Igice cya 14
Ni Nde Ujya mu Ijuru, Kandi Kuki?
1. Ni gute abantu benshi basubiza iki kibazo: Ni nde ujya mu ijuru, kandi kuki?
ABENSHI bemera ko “Abeza bose bajya mu ijuru.” Iyo ubajije impamvu, bamwe barasubiza ngo: “Ni ukugira ngo babane n’Imana” cyangwa ngo: “Ni ukubera igihembo cy’imyifatire yabo myiza.” Bibiliya yigisha iki kuli iyo ngingo?
2, 3. (a) Dufite cyemezo ki cy’uko abantu bamwe bazajya mu ijuru? (b) Ni ikihe kibazo gisaba igisubizo?
2 Bibiliya igaragaza neza ko Yesu yazuwe, ko yazamutse mu ijuru kandi ko abantu bazamusanga yo. Araye ali bupfe, Yesu yabwiye intumwa ze ati: “Mu rugo rwa Data harimw amazu menshi: Iyab’adahari, mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurir’ ahanyu. Kand’ ubwo ngiye kubategurir’ahanyu, nzagaruka mbajyan’iwanjye, ngw’ aho ndi, namwe muzabeyo.”—Yohana 14:1-3.
3 Mu mvugo yumvikana, Yesu yabamenyeshaga yuko bazajya mu ijuru ngo babe hafi ye. Intumwa Paulo yavuze kenshi [ibyerekeye] ibyo byilingiro. Urugero yaranditse ati: “Naho twebweho, iwacu ni mw ijuru, ni ho dutegerej’ Umukiza kw’azava, ni we Mwami Yesu Kristo.” (Abafilipi 3:20, 21; Abaroma 6:5; 2 Abakorinto 5:1, 2) Mu kwishingikiliza ayo masezerano, za miliyoni z’abantu zashyize umutima wabo ku buzima bw’ijuru. Aliko se abeza bose bajya mu ijuru?
MBESE, ABEZA BOSE BAJYA MU IJURU?
4, 5. Dufite gihamya ki cy’uko Dawidi ya Yobu batagiye mu ijuru?
4 Nyuma y’izuka lya Yesu, intumwa Petero yabwiye Abayuda ati: “Sogokuruza mukuru Dawidi . . . yarapfuye, . . . arahambwa . . . ndetse n’igituro cye kiracyar’iwacu n’ubu. Kukw atari Dawidi wazamutse mw ijuru.” (Ibyakozwe 2:29, 34) Bityo, umuntu mwiza Dawidi ntiyagiye mu ijuru. Aliko se bite ku mukiranutsi Yobu?
5 Mu bubabare bwe, Yobu yasenze Imana agira ati: “Icyamp’ukampish’ikuzimu [mu mva], ukandindira mu rwihisho, kugez’ubw’uburakari bwawe buzashirira, ukantegeker’igihe, kand’ ukazanyibuka!” Igihe cyo gupfa, Yobu yali ategereje kujya mu mva, aho atazagira icyo yumva, aliko ibyo ntibimubuze kugira ibyilingiro, kuko avuga ati: “Umuntu n’apfa, azonger’abeho? Naba nihanganiy’iminsi y’intambara yanjye yose [igihe azamara mu mva], ntegereje igihe cyanjye cyo kurekurwa. Wampamagara [nka zitaba], nakwitaba.”—Yobu 14:13-15.
6, 7. (a) Ni iki cyerekana ko nta muntu mbere ya Kristo wagiye mu ijuru? (b) Bizamera bite ku ndahemuka zose zapfuye mbere ya Kristo?
6 Yohana, wabatije Yesu, na we yali umuntu mwiza. Nyamara aliko Yesu yaravuze ati: “Umuto mu bwami bwo mw’ijur’ aramuruta.” (Matayo 11:11) Mu yandi magambo, Yohana ntiyali kujya mu ijuru. Hashize imyaka irenga 4.000 nyuma yuko Adamu na Eva bagoma, umuntu Yesu yagize ati: “Nta wazamutse ngw ajye yo, kerets’ Umwana w’umuntu [wamanutse] mu ijuru.”—Yohana 3:13.
7 Bityo nk’uko Yesu abivuga, nta muntu n’umwe wali wazamutse mu ijuru mu myaka 4.000 yali ishize kugeza mu gihe cye. Dawidi, Yobu na Yohana umubatiza bazazukira ubuzima [bw’iteka] ku isi. Mu by’ukuli, abizerwa bose bapfuye mbere yuko Yesu apfa bilingiraga kongera kubaho ku isi, si mu ijuru. Bazazurwa maze babe abayoboke bo ku isi b’ Ubwami bw’Imana.—Zaburi 72:7, 8; Ibyakozwe 17:31.
IMPAMVU ABIZERWA [BAMWE] BAZAJYA MU’IJURU
8. Ni ibihe bibazo ibisubizo byabyo ali iby’ingenzi, kandi kuki?
8 Kuki Yesu yagiye mu ijuru? Yagombaga kuhakora iki? Ibisubizo by’ibyo bibazo ni iby’ingenzi kuko abajya mu ijuru bazafatanya imilimo na Kristo. Ni iyo mpamvu nyine ituma bajyayo.
9, 10. Dukulikije Danieli, uretse Kristo, ni nde wundi ugomba gutegeka mu butegetsi bw’Imana?
9 Nk’uko twamaze kubibona, Yesu azategeka isi nshya ali Umwami w’ubutegetsi bwo mu ijuru bw’Imana. Imyaka amagana mbere yo kuza kwe ku isi, igitabo cya Danieli cyahanuye ko “Umwana w’umuntu” azahabwa “ubutware.” Uwo “Mwana w’umuntu” ni Yesu Kristo. (Mariko 14:41, 62) Danieli yungamo ati: “Ubutware bwe n’ubutware bw’iteka ryose, butazashira, kand’ubwami bwe, n’ubwami butazakurwaho.”—Danieli 7:13, 14.
10 Twitondere iki: dukulikije Danieli, uwo “Mwana w’umuntu” ntagomba kwima wenyine. Bibiliya iravuga iti ‘Maz’ ubwami n’ubutware . . . bihabwa ubwoko bw’abera b’Isumba byose. Ubwami bwabo n’ubwami buzahoraho iteka.’ (Danieli 7:27) Imvugo “ubwoko” n’“ubwami bwabo” birerekana ko abandi bazafatanya na Kristo mu butegetsi bw’Imana.
11. Ni iki cyerekana ko abigishwa ba mbere ba Kristo bazimana na we?
11 Ijoro lya nyuma yamaranye n’intumwa cumi n’umwe bizerwa, yababwiye ko bazaba abatware mu Bwami. “Ni mwe mwagumanye nanjye twihanganana mu byo nageragejwe; nanjye mbabikiy’ ubwami, nk’uko Data yabumbikiye.” (Luka 22:28, 29) Nyuma gato, intumwa Paulo na Timoteo bashyizwe muli ilyo sezerano, nk’uko aya magambo Paulo yabwiye Timoteo abihamya ati: “Nidukomeza kwihangana, tuzimana na we.” (2 Timoteo 2:12, MN) Intumwa Yohana na we yavuze “abazima ku isi” hamwe na Kristo.—Ibyahishuwe 5:9, 10; 20:6.
12. Ni ibiki byerekeye “urubyaro” rw’Aburahamu bigaragaza ko abategetsi bazungwa kuli Kristo?
12 Rero, abajya mu ijuru bahamagaliwe gutegekana na Kristo mu butegetsi bwo mu ijuru bw’Imana. Yesu ni “urubyaro” rukuru Imana ikamwungaho abantu, na bo, bahinduka “urubyaro,” nk’uko bivugwa na Bibiliya ngo: “Ubwo mur’aba Kristo, mur’urubyaro rw’Aburahamu, muri n’abaragwa nk’uko byasezeranijwe.”—Abagalatia 3:16, 29; Yakobo 2:5.
NI ABANTU BANGAHE BAJYA MU IJURU?
13. (a) Kuki impinja zitajya mu ijuru?( b) Yesu avuga ate abahabwa Ubwami?
13 Kubera ko bahamagaliwe gutegeka isi, abantu bajya mu ijuru ni abigishwa ba Yesu bageragejwe. Mu yandi magambo, impinja n’abana bato batagize icyo bagaragaza mu mulimo wabo wa Gikristo ntibajya mu ijuru. (Matayo 16:24) Ahubwo, nibapfa, bazazukira ubuzima ku isi. (Yohana 5:28, 29) Bityo, abantu bagomba kujya mu ijuru ni bake ugereranije n’abazaba ku isi munsi y’ubutegetsi bw’Ubwami. Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye, kuko So yishimara kubah’ubwami.”—Luka 12:32.
14. “Umukumbi muto” ujya mu ijuru ugizwe n’abantu bangahe?
14 Hazaba abategetsi bangahe? Mbese, umubare wabo uzagarukira ku ntumwa n’abigishwa ba mbere ba Yesu gusa? Oya, “umukumbi muto” si abo bonyine, dukulilikije Ibyahishuwe 14:1, 3: “Nuko ngiye kubona, mbon’Umwana w’Intama [Yesu Kristo] ahagaze ku musozi Sioni [yo mu ijuru], ahagararanye n’abant’ agahumbi n’inzov’enye n’ibihumbi bine . . ., bacunguwe [cyangwa bakuwe] mw’isi.” Umva ko abantu 144.000 gusa baboneka iruhande rw’Umwana w’Intama ku musozi Sioni yo mu ijuru. (Abaheburayo 12:22) Rero, aho kuvuga ko abeza bose bajya mu ijuru, Bibiliya itsindagiliza ko abantu 144.000 bonyine bizerwa kandi bageragejwe alibo bazemererwa [kujya] yo ngo bimane na Kristo.
IMPAMVU [YATUMYE] BATORANYWA KU ISI
15. Kuki Imana itoranya abategetsi b’Ubwami mu bantu?
15 Kuki abo bategetsi batoranywa mu bantu ntibatoranywe mu bamarayika? Kuko ku isi ali ho hashidikanijwe uburenganzira ku butegetsi bwa Yehova. Ni hano ku isi ubudahemuka bw’abantu ku Mana aliho bwashoboraga kugeragezwa n’intambara y’Umubeshyi. Ni hano ku isi nanone Yesu yagaragalije byuzuye umurava we ku Mana mu bigeragezo, akanahatangira ubugingo bwe ho inshungu y’abantu. Ngiyo impamvu yatumye Yehova arema “umukumbi muto” w’abantu akawunga ku Mwana we mu Bwami. Ku bw’ubudahemuka bwabo bagaragaza ko Umubeshyi yabeshye mu kwihandagaza avuga ko abantu bakorera Imana kubera inyungu yonyine. Byali bikwiye rero ko Yehova yisubilisha icyubahiro abantu.—Abefeso 1:9-12.
16. Kuki dushobora gushimira ko abatware b’Ubwami babaye ku isi?
16 Mbega ibyishimo gutegekwa n’abantu bagaragaje ku isi ubudahemuka bwabo ku Mana, bamwe ndetse bakaba baratanze ubugingo bwabo ku bw’Ubwami. (Ibyahishuwe 12:10, 11; 20:4) Abamarayika ntibigeze bagerwaho n’ibyo, habe n’ingorane rusange mu bantu. Ubwo rero, ni ibitabashobokera kwishyira mu mwanya w’abantu badatunganye ngo bumve ingorane zabo. Si ko bili ku 144.000 bagombye kwihanganira ingorane nk’izo. Halimo abaretse gukora ibintu bibi, kandi bazi ukuntu ibyo bigora. (1 Abakorinto 6:9-11) Bazashobora rero kumva abayoboke babo bo ku isi.—Abaheburayo 2:17, 18.
ITORERO LY’IMANA
17. Ijambo “itorero” livuga iki?
17 Dukulikije Bibiliya, Kristo ni Umutware w’itorero ly’Imana abaligize bakamwumvira. (Abefeso 5:23, 24) Bityo, ijambo “kiliziya” cyangwa “itorero ly’Imana” ntilivuga inzu, ahubwo livuga ikoraniro ly’Abakristo. (1 Abakorinto 15:9) Ubwo rero dushobora kuvuga itorero ly’Abakristo twifatanije, nk’uko Bibiliya ivuga “itorero ly’Abalawodikiya” n’“itorero lili mu rugo rwawe [urwa Filemoni], dukulikije ibaruwa ya Paulo yandikiye Filemoni.—Abakolosai 4:16; Filemoni 2.
18. (a) Itorero ly’Imana nzima” ligizwe na nde? (b) Ilyo torero livugwa mu yahe magambo yandi muli Bibiliya?
18 Nyamara aliko, iyo Bibiliya ivuga itorero ly’ “Imana nzima,” (1 Timoteo 3:15) yerekeza ku ikoraniro runaka ly’abigishwa ba Kristo bita kandi “itorero ry’abana b’imfura banditswe mu ijuru.” (Abaheburayo 12:23) Bityo, ilyo “torero ly’Imana” ligizwe n’Abakristo bose bafite ibyilingiro by’ubuzima bw’ijuru, ni ukuvuga bose hamwe abantu 144.000. Ubu hasigaye umbare muto wabo. Abakristo bilingiye kuzabaho iteka ku isi bashakira ubuyobozi bw’umwuka ku bagize ilyo “torero ly’Imana nzima.” Nanone Bibiliya ibivuga muli aya magambo ngo: “umugeni, umugore w’Umwana w’Intama,” “umubili wa Kristo,” “urusengero rw’Imana,” “Isiraheli y’Imana” na “Yerusalemu nshya.”—Ibyahishuwe 21:9; Abefeso 4:12; 1 Abakorinto 3:17; Abagalatia 6:16; Ibyahishuwe 21:2.
IKINTU GISHYA MU MUGAMBI W’IMANA
19. Ni iki gishya Imana yateganije ngo isohoze umugambi wayo wa mbere werekeye isi?
19 Yehova ntiyahinduye umugambi we werekeye isi n’abantu nyuma yuko Adamu ayoboye abantu mu cyaha n’urupfu. Ikitwa ihindura cyose kiba cyaratumye abantu batekereza ko [Yehova] adashoboye kurangiza umugambi we wa mbere. Kuva mu ntangiliro, yashatse kugira isi paradizo ituwe n’ibiremwa binezerewe kandi bifite ubuzima butunganye. Uwo uracyali umugambi we na n’ubu. Ikintu rukumbi gishya, ni uko Imana yashyizeho ubutegetsi bwo kuwusohoza neza. Twibutse ko Umwana we Yesu Kristo ali Umutware w’ubwo butegetsi bwo mu ijuru kandi ko abantu 144.000 bakuwe mu bantu bazafatanya [na Kristo] mu bwami bwe.—Ibyahishuwe 7:4.
20. (a) “Ijuru lishya” n’“isi nshya” bigizwe n’iki? (b) Ugomba gukora iki ngo ube umwe mu bagize “isi nshya”?
20 Abo bayobozi bo mu ijuru bazaba bagize “ijuru lishya” lya gahunda nshya y’Imana. Ni bande se bazaba abayoboke b’ubwo butegetsi? Dukulikije Bibiliya, abo bayoboke bazagira “isi nshya.” (2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:1-4) Muli bo, hazabamo Yobu, Dawidi na Yohana umubatiza, yego, abizerwa bose babayeho mbere yo kuza kwa Kristo ku isi. Aliko imbaga y’abandi bantu baziyongeraho bagire “isi nshya,” habaliwemo abazarokoka ilimbuka ly’iyi gahunda mbi. Uzaba ubalimo? Mbese, wifuza kuba umuyoboke w’ubutegetsi bw’Imana? Niba ali byo, ugomba kurangiza inshingano runaka.
[Amafoto yo ku ipaji ya 121]
Mbese, aba bantu beza bagiye mu ijuru?
Umwami Dawidi
Yobu
Yohana Umubatiza
[Ifoto yo ku ipaji ya 122]
Ijoro lya nyuma yamaranye n’intumwa ze, Yesu yababwiye
ko bazaba abatware mu Bwami bwa Se