Ibyahishuwe 5:9, 10). Iryo yerekwa ryigisha ko bishingiye ku maraso ya Kristo yamenwe, hari abantu bamwe baturuka imihanda yose bahamagarirwa kuzabana na we mu ijuru, maze ‘bakīma mu isi.’ (Gereranya n’Ibyahishuwe 1:5, 6.) Umubare wabo ntarengwa ugaragazwa nyuma y’aho mu Byahishuwe.
9. Kristo agaragazwa ate mu gice cya 6?
9 Nanone kandi, muri iryo yerekwa Kristo avugwaho kuba agendera ku ifarashi y’umweru yambaye ikamba, “agenda anesha, kandi ngo ahore anesha.” Igishimishije, ni uko azanesha ingaruka mbi zashushanywaga na ba bantu batatu bagenderaga ku mafarashi bavugwa mu gitabo cya Apocalypse, ubukana bavudukana kuri ayo mafarashi yabo bukaba bwaratumye intambara, inzara n’urupfu bigera ku bantu kuva mu mwaka wa 1914 waranzwe n’ihinduka rikomeye (Ibyahishuwe 6:1-8). Uruhare rwihariye Kristo Umwana w’Intama w’Imana afite mu gutuma abantu babona agakiza, hamwe no mu isohozwa ry’imigambi ihebuje ya Yehova, ni wo mutwe w’ibanze ukunze kugarukwaho kenshi mu murimo wo kwigisha Bibiliya ukorwa n’Abahamya ba Yehova.
10. (a) Ni ibihe bintu by’ingenzi tumenyeshwa mu gice cya 7? (b) Ni gute Kristo yavuze yerekeza ku bahabwa Ubwami?
10 Igice cya 7 gikubiyemo ubutumwa bwiza bushimishije rwose. Mu gitabo cy’Ibyahishuwe ni ho honyine dusanga umubare w’abantu Yesu yise ‘umukumbi muto,’ abo Se w’Umwana w’Intama aha Ubwami (Luka 12:32; 22:28-30). Abo bantu bashyirwaho ikimenyetso na Yehova Imana binyuriye ku mwuka we (2 Abakorinto 1:21, 22). Intumwa Yohana, yahawe Ibyahishuwe, yatanze igihamya igira iti “numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso, ngo ni agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine” (Ibyahishuwe 7:4). Uwo mubare uzwi neza wemezwa nyuma y’aho mu kindi gice ko ari umubare w’abantu bose hamwe “bacunguriwe mu bantu” kugira ngo bategekane n’Umwana w’Intama ku Musozi Siyoni wo mu ijuru (Ibyahishuwe 14:1-4). N’ubwo amatorero ya Kristendomu atanga ibisobanuro bidafututse kandi bitemeza kuri uwo mubare, igishimishije ni uko intiti mu byerekeye Bibiliya yitwa E. W. Bullinger, yawerekejeho igira iti “ni ikintu cy’ukuri kivuzwe mu buryo bworoheje: muri iki gice ni umubare uzwi neza, mu buryo bunyuranye n’umubare udasobanutse neza.”
11. (a) Ni ubuhe butumwa bwiza bushimishije dusanga mu gice cya 7? (b) Ni ibihe byiringiro bishyirwa imbere y’abagize “[imbaga y’]abantu benshi”?
11 Ni uwuhe mubare udasobanutse neza Bullinger yerekezagaho? Ku murongo wa 9, intumwa Yohana yaranditse iti “hanyuma y’ibyo mbona [imbaga y’]abantu benshi, umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango n’am[o]ko yose n’indimi zose” (Ibyahishuwe 7:9). Ni bande bagize iyo mbaga y’abantu benshi, ni ikihe gihagararo bafite imbere y’Imana muri iki gihe, kandi se, ni iki bahishiwe mu gihe kizaza? Igisubizo kiboneka mu gitabo cya Apocalypse ni ubutumwa bwiza ku bantu batuye isi. Dusoma ngo “aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo, babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama.” Binyuriye ku kwizera amaraso ya Kristo yamenwe, bazarindwa mu gihe cy’‘umubabaro mwinshi.’ Kristo ‘azabuhira amasoko y’amazi y’ubugingo; kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo’ (Ibyahishuwe 7:14-17). Ni koko, abantu babarirwa muri za miriyoni bariho muri iki gihe, bashobora kuba mu bagize iyo mbaga y’abantu umuntu atabasha kubara bazarokoka ku iherezo ry’iyi gahunda mbi y’ibintu. Kubera ko bazaba bagendera ku buyobozi bw’Umwami Yesu Kristo mu gihe cy’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi, azabayobora ku buzima bw’iteka ku isi. Mbese ubwo si ubutumwa bwiza?
‘Amateka Yayo Ni Ay’Ukuri no Gukiranuka’
12, 13. (a) Kuva ku gice cya 8 kugeza ku cya 19 hakubiyemo iki? (b) Kuki abantu bafite imitima itaryarya batagombye kubuzwa amahwemo n’ubuhanuzi nk’ubwo?
12 Igice cya 8 kugeza ku cya 19, ni byo ahanini byatumye abantu babona ko igitabo cya Apocalypse, cyangwa Ibyahishuwe, ari igitabo gihanura ibyerekeye amakuba ateye ubwoba. Hakubiyemo ubutumwa bw’urubanza butamemetereza (bushushanywa n’amajwi y’impanda, ibyago hamwe n’inzabya z’umujinya w’Imana), ruzasohorezwa ku bice binyuranye bigize gahunda y’ibintu ya Satani. Izo manza zizabanza gusohorezwa mbere na mbere ku idini ry’ikinyoma (ni ukuvuga “Babuloni Ikomeye”), hanyuma zisohorezwe kuri gahunda za gipolitiki zitubaha Imana, zishushanywa n’inyamaswa z’inkazi.—Ibyahishuwe 13:1, 2; 17:5-7, 15, 16.a
13 Ibyo bice bisobanura igikorwa cyo kweza ijuru, bikagaragaza n’ukuntu Satani hamwe n’abadayimoni be birukanywe mu ijuru bakajugunywa ahahereranye n’isi. Ibyo biduha ibisobanuro rukumbi bihuje n’ubwenge, bigaragaza impamvu kuva mu mwaka wa 1914 ku isi habayeho amakuba atari yarigeze kubaho mbere hose (Ibyahishuwe 12:7-12). Nanone kandi, bisobanura mu mvugo y’ikigereranyo ibyerekeranye n’irimbuka rya gahunda mbi y’ibintu ya Satani yo ku isi (Ibyahishuwe 19:19-21). Mbese, abantu bafite imitima itaryarya bagombye guterwa ubwoba n’ibintu nk’ibyo bitangaje? Oya, kubera ko mu gihe Imana izaba irimo isohoza imanza zayo, ingabo zo mu ijuru zizarangurura ijwi zigira ziti “Haleluya! Agakiza n’icyubahiro n’ubutware ni iby’Imana yacu, kuko amateka yayo ari ay’ukuri no gukiranuka.”—Ibyahishuwe 19:1, 2.
14, 15. (a) Ni gute iyi gahunda mbi y’ibintu izavanwaho mu buryo burangwa no gukiranuka? (b) Kuki icyo gice cyo mu gitabo cya Apocalypse cyagombye kuba impamvu ituma abantu bafite imitima itaryarya bagira ibyishimo?
14 Yehova ntazashyiraho gahunda y’ibintu ikiranuka atabanje gukiza isi abayirimbura (Ibyahishuwe 11:17, 18; 19:11-16; 20:1, 2). Ariko kandi, nta leta n’imwe ya kimuntu cyangwa ya gipolitiki ifite ubutware cyangwa ububasha bwo kubikora. Yehova hamwe n’Umwami yashyizeho akaba n’Umucamanza, ari we Kristo Yesu, ni bo bonyine bashobora kubikora mu buryo bukiranuka.—2 Abatesalonike 1:6-9.
15 Nk’uko igitabo cya Apocalypse kibigaragaza mu buryo bwumvikana neza cyane, Yehova afite umugambi wo kuvanaho iyi gahunda mbi. Ibyo byagombye kuba impamvu ituma abagabo n’abagore ‘banihira ibizira bikorwa byose bikabatakisha,’ bagira ibyishimo (Ezekiyeli 9:4). Ibyo byagombye kubumvisha ko mu buryo bwihutirwa bagomba kwita ku ijwi rya marayika wahamagaraga afite ubutumwa bwiza bushimishije, wagize ati “nimwubahe Imana, . . . kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye; muramye Iyaremye ijuru n’isi” (Ibyahishuwe 14:7). Twifuza ko abantu nk’abo basenga kandi bagakorera Yehova bafatanyije n’Abahamya be, “bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu.”—Ibyahishuwe 12:17.
Ubutegetsi bw’Ikuzo bw’Imyaka Igihumbi
16. (a) Kuki amadini ya Kristendomu yanze kwemera ibyiringiro bihereranye n’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi? (b) Kuki Abahamya ba Yehova bizera ko isengesho ntangarugero rizasubizwa?
16 Igice cya 20 kugeza ku cya 22 by’igitabo cy’Ibyahishuwe, bikubiyemo urufatiro rushingiye ku Byanditswe rutuma tugira ibyiringiro by’uko hazabaho Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi. Aho ni ho honyine muri Bibiliya havuga mu by’ukuri ibyerekeye igihe cy’imyaka igihumbi kizabanziriza igihe cy’iteka cy’umunezero mu ijuru no mu isi. Amadini ya Kristendomu yanze kwemera ibyiringiro by’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi. Kubera ko inyigisho z’amadini zivuga ko abakiranutsi bajya mu ijuru naho ababi bakajya mu murimo w’ikuzimu, nta cyo zivuga ku bihereranye n’isi izahinduka paradizo. Isengesho ntangarugero risaba ko ‘ibyo [Imana] ishaka bibaho mu isi, nk’uko biba mu ijuru’ usanga nta cyo rivuze ku bayoboke benshi bo mu madini ya Kristendomu (Matayo 6:10). Ariko rero, si uko bimeze ku Bahamya ba Yehova. Bizera mu buryo butajegajega ko Yehova Imana ataremeye isi “ubusa” (NW) ahubwo ko “yayiremeye guturwamo” (Yesaya 45:12, 18). Bityo rero, ubuhanuzi bwa kera, isengesho ntangarugero n’ibyiringiro biboneka mu gitabo cya Apocalypse bihereranye n’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, byose birahuza. Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, azatuma ibyo Yehova ashaka bikorwa mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.
17. Ni iki kigaragaza ko “iyo myaka igihumbi” igomba gufatwa uko yakabaye?
17 Imvugo ngo “imyaka igihumbi” iboneka incuro esheshatu mu mirongo irindwi ibanza yo mu gice cya 20 cy’Ibyahishuwe. Ikintu cy’ingenzi tugomba kuzirikana ni uko ikoreshwa incuro enye iherekejwe n’ikinyazina “iyo,” ibyo bikaba bigaragaza ko yerekeza ku myaka igihumbi ifashwe uko yakabaye, aho kuba igihe kirekire kitazwi neza, nk’uko abenshi mu bantu bo muri Kristendomu batanga ibisobanuro ku bintu binyuranye bakwifuza ko tubyemera. Ni iki kizabaho mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi? Mbere na mbere, Satani azamburwa ubushobozi bwose bwo kuba yagira icyo akora muri icyo gihe cyose. (Ibyahishuwe 20:1-3; gereranya n’Abaheburayo 2:14.) Mbega ukuntu iyo ari inkuru nziza!
18. (a) Kuki Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bushobora kwitwa “umunsi” w’urubanza? (b) Ni iki kizabaho ku iherezo ry’imyaka igihumbi?
18 Kubera ko “ubucamanza” buhabwa ‘abazīmana na [Kristo] iyo myaka igihumbi,’ mu by’ukuri, icyo gihe gihwanye n’imyaka igihumbi ni “umunsi” w’urubanza. (Ibyahishuwe 20:4, 6; gereranya n’Ibyakozwe n’Intumwa 17:31; 2 Petero 3:8.) Abapfuye bazazuka maze, bo hamwe n’abazaba bararokotse ‘umubabaro mwinshi,’ bacirwe imanza zitabera hakurikijwe ibyo bakoze, cyangwa ibyo bazakora muri icyo gihe (Ibyahishuwe 20:12, 13). Ku iherezo ry’iyo myaka igihumbi, Satani azabohorwa amare igihe gito, kugira ngo agerageze abantu ubwa nyuma, nyuma y’aho we n’abadayimoni be n’abandi bantu abo ari bo bose b’ibyigomeke bazaba bari ku isi bamukurikira bazarimburwa iteka (Ibyahishuwe 20:7-10). Abantu bazatsinda icyo kigeragezo, amazina yabo azandikwa muri “cya gitabo cy’ubugingo” ubudasibangana, kandi bazinjira mu gihe cy’iteka cy’imibereho irangwa n’ibyishimo, bakorera Yehova kandi bamusenga bari ku isi izaba yahindutse paradizo.—Ibyahishuwe 20:14, 15; Zaburi 37:9, 29; Yesaya 66:22, 23.
19. (a) Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko amasezerano ahebuje aboneka mu gitabo cy’Ibyahishuwe azasohozwa nta kabuza? (b) Ni iki kizasuzumwa mu gice gikurikira?
19 Ubwo ni bwo butumwa bwiza bushimishije buvugwa mu gitabo cya Apocalypse. Nta bwo ari amasezerano y’abantu atagira shinge na rugero. Intumwa Yohana yaranditse iti “Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti ‘dore byose ndabihindura bishya.’ Kandi iti ‘andika, kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri’ ” (Ibyahishuwe 21:5). Ni iki tugomba gukora kugira ngo tugire uruhare mu isohozwa ry’ubwo butumwa bwiza bushimishije? Igitabo cy’Ibyahishuwe gikubiyemo inama nyinshi zigenewe abifuza gushimisha Imana. Gukurikiza izo nama bizatuma tugira ibyishimo bitagira imipaka, uhereye ubu ndetse no mu gihe kizaza, nk’uko igice gikurikira kizabigaragaza.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibisobanuro byuzuye ku byerekeranye n’igitabo cy’Ibyahishuwe, reba igitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, cyanditswe mu mwaka wa 1988, na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
Ingingo z’Isubiramo
◻ Ni ukuhe kuri kw’ibanze kuboneka mu Byahishuwe igice cya 4 kugeza ku cya 6 kugize igice cy’ingenzi cy’ubutumwa bwiza bushimishije?
◻ Ni ubuhe butumwa bwiza bushimishije mu Byahishuwe igice cya 7?
◻ Kuki abantu bafite imitima itaryarya batagombye kubuzwa amahwemo n’ubutumwa bw’urubanza buboneka mu Byahishuwe?
◻ Ni mu buhe buryo Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi buzaba buhwanye n’“umunsi” w’urubanza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Umwami Yesu Kristo azavanaho burundu intambara, inzara n’urupfu biba ku isi